Daily Archives: January 9, 2014

Ubutumwa Paul Mbangurunuka yageneye Paul Kagame


download (2)

Kagame Paul,

Reka nguhe icyubahiro cyawe nk’umukuru w’Igihugu, umwishi n’umwanzi w’abahutu, bikugira intwari. Ariko kuba ukomeje kwikora munda, ntabwo ukiri hero uri zero. Karegeya wamwiciye iki kweli? Kayumba se wamurasiye iki? Ngoga wamuhoye iki? Ndugute ibyo wamukoreye ubu umutima ntukurya? Kayitare ko wamwishe na Kamaliza akabigenderamo byatubujije kumuhoza kumutima? Uremeye ubaye kivumwa peeee?!! Bagire umwicireko yagaragaje agahinda n’amarira mwishyingurwa rya Kayitare, uburakari n’inzika bikwibagiza ineza yakugiriye akuvana murutoki we na Kayumba umwanzi ashigaje amasegonda gusa ngo akumire bunguri. Abana b’abasore nka ba Lt Col Karangwa wabiciye iki?

Ese iyo upanga kwica Nyamwasa, nibura ntagatima nagato ugira kakwibutsa uko yakurokoye. Ko yabikozese, niki cyatuma atakongera kubikora, ko nubundi yabikoze abizi neza ko utari mwiza? Ntacyo twagukoraho nyine kuko amateka y’Igihugu cyacu akugira icyo uricyo ubu. Dohora Afande, nukuri nushaka ntukomeze gufunga no kwica abo bantu wasanze muri contacts za RIP Karegeya kuko ntabwo wakwica Abanyarwanda ngo ubamare. Ubuseko wibuka neza uko twishe abahutu, imitutu igashyuha, ibyobo bikuzura, byababujije gukomeza kuba amamiliyoni?

Ndakumva rwose ufite raison yo kutava kubutegetsi kuko wakwisanga urikumwe na Ntaganda, ariko uburambe bwa kinyeshyamba no kuyobora ufite ubu, wagerageza kwifashisha ibitabo byabimwe mubihangange ukareba strategies bagiye bakoresha maze nawe ugakoporora, utitaye kuri capitalisme cg Communisme. Ngirango, Mao Tse Tung, Chiang Kai Shek, ba Stalin, Churchill, Roosevelt n’abandi bagufasha kubona umurongo ugenderaho mukuyobora atari uwubuhotozi . Erega buriya na Museveni haricyo yagufashaho , kuko igipimo cy’ubwicanyi ugezeho gikubye amagana, ubwicanyi bwaranze Museveni kandi we agukubye inshuro mukuyobora.

Sigaho rwose, tanga imbabazi ku banyapolitiki bafunzwe, uhe agahenge abaguhunze ushishikazwe imbere heza h’abaturage.  Erega burya umunyapolitiki uri danger ni umuturage, yabyukiye mumuhanda ntawumutanga imbere kandi abitwa inararibonye muri politiki  (Rukokoma Faustin) wabakomye munkokora ubabuza gutaha! Nsoza reka nkubwire ko uburakari ufite ubungubungubu nutabwivanamo buri buhitane benshi butagusize. Gerageza izindi nzira witega amatwi cyane umugore wawe, ite cyane kuri future y’abana bawe. Erega uzica, wibe, wubahwe, usuzugurwe, hanyuma usaze upfe maze abana bawe basigare bishyura bya factures umurundo uzaba usize. Nyamara Byumvuhore ni umuhutu wumuhanga aho yaririmbye ngo “uzishyura iyo fagitire”(Cyomoro Ivan Kagame). Uramenye ntuhite ujya guhiga Byumvuhore doreko ihiga ryawe ari umunsi.

Ndangiza reka ngusabe guhagarika imigambi ufite kuri aba bakurikira( urabiziko mbizi neza) :

-Hagarika gahunda yo kwica Nkusi Joseph ( bitarenze May 2014)

-Hagarika abahungu bawe wamaze guha umugisha wo kwica Thomas Nahimana bitarenze March2014.

-Rekeraho gupanga uburyo wahitana Jeniffer Fierberg, urabizi ko gahunda muzirimo.

-Rekeraho gutoteza umuryango wa Gasasira na Ingabire

Nkwifurije kwisubiraho mbere y’igihe kuko iyicwa rya Karegeya haricyo rinuganuga iyo ukurikiranye ubuhanuzi bwa Magayane nawe uzi nezako wizera  ugerageza no guhindura kandi bidashoboka, aho akubwira ko mbere yuko wicwa uzabanzirizwa n’urupfu rw’inshuti yawe magara(Karegeya). Ngirango nubushuti yarafitanye na Kikwete, bikiyongera kurwango ufitanye avec ce dernier, bikajyanishana n’ibya Nyirabiyoro ko Tanzania nayo izagaragara mubihe byawe byanyuma, dore ko na FDLR yaraguwe igeze aho kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya ikanabihanganisha mukababaro wabateje wica Afande Karegeya , nkubita muguru sawa, kuriya na kushoto nkaguterera isaluti nti kuendelea Afande(Urugendo rwawe mumuriro niba utihannye inzira zikiri nyabagendwa), narangiza nkikubitira nyuma jeuka, nkakomezanya urugendo nabazaba bakubohotse usize kungoyi Nyiramongi na Cyomoro. Ariko uzabanza ubarase tu, ndakwiyiziye cyane rwose.

Kuendelea Sir, nahanuraga sinaraguraga!

Paul Mbangurunuka

Rwanda: Agasongero k’ikinyoma n’akarengane twasigiwe na GACACA

 

Mw’izina ry’Abaturage b’u Rwanda (au nom du Peuple Rwandais), Inkiko GACACA zasize zimitse mu Rwanda akarengane, urwango, ubujura no guhonyora uburenganzira bwa muntu. Porofeseri wo muri Kaminuza (Université Catholique) ya Kabgayi MUBERUKA Pascal azitaba kuri tariki ya 09/01/2014 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Ntazi niba azaba agiye kuburana urubanza rwerekeranye n’ifungwa ry’Ibyitso muri 1990-1991 cyangwa azaburana urupfu rwa Mbaraga Rayimondi, ukiriho akaba akorera Leta y’u Rwanda.

Muberuka yafunzwe arengana ku wa 24/12/2008 yagambaniwe na MBARAGA Rayimondi wamushinjaga ko yafungishije Ibyitso by’Inkotanyi muri za 1990-1991 akiri Umushinjacyaho (IPJ) wa Komini Mushubati. Mbaraga yongeye kumushinja ko ngo yaje mu bitero byo kwica abatutsi bahungiye i Kabgayi akahica abantu batazwi muri jenoside ya 1994. Nyamara abarokokeye i Kabgayi batinyutse kwemeza ko Muberuka atigeze ahakandagira. Mukumufungisha, Mbaraga yabifashijwemo na MUNYAKAYANZA Gonzalve, wari umuhuzabikorwa w’Inkiko Gacaca mu murenge wa Nyamabuye (Muhanga-Gitarama). Bombi bifashisha Madamu MURORUNKWERE Alexia wari Perezida w’Urukiko Gacaca rw’Akagari ka Murama (Muhanga-Gitarama).

Abashinjabinyoma bifashishijwe rugikubita ni : Bakundukize VestineNibaseke Viateur na Mpambara Wenceslas. Aba batangabuyamya baje gushinjwa ubugambanyi na NIYISENGWA Paulin wari warafunzwe mu byitso. Uyu nawe yunganiwe n’umugore we MUKAGATANA Anyesi wahamije mu ruhame ko dosiye ya Muberuka ihimbwa yari ahari. Murumuna wa Niyisengwa witwa NIYIRIMBERE Martin baramwitabaje ngo ashinje Muberuka kandi we atarigeze afungwa mu byitso. Nubwo ariwe wagombaga kuburana na Muberuka ntabwo yigeze aboneka m’uru urubanza kugeza ruciwe  tariki ya 14/02/2009.

Taliki ya 14/08/2012, MUBERUKA yatanze ibirego bibiri (2) mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga agira ngo arugaragarize ko afungiye kwica umuntu uriho ari we MBARAGA Rayimondi. Byongeye kandi yashakaga kurugaragariza ko, nubwo nta byo yakoze, gufunga ibyitso by’inkotanyi atari icyaha cya jenoside ku mukozi wa Leta, nkuko byemejwe mu rubanza RP 87/GIT/CH.S/3/99 rwaciwe n’Urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Gitarama kuwa 30/05/2000 no mu rubanza RP 89/GIT/CH.S/3/99 rwaciwe n’urwo rukiko ku wa 08/04/2002 haregwa umushinjacyaha (IPJ) Sibomana Jean Baptiste.

Tariki ya 21/12/2012, urwo Rukiko rwafashe icyemezo cy’uko rwiyambuye ububasha kuri urwo rubanza, rwemeza ko ruzaburanishwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ruhita rurwoherezayo. Kugeza na nubu ntabwo Muberuka arahamagarwa ngo aruburane. Maître Julien Ngabonziza umwunganira amaze kwandikira kabiri urwo rukiko ariko ntiruramusubiza.

Ifatwa kuwa 24/12/2008, ifungwa n’imanza Gacaca za Porofeseri MUBERUKA Pascal (wigishaga muri Kaminuza ya Kiliziya Gatorika i Kabgayi) zagaragaje ibikurikira :

1.      Akarengane n’ikinyoma n’ibyorezo bikomeje kuvuza ubuhuha mu Ubucamanza bw’u Rwanda. Ikinyoma cyahawe intebe n’amashyirahamwe y’ABASHINJABINYOMA  bashyigikiwe na Leta yayogoje Inkiko Gacaca n’Inkiko zisanzwe mu Rwanda.

2.      Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) yateshejwe agaciro kayo. Kuko yatakambiye abategetsi bakuriye Inkiko GACACA, Minisitiri w’Ubucamanza n’inzego zose zishinzwe kurenganura abaturage biranga biba iby’ubusa. Muberuka afunzwe arengana cyane. Ndetse n’abacikacumu b’abatutsi bamushinjuye barabifungiwe kuko bamaganye kandi bakitandukanya n’udutsiko tw’Abashinjabinyoma bagambaniye Muberuka agakatirwa gufungwa burundu by’umwihariko ku wa 16/09/2009 kandi arengana nkuko tugiye kubibagaragariza muri iri tangazo. Abamushinjura bakatiwe igifungo cyo kubacecekesha n’aba : NIYISENGWA Paulin (yakatiwe umwaka umwe), GASHUGI Oswald (amezi atatu) na SEKAGENGE Claude (amezi atandatu).

3.      Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, mu ngingo zaryo zirenganura abanyarwanda ryararibaswe biratinda. Amategeko n’inzego byose byagenewe kurenganura MUBERUKA Pascal byarasuzuguwe, himikwa gusa Akarengane, Ikinyoma, Urwango no guhonyora Ukuri.

MUBERUKA Pascal arashinjwa Ibyaha bitatu :

1.      Icyaha cy’isakwa n’ifungwa ry’ibyitso by’inkotanyi muri Segiteri Kagarama mu 1990 ;

2.      Icyaha cy’isakwa n’ifungwa rya Kamuhinda Gaspard na bagenzi be muri 1991 ;

3.      Icyaha cy’uruhare mu rupfu rw’abantu batazwi baguye i Kabgayi muri 1994.

Ibyo byaha bibiri byo gusaka no gufunga ibyitso

Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo (Tribinstance) rwa Gitarama rwaciye urubanza RP 87/GIT/CH.S/3/99 kuwa 30/05/2000 maze rugira umwere uwaregagwa ko yafunze ibyitso. Uwo ni uwari Burugumesitiri wa Komini Mushubati, Bwana Munyankumburwa Emmanuel, wahise afungurwa. Urukiko rwemeje ko gusaka no gufunga ibyitso by’Inkotanyi mu rwego rw’akazi nku’uko n’ubu bikorwa atari icyaha cya jenoside. Amaze kuba umwere, MUBERUKA wari Umushinjacyaha IPJ (Inspecteur de la Police Judiciaire) wa Komini Mushubati muri 1990-1991) aregwa ibyo Burugumestri bakoranye yagizweho umwere.

Mu batangabuhamya bamushinjura abatutsi batatu (3) barafashwe bakatirwa ibihano bikomeye bigamije gucecekesha burundu n’undi muntu wese w’inyangamugayo watinyuka gushinjura ababeshyerwa cyangwa ababorera muri za gereza z’u Rwanda barengana

Umugore wa Muberuka nta bategetsi n’imilyango irengera abantu atatakambiye. Kuva kuri Perezida Paul Kagame, ugaca kuri Domitila MUKANTAGANZWA n’abandi bayobozi bari bakuriye GACACA. Abarenganije umugabo we Muberuka bahisemo kwimika umuco wo kugambanira no kurenganya inzirakarengane.

Abatangabuhamya bashinja MUBERUKA bahawe umwanya munini wo kuvuga icyo bashaka byose. Abashinjura Muberuka benshi ntibatumijwe, n’abaje bamburwaga ijambo kimwe n’umuburanyi MUBERUKA wanditse amabaruwa arenga 40 (mirongo ine) kuva yafungwa asaba kumurenganura. Yandikiye abategetsi n’inzego nyinshi z’ubutegetsi n’imilyango irengera ikiremwamuntu biba iby’ubusa na nubu aracyafunzwe arengana.

Dore ibyiciro byinshi by’ako karengane nkuko tubisoma mw’ibaruwa n° CNDP/OCT/576/09 yo kuwa 30/10/2009 Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rwari rushinzwe Inkiko GACACA muri icyo gihe ariwe Madamu Domitila MUKANTAGANZWA :

1.      Ku wa 31/12/2008, MUBERUKA Pascal, ukomoka mu Murenge wa Cyeza yandikiye Komisiyo asaba ko yamufasha akarenganurwa kuko avuga ko yafunzwe binyuranyije n’amategeko kubera akagambane.

2.      Ku wa 24/12/2008, Muberuka Pascal yafatiwe ku kazi aho yigishaga muri Kaminuza gatolika ya Kabgayi ashinjwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, no kuba icyitso muri iyo jenoside.

3.      Ku wa 28/12/2008, Muberuka Pascal yafungiwe muri Gereza ya Gitarama ari naho agifungiye kugeza ubu. (Ubu asigaye afungiwe muri gereza ya MPANGA hafi ya Nyanza).

4.      Komisiyo yakurikiranye urubanza rwa Muberuka Pascal rwaciwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali rwabereye i Kabgayi ku wa 08 Nyakanga 2009, n’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire rw’uwo Murenge (Jabana) rwaciwe ku wa 15 no ku wa 16/09/2009. Izo Nkiko zombi zikaba zarahanishije Muberuka igifungo cya burundu y’umwihariko.

5.      Komisiyo ibandikiye kugirango ibagaragarize ibitagenze neza mu rubanza rw’Ubujurire rwabereye i Kabgayi ku wa 15 no kuwa 16/09/2009 byerekana ihohoterwa ry’uburenganzira ku rubanza ruciwe mu mucyo.

Ibyo Komisiyo yabonye byabangamiye ubwo burenganira nibi bikurikira :

1.      MUBERUKA Pascal ntiyahabwaga ijambo ngo abone uko yisobanura neza. Wasangaga Inteko imwaka ijambo atarangije gusubiza icyo yabajijwe bakamujyana ku kindi kibazo, yatangira kuvuga Inteko ikamubwira ko ibizi atari ngombwa kubisubiramo ko iby’inama batabireba cyane ahubwo ko bareba ibyabereye i Kabgayi.

2.      Perezida w’Inteko wasangaga abogamiye ku buryo bugaragara ku ruhande rwa Mbaraga Raymond aho kuba hagati y’ababuranyi bombi. Aha twatanga nk’urugero rw’uko iyo Mbaraga yahabwaga ijambo, yahabwaga umwanya uhagije wo kuvuga. Muberuka Pascal yavuga akamuca mu ijambo.

3.      Abatangabuhamya ba Muberuka Pascal ntibigeze bahamagazwa, n’abari bahari bakurikiraga urubanza gusa. Iyo basabaga ijambo ibyo bavuze ntibyahabwaga agaciro cyane cyane iyo babaga bavugira uregwa.

4.      Abatangabuhamya ba Mbaraba Raymond, bagaragaye mu rubanze bagahabwa n’ijambo ni abo mu muryango we gusa barimo muramu we n’umugore we.

5.      Kuba mu Rubanza hari uwabajije ati ko i Kabgayi hari abandi bantu baharokokeye, habura n’undi waba yarahabonye Muberuka Pascal. Perezida w’Urukiko amusubiza avuga ko afite ingengabitekerezo ya jenoside. Ibi bishobora gufatwa nka « intimidation ».

6.      Ikindi kitagenze neza n’uko wasangaga Muberuka Pascal asa n’aho aburana na Perezida w’Inteko aho kuburana n’uwamureze.

7.      Ikindi cyakwibazwaho ni uko dosiye ya Muberuka Pascal yavanywe mu buryo butunguranye mu rubanza yari ahuriyeho na Hategeka Augustin na bagenzi be bagombaga kuburanishwa n’Urukiko Gacaca rw’Ubujurire rw’Umurenge wa Kicukiro nk’uko byari mu ibaruwa n° Réf 1521/MDMD/2009 yo ku wa 27/12/2009, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Inkiko Gacaca rwandikiye Urukiko Gacaca rw’Ubujurire rw’Umurenge wa Kicukiro rusaba kuburanisha Hategeka Augustin na bagenzi be. Yaje (Muberuka) kuburanishwa wenyine n’Urukiko rw’Ubujurire rw’Umurenge wa JABANA.

8.      Madamu Munyamabanga Nshingwabikorwa, Komisiyo isanga Muberuka Pascal yaravukijwe uburenganzira ku rubanza ruciwe mu mucyo (privé d’un procès équitable).

Iyi baruwa n° CNDP/OCT/576/09 yo kuwa 30/10/2009 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) yasinywe na Perezida w’iyo Komisiyo, Madamu KAYITESI Zaïnabo Sylvie, irasobanura bihagije akarengane kakorewe Muberuka Pascal.

Komisiyo yasabye Madamu Mukantaganzwa Domitila ko urubanza rwa Muberuka rusubirwamo nkuko na nyirubwite yabisabye mu ibaruwa ye yo ku wa 29/09/2009 yandikiye Perezida w’Inama Rusange y’Umurenge wa Gihuma, rugahabwa indi nteko kandi rukaburanishwa mu mucyo no mu butabera. Nkuko byagaragaye, Madamu Mukantaganzwa yasuzuguye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu. Bityo Muberuka akaba yarakomeje gufungwa kugeza na n’ubu. Ikigo CLIIR ntikiramenya niba MUBERUKA Pascal azahabwa umwanya wo kwisobanura maze agahita afungurwa nkuko byakagombye kugenda mu gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko.

Nkuko twabisobanuye mw’Itangazo ryacu n°80/2005 ryasohowe ku wa 18/03/2005, abategetsi ba gisilikare cyangwa bo mw’ishyaka rya FPR-Inkotanyi biyemeje kuyobya imikorere y’Inkiko Gacaca bagamije kuzikoresha mu guhohotera abahutu b’inzirakarengane.

Hagambiriwe kubafungisha no kubacuza imitungo yabo. Gukenesha imilyango y’abahutu mu buryo bunyuranye. Kuyobya Gacaca babigezeho binjiza ba Maneko ba DMI benshi muri izo Nkiko. Babigezeho birukana Inyangamugayo zitorewe n’abaturage zirenga ibihumbi 45 (45.000 juges) nkuko Madamu MUKANTAGANZWA Domitila yabyivugiye mu kiganiro yagiranye na BBC tariki ya 15 Nyakanga 2006.

Uwo mubare w’Inyangamugayo Gacaca zirukanywe ungana n’ibice 25 kw’ijana (25%) by’Inyangamugayo zisaga 200.000 zari zaratowe. Inyangamugayo zirukanywe zari zaranze kwinjira muri gahunda y’abamaneko ba DMI (Directorate of Military Intelligence) bashakaga kubashora mu kagambane ko gufungisha abahutu b’inzirakarengane babahora ko ari abahutu gusa.

Ba maneko DMI bamaze kwigarurira Inkiko Gacaca, nibwo abahutu benshi mu bize amashuri menshi, mu bakozi ba Leta, mu bacuruzi, mu barimu no mu baganga b’abahutu, baciriwe imanza n’Inkiko Gacaca hagambiriwe kubafungira ubusa no kubacuza imitungo yabo. Gacaca yatumye abaturage benshi bahunga igihugu cy’u Rwanda. Benshi bahungira za Burundi, Uganda, Kenya, Tanzaniya, RDCongo no mu Burayi.

UMWANZURO :

Nkuko Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) kitahwemye kwamagana uburyo abagome, abagambanyi n’abajura bakoresheje Inkiko GACACA bagahohotera abaturage batagira ingano babafungisha, babacuza imitungo yabo. Uruhare rw’abategetsi b’inzego zinyuranye narwo rwaragaragaye mu kwimika ubwo bugome n’ubujura bwakorewe mu Nkiko GACACA.

Ikindi cyagaragaye kandi kibabaje n’uruhare rukomeye, Madamu Domitila MUKANTAGANZWA (Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari ukuriye Inkiko Gacaca) yagize mu KURENGANYA abantu bashowe mu manza za Gacaca bazira gusa ko ari abahutu bafite amashuri cyangwa imitungo igaragara. Byari byoroshye kwitabaza udukipe tw’abantu bashonje (kandi mu Rwanda abashonji ni benshi) ukabashora mu manza zo gushinja ibinyoma, ubizeza inyungu bazabona mu gihe Imitungo y’abarengana itejwe cyamunara bagahabwa ku mafaranga avuye muri ubwo bujura bushyigikiwe n’abategetsi.

Turasaba ko Porofeseri MUBERUKA Pascal yafungurwa nta yandi mananiza bamushyizeho.

Bikorewe i Buruseli kuwa 08 Mutarama 2014

Yozefu MATATA, Umuhuzabikorwa w’Ikigo CLIIR.

– See more at: http://www.cliir.org/detail/rwanda-agasongero-kikinyoma-nakarengane-twasigiwe-na-gacaca.html#sthash.aXGCjRgw.dpuf

Leta ya Kagame irahakana ikanapyobya jenoside yakorewe Abatutsi.

louise“urupfu rw’umuntu wigaragaje nk’urwanya igihugu nta mpuhwe ruteye” 

Hon. Louise Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

 

Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi yahuye n’ikibazo kitoroshye cyo kwemeza isi yose ko koko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari jenoside. Abaregwaga mu rukiko mpuzamahanga na bo akenshi bakomezaga gushimangira ko nta jenoside yabaye kugeza aho mu mwaka wa 2006 icyo kibazo gikemuwe bidasubirwaho ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu Rwanda ari jenoside. Kugeza na n’ubu ubwicanyi bwakorewe abahutu bwo kuva ku itariiki ya 1 Ukwakira 1990 buracyagibwaho impaka, nta rukiko rubifitiye ubushobozi rwari rwafata umwanzuro ko ari jenoside n’ubwo bwose hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ari jenoside koko! Ni ukuvuga ngo ni jenoside ititwa jenoside.

Jenoside yakorewe abatutsi ikimara kwemezwa ku buryo budasubirwaho, leta y’u Rwanda yatangiye urugamba rwo kwibasira abantu bakoraga commentaire iyo ari yo yose kuri jenoside. Utararezwe kuyihakana yarezwe kuyipfobya. Guhakana jenoside umuntu agenekereje yavuga ko ari ukuvuga ko itabayeho cyangwa se kwerekana ko yari ngombwa. Cyakora gupfobya byo igisobanuro gikunze kugorana. Mu Kinyarwanda gupfobya bisobanura gusuzugura ikintu, ukakigira gitoya ugamije kwerekana ko nta gaciro gifite.

Imanza zagiye zicibwa zo gupfobya jenoside akenshi wasangaga umuntu aregwa icyo cyaha byo nyine kuko yavuze ko n’abahutu bishwe kandi bakeneye ubutabera.Icyo kikaba icyaha cyo gupfobya jenoside ngo kuko ugereranyije ubwicanyi bwakorewe abatutsi n’ubwakorewe abahutu. Cyakora hari n’ibindi byagiye bifatwa nko gupfobya jenoside: urugero nko kugerageza kwumvikanisha ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro. Iyo witegereje neza usanga nta tandukanyirizo risobanutse hagati yo guhakana no gupfobya jenoside. Kubera kudasobanuka byageze aho umuhutu wese yirinda gukora commentaire ijyanye na jenoside kuko yashoboraga guhita ashinjwa ibyo byaha twavuze haruguru, ni uko jenoside iragenda iba tabou ku bahutu, ntawe ushobora gutanga igitekerezo.

Tugendeye kuri logique y’uko kugerageza kwerekana ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro bikaba gupfobya cyangwa guhakana jenoside, turasanga ibyo leta ya Kigali irimo ikora ubu nabyo bihakana cyangwa se bigapfobya jenoside. Reka tubisesengure:

  1.  “Umwanzi w’u Rwanda n’iyo yapfa ntibikwiye kutubuza gusinzira” 

Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ku byerekeye urupfu rwa Koloneli Karegeya Patrick. Mushikiwabo avuga ko Karegeya nk’umuntu wagaragaje ko arwanya Leta y’u Rwanda adakwiye kuririrwa n’ubwo yapfa. Ikindi Mushikiwabo yemeza ko Karegeya ari umuntu mubi cyane kuko yafatanyaga n’abarwanya u Rwanda aribo ba FDLR ndetse ngo bakaba barateraga ama grenades mu gihugu bagahitana abanyarwanda. Musihikiwabo yanageze aho avuga ko umuntu urwanya Leta nayo igomba kumurwanya nta kundi byamera.Mu kuvuga ibi Mushikiwabo arerekana ko iyicwa rya Karegeya nta kibazo riteye ndetse ibinyamakuru bitandukanye byo byavuze ko Leta y’u Rwanda irimo guca amarenga ko ariyo yishe Karegeya

download (1)

“Kugambanira igihugu cyakugize uwo uwo uri we bigira ingaruka umuntu agomba kwirengera”

P. Damien Habumuremyi, Ministre w’intebe w’u Rwanda.

Mushikiwabo yunganiwe na Ministiri w’intebe mu kwemeza ko kugambanira igihugu bigomba kugira ingaruka ku muntu wese. Aba bombi bafite imyanya ikomeye muri Leta ni ukuvuga ko ibyo batubwiye ari na byo umukuru wa yo Paul Kagame atekereza. Iyo bitaba ibyo aba yabasabye guhita begura. Byumvikane neza ko iyo Mushikiwabo na Habumuremyi baza kuvuga ko Leta yashakishaga Karegeya ngo arangize ibihano yakatiwe cyangwa se aburane ibirego byo gushaka kuvutsa igihugu umudendezo byari kuba bitandukanye n’uko byitwaye ubu. Reka ibyo tube tubiretse dusubize amaso inyuma gatoya mu myaka 20 ishize.

2. “Umwanzi w’u Rwanda ni Inyenzi Nkotanyi zateye u Rwanda hamwe n’ibyitso byazo”

Iyi ni imvugo yakoreshejwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi akenshi yari igamije kwereka abantu ko umututsi wese( icyitso) ari umwanzi w’igihugu bityo akaba nta mwanya afite mu Rwanda. Ni ukuvuga ngo umwanzi w’igihugu aramutse apfuye ntibyabuza igihugu gusinzira. Na nyuma y’uko FPR ifata ubutegetsi abantu benshi ntibigeze bumva impamvu baregwa jenoside kandi nyamara bo barabwiwe ko barimo gutabara igihugu bagikiza umwanzi n’ibyitso bye.

3. Mushikiwabo arahakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi

Ndabivuga ntya kuko Mushikiwabo asubiye mu mvugo FPR ivuga ko ariyo yakoreshejwe mu gukangurira abantu jenoside. Iyi mvugo yerekanaga ko kwikiza umwanzi (Inkotanyi) n’ibyitso byazo (Abatutsi) nta kibazo cyarimo kabone n’ubwo bwari ubwicanyi. Uwasubira muri aya magambo muri iki gihe cya FPR nta shiti yashinjwa guhakana no gupfobya jenoside kandi koko yaba abikora. None dore Mushikiwabo niyo magambo asubiyemo mu rwego rwo kwerekana ko umwanzi(Karegeya) yagombaga kwicwa. Gukoresha aya magambo ni ukwerekana ko n’amagambo yakoreshwejwe mu gukangurira abantu gukora jenoside yari afite ishingiro. Par conséquent, ni ukwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro kuko abantu bikizaga umwanzi n’ibyitso bye.

Aha hari uwavuga ati abatutsi ntibari abanzi. Igisubizo ni ukubanza kumenya ni nde ugena umwanzi w’igihugu. Iyo igihugu cyatewe ubusanzwe leta igira ijambo igeza ku baturage ikanavuga icyo amaperereza yagaragaje ku bijyanye n’umwanzi. Niba Leta yaravuze ko umwanzi ari FPR n’ibyitso( njye sinabyiyumviye) ni ukuvuga ko abavuzwe bafatwa nk’abanzi koko kabone n’aho byaba atari ukuri. Uyu munsi niba umuvugizi wa guverinoma avuze ku mugaragaro ko Karegeya na bagenzi be ari abanzi ndetse leta igomba kubarwanya ni uko bifatwa nyine n’ubwo byaba atari ukuri.

Gushyigkira imvugo abakoze jenoside bitwaje kandi bakaba barumvaga ko bakoraga ibikwiye, ukayisubiramo nawe wemeza ko kwica bikwiye kuko wikiza umwanzi nk’uko abakoze jenoside babivugaga, nta kundi njye nagufata uretse kuvuga ko nawe uhakana jenoside ukanayipfobya.

Namwe mumbwire uko mubyumva.

Chaste Gahunde

Good’ survivors of genocide and ‘bad’ survivors in the hands of Rwanda’s dictator and his agents by Frank LeFever

552738_559777634095395_592595395_n

In 1994, while working with head-injury patients at Helen Hayes Hospital and preparing to present some of my research at the next meeting of the International Neuropsychological Society, I heard of a genocide in Africa – in Rwanda, a country previously unknown to me – brutal and face-to-face, neighbor against neighbor, unlike the more systematic “impersonal” genocide in Germany a half-century before. I knew enough to reject the idea that it was a primitive “tribal” vendetta and suspected political manipulations exploiting some kind of social-economic rivalry but really could not focus on the details: I had trouble remembering from day to day which group was “Hutu” and which group was “Tutsi.” However, in my retirement (2003), largely through my involvement in the WBAI-FM, the NYC station of the Pacifica Foundation, I have focused a great deal of attention on Rwanda and on what happened and why – as a scientist, going to original sources whenever possible.

Among other things, I have learned how the 1994 Hutu genocide against Tutsis began in 1990 with an invasion by a specific group of Tutsis who grew up in exile in Uganda, an invasion with Uganda’s cooperation. I will not attempt to outline all the complexities of what happened between Oct. 1, 1990, and April 6, 1994, except to say that the story we have been told is incomplete and that Paul Kagame did not ride in like a knight in shining armor to end a genocide; indeed, some, including his former bodyguards and his former chief of staff, have even argued that he caused the genocide. The record is clear that he killed many who stood between him and his goal in his drive to seize Kigali, the capital – Hutus and Tutsis alike. Moreover, he killed more people subsequently in Rwanda and in eastern Congo – typically women, children, sick and elderly – in refugee camps or fleeing through the jungle.

I am moved to write this now because Kagame, having jailed or killed people in Rwanda for saying even less than I have said about this history, is sending his agents to pursue others in Europe and here in the U.S. for the crime of simply saying that not only Tutsis but also Hutus died in 1994. In this pursuit ofdissidents, a disturbing trend has been developing, both within Rwanda and within the Rwandan Diaspora: Kagame’s agents pit survivors of the Rwandan genocide against each other, creating a class of “good” survivors as well as “bad” survivors; I know by name several survivors and have met and come to respect one young man who is now under attack as a “bad” survivor – Claude Gatebuke.

Kagame, having jailed or killed people in Rwanda for saying even less than I have said about this history, is sending his agents to pursue others in Europe and here in the U.S. for the crime of simply saying that not only Tutsis but also Hutus died in 1994. One young man who is now under attack as a “bad” survivor is Claude Gatebuke.

Within the “good survivor” vs. “bad survivor” framework, certain stories from survivors are encouraged, welcomed and embraced. More often than not, these are stories that reinforce the official image of leadership and benevolence of the current Rwandan regime. They praise the current president with having stopped the genocide against Tutsis but dare not mention his crimes prior to the 1994 genocide, his crimes during that period, nor his subsequent crimes, such as genocidal crimes in later years within the Democratic Republic of Congo. Acceptable survivor testimonies are ones that dare not raise the issue of war that was being waged by the current Rwandan ruling party, a war that claimed countless Rwandan lives over the course of four years leading up to the genocide of 1994.

The “bad” survivors are individuals who raise concerns about the current regime’s status as a benevolent hero. They challenge the current regime’s stance on democracy and raise issues of human rights abuse both within Rwanda and outside of Rwanda. Susan Rice, U.S. representative to the U.N., recently told Rwandan authorities that Rwanda is not a democratic country and needs to allow basic freedoms.

Within Rwanda, genocide survivors saying this are targeted with smear campaigns, often exiled and – worse – imprisoned. Deo Mushayidi, a lone survivor from his entire family, an individual with no connection to the current military dictatorship, is serving a life sentence within Rwanda. His crime? Creating a political opposition party. Raising concerns regarding countless deaths committed by the ruling regimes. Speaking out against injustice, in a stifling atmosphere, and having little or no significant community to back him up.

Many other critics have fled to exile, including journalists of independent media. One of the most high profile exiles from Rwanda is Joseph Sebarenzi, former speaker of the House, whose book Claude praises as one of the fairest among many books written about Rwanda.

The Rwandan dictatorship has gone so far as to apply their typical charge of genocide denial against “bad” survivors to descendants of survivors of the Nazi genocide against Jews. The Kigali regime dictates to descendants of Holocaust survivors that they dare not defend “bad” Rwandan survivors, as in the case of the Lantos Foundation’s award to Paul Rusesabagina.

Tom Lantos, the only Holocaust survivor to serve in the U.S. Congress, knew what it means to be imprisoned and beaten because of his ethnic classification, knew the kindness of strangers who sheltered him when he escaped, knew the risks of venturing out of a safe house to serve the underground opposition, and knew the pain of learning that his mother and other family members had been killed, along with 450,000 other Hungarian Jews. His daughter, Katrina Lantos Swett, continues to uphold her father’s human rights legacy through the Lantos Foundation.

Rwandan agents have engaged in a campaign calling her a genocide denier for simply stating the obvious – that the Rwandan government is an authoritarian dictatorship that does not tolerate freedoms. The hate for human rights activists comes from the top, as Paul Kagame has said that he doesn’t “give a damn” about organizations such as Human Rights Watch.

Clearly, Katrina Lantos Swett knows something about genocide and about shielding targets of genocide and has been quick to spot the origins and motives of the smear campaign, saying: “I think if Paul Rusesabagina had not had the determination to draw attention to some of the concerns about what’s happening in Rwanda today, none of this outpouring would have taken place. It didn’t take place when the movie came out … it’s when he began to speak out that suddenly many really questionable and unsubstantiated charges were raised.”

She is also firm in stating that the award was given not only for his doing what he did in 1994, but also for his “continued courage” in speaking out about political oppression in Rwanda: “When you have someone who emerges as a compelling voice that is an irritant to a regime, very often the regime or their supporters or proxies will go to great lengths to discredit that individual.”

“Bad” genocide survivors from Rwanda, without any political baggage or connection to the military dictatorship of Rwanda, are bullied, intimidated and harassed. They are attacked by diplomats at forums and constantly have to deal with questioning of their legitimacy as survivors, despite the trauma they’ve faced and despite the difficulty of speaking out against the regime.

“Bad” genocide survivors from Rwanda, without any political baggage or connection to the military dictatorship of Rwanda, are bullied, intimidated and harassed.

For example, the hero of “Hotel Rwanda,” who saved many Tutsis from attacks by Hutus, Paul Rusesabagina, became Public Enemy No. 1 for simply saying that Hutus also died and for speaking out against the repressive measures of the new regime. He is vilified as a “genocide denier” and as a “double genocide” revisionist – and even as a “genocidaire” intent on overthrowing Kagame and renewing the genocide!

Another on Kagame’s hit list is a much less known genocide survivor whom I have heard speak on panels in New York City and have met personally, Claude Gatebuke. Claude’s personal history and consistent antagonism to all forms and locations of genocide, his passion for peaceful resolution of conflicts and reinstatement of a democratic society in Rwanda and elsewhere – Congo, especially – are impressive.

The agents of the Rwandan government targeting Claude include a Rwandan “diplomat” at the U.N. by the name of Olivier Nduhungirehe, who also goes by the name of Theoneste Rwemalika (translated in English to mean one who kills instantly with one shot). The reasons for attacking Gatebuke include his criticism of the dictatorship in Rwanda as well as his vocal support for peace in the DR Congo and his denouncing of perpetrators of war crimes, crimes against humanity and even possible genocide against more than 5 million Congolese people. The U.N. Mapping Exercise Report for DR Congo released on Oct. 1, 2010, provides evidence for every claim Claude makes about the atrocities in Congo.

Gatebuke demands justice for the victims no matter who they are or where they are from and regardless of the perpetrators and is consistent in this in every forum. This is exactly the reason why the government of Rwanda and their supporters are targeting Gatebuke and denying his story of survival. Had he praised the policies of the Rwandan government or at least remained silent, no one would target Claude with hate speech in an attempt to stop his work.

The Kagame dictatorship’s agents do not limit themselves to verbal smears, vilification and outright lies in public forums and incessant propaganda encouraging hatred for dissidents – especially “bad” survivors. The regime in Kigali led by Paul Kagame is notorious for brutal attacks against those who disagree with them or denounce their crimes. In May of this year, the British police caught assassins sent by the Rwandan government to kill critics of the regime. Similarly, there have been three attempts to assassinate Rwanda’s former army chief of staff in South Africa. In June of 2010, he survived a shooting that lodged a bullet in his stomach.

The Kagame dictatorship’s agents do not limit themselves to verbal smears, vilification and outright lies in public forums and incessant propaganda encouraging hatred for dissidents – especially “bad” survivors. The regime in Kigali led by Paul Kagame is notorious for brutal attacks against those who disagree with them or denounce their crimes.

Many other critics have fled to exile, including journalists of independent media. Those who are in Rwanda are not as fortunate. Journalist Leonard Rugambage was shot dead as he was planning to break a story of the Rwandan regime’s involvement in the assassination attempt in South Africa, while Andre Kagwa Rwisereka, vice president of an opposition party, was found with his head severed and a machete lying next to his dead body. Journalists Agnes Nkusi Uwimana and Saidath Mukakibibi are in jail for 17 and seven years respectively for writing critical reports of the president, while virtually every opposition leader is in jail, including genocide survivor Deo Mushayidi, Victoire Ingabire Umuhoza and Bernard Ntaganda, among others.

The question before us now is: How can we help Claude and Joseph and Paul and Deo and so many other courageous “bad survivors” survive Kagame’s current and future deadly attacks?

Frank LeFever is a retired neuroscientist, a director and past-president of the New York Neuropsychology Group, a non-profit scientific and educational corporation which he helped found in 1979, a member and frequent presenter at annual meetings of the Society for Neuroscience and of the International Neuropsychological Society. He is also active in the governance of Pacifica Foundation’s New York City station WBAI-FM and of The New York Academy of Sciences Psychology Section. He can be reached at fflefever@yahoo.com.