Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n’imvugo ya Ange Kagame ngo “sinabaho ntafite umuryango wanjye”.

Paul Kagame aho kujyana n’umugore we mu nama yahuje perezida wa leta zunze ubumwe z’amerika n’abakuru b’ibihugu by’afurika, we yahisemo kwijyanira n’umukobwa we umwe Ange Kagame. Nyuma y’urwo ruzinduko, Ange yagiranye ikiganiro n’urubuga nsakazamakuru rukorera kuri internet rwitwa igihe.com. Kimwe mu bibazo byamubajijwe ni ukuvuga ikintu kimwe atakwihanganira kubaho adafite. N’umutima mwiza, Ange yasubije ko ikintu atakwihanganira kubaho adafite ari umuryango we. Aya magambo yababaje benshi cyane cyane abagizwe imfubyi n’ingabo ise wa Ange yari abereye umugaba mukuru. Iyi ni ibaruwa uwitwa Kanyabigega Elijah yandikiye Ange Kagame. Kanyabigega ni umwe mu mfubyi zarokotse ubwicanyi bwa Paul Kagame. Ibaruwa yanditse mu rurimi rw’icyongereza, twayibahinduriye mu Kinyarwanda.

Ubwanditsi

73943-angekagamea

Ange Kagame niwe mukobwa wenyine Kagame afite.

Nshuti Ange Kagame, imfura mu bakobwa b’u Rwanda,

Nyemerera nkwandikire mu rurimi rw’icyongereza, ni kimwe mu bintu bibi so wakubyaye yampatiye kubana na byo. Nabwiwe ko ababyeyi banjye bakomoka muri komine Kiyombe, kamwe mu karere so wakubyaye yahaye ibihano ku byaha bitakozwe. Mfite imyaka 24, kandi ndizera ko niba maneko za papa wawe nizidashakisha inimero ya mudasobwa yanjye ngo zinyice ndi hafi kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 vuba aha. Ariko nyamara iyo siyo mpamvu yo kukwandikira. Ibaruwa yanjye iribanda cyane ku rugendo rwanyu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, no kuri papa wawe nka perezida w’igihugu cyanjye.

Ikiganiro wagiranye na Igihe.com

Nyuma y’uruzinduko wakoranye na papa wawe I Washington, nta shiti umubyeyi wawe yageze kucyo yashakaga. Yifuzaga ko itangazamakuru mpuzamahanga rikumenya kandi yabigezeho. Rwose nabishimirwe papa wawe n’uburyo akoresha mu kwiyamamaza. Ubonye iyaba yashoboraga no kubikorera umurenge wanjye wa Mukarange!? Twahita tubona amazi yo kunywa mu gitondo. Ariko rero ikiganiro cyawe na Igihe .com cyatumye ntekereza cyane aho bakubajije ikintu udashobora kwihanganira kubaho udafite. Igisubizo watanze cyari gihwitse rwose.

Waravuze ngo “sinshobora kubaho ntafite umuryango wange.” Nyemerera ngukosore kuko mu Kinyarwanda ntituvuga “wange” ahubwo tuvuga “wanjye”, keretse niba papa wawe ashaka gusimbuza Ikinyarwanda Uluganda nk’uko yasimbuje icyongereza igifaransa. Nta kibazo tuzakomeza twihangane nk’uko tubimenyereye kuva mu kwezi k’Ukwakira 1990.

Tugarutse ku gisubizo wahaye IGIHE.COM, gifite ishingiro rwose. Umuryango w’umuntu ufite agaciro gakomeye cyane, ariko ndibaza niba iso azi cyangwa asobanukiwe intimba miliyoni z’abanyarwanda bafite nyuma y’aho ababyeyi babo bazize agafuni! Uri mutoya cyane wenda ntuzi icyo agafuni bivuga ariko niba iso atarakwicaje ku bibero ngo akubarire uko yajyaga yica abanyarwanda b’inzirakarengane muri Kiyombe, Mukarange, Bwisige, Butaro, Kidaho n’utundi duce two mu Rwanda, nshobora kwitanga nkakwigisha amateka y’u Rwanda n’uburyo iso yateguye kuba ikirangire ubu wowe urimo wishimira uyu munsi.

Uburyo agafuni kangize imfubyi mfite imyaka 4

Nshuti Ange, sinzi uko navutse ariko wowe nziko uzi uko wavutse kuko papa wawe n’inshuti ze zafashe amafoto ndetse nyuma mwagiye mwizihiza umunsi w’amavuko wawe. Nyamara jyewe navutse ibisasu bya katiyusha binyura ku mutwe. Bambwiye ko igihe papa wawe yoherezaga ibisasu 12 icyarimwe, mama wanjye yagize ibise igihe kitageze, mu gihe (ababyeyi banjye) barimo bahunga so. Bambwiye ko muri icyo gihe iso yarimo atsembatsemba. Yariyarahiye gukubura Kiyombe, Cyungo, Bwisige, Kivuye na Kiyombe ngo murwego rwo kugutegurira amayira. Muri iyo nkubiri ibintu ntibyagendekeye neza Mama wanjye. Yagombaga guhita mbyara. Nyamara umuriro wa so wari mwinshi cyane. Mama wanjye yari azi ko gutinda gatoya byashoboraga kumushyira ku bugi bw’inkota ya so. Nuko rero Papa wanjye yahise atekereza uburyo yakemura icyo kibazo. Njye nari imfura ye. Yifuzaga ko twese twabaho ariko ingabo za so zari zitwegereye cyane. Ni uko Papa yabonye ikigega maze ashyiramo mama waribwaga cyane na we yinjiramo amufasha kunyibaruka, ni naho haturutse izina rya Kanyabigega.

Maze kuvuka ibintu byakomeje kudogera. Ibuka ko ikigega cyakijije ubuzima bw’abantu batatu, jyewe, mama na papa. Simfite umwanya wo kukunyuriramo mu magambo arambuye uburyo navutse ariko umenye ko Imana yahagaze hagati yanjye na So ikoresheje ikigega bityo ingabo za so ntizatubona.

Twihuse gatoya reka nkubwire undi munsi ukomeye mu buzima bwanjye, ubw’umuryango wanjye n’ubw’umuryango wawe.

Umunsi umwe mu mwaka wa 1993 ababyeyi banjye bagiye gushaka ibyo kurya kuko twari tumaze iminsi itatu nta kintu dukoza ku munwa. Icyo gihe twabaga mu nkambi y’abavanywe mu byabo ya Muhura. Ndizera ko is yakubwiye aho Muhura yari  iherereye. Mushiki wanjye yari afite amezi ane gusa na murumuna wanjye yari afite imyaka ibiri. Kuri uwo munsi murumuna wanjye yari arwaye kandi ashonje. Ni uko ababyeyi banjye baramutwaye we na mushiki wanjye babajyana ahitwa Nyagahanga. Muri aka gace hari hatuye masenge wari warahashyingiye ahitwa NEKE. Masenge yari yadutumiye ngo dufate ibiryo dushoboye kuko abana twari dushonje cyane. Ababyeyi banjye baragiye ntibagaruka, hagarutse gusa abakecuru ingabo za so zaretse ngo bazajye kubara inkuru. Uzagende ubaze aho Nyiramitsindo yabaga. Ni we watubwiye uko ingabo za so zaje zigatsemba urugo rwa masenge. Haje inyeshyamba 11 za FPR zuzuye ubugome zigendereye kungira imfubyi uwo munsi. Nko ku isaha ya saa cyenda nibwo zageze mu rugo rwa masenge zitwaje udufuni. Zishe abantu bose bari bahari hasigara Nyiramitsindo wenyine. Murumuna wanjye Migisha na mushiki wanjye Akizanye ntinbarokotse ngo barebe uko isi itembera ubu, bitewe na so uriho.

Mushiki wanjye Akizanye asekera kuri FACEBOOK

Mu gihe wibaga umugono maze ukiyerekana I Washington bityo ugahinduka ikirangirire mu ijoro rimwe umwenyura iruhande rwa so hejuru y’amafaramga ava mu misoro itangwa n’abenegihugu hari ikintu kimwe cyanje mu mu mutwe. Mushiki wanjye Akizanye aba ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 uyu munsi. Yari kuba kuri FACEBOOK yandika asangira n’inshuti ze ababwira uko yishimiye uyu munsi.

Akizanye yari kuba yishimiye ibyo nanditse ku rubuga rwe mubwira nti: Ugire isabukuru nziza baby girl, nishimiye kugira mushiki wanjye umeze nka we” . Nyamara ibi ntibyabaye bitewe na so uriho.

Iyo nkubonye ukura wishimye nibaza niba ujya utekereza ku bandi banyanrwanda batakaje ababyeyi babo biturutse ku bikorwa bya papa wawe. Ese iso yigeze akubwira ko we n’agatsiko bavanye Uganda banze guhagarika imirwano ndetse bakanga 40% by’imyanya muri guverinoma bari bahawe na Habyarimana? Ese iso yigeze akubwira ko ibyo byatumye habaho ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane z’abatutsi bashoboraga kurokoka ndetse ubu bakaba baryohewe n’ubuzima nk’uko nawe bukuryoheye? Yigeze akubwira ko hari impinja ama miliyoni zari zifite umwaka umwe gusa igihe iso yarasaga indege ya Habyarimana na Ntaryamira? Ujya se wibaza uburyo iso yambujije kwibuka mu cyubahiro ababyeyi banjye n’abavandimwe Akizanye na Migisha, reka wenda ibyo kubashyingura mu cyubahiro tubireke!

Mu gusoza ibaruwa yanjye nshuti Ange, nifuzaga kukwibutsa ibikurikira: U Rwanda ni urw’Abanyarwanda, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ariko iso yahinduye igihugu cyacu igikumba cye bwite yiyibagiza ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe. Abanyarwanda bazi neza badashidikanya ko kubera ibikorwa bya so, u Rwanda rwibukwaho jenoside kandi nyamara yarashoboraga kutabaho iyo iso ahagarika umutima w’inda nini.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rurashenguka ariko nta n’umwe wo kubara imkuru kuko dutinya iso azaza akatugira nk’ibyo yakoreye KIZITO Mihigo, na Patrick Karegeya. Ubu umwana wa Karegeya Portia Mbabazi yari kuba yizihiza imyaka 23 ari kumwe na se iyo so aza kuba atariho.

45468-dortiambabazikaregeya

Portia Mbabazi Karegeya

Nshuti Ange, ndi umusore w’umunyarwanda wabujijwe uburenganzira bwo kugira ababyeyi n’abavandimwe kandi aya mateka agera kuri buri wese yaba umututsi, hari miliyoni z’abatutsi zatakaje ababyeyi kubera so; haba no mu bahutu miliyoni z’abana b’abahutu babuze ababyeyi babo kubera so. Reka wenda tube twibagiwe Abatwa kuko na guverinoma zabanje ntizigeze zibaha ishema bakwiye ndetse n’ubutegetsi bwa so ni uko. Ubutaha nujya mu itangazamakuru kuruka, nyamuna ujye wibuka ko hari miliyoni z’abantu iso yasyonoreye aho.

Kanyabigega Elijah

Ushaka gusoma original text yayibona aha: https://gahunde.org/2014/08/11/a-young-rwandan-orphaned-by-rpf-reacts-on-the-ange-kagames-i-cant-live-without-my-parents/.

3 thoughts on “Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n’imvugo ya Ange Kagame ngo “sinabaho ntafite umuryango wanjye”.

Leave a comment