Daily Archives: January 15, 2014

LUANDA: PAUL KAGAME YITWAJE INAMA YA CIGLR AJYA KUGUYAGUYA JACOB ZUMA.

Urupfu rwa Patrick Karegeya, rukomeje kurikoroza. Mu gihe abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano, kubera intambara zugarije bimwe mu bihugu bigize CIGLR, nka RDC, Sudani y’epfo, Centre Africa, Paul Kagame we ahangayikishijwe bikomeye no kuba zimwe mu nkoramaraso ze zaramaze gucakirwa.

Kagame ntiyaraherutse guca iryera Uhuru Kenyatta

Kagame ntiyaraherutse guca iryera Uhuru Kenyatta

Nkuko byagaragaye ku mafoto aturuka i Luanda muri Angola, Paul Kagame wari umaze iminsi yarasuzuguye inama za CIGLR, akimara kumva ko perezida w’Afrika y’epfo, Jacob Zuma, azaza muri iyo nama, yahise asimbuka yihuta cyane, ndetse akaba ari no mu ba perezida bagezeyeyo mbere, ngo arebe ko yaguyaguya Zuma akaba yazarekura inkoramaraso zagize uruhare mu guhitana Patrick Karegeya.

Birumvikana kandi ko Kagame agira ubwoba, kubera ko ibihugu by’ibihangange cyane cyane Leta Zunze ubumwe z’Amerika, bidahwema kumuhamagara, bamwiyama gukomeza gutera ibindi bihugu, ajya guhigayo abanyarwanda barwanya leta ye mpotozi. Amakuru yasohowe na RFI uyu munsi yavugaga ko Amerika yanamwiyamye ngo ntazahirahire ngo azajye kwicira umunyarwanda ku butaka bw’Amerika, ko byazamukoraho rikaka.

http://www.rfi.fr/afrique/20140115-rwanda-affaire-karegeya-washington-condamne-attentat-habyarimana

Kagame rero ubu yirahuriyeho umuriro. Amakuru aturuka muri Mozambike aravuga ko abantu 4 bafashwe na polisi yaho, babashinje kuba baravogereye ubusugire bw’icyo gihugu kandi bakanagaba igitero mu gihugu cy’abaturanyi cy’Afrika y’epfo. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu bapolisi b’i Maputo, tutari buvuge amazina ye kubera uburemere bw’iki kibazo, avuga ko muri abo bafashwe, uwitwa Vital Hitimana, uzwi ku izina rya jenerali, polisi yasanze ari we watwaye mu modoka ye, imbunda yakoreshejwe mu kurasa Kayumba Nyamwasa mu 2010, ayivanye i Maputo ayigeza i Johanesbourg.

http://www.washingtonpost.com/world/africa/police-arrest-4-for-rwandan-spymaster-murder/2014/01/15/92c7dba2-7df6-11e3-97d3-b9925ce2c57b_story.html

Paul Kagame ntiyigeze atuma Jacob Zuma ahumeka.

Paul Kagame ntiyigeze atuma Jacob Zuma ahumeka.

Mu kwica Karegeya, uyu Vital niwe watwaye na none mu modoka ye abicanyi abavanye i Maputo abageza i Johanesbourg. Amakuru rero avuye i Luanda aravuga ko ibyo Kagame yakekaga ko, yakora amanyanga maze Zuma akaba yamudohorera, ahubwo byamuviriyemo nko gukoza agati mu ntozi. Na mbere yo kugira icyo yisabira Zuma, ikibazo cy’uko  we na Museveni bari gutegura kongera gutera Congo, nicyo cyahise kimubera ingorabahizi.

Amakuru CIGLR ndetse na MONUSCO, nayo yari muri iyi nama, yemeza ko u Rwanda n’Ubuganda bari gushaka kongera kuzura M23. Ibi kandi bihuye neza n’amakuru Ikaze Iwacu yabonye uyu munsi ko mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2014, abarwanyi ba Mai Mai Tcheka bafatanyije n’abacengezi ba RDF, bagabye igitero shuma i Pinga, maze bica abasirikari 3 ba FARDC ahitwa Katanga, harimo ufite ipeti rya Majoro. MONUSCO yahise itabara, ikoresheje indege, maze izo nkoramaraso ziyabangira ingata.

Kagame yaguyaguye Jacob Zuma, ariko biba iby'ubusa

Kagame yaguyaguye Jacob Zuma, ariko biba iby’ubusa

Mu Rwanda naho ntibyoroshye, ubu ingabo za RDF ziri gucengera ku bwinshi muri Congo mu rwego rwo kwitegura kugaba igitero simusiga. Muri iyo myiteguro, ingabo z’u Rwanda ziri gukoresha abahoze ari abasirikari bazwi ku izina rya « DEMOBE », bakabigisha amayeri yo kwinjira muri Congo biyita abahinzi, abikorezi, cyangwa se abacuruzi b’amakara. RDF kandi ubu iri gushyira amatara ku mihanda yose ngo kugira ngo umwanzi azaze hagaragara.

Paul Kagame rero nareke gukomeza yiriza, ahubwo niyemere akanirwe urumukwiye, kubera ko imbaga y’abantu amaze kurimbura, amaraso yabo ari gutabaza. Bitinde bitebuke nawe azaraswaho, kandi nawe azabona ko na nyina w’undi abyara umuhungu!!

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog.fr

Selecting Transitional Leaders in the Central African Republic

usdos-logo-seal

Press Statement

Marie Harf
Deputy Department Spokesperson, Office of the Spokesperson
Washington, DC
January 15, 2014

The United States is closely following the ongoing deliberations of the Central African Republic’s Transitional National Council as it works to select a new President and Prime Minister. We urge that the selection process be transparent, include a full range of political, religious, and civil society representatives, and be consistent with provisions of the Transitional Charter and the Libreville Agreements, which call for the prime minister to come from the democratic opposition.

The Council has an historic opportunity to put the country on a path toward stability, democracy, and development, and we encourage the Council to seize this opportunity by selecting leaders of integrity who can restore stability to the Central African Republic (CAR), prepare for credible elections as soon as possible, but no later than February 2015, and earn the confidence of the international community.

The United States commends the leadership of the Economic Community of Central African States (ECCAS) in facilitating the political transition process in the CAR and remains deeply committed to working with ECCAS, the African Union, the UN, and representatives of civil society to support the political transition process.

The Office of Website Management, Bureau of Public Affairs, manages this site as a portal for information from the U.S. State Department.

Affaire Karegeya: Washington condamne le meurtre

Karegeya

L’assassinat, il y a deux semaines, d’un ancien haut responsable rwandais, inquiète la communauté internationale. L’ex-chef des renseignements extérieurs du Rwanda avait été retrouvé mort dans sa chambre d’hôtel à Johannesburg. Patrick Karegeya occupait son poste au moment de l’attentat contre le président Habyarimana, en 1994. Il avait d’ailleurs assuré détenir des preuves de l’implication de l’actuel chef de l’Etat, Kagame. L’Afrique du Sud et les Etats-Unis, sans accuser Kigali d’être impliqué dans la mort de Patrick Karegeya, dénoncent la mort de cet opposant.

Dimanche, le président rwandais avait affirmé que la trahison avait des conséquences, sans jamais citer le nom de son ancien chef des renseignements extérieurs, Patrick Karegeya retrouvé mort le 1er janvier dernier. Ajoutant « Ceux qui nous accusent d’être responsable ont fait de même un millier de fois pour défendre leurs nations ». Une remarque qui a beaucoup surpris. Puisqu’officiellement seule l’opposition en exil accuse le régime rwandais d’être derrière cet assassinat.

L’Afrique du Sud est le premier pays à avoir condamné officiellement cet assassinat. Mais la diplomatie sud-africaine a déclaré qu’il fallait attendre les résultats de l’enquête, qu’il était trop tôt pour évoquer de possibles tensions avec un quelconque gouvernement. Pas en l’absence de preuves. Même si par précaution, les services de sécurité sud-africains ont demandé au général Kayumba Nyamwasa, le compagnon d’exil de Patrick Karegeya, de renforcer sa sécurité.

Parmi les chancelleries qui condamnent également ce meurtre figurent les Etats-Unis. C’est ce qu’assure à RFI un responsable du département d’Etat américain, même si aucun communiqué n’a été rendu public. Cette source précise que Washington salue l’ouverture d’une enquête par Prétoria et attend les résultats. Tout en continuant de souligner l’importance du développement d’une opposition politique pacifique au Rwanda.

Pas de réaction au Rwanda

Plusieurs sources diplomatiques occidentales affirment que les Etats-Unis seraient allés plus loin en émettant un avertissement à l’égard de Kigali. Son contenu : si un tel incident se produisait sur le sol américain, cela aurait des conséquences sur les relations bilatérales. Deux des membres fondateurs du RNC, le parti de Patrick Karegeya, se trouvent effectivement aux Etats-Unis. Mais interrogé à ce propos, le responsable du département d’Etat américain joint par RFI n’a ni confirmé, ni infirmé l’existence d’un tel avertissement.

Sollicitées par RFI, les autorités rwandaises n’ont pour le moment pas réagi. A noter que dans une interview accordée à la BBC, l’ambassadeur rwandais en Grande-Bretagne avait démenti que les propos du président Kagame aient un quelconque lien avec la mort de l’ancien chef des renseignements extérieurs du Rwanda.


■ Attentat d’Habyarimana : les parties civiles inquiètent après la mort de Karegeya

Vingt ans après les faits, les parties civiles s’inquiètent de blocages dans l’enquête française sur l’attentat contre l’avion du président rwandais Juvenal Habyarimana en 1994, suite notamment au meurtre d’un témoin potentiel à Johannesburg, Patrick Karegeya. Il avait affirmé en juillet dernier détenir des preuves de l’implication de Paul Kagame dans ce dossier. Même déclaration du général Kayumba Nyamwasa, son compagnon d’exil, qui lui est cité dans ce dossier et inculpé par la justice française. Le juge d’instruction Marc Trevidic a fait plusieurs commissions rogatoires pour demander l’audition de Kayumba Nyamwasa, sans obtenir de réponse.

Maitre Philippe Meilhac

avocat de la famille Habyarimana

Nous assistons depuis pas mal de temps à la disparition de témoins.

Source: RFI

Rwanda: FDLR si umutwe w’iterabwoba nta n’ubwo uri ku rutonde na rumwe ku isi, rwaba urwa ONU cyangwa USA !

kambanda

Mugiterane cy’amasengesho yo ku cyumweru taliki ya 12/01/2013 , ari imbere y’abakristu nibwo Kagame Paul yagaye cyane abaministre be birirwa bisobanura ko ataribo bishe Patrick Karegeya ku italiki ya 31/12/2013, akaba atumva impamvu bafite ipfunwe ryo kwemera icyo gikorwa cy’ubutwari leta ye yakoze cyo kwikiza umwanzi wakoranaga na FDLR ishinjwa kuba umutwe w’iterabwoba na leta ya Kagame ;Ubwo yaboneyeho no kubwira buri wese uzahirahira kwifatanya na FDLR ko ari urwo rupfu rumutegereje. Kuwa mbere taliki ya 13/01/2014 nibwo ishyaka PS Imberakuri ryashyize ahagaragara ko ryifatanyije na FDLR mu mutwe wa FCLR-Ubumwe ugomba guhindura ubutegetsi mu Rwanda, kuwa kabiri taliki ya 14/01/2014 nibwo ishyaka RDI Rwanda Rwiza riyobowe na Bwana Faustin Twagiramungu-Rukokoma naryo ryatangaje ko ryifatanyije na FCLR-Ubumwe igizwe na PS Imberakuri na FDLR (Kanda aha wumve uko Twagiramungu abisobanura kuri BBC) ; ubwo ayo mashyaka uko ari 3 aba agize amazi iterabwoba rya Paul Kagame.Abasomyi benshi ba veritasinfo bashatse kumenya niba koko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, akaba ariyo mpamvu tubagejejeho inyandiko ya vuze ku kiganiro cy’imvo n’imvano cya BBC Gahuzamiryango cyo kuwa 15/06/2013 irimo ubushakashatsi bw’umunyamatsegeko Dr Kambanda Charles, isobanura ko FDLR itabarirwa mu mitwe yiterabwoba.

Imvo n’imvano y’uwo munsi tariki ya 15 Kamena 2013, yibanze ku bitekerezo byatanzwe ku cyifuzo cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete, cy’uko leta y’u Rwanda yarikwiye gushyikirana na FDLR, kugira ngo u Rwanda n’akarere kose bigire amahoro arambye. Muri icyo kiganiro bigaragara ko ijambo«imishyikirano» na FDLR ari nk’igitutsi ku bantu ba FPR n’abayishyigikiye. Bose bahuriza ko ngo u Rwanda rutashyikirana na FDLR, kubera ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, kandi ko abayobozi bawo bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubafata. Iyo umuntu yitegereje neza ibi bimenyetso bitangwa n’aba bavugira FPR usanga nta shingiro bifite, cyane cyane ko ingingo nyinshi baheraho bamagana FDLR atari ukuri.

1.FDLR si umutwe w’iterabwoba nta n’ubwo uri ku rutonde na rumwe ku isi, rwaba urwa ONU cyangwa USA.

https://i0.wp.com/www.ouest-france.fr/of-photos/2008/10/30/SIGE_CONGO_px_470_.jpg

Muri iki kiganiro, umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango yifashishije Bwana Charles Kambanda, impuguke mu mategeko, akaba ari n’umucamanza i New York. Charles Kambanda yasobanuye neza ko ONU itigeze ikora urutonde rw’abantu bashinjwa iterabwoba ku isi. Bityo rero FDLR ntiyari kuba ku rutonde rutabaho. yasobanuye impamvu nyamukuru ituma ONU idashobora gukora urwo rutonde.

Urutonde rw’abaterabwoba rwagombye kwemezwa n’akanama gashinzwe amahoro ku isi, kandi biriya bihugu bitanu by’ibihangange, ari byo: USA, Chine.Russie, UK, France, byananiwe kumvikana kuri urwo rutonde. Usanga abo USA yita abaterabwoba, mu Burusiya babita intwari. Abaterabwoba bo mu Burusiya, USA ibita intwari, gutyo gutyo. Iki nicyo gituma nta rutonde rw’abaterabwoba rwakozwe na ONU. Buri gihugu muri ibi by’ibihangange bigira urutonde rwabyo rwihariye. Niyo kandi urebye urutonde rwa USA nta FDLR irangwaho (ndlr:Somaurutonde rwa USA ukanze aha). Charles Kambanda abyemeza ashingiye ku kazi ke ka buri munsi, kamuhesha ububasha bwo kureba kuri urwo rutonde buri gihe iyo ari kuburanisha imanza rimwe na rimwe ziba zijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba muri USA.

Yongeyeho ko hari igihe ikitwa ALIR (Armée de Libération du Rwanda) kigeze gushyirwa kuri urwo rutonde, kubera abanyamerika bigeze kwicirwa muri parike ya Bwindi mu Bugande ahagana muw’1999. Icyo gihe byavuzwe ko abishe abo banyamerika bari abasirikari ba ALIR. Igitangaje ariko nuko bafashwe n’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Uganda, bakajyanwa i Kigali, nyuma ngo bakemera ko ari bo bakoze ayo mahano. Nyuma byabaye ngombwa ko USA ijya kubaburanisha mu rukiko rwa leta ya Columbia. Urukiko rwasanze ari abere, ahubwo amakuru yagiye asohoka nyuma yemeza ko ingabo za APR- inkotanyi ari zo zishe bariya banyamerika, kugira ngo babone uko basiga ALIR icyaha.

Ubu buryo si ubwa mbere FPR yari ibukoresheje, kubera ko yabikoze ubwo yoherezaga aba Komando bagatsemba abagogwe, barangiza bagasiga icyo cyaha leta ya Habyalimana (umva ubuhamya uko abagogwe bishwe).

Abo banyarwanda rero (Francois Karare, Nyaminani Gregoire, Léonidas Bimenyimana) bazize akamama, ubu bakaba bafungiye i Guantanamo, gereza ya USA ifungirwamo abaterabwoba kabuhariwe ku isi.

2. Impapuro mpuzamahanga zashyiriweho gufata abayobozi ba FDLR 

Abavugira FPR bakomeza bavuga ko nta washyikirana n’umutwe ufite abayobozi bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubafata. Iki n’ikigaragaza ubuswa n’ubujiji abanywanda bavugira FPR bakomeje kugaragaza.

Iyo bavuga impapuro mpuzamahanga, biyibagiza ko abo babatuma (ndlr:abakuru b’ingabo za FPR) abenshi muri bo bafite impapuro mpuzamahanga zo kubafata z’ibihugu 2 by’i Burayi, aribyo France na Espagne (  Rapport Bruguiere Acte d’accusation-ordonnance espagnole).

Ahubwo uhereye kuri izi mpapuro gusa wasanga FDLR ari yo idakwiye gushyikirana na FPR! Ni ngombwa gusobanukirwa hakiri kare kugira ngo amagambo y’abanyepolitiki adakomeza kuduhumisha amaso !

Ubwanditsi  bwa Veritasinfo.fr