Daily Archives: December 20, 2013

Karengera Augustin ngo yaba yirukanywe mu Ishyaka PPR Imena!

uploadableNyuma y’aho Bwana Karengera Augustin asohoye itangazo yemeza ko abayobozi b’Ishyaka PPR Imena baba bakorera ubutegetsi bwa Kigali, impaka zabaye nyinshi. Bamwe baribaza niba koko PPR Imena ikorana na FPR, cyakora PPR Imena nayo ntiragira icyo ibitangazaho. Cyakora abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook, Uwitwa Celestin Vivant yashyize ahagaragara itangazo avuga ko riturutse mu buyobozi bw’ishyaka PPR ryirukana Karengera mu Ishyaka. Dore uko iryo tangazo rivuga:

ITANGAZO RY’ISHYAKA PPR-IMENA

Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PPR-Imena buramenyesha abayoboke baryo n’abanyarwanda bose muri rusange ko kubera impamvu zikurikira:
-Kwigomeka k’ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena
-Guteza amacakubiri n’umwiryane mu ishyaka
-Gukwirakwiza ibihuha no gusebya ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena
-Gutandukira umurongo w’ishyaka no guteshuka ku nshingano
Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka bufashe icyemezo cyo guhagarika burundu ku mirimo yose y’ishyaka no mu ishyaka PPR-Imena bwana KARENGERA Augustin
warurihagarariye byagateganyo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Bikorewe i Buruseri ku wa 20/12/2013

Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PPR-Imena

KAZUNGU NYILINKWAYA Président

Bikuwe kuri  https://www.facebook.com/vivantcelestin?hc_location=stream

Understanding Rwandan future instability according to AFRICOM

rwanda-map

The U.S. Africa Command (AFRICOM ) commissioned a study to examine the risks of instability in 10 African countries over the next decade. Among these is Rwanda.

Understandably events in Tunisia, Egypt and Libya and in the Middle East unfolded without many Western policymakers knowing exactly the underlying causes. Have they been able to predict the upheavals and revolutions we have witnessed since early 2011, they would apparently and certainly have better protected their national interests in each particular situation. Forget about the humanitarian pretexts.

For targeted countries, the aim of the study was to understand underlying factors, possibly stretch out some potential scenarios, analyse the dynamics that could result into instability, and ultimately prepare for action to face it [this last outcome is assumed].

Jennifer G. Cooke, the author of the study on Rwanda, makes the following possible scenarios which, in the coming years, could result for the country in a situation of instability

  1. A stalling of the government’s development programme which has become its flagship; this could come for example from a decrease of external flow of capital (aid and others including hard currencies from exports and tourism), or an increase of key commodity prices which could change radically the current economic and social parameters
  2. The situation in Eastern Congo could create favourable conditions, or become with time a strong base for a serious military opposition to Kagame’s regime
  3. The assassination of a high level figure within the RPF or in the opposition could provoke on the one hand a disproportionate security response from the RPF, or on the other hand, a spontaneous popular uprising
  4. The high level of uncertainty surrounding Kagame’s succession, come 2017, if he manages to finish in office his second constitutional term.

In Rwanda, many, if not all channels for social and political debate are either absent or under strict control of the RPF regime. Jennifer predicts what may happen because of such situation. ‘The Rwandan government inability to manage political competition within a democratic framework may ultimately radicalise opponents who have no legitimate means to challenge the regime,’ she explains.

In January 1994, the CIA desk bureau in Kigali predicted that if the then Rwandan president Juvenal Habyarimana was killed [as one of RPF strategies to gain political power], there would be between 300,000 and 500,000 of casualties. On 6 April 1994, he was killed and the genocide ensued. The death toll exceeded the predictions. Since then the Americans have almost achieved the influence they wanted to get in the region.

With this study key points in mind, there are some of the scenarios which are highlighted and could become reality in the coming years. The question that one can ask is whether U.S. and other external partners of Rwanda would want to see any change and prevent from happening the suggested worse case scenarios.

From past experience, more exactly the last two decades, it is recommendable to Rwandans who will be the most affected by any instability to preserve their own security as much they can.  Whatever will happen, U.S. and other countries which are today supporting Kagame’s regime have demonstrated enough that they work with him for their own selfish national and private interests. They don’t care much about ordinary citizens.

To read the study report, click here.

Source: The rising Continent

 

 

Bombori Bombori muri opposition: PPR-Imena ngo yaba ari ijwi rya FPR!

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizweho umukono na Bwana Karengera Augustin umwe mu bagize Ishyaka PPR Imena, ngo iri shyaka ryaba rihabwa inkunga na FPR naryo rikayifasha gushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba zayo. Muri iryo tangazo, Karengera Augustin avuga ko  Kazungu Nyirinkwaya GustaveHabimana BonaventureHakizimana Célestin na Bakundukize Hassan bagize agatsiko gakorana na FPR, ngo n’ikimenyimenyi baherutse guhabwa amafranga y’amatike kugira ngo bajye mu Rwanda. 

Cyakora iri tangazo risa n’iriteye urujijo kuko Karengera atavuga niba yitandukanyije na ryo, niba se ishyaka ryirukanye bariya bavugwa…ahubwo agasoza avuga ko ngo ishyaka PPR IMENA rizakomeza ibikorwa ryiyemeje rigishingwa!

Nimwisomere iryo tangazo:

slide-image-1

 

Abayobozi ba PPR Imena

Mw’ izina rya bagenzi banjye nanjye ubwanjye,nshimishijwe no gutangariza abanyarwanda bose n’nshuti ry’ ishyaka ko twiyemeje gutandukana n’agatsiko kihaye kwamamaza ko ari ko kayoboye ishyaka PPR IMENA, kakaba kagizwe na :Kazungu Nyirinkwaya Gustave; Habimana Bonaventure; Hakizimana Célestin na Bakundukize Hassan.

Mu bushishozi butomoye n’ iperereza twakoze kuva ishyaka ryashingwa, twasanze iryo shyaka ryaragiye riterwa inkunga igaragara na FPR kugira ngo ibashe kwigarurira abanyarwanda bayirwanya;ibyo ikabigirira muri gahunda yayo yo gusenya amashyaka no gucyura abanyarwanda ibinyujije muri ya gahunda ya “Ngwino urebe(Come and see)”,gucyura mu mayeri no gusubiza impunzi zayiyobotse imitungo yazo.

Kubera ko FPR isigaye ibona ko igenda itsindwa muri gahunda zayo, yakomeje gushakisha amayeri yatuma yereka amahanga ko ishyigikiwe n’abanyarwanda bari hanze y’ igihugu, kandi bari mu mashyirahamwe ayirwanya;bikaba ari muri ubwo buryo yakoresheje kariya gatsiko,maze kakajya i Kigali kagamije kujya gacyura abantu kitwaje ishyaka PPR-IMENA.

Aha nkaba ntangariza abanyarwanda ko kariya gatsiko atari ishyaka rirwanya Leta y’ igitugu y’ i Kigali, ahubwo ari”Diaspora rwandaise” ihabwa inkunga y’ amafaranga na Paul Kagamé.Mfatiye nko ku rugendo bamwe baherutse gukorera mu Rwanda, nkaba nararwise ikinamico ya Habimana Bonaventure na Bakundukize Hassan,nasaba aha hangaha abanyamashyaka inkunga yo kumfasha kurwanya ako gatsindo navuze haruguru muri iri tangazo.

Aka gatsiko kabujije abarwanashyaka bacu kujya mu myigaragambyo(manifestations)kitwaje ko ngo byatuma” dialogue nationale” idashyirwa mu bikorwa.

Aka gatsiko kandi ntigashaka ko dufatanya n’andi mashyaka n’ amashyirahamwe,nko kujya muri za set-in zikorerwa imbere y’Ambassade y’ u Rwanda mu Bubiligi.

Aka gatsiko kanemeza ko kunenga discours za Kagame byemewe,kakabigira kagamije kwereka abanyarwanda ko nako karwanya Leta y’ i Kigali, kugira ngo bakajye inyuma.

Amahame remezo tugenderaho siyo abakagize bagenderaho. Urugero natanga ni ingingo ya 3 ivuga ku ntego z’ishyaka ahanditse ibi bikurikira:”Le Parti Populaire Rwandais a pour objet de conquérir et exercer le pouvoir d’État. Ni gute warwanya FPR, warangiza ikaguha n’inkunga y’ amafaranga yo kuyirwanya?

Ku bijyanye n’imyanya yo mu buyobozi bigaragara ko ntabandi bayobora atari utwo dukingirizo,ari two: Kazungu(Perezida akaba na Trésorier).Niwe ushaka imfashanyo afatanije na Hakizimana Célestin, bagacunga umutungo w’ishyaka.

Abashinze ishyaka bari muri PPR IMENA, si ko bose bari muri iriya diaspora ,hari nabayoboke b’ishyaka bamaze kwitandukanya n’abo.

Nkaba nsaba aba bose mbashimira ubutwari bukomeye bakomeje kugaragariza kuri uru rugamba,nkaba ngaya n’abandi biyemeje gukorana n’akariya gatsiko ndetse n’abagenda batseta ibirenge.

Nizeye ko kariya gatsiko tuzakamagana nk’uko twamaganye Inyumba yaje i Rouen/France na Ambassadeur Jack Kabare, ubwo yazengurukaga u Bufaransa bwose; isomo bakuyemo ni ryo n’abo bazakuramo.

Ndangije menyesha abanyarwanda ko ishyaka PPR IMENA rizakomeza ibikorwa ryiyemeje rigishingwa.

 

Bikorewe Rouen/France,tariki ya 15/12/2013

 

Karengera Augustin

Umuyobozi mukuru wa PPR-Imena mu Bufaransa.

 

Gutabaza: Hakizimana Ephrem yaburiwe irengero. Polisi y’igihugu imaze iki niba atari ukurigisa abantu gusa?

Mu minsi ishize umugabo wo mu Ruhengeri uzwi ku izina rya Musinga yafashwe n’abantu batazwi bamumarana hafi ibyumweru bibiri bamutera ubwoba ngo kuko afite umuvuduko uhambaye mu kwiteza imbere kandi ari umuhutu. Aho abantu batandukanye batereye hejuru bagasakuza ndetse bamwe bagashinja polisi ko ariyo yamushimuse, Musinga yaje kuboneka asubira mu rugo rwe. Gusa rero muri iryo bura, umukecuru ubyara  Musinga yagize ikibazo cy’umutima yitaba Imana. Polisi ntiyigeze igaragaza ibyavuye mu iperereza kandi nyamara ama telefone yakoreshejwe mu guhamagara Musinga afite beneyo bazwi. Nta shiti ko polisi ibifitemo uruhare, dore ko aho kuba urwego rushinzwe kurinda umutekano w’abenegihugu, ahubwo iyi polisi ya FPR yabaye urwego rwo kwica rubi abaturage. Twagerageje kuvugana na Musinga ntibyadushobokera.

Ubu noneho uvugwa ni umusore Ephrem Hakizimana nawe akaba yari amaze iminsi agaragaza ko afite umuvuduko mwiza mu kwiteza imbere. Polisi y’igihugu se ngaho niyihakanire itubwire aho uyu musore yerekejwe!

Ubwanditsi

Abatwara-abagenzi-barishimira-ikorwaHakizimana Ephrem ni umusore w’imyaka 32  wari umenyereye gukora uturimo two kwikura mu bukene. Yari afite  Moto itwara abagenzi akaba yakoreraga ku Gahabwa na Gahuhwezi. Yabarizwaga   mu Mudugudu wa Kabanda, , akaganiri ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke. Se umubyara ni EZRA wo mu Rugarama, nyina ni Annonciata Mukantwari.

Ephrem Hakizimana yafashwe na Polisi ku wa kabiri  taliki ya 17/12/2013 ngo bamukekaho kuba yaratanze ruswa mu kubona Permis yo gutwara. Igitangaje ni uko Hakizimana ubwe yakoze ikizami ku mugaragaro hamwe n’abandi kandi izina rye rigasohoka kuri Lisiti y’abatsinze. Abayobozi b’iki gihugu ni ba NTAMUNOZA. Utwara udafite Permis ugacibwa amande atagira ingano, watsindira Permis ugafungwa, ugacibwa amande…ubu se tuzabafate he ?

Kugeza ubu ntawe uzi aho Hakizimana Ephrem afungiye uretse ko hari Umulok wakwije impuha ngo yaba yarasiwe  ku Muhima  i Kigali kandi  umuryango we  ukaba wimwe amakuru nyayo. Hano umuntu afatwa nk’itungo, nako n’itungo rigira shebuja ubaza ibyaryo.

Uko tubibona

Ephrem Hakizimana nta ruswa yigeze atanga. Ahubwo arazira ko yari atangiye kwiteza imbere; Muri iki gihugu niko bisigaye bimeze. Iyo uri umuhutu w’imbwa utagize icyo wimariye, nta kibazo uba uteye . Ariko iyo babonye utangiye kugaragaza udukorwa twemeza ko hari icyo wakwigezaho, bahita bagufata nka DANGER bakaguhimbira ibyaha, ugafungwa , ukarindagizwa ,  bakaguhombya utaratera imbere.

Ibibaye kuri Ephrem nibyo biri kugirirwa Mayor wa Rusizi Oscar Nzeyimana. Mu gihe cyose yagaragaraga nk’umuhutu wumvira gusa ariko utagize icyo yimariye , nta kibazo yari ateye. Nyamara aho bigaragariye ko ashobora kwiyubakira inzu igaragara baramutikuriye ngo akorana n’abanzi b’igihugu, ngo inzu ye  yubatse  ku mirambo y’abatutsi….nyamara abatutsi bari bahatuye nyuma y’1994 nta wigeze abavuzaho induru!

Iki gihugu cyimitse ivangura riteye agahinda, Umuhutu yarongeye ahinduka umucakara, umuboyi, umudeyi….agomba kugenda yubitse amaso, ipfunwe rimugaragara mu maso. Umwana w’umuhutu amenya ubwenge mu ishuri aho kumutera ishema bikamutera ubwoba, umuhutu uzi ubwenge afatwa nk’ IKIBAZO aho kuba igisubizo. Ubu se koko iki gihugu kiragana he ? Tuzahora muri uru kugeza ryari ?

Hano hari Abatutsi benshi bashyira mu gaciro birirwa batubwira ko nabo bamaze kurambirwa iri vangura rikorerwa abahutu kuko babona rikabije bityo amaherezo akaba ari ryo rizasubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Abaturage bakwiye rwose guhumuka bwangu bakumva ko nta handi umuti uzaturuka uretse mu guhaguruka tukivumbura, tugasezerera iyi ngoma itunzwe no konka imitsi ya rubanda uboshye ikirondwe.

Muteteri Giselle

Nyabitekeri.