Imbabazi zasabwe na Murekezi Anastase zavuzweho byinshi.

Minisitiri-Murekezi-Anastase-ari-kumwe-nabaturage-bo-mu-murenge-wa-Kabacuzi.Foto-Muhizi-E.

Murekezi Anastase (hagati) ngo yaba yavuze akari i murori.

Nyuma y’inkuru yasohotse mu binyamakuru bitandukanye ivuga ko Ministri w’umurimo Anastaze Murekezi yasabye imbabazi kubera ibaruwa yanditse mu mwaka wa 1973 yasabaga Leta kugabanya umubare w’Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi, abantu benshi bagize icyo babivugaho. Bamwe batangaye kuko bari basanzwe bazi ko Murekezi ari umuntu w’inyangamygayo ndetse hari n’abakeka ko ari inkuru Murekezi yihimbiye mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kwitabira umugambi ruvumwa wa FPR wo gushishikariza Abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze mu gihe Abatutsi bakoze ibara nka Paul Kagame, Fred Ibingira, Kabarebe, n’abandi batabarika baryumyeho.

Ikindi ni uko iyi gahunda yatangijwe na Madame Jeannette Kagame ikaza gutwarwa n’uwo bashakanye  ndetse akayishyira muri gahunda zihutirwa za guverinoma, ikomeje kwibazwaho byinshi. Ese ni iy’Abanyarwanda bose? Niba atari bose se ni bande itareba? Ese ko Kambanda Yohai wahoze ari ministri w’intebe yemeye ibyaha ndetse agasaba imbabazi, ubu na we agiye gufungurwa? Ese ko Leon Mugesera ari mu rubanza, ubu agize atya akemera icyaha agasaba imbabazi ibyaha aregwa byahita bihindurwa nk’urubura ruhuye n’akazuba? Ese aho si ubundi buryo FPR yatangije kugira ngo Kagame na we azasabe imbabazi maze ibyaha aregwa abe abibabariwe n’Abanyarwanda bityo atoroke ubutabera? Ese bwo atorotse ubutabera bw’u Rwanda , ubutabera mpuzamahanga bwo bwaha agaciro iyi gahunda bityo ntibumukurikirane? Ni byinshi umuntu yakiwibaza kuri iyi gahunda isa n’igamije kwerekana ko Umututsi= Umumarayika naho Umuhutu= Sekibi yigize umuntu.

Dore uko abantu batandukanye batekereza ku mbabazi zasabwe na Murekezi:

Ndazigaruye:

Ariko ni akumiro. Nizere ko izi informations zitari zizwi n’inzego zishinzwe umutekano. kuko ziramutse zari zizwi akaba yarahawe imyanya yose yagiye ahabwa byaba bitege agahinda. Ari abayobozi b’igihugu ari n’ishyaka arimo bari bakwiye kumuvana muri cabinet no mu ishyaka kandi agasangishwa abandi muri gereza kuko ari muri cerveaux za jenoside yatumazeho abantu. Ibi ni ugukina ku mubyimba abanyarwanda.

Gatera: am sorry to take part kuba yaranditse iriya baruwa nibaza ko niba warize ibutare NUR uzi amabaruwa yaho numva ari ibintu byashyikira umuntu ahubwo bagenzure barebe niba ntakirenzeho yakoze naho kumuha akazi n’abishe baragahabwa.

Alice: Yewe ga ngo abize i Ruhande ngo byakubaho mama shenge we ukaba wakwandikira ubuyobozi ubusaba ngo bugabanye abatutsi mu banyeshuri no mu bucuruzi ?!!! Icyo gihe iyo bikubayeho nyine ugomba guteganya kuzabyirengera igihe cyose !!!

Komera:

Iyo baruwa niba hari aho yaboneka muyitwereke turebe ko nta bandi bayisinyeho bakiriho batabisabiye imbabazi. Hari n’izindi baruwa nk’izo zishobora kuba zaragiye zibaho abagiye bazisinyaho abo aribo bose n’ubwo bwabo bigaragaze nabo babisabire imbabazi. Urugero Intambara yo kwibohora itangiye hari abantu bagiye bavuga ibintu bitandukanye cyangwa bakabyandika ariko ari amaco y’inda.

Npags:

Gacaca yabaye uri hehe kweri! Ubu ndi se mbere yo kwigishwa icyo cyaha waracyemeraga?
Ucyemejwe se no gusobanukirwa cg ni amabwiriza?….

Njye ndimo gutekereza gushyiraho Gacaca number 2, kuko aya ni amayeri abayobozi bishyireyeho none barashaka kwikuraho ibyaha bakoze. Icyaha ntigikurwaho no gusaba imbabazi, ahubwo uzisabye agabanirizwa icyaha.

Iwacu:

Uyu Minister yasabye imbabazi rwose kandi njye ndazimuhaye. Icyo cyaha yakoze ni ukuvugira ubwoko bwabo akanga ubundi bwoko aribwo bw’abatutsi. uko niko abashaka gusaba imbabazi bazisaba. iyo wasambanye ,uvuga imbere ya pasteur cg padiri ko wasambanye ugasaba imbabazi kandi ukemeza ko utazongera .Ndasaba ABANYARWANDA bose ko babarira MUREKEZI.

Senyamwishywa:

Murabeshya nibindi muzabitubwira, burya koko ngo amacumu y’ inda ntashira igorora, ariko koko nawe mayor wa Muhanga ubu aka kanya ugiye kwibagirwa ababyeyi bawe n abavandimwe batikiriye mu kiliziya ya Nyange, ubwo ugiye kubikoreshwa n’ayo matakaragasi ya politiki? Nzaba mbarirwa.

N.Ph:

Yemwe, yemwe! Nduzi ko nari muto mu gihe ibi byose byakorwaga! Ark ndibaza kuki ibi byose bitavugiwe muri Gacaca (Ubutabera bwunga), Ni izihe mpamvu ibyo byose babicecetse ntibivugwe muri gacaca bikaba bije nyuma? Politics ni danger

Nyiraburyohe Zoubeda: 

Ubwo se igiteye ipfunwe ni iki, hagati y’ubuhutu no kuba warigeze kwifuza ko abatutsi ”bagabanywa” none bakaba bagukoresha??
Ukaba ubyiyemereye kumugaragaro, hagiye gukorwa archives z’amashusho n’amajwi!! Iki kibazo si politiki gusa ahubwo ndabona ari plus ”psychologique”, muzaba mureba, mbahaye imyaka ibiri.

Ndanga:

Eeeehhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!
Birantangaje pe!!! Mbega burya abayobozi twizeraga nk’inyangamugayo nibyo badukoreye bagakomeza kwiyoberanya!!!!!mbega mbega!!!!
ndummiwe pe!!!!
Burya mwateguye genocide murangije muriyoberanya ngo muri abantu bazima! Huuuhhhh!!!! Birambabaje pee!!!
Gusa Imana ibababarire kandi namwe banyarwanda mwihangane kandi dufatanye kubabarirana maze twiyubakire igihugu!
Gusa ndumiwe pe!!!

Kanyange:

Okay!!!!!!!!! Ese yabwiwe n’iki ko abanyarwanda bamuhaye imbabazi? Bazazimuha ryari se? Ni automatique se iyo umuntu asabye imbabazi ahita azihabwa? None arakeka ko icyo gikorwa yakoreye abatutsi cyoroshye?
Ntabana bashobora kuba barazize imibereho mibi kuko iwabo bavukijwe amahirwe yabo? Igihano mugesera azahabwa bazamuhe kimwe cyakabiri kuko yasabye imbabazi. ni ukuvuga azagabanyirizwe igihano. Ikindi azatange impozamarira.Kandi mugihe atarahabwa imbabazi agerageze yegure, hanyuma nahabwa imbabazi azasubizwe mukazi. Nguko uko mbyumva.

Gustave:

Sha uwapfuye yarihuse kabisa , nari kubabara iyo mfa ntabonye ibi bintu. Koko minister muzima ubwo se ni imbabazi cg ni umugati ? birantangaje , nk’uyu koko atabajijwe iri jambo ngo byibura akubitwe nk’ibiboko 100 yigaragura hasi ubundi abone gusaba imbabazi?  ubwo koko murumva ibyo bintu byaba aribyo ntafungwe rwose ariko byibura inkoni 100 azajye azibukiraho iryo kosa. Mumbabarire iki gitekerezo mukingereze ku bayobozi rwose nge ndi tayari kuzimutsibura.

Aline:

Ye gusaba imbabazi nk ibi ni agasuzuguro. Kuki atazisabye mbere yari ategereje ko bamwibutsa kubera Ndi umunyarda cg yasanze ni atazisaba bazamwubikira imbere. Umuntu nk’ uyu akwiye forced resignation.

G:

Erega ubwo ni uko mwaduterereje intambara ya 73 maze abatutsi barahunga abandi baricwa. Ese burya ni mu BUBILIGI byaturutse, ni mugende mwaragakoze, harakabaho ndi UMUNYARWANDA

Mafigi:

Oya rwose Leta ntikwiye gushyigikira umuco wo kudahana!; uyu mugabo ntaho atandukaniye na Mugesera
Umuntu wakubujije kwiga yazageraho akagukunda kweri?!?

Akarimurori:

Yes, umuntu wakubujije kwiga, akakubuza no kwishugurikira mu bucuruzi aba agukunda da. Buriya yashakaga ko wazashakishiriza ahari hasigaye nko mu buhinzi kugira ngo igihe yazaba Minister/ MINAGRI azabone uko noneho agukunda???!!!

Cyangwa se Nyagasani yakurinda ukamuca mu rihumye ukiga ukabona akazi, mmukazahurira mu Bakozi ba Leta ayoboye noneho akagukunda cyane yivuye inyuma. Rwose birashoboka cyane ko uwakubujije gutegura no guhanga imibereho agamije kukwica uhagaze iyo agize ibyago ntiwiyahure agera aho akagukunda da kandi noneho akanagukunda cyane. Urugero nyine niwe nk’uko yabyivugiye.

Abisi:

Iyi gahunda iravugisha benshi amangambure cyane cyane abaharanira imyanya.

Rwandacitoyen:

None se uyu we bategereje ngo bamwegereze Mugesera nawe atangire rimu nkiko ko biriya aribyo yivugiye abaumvise baba barumvise ibingana bite ko byumvikana ko yagerageje kubikirisitura! ngo bandikiye leta magambo none akaba akidegembya? none se adahanwe undi wazahanwa ntiyaba arengana? sinababwiraga ko bariya bayobozi bamwe bafite ibyo bikeka none bakaba bari kwitwikira ikivunge cy’abahutu? ese aho mu bubiligi bari barajyanye n’abahutu bose cg bari barajyanye n’inda zabo gusa? ubutabera bukwiye gukora akazi kabwo, jye ndanibaza niba yavuze ibyo yarangiza bakamureka agataha?

 

Ibi bitekerezo byakuwe ku rubuga umuseke.rw

Leave a comment