2014, Umwaka w’ISHEMA N’IHIRWE

logo-ishema

ibendera-ishema ok

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti namwe Baturanyi b’u Rwanda,

I. UYU MWAKA W’2013 DUSIZE INYUMA .

A.Waranzwe ahanini n’impagarara zenyegezwaga n’ubutegetsi bwubakiye ku kinyoma, iterabwoba, n’ukwikubira ibyiza by’igihugu, bwa Paul Kagame na FPR ye :

(1)Mu rwego mpuzamahanga , Paul Kagame yiteranyije n’ibihugu bituranyi ashoza intambara z’Umutwe yiremeye wiyise M23 waje guhagurukirwa n’amahanga, ugakubitwa incuro ariko ugasiga uhitanye inzirakarengane nyinshi, ukomerekeje abatagira ingano, kandi wangije ibikorwa byinshi by’iterambere mu burasirazuba bwa Kongo. Paul Kagame kandi yiteranyije n’igihugu cya Tanzaniya ubwo yahigiraga umukuru wacyo ko azamutega umutego akamunihura . Ibyo bikorwa byombi n’ibindi binyuranye byahungabanyije umutekano w’Abanyarwanda n’Abanyamahanga byagaragaje ko FPR ikomeje gukora nk’umutwe w’iterabwoba wari ukwiye kongerwa ku rutonde rw’indi mitwe nk’iyo ihigwa kandi igomba guseswa n’ingufu z’amahanga yifatanyije. Ibyo kandi byatumwe ubutegetsi bwa Paul Kagame bukomeza guhabwa akato n’amahanga ndetse ibihugu byinshi bikaba byarakomeje icyemezo cyo kwima u Rwanda inkunga, bityo ubukungu bw’igihugu bukaba bwaratangiye kuhababarira bikomeye . Ibyo bikaba bigaragaza ubushobozi buke cyane(incompétence) bwa FPR mu guhagararira igihugu mu ruhando rw’amahanga.

(2)Mu gihugu imbere , Agatsiko kayoboye FPR kashyize imbere politiki mbisha zivangura Abanyarwanda zikanabateranya mu buryo bwinshi hashingiwe ku bwoko :

*Kwanga gufasha abanyeshuri b’Abahutu n’ab’Abatutsi b’intamenyekana bakanga gufashwa na Leta bimwa buruse cyangwa inguzanyo byatumye abana ba rubanda rugufi bahagarika amasomo yabo bityo bagahinduka inzererezi batabishaka. Ubu bari mu gahinda katavugwa kandi barangije kwakira mu mitima yabo ko basa n’abatagira igihugu kibitayeho.

*Kwiba urubyiruko rukinjizwa mu gisirikari cya M23 ku kingufu kandi abenshi bakagwa ku rugamba, ababyeyi ntibanabimenyeshwe, byerekanye ko nta gahunda n’imwe nzima FPR ifitiye urubyiruko rw’u Rwanda kandi ko ubuzima bwarwo nta kandi gaciro bufite uretse kurushora mu ntambara rutikirizwamo hagamijwe inyugu ntindi z’Agatsiko kari ku butegetsi konyine, zishingiye ku busahuzi bw’amabuye y’agaciro Kongo.

*Gukomeza gukenesha Abarimu no kubatindahaza byerekanye ko FPR idashaka ISHURI rijijura, kandi ko nta mwanya abajijutse bafite mu gihugu kugira ngo batabangamira politiki yayo ya « humirizankuyobore » ikomeje gusenya igihugu ku buryo bugaragara.

*Politiki ruvumwa ya « Ndi umunyarwanda » igamije gucisha bugufi Abahutu bose muri rusange no kubahatira gusaba imbabazi z’ibyaha benshi muri bo batakoze yerekanye ko FPR yiyemeje bidasubirwaho kubakira ku murongo w’irondakoko n’ihonyorabwoko ifata igice kimwe cy’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutunk’Abanzi b’igihugu(Adui, Ibipinga). Ibyo bikaba bidakwiye kwihanganirwa n’Abenegihugu bashyira mu gaciro kandi bumva bakomeye ku burenganzira bwabo.

*Uyu mwaka w’2013 waranzwe nanone n’imanza z ‘Abanyapolitiki banyuranye , zirimo urwa Victoire Ingabire wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu rwego rw’ibihano bya « munyumvishirize » FPR ifitemo uburambe. Izo manza z’urukozasoni zatweretse bidasubirwaho ko Paul Kagame n’Agatsiko ke bafata Abanyarwanda nk’abagaragu babo, mbese nko mu gihe cy’ingoma ya cyami na gihake, bityo bakaba bumva ko ubutegetsi ari akarima kabo barazwe na basekuru . Ibi bikaba bisobanuye ko abateganya gukora politiki yo kuvana abanyarwanda kuri iyi « ngoyi ivuguruye » bagomba GUHANGA indi nzira nshya idasenya igihugu ariko ikivuna « Abakoloni bashya » bibumbiye mu buyobozi bw’umutwe wa FPR-Inkotanyi.

Ibi byose bikaba bigaragaza ubushobozi buke bwa Paul Kagame n’Agatsiko ke mu kuyobora igihugu cy’u Rwanda , mu buryo bujyane n’ikinyejana tugezemo. Ahari bo bibwira ko tukiri mu mwaka w’1800 !

B.Uyu mwaka w’2013 ntiwaranzwe gusa n’ibikorwa by’urucantege hari n’ibindi twakwishimira :

Opozisiyo yungutse amaraso mashya, andi mashyaka ya politiki yarashinzwe, harimo n’ISHEMA RY’U RWANDA ryabonye izuba ku italiki ya 28 Mutarama 2013, ku munsi ngarukamwaka wa Demokarasi. Ntawahakana uruhare iri shyaka ryagize muri ibi bikorwa bikurikira :

(1)Kurwanya umuco mubi w’ubwiru muri politiki no gushyigikira ko amashyaka ya politiki ajya ahagaragara akabwira Abanyarwanda gahunda nziza abateganyiriza.

(2)Guteza imbere umuco mwiza wo kujya impaka zubaka (Débat contradictoire) , abantu batagombye kurebana ay’ingwe kubera ko badahuje ibitekerezo.

(3)Guhugura Abanyarwanda mu kubereka neza imirongo ibiri politiki y’u Rwanda yubakiyeho kuva mu ntangiriro kugeza ubu : Hari umurongo wa LUNARI ukurikirwa n’abumva ko ubutegetsi ari akarima kabo rubanda ikaba abagaragu babo : Uyu murongo niwo FPR irimo. Hakaba n’umurongo wa PARMEHUTU wakomeje kwemeza ko isoko y’ubutegetsi itari mu biganza by’umuntu umwe n’umuryango we, ko ahubwo ISHINGIRO ry’ubutegetsi(légitimité) riri mu maboko ya rubanda nk’uko ingingo ya kabiri(art.2) y’ itegekonshinga rya repubulika y’u Rwanda(2003) ibyemeza kugeza ubu ariko ikaba idakurikizwa na Paul Kagame n’Agatsiko ke. Rubanda ikaba ariyo ifite uburenganzira budakumirwa bwo kwihitiramo abayiyobora binyuze mu matora adafifitse , atari nk’amwe y’urukozasoni FPR ihora ikoresha (Tora aha!) igamije kubeshya amahanga.

II. UMWAKA MUSHYA W’2014 TURAWUTEGANYAMO BYINSHI

ikipe-iyobora ishyaka ishema

Mu rwego rw’Ishyaka ISHEMA tugiye guha ireme ibitekerezo byacu bya politiki izazana impinduka yihuse mu gihugu cyacu . Iyo mpinduka izaba ishingiye ku ngufu z’ubushake n’ukwiyemeza kw’ABATARIPFANA barambiwe akarengane n’ihagarikamutima rituruka ku iterabwoba bahozwaho n’abambari ba Paul Kagame n’Agatsiko ke.

1. Kuva taliki ya 7 kugera ku ya 9 Gashyantare 2014, Kongere y’Ishyaka izateranira i Paris ifate ibyemezo kubibazo bikomeye birimo :

*« Stratégies » nshya z’Ishyaka Ishema

*Gahunda yo gukorera politiki mu Rwanda

*Amatora yo mu 2017

2.Tuzagaba ibitero simusiga mu rwego rw’itangazamakuru no mu mibanire n’ibihugu by’amahanga(diplômatie) :

Igitero cy’itangazamakuru kizaba kigamije gukura abanyarwanda bari mu gihugu mu bwigunge bashyizwemo na politiki y’iyozabwonko FPR ihora ishyize imbere mu gukata imiyoboro ya interneti hagamijwe kubangamira Abanyarwanda ngo batamenya amakuru anyuranye ahita mu bitangazamakuru bikorera hanze y’u Rwanda. Tuzanyura mu nzira zose zishoboka kugira ngo buri munyarwanda ubyifuza amenye ibitekerezo byacu, abijore,abikosore, abikunde , abigire ibye.

Igitero cy’ububanyinamahanga kizaba kigamije gukomeza gusobanura ibibazo bikomereye Abanyarwanda biturutse ku butegetsi bunaniwe bwa FPR no kumenyekanisha umushinga dufite wo kubusimbura, hashyizwe imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda n’umutekano w’Akarere k’ibiyaga bigari.

III.TWIFURIJE ABANYARWANDA BOSE :

(1)Kuba Abataripfana , bagatinyuka gusohoka mu mwobo bakiyemeza guharanira uburenganzira bwabo bukomeje guhonyorwa na FPR-Inkotanyi.

(2)Kwemera ko bifitemo ubushobozi bwo kwanga ingoma y’igitugu no kuzana impinduka nziza batagombye kwitabaza inzira y’intambara isesa amaraso igasenya igihugu.

(3)Guhora bibuka ko « nta wundi ubibabereyemo », ko « urugamba rwo kwigarurira ISHEMA » banyazwe n’ubutegetsi busa cyane n’ubwa gihake, isaba umuganda ugaragara wa buri wese.

(4)Twifurije buri wese umugisha utagabanyije n’amahirwe yo kugira uruhare ku byiza by’igihugu, nta pfunwe, nta bwoba, nta ndishyi ku mutima.

« UMWAKA W’ISHEMA » ni uyu wa 2014 : ni uwanyu , ntimukemere ko hagira uwubiba.

Mbahaye umugisha wa Kibyeyi.

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishema Party.

 

2 comments

  1. Ndifuza kumenya neza intego y’ishaka Ishema nibyo riharanira koko bivuye kumitama yabarwana shyaka baryo.

    Ubundi rero Chaste Gahundi, komereza aho niba koko ufite ishyaka ry’abana burwanda atari iryo kugera aho ushaka kugera.

    Ikindi rero, maze kumva ko leta ya Kagame iriguhatira abantu kujya mungabo, byanyibukije ibyo yakoreye abanyarwanda bimpunzi muri congo aho bita ku birometero birindwi uvuye kisangani. Aho narimpibereye. Bashutse abafite agatege bose ko babajyanye mungabo maza babamarisha agafuni. Ibyo rero ntibabatangaza bashaka kureba ibisore by’ibihutu byazitabira impinduka bakabimarira kwicumu. Gusa njye nifuza ko habaho urwanda rutakireba umuhutu cyangwa umututsi cyangwa umutwa. Ahubwo urwanda ndetse nabarwanashyaka bagira umutima wakimuntu.

    Murakarama

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s