“Amahirwe ya Kagame ni uko ntari mu ngabo ze, nkaba ndateze no kuzibamo ! Niyiryamire asinzire” Padiri Thomas Nahimana.

Mu nyandiko yasohotse ku The Rwandan kuri uyu wa 8 Nzeri 2014 yitwa “Ninde uha Paul Kagame uruhushya rudasanzwe rwo gukora amahano ?”, umukandida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda mu matora yo mu w’2017 yagaragaje aho ahagaze ku bivugwa ku ifungwa ndetse n’agasuzuguro Paul Kagame akorera abasirikare ahereye ku bafite ama peti yo hejuru.  Hepfo murisomera uko abibona. Admin

Umunyamakuru wa Therwandan arambaza icyo ntekereza kuri gahunda ya Kagame yo gukomeza gufunga abasilikari bakuru ?

Icy’ingenzi mbona twese dukwiye gusobanukirwa ni « philosophie » iri inyuma y’ibi bikorwa bitindi bya Kagame. Ndareba ngasanga iyo « philosophie » ihagarariye ku maguru nk’atatu y’ingenzi :

1. Guhera kuri Coup d’Etat yo mu 1973 kugeza uyu munsi ,ubutegetsi bwo mu Rwanda ntibwiyubakiye ku ndangagaciro za « politiki » ahubwo bwubakiwe ahanini ku gitugu cya gisilikari. « Umusirilari ni we mutware ».  Muri rusange, Abanyapolitiki b’abasivili bahawe imyanya y’udukingirizo dushinzwe gukora ibyo abasilikari bashaka byonyine. Ibyo ahanini ni nabyo byabaye intandaro yo gutsindwa intambara y’Inkotanyi yatangiye mu 1990, gutsindwa  urugamba rwa politikibikaba byarabanjirije ugutsindwa urugamba rw’amasasu. N’ubu iyo myumvire y’ « umusilikari ni we  mutware » ni kimwe mu bivangira Opozisiyo muri iki gihe, bigatuma gutera umutaru bigorana cyane. Iyo myumvire ni nayo igiye kubirindura ubutegetsi bwa Kagame, kandi dore ntibigitinze.

2. FPR yo noneho imaze gutsinda intambara mu 1994, yashyize ubutegetsi BWOSE mu biganza by’agatsiko k’abasilikari batari na bo ! Umujenerari wabyigiye , akagira  n’ibindi azi, ashobora no gukora politiki neza. Abo sibo Kagame akeneye.  FPR yahisemo kubakira igihugu ku« bukorikori » bw’abasilikari bato (bazamurwa mu ntera bidashingiye ku bushobozi…),b’inzobere mu bwicanyi (terroristes), bataranganwa  umutima wita ku neza y’umuturage . Higijweyo  abasilikari bakuru bazi ubwenge (bashinjwa kuba intellectuals), abadakuyemo akabo karenge inzira zikigendwa, baradindizwa, barafungwa ab’amahirwe makeya  bahondwa akandoya mu mutwe. Ibyo nta gihe FPR itabikoze, guhera mu ishyamba kugeza n’uyu munsi !

3. Kuba muri iyi minsi Kagame atangiye kwibasira abagize Agatsiko kari kamukikije mu bihe byahise, birababaje ariko nta gitanza kirimo. Impamvu benshi mu Banyarwanda babikubita amaso bakinumira ni uko bazi neza ko Kagame asa n’ufite uburenganzira budasanzwe bwo gukora amahano ahora akora, nta nkurikizi : 

(1) Kwica no kurimbura umuhutu nta cyaha kirimo, byarakiriwe, bihabwa umugisha n’abakagomye kubyamagana. Ubuhanga bwa kinyarwanda bwo buti :  Inkoni ikubise mukeba, jya wihutira kuyirenza urugo !

(2)Kagame yumva ko Abatutsi bose bo mu Rwanda ari ingaruzwamuheto ze, ndetse nabo ubwabo bakumva ko ari AMATUNGO ye , yicamo ayo ashatse , igihe abishakiye. Abatutsi barabimwemereye, dore imyaka ishize ari hafi 25, uretse abavugira mu matamamatama, nta tsinda rigaragara Abatutsi bigeze bashinga ngo rigaragaze ko ryamaganye imyumvire n’imigirire ya Kagame. Iyo Kagame afashe icyemezo cyo kubamba umwana w’imfubyi warokotse jenoside nka Kizito Mihigo, bikavugwa ko uwo mwana yashakaga kwica Kagame akoresheje indirimbo ahimba, biratangaje kubona abakagombye kumuvuganira aribo batera hejuru ngo Kizito nabambwe ku musaraba ! Kagame azineza ko ashobora kubica uko yishakiye, nta rundi rubanza ! Kandi ntasiba kubikora.

(2). Kagame yumva ko Abasilikari ba FPR  bose uko bagana ari umutungo we bwite (propriété privée), agenga uko yishakiye. Ikibabaje kurushaho ni uko Kagame abakubita inshyi buri munsi ndetse yagera aho akanabasebya ku mugaragaro, mu mbwirwaruhame !  Paul Kagame yabivuze kenshi no mu buryo bwinshi ko « aba Généraux » be ari abantu badafite icyo bashoboye, ko ari ibigarasha, Isazi, IBIRURA….ko yewe  ari abantu badafite icyo bimariye ku buryo ndetse muri bo nta n’umwe washobora no KUROTA yakoze kudeta ! Ibyo Abasilikari be barabyumvise nyamara ntibigeze berekana ko batabyemera, barakomeje baramwumvira, bakora « akazi » kose abahaye, abana batikirira mu ntambara z’urudaca za Kongo….. Abageragaje gutera ijwi hejuru  ni ba Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa ariko na we ntiyabikoze  akiyobora izo ngabo, yategereje kubanza  kwamburwa ububasha bwose, noneho yihutira gukiza amagara ye yonyine yifatira iy’ubuhungiro ! No mu buhungiro kandi agomba guhora yihishe kuko nta cyemeza ko ubutaha noneho Kagame  azamuhusha !

Umwanzuro

Niba Kagame akora amarorerwa ni ukubera ko:

(1) Abatutsi bakomeje kwemera Kagame nk’Imana yabo, ibagenera ikibakwiye, ikabaha ubuzima cyangwa urupfu.  Umunsi habonetsemo ab’inkwakuzi bagahindura imyumvire, bagafata gahunda yo kwisuganya no kwivuganira, mu Rwanda hazaba impinduka yihuse

(2)Birasa n’aho Abasilikari be bamusinyiye « chèque en blanc” ngo ajye ababaga nk’ukerera amatungo yiyororeye, nta zindi nkurikizi! Umunsi bakangutse bakumva ko bashobora kumwambura urwo ruhushya rutindi, uwahekwaga azigenza, nko mu kanya ko guhumbya ijisho.

(3) Njyewe , Padiri Thomas Nahimana, ndamutse mfite imbunda irimo amasasu nibura abiri, ntabwo Kagame yankubita inshyi ampora ubusa nk’uko ahora anyuka aba “Generaux” be, ngo mureke agende…..! Na we ava amaraso atukura di ! Amahirwe nyine ni uko ntari mu ngabo ze, nkaba ndateze no kuzibamo ! Niyiryamire asinzire.

Muri make,  Abasilikari ba RDF n’Abatutsi barokotse jenoside, nibahitamo  gukomeza kwiberaho nk’ISENENI Kagame afata zibibona, agashyushya amazi zireba, akazitereramo zikanuye amaso, akazirya ziyaturumbuye…..inzira y’umusaraba iracyari ndende kandi nyamara yashoboraga kuba UBUSAMO.

Banyarwanda nimukanguke, dufatanye kubuza Kagame gufata abenegihugu nk’amatungo ye. Ibyo birahagije. Nabeho atureke natwe twibereho, nta kindi tumusaba.

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishema Party

mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017

Source : http://www.therwandan.com/ki/ninde-uha-paul-kagame-uruhushya-rudasanzwe-rwo-gukora-amahano/

1 thought on ““Amahirwe ya Kagame ni uko ntari mu ngabo ze, nkaba ndateze no kuzibamo ! Niyiryamire asinzire” Padiri Thomas Nahimana.

  1. Info

    IBARUWA YA COORDINATEUR W’IMIHANGO YO KWIBUKA YABAYE TARIKI YA 16/8/2014 BIBUKA ABAVICTIME B’IKIRIKWA RY’UBUTEGETSI RYABA MURI 1973, IYO BARUWA IKABA ISHIMIRA RUTAYISIRE BONIFACE KUBIJYANYE NO KUBASHISHIKARIZA KWIBUKA (UKO KUBASHISHIKARIZA KUKABA KWARABAYE MU MYAKA IBANZIRIRZA IGIKORWA)

    ITANGAZO:
    IBARUWA YA COORDINATEUR W’IMIHANGO YO KWIBUKA YABAYE TARIKI YA 16/8/2014 BIBUKA ABAVICTIME B’IKIRIKWA RY’UBUTEGETSI RYABAYE MURI 1973, IYO BARUWA IKABA ISHIMIRA RUTAYISIRE BONIFACE KUBIJYANYE NO KUBASHISHIKARIZA KWIBUKA (UKO KUBASHISHIKARIZA KUKABA KWARABAYE MU MYAKA IBANZIRIRZA IGIKORWA)

    Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda,
    Nk’uko hamazeho iminsi ibiganiro hirya no hino bivuga uko igikorwa cyo kwibuka abavictimes ba 1973 cyagenze, uko kwibuka kukaba kwarabaye tariki ya 16/8/2014;

    Nk’uko ibiganiro byinshi byagarutse kuruhare rwa Bwana Rutayisire Boniface, Perezida w’association y’abavictimes TUBEHO TWESE ASBL-CIVHEMG akaba n’umukuru w’Ishyaka Banyarwanda,

    Ikintu cy’ibanze namenyesha abanyarwanda nuko kiriya cyunamo ari icy’imiryango y’abantu babuze ababyeyi babo.

    Njye uruhare nagize rugakurikira kugushishikariza kwibuka kubireba abo bavictimes ba Republika yambere bibutswe tariki ya 16/8/2014 mu Bubirigi nk’uko byagarutweho mu ibaruwa y’uwari coordinateur w’igikorwa Bwana Munyandamutsa muri bubone hasi. Ibyo kandi nakoze byari ukorosora ababyukaga kuko bamwe bari basanganywe icyo cyifuzo ariko kikaba cyari kitarigeze kijya mubikorwa kubera impamvu nyishi.

    N’ubwo nigeze guhabwa uburenganzira n’imwe muri iriya miryango mumyaka ibanziriza ibyabayeho tariki ya 16/8/2014, ndamenyesha abantu ko ibyo gutegura misa n’amasengesho bari bansabye, naje kubibahakanira kugirango abe aribo babitegura ahubwo bakantumira. Kiriya cyunamo ni icy’imiryango yagiteguye njye nari umutumirwa, ariko muri uko kuntumira byari reconnaissance y’ukubashishikariza nakoze nk’uko muri bubibone mu ibaruwa ya coordinateur iri aho hasi.

    Ariko nanone sinapfobya uruhare rwanjye rushingiye ku kubashishikariza kwibuka kuko byanangizeho ingaruka mubuzima bwanjye no mubikorwa byanjye.

    By’umwihariko ndagirango ntange amateka magufi kuko ntabivuga byose:

    Mbere na mbere kubindeba, navuga ko imbarutso yabaye Bwana Gregoire Harelimana. Mu gutegura icyunamo nsanzwe nkora buri mwaka, nigeze gusaba misa mukiriziya Gatolika yo mu Bubirigi uko bisanzwe bigenda noneho nemererwa ko ugusabira abavictimes bose Hutus na Tutsis byabera muri misa yari isanzwe ibera kuri Paroisse Saint Servais. Misa yasomwe na Padiri Devestele.

    Mukuyitegura uko izagenda, nagize amahirwe yo kubona ko mubaririmbyi harimo Bwana Gregoire Harelimana (mwene Harelimana wishwe muba 1973). Iyo misa yagenze neza ntambutsa n’ubutumwa hagati mumisa. Mubihe byakurikiye nashushe nuwumva mfashwe n’ikintu cyo kumva bidahwitse kwibuka abavictimes bose kandi muby’ukuri atari bose kuko abitwa abavictimes b’ihirikwa ry’ubutegetsi muri 1973 batarimo.

    Nafashe gahunda y’uko ibyo bintu byakorwa, ntangira kuvuga kumugaragaro kukibazo cy’abavictimes ba 1973 ko nabo bakwiriye kwibuka. Namaze imyaka myinshi mbigarukaho buri mwaka hakaba impaka zikomeye ndetse n’abantu bamwe bagatukana cyane, bikomeye abandi nabo bakanyoherereza za menaces.

    Ndetse icyo kibazo gisa n’icyahinduye byinshi kuri jye kuko iyo ukivuze abantu bamwe (sibose n’ubwo aba ari benshi) ba Ruhengeri Gisenyi ntabwo babibona neza. Ndetse na za services zimwe z’amahanga turimo wabonaga ko badashaka ko kivugwa. Na none kurundi ruhande abatutsi cyane cyane b’intagondwa nabo wabonaga ko batareba neza ibyo byo kwibuka abahutu barimo Kayibanda na bagenzi babo kuko bavugaga ko aribo babirukanye mugihugu muri 1960.
    Ubuhamya natanga nuko kuva nkimara kuvuga icyo kibazo nahuye n’ibibazo byinshi kumpande nyinshi ndetse ukabona ko ari imiriro impuriraho bambwira ngo ibyo ndabishakaho iki? Ngo ko abo bantu bamaze imyaka mirongo ingahe batibuka ndabishakira iki kubibuka.
    Ikibazo wasangaga ari ikibazo cya politiki iremereye cyane ndetse igafatira n’akarere kose. Na none kandi aho byakomereraga n’uko iyo miryango nayigeragaho ugasanga ntibashaka kuvuga icyo kibazo kumugaragaro ngo bahangane n’abo bantu babarwaye nk’urwaye indwara. Murabyumva kurasanira abadashobora kuzamura ijwi uko byifashe. Kandi abakora ubushakashatsi bashobora no kubona ko kuva ntangiye kuvuga icyo kibazo aribwo bamwe batangiye kuntuka kumugaragaro ibitutsi wabona ko byari bigamije kumvana ku isi. Mbere y’uko ntangira icyo kibazo benshi barasingizaga nk’umwana wa opposition yose ufite ibitekerezo byiza bose bakunda. Kuri buri kintu nakoraga cyose habaga abantu benshi banshyigikiye buriwese arabyibuka ntaratangira kuvuga kiriya kibazo cy’abanyapolitiki ba Republika ya mbere.

    Kubera uguhanyanyaza kwanjye sinacitse intege ariko narahababariye kuko abo bantu bari proche y’ababishe n’abo navuze bose hejuru, ubasanga hose muri byinshi kandi imikorere yabo simyiza na gato. Buri wese arumva imiterere yo kuvirwaho inda imwe n’abantu b’impande zombi bateye kuriya. Ndetse byatumye ntangira gahunda yo kutagendera kubikorwa bya nyamwishi mubikorwa byanjye. Byaragaragaraga ko nari ndimo nkora ikintu kibi cyane kuri bamwe kuko nari ndimo nzana mukibuga abavictimes babayeho badashakwa. Ndetse byaragaragara ko icyo kibazo gihindura politiki y’u Rwanda yari yubakiye kubikuta bibiri bya hutu Tutsi kuburyo kuvuga bariya bavictimes bizanamo n’igikuta cya Nduga. Ndetse n’amagambo aherutse gutangazwa na Museveni, perezida wa Uganda mumezi ashinze atuka Kayibanda, agaragaza ko kuvuga bariya bavictimes ba 1973 cyari ikintu gikomeye mukarere k’iriya Afrika. Kuvuga kiriya kibazo byari no guhindura politiki y’amahanga yubatse muri kariya karere.

    Namaze hafi imyaka irindwi (niba nibuka neza) mpanganye kuri icyo kibazo impande zose. Icyo nsabye abasangirangendo nk’uko biyita, ni ukujya bazirikana ko nahababariye bikomeye mvuga ikibazo cyabo. Nageze naho ubuzima bwanjye buba en danger ariko sinashakuje kuko ntiwatakira abakubwira ko bafite ubwoba kuko noneho wabavana naho bari bari. Kuri kiriya kibazo nahahuriye n’imiriro yose ibaho muri sosiyete nyarwanda. Buri wese ngirango arabyumva guhurirwaho n’aba extremists bo mubutetsi bwa MRND n’abo muri FPR baregaga aba parmehutu kuba baratumye baba impunzi.
    Nk’uko nari menyereye guceceka igihe mbabazwa kubireba ikibazo cy’abatutsi n’icy’abahutu bishwe na FPR, no kukibazo cy’abavictimes ba Republika ya mbere narababajwe cyane ndaceceka ndemera ndagipfira kugirango ntataka nkarushaho kubahahamura.

    Na mbere y’uko ntangira kuvuga kiriya kibazo nari naragiye ngerageza kugirana contact n’iriya miryango ndetse nashoboye gusabana n’umuhungu wa Gapyisi kugeza aho aba muri bamwe nashinganye nabo Association y’abanyeshuri “Cercle des Etudiants Africains” kuri Université Libre de Bruxelles yari irimo abakomoka mubihugu birenga 30, ambera umwe muri ba administrateurs bayo kuko jye nari President fondateur wayo. Ibyo ariko byakozwe bitari muri iyo gahunda yo kwibuka uretse ko jye nari mbifite kumutima.

    Ibyo kwibuka abavictimes ba 1973, byageze aho ariko mbona bimaze gukomera cyane kuko ukutibuka kwabo kwatumaga haba icyuho mubanyarwanda no mubavictimes muri rusange kandi bigakomeza kunteza ibibazo bikomeye birimo no kurushaho gushyira ubuzima bwanjye en danger. Icyo gihe nibwo navuze nti ngiye kwiyahura imbonankubone kuri iriya miryango mbasabe bibuke nibishaka bibe uko bishaka.
    Na none kandi hari amashusho amwe nibukaga nkumva aranshajije cyane igihe navugaga icyo kibazo. Nk’ishusho ya Seyanga ibabaje cyane nakuze mbona buri gihe (niga amashuri yanjye i Kigali) mubona yikubye munkike y’inzu ye n’ubukene bwinshi cyane isazi zimutumaho kurinda arunduka kubera aba Republika ya kabiri banze gutuma yabona akazi kandi ntibagire n’ubufasha bamuha bugaragara nk’umuntu wakoreye igihugu munzengo nkuru zikomeye. Njye kubera nkunze kubaza cyane no gukurikirana, guhera nkiri umwana, icyaha bambwiraga cyari icyo kunsobanurira ko icyo azira ari uko yakoreye Republika ya mbere bikaba aribyo byatumye yicwa ahagaze kugeza ashizemo umwuka. N’ubwo nanjye nagiye mpura n’ivangura kuri Republika ya kabiri ndetse bimwe bikaba byaranditswe, ibyo bya Seyanga nabyo nakuze numva ngomba kurwanya ako karengane kuko nta n’irindi kosa bari barambwiye yakoreye igihugu.

    Ku ntambwe yanyuma yo gushishikariza abasangirangendo noneho mbabwira imbonankubone, nigiriye inama yo kureba mbere na mbere bene Kayibanda kuko Kayibanda yari umukuru muribo.
    Uwo nahingukiyeho bwambere ni umudamu w’umunyabwenge kandi w’inyangamugayo cyane witwa Bernadeta Gapyisi, akaba ari umukobwa wa Kayibanda Gregoire ariko akaba n’umugore wa Nyakwigendera Gapyisi. Twaganiriye igihe kirekire mubwira ko nifuza ko ababyeyi babo n’abo bicanywe bose nabo bakwiriye kwibukwa kuko nabo bishwe hakoreshejwe imbaraga za leta nk’uko abandi bavictimes twibuka baba abahutu cyangwa abatutsi bishwe nabwo hakoreshejwe imbaraga za leta.

    Bernadeta yambereye imfura ambwira ko bimushimishije kumva ko hari umujeune nkanjye utekereza atyo ndetse akaba atekereza guhesha agaciro ababyeyi babo. Yarambwiye ariko ati reka nkwibire ibanga: “uzagende urebe abajeune bandi b’abasangirangendo abe aribo wibandaho maze mutegure icyunamo bizakunda”. Yanyongereyeho ko kwibanda kubakuze bishobora kutagira icyo bimarira.
    Nahise nibuka Gregoire Harelimana na Bizindori Robert bari inshuti zanjye noneho njya kubareba mpera kuri Gregoire. Grégoire mugezeho nawe yambwiye ko initiative ari nziza ayakiriye neza ndetse ambwira n’agahinda kenshi afite ati “nta n’ubwo twigeze tumenya uko ababyeyi bacu bishwe, ntituzi ababateye ibyuma, etc”. Narushijeho kugira akababaro cyane noneho ndamubwira nti byaba ari igihemu mukomeje kutibuka ababyeyi banyu. yambwiye ko kuribo hari ingorane nyinshi kuko benshi barahahamutse kuko abantu bose bafite ubwoba bagiye baterwa guhera kera kugeza ubu. Yarambwiye ati noneho wowe umenyereye gutegura icyunamo, genda ugitegure noneho ndararika benewacu b’abasangirangendo tuzakitabire. Yambwiye ko kandi abasangira bose umwe aba mubuzima bwe n’undi ubwe kuburyo badahuje imyumvire bikaba bitakoroha guhita bitegurwa kuribo. Naramubwiye nti ariko sinjya nkorera kumagambo kuko ibintu nk’ibi by’amateka akomeye ntihakoreshwa amagambo. Nanamubwiye ko kandi kubikora murwego rw’association hagomba ubisaba bikigwa n’association. Kubera byari bikenewe kandi bishakwa cyane, Gregoire Harelimana ntiyazuyaje yahise yandika ibaruwa tariki ya 03/4/2012 igira iti ” Cher Boniface, Ngushimiye igitekerezo cyawe wangejejeho cyo gutegura umunsi w’abavictimes. Igikorwa nk’icyo cyaba cyiza giteguwe mu buryo bw’isengesho cg se misa yo kubasabira”./Par gregoire Harelimana, le 3/4/2012

    Njye ariko naje gusuzuma neza nsanga ibyiza ari uko abasangirangendo baba aribo ubwabo bitegurira icyunamo noneho bakantumira.

    Icyo gihe nafashe gahunda yo kwandikira abasangirangendo bose mbagezaho ko aribo bagomba kwitegurira igikorwa.
    Mubo ibaruwa yagezeho harimo na Bwana Munyandamutsa.
    Bamwe muribon kuba bari basanganywe igiterezo nk’icyo (ariko kikaba kitari cyarigeze gishyirwa mubikorwa) byari ukorosora uwabyukaga kuburyo Munyandamutsa Alphonse yafashe gahunda n’abandi noneho batangira kubitegura. Kubitegura byamaze amezi menshi cyane kugeza bibaye le 16/8/2014.
    Icyunamo nibo bakiteguriye barangije bambera imfura barantumira. Gregoire we yongeyeho no kumbwira ko Munyandamutsa Aphonse yamwihanangirije ko agomba kumbwira mbere kugirango nzabe mpari.
    Ndetse na nyuma y’uko icyunamo kirangira, coordinateur w’igikorwa ariwe Munyandamutsa yananyandikiye indi baruwa inshimira. Ibaruwa ye yayanditse asubiza iyo nari nabandikiye mbashimira. Mukunsubiza nawe ayohereza kubo nari nayoherejeho muri bagenzi be b’abasangirangendo barenga icumi. ubundi ibaruwa nindende gato ariko nkuyemo ibiri privé. Ibaruwa iteye itya:

    —————————————-

    On Tue, 8/26/14, Alphonse Munyandamutsa wrote:

    Subject: Re: IBARUWA KU BASANGIRANGENDO MWESE
    Date: Tuesday, August 26, 2014, 7:03 PM
    Hi Rutayisire,

    Invitation twakoherereje (je me permets na none kumena irindi banga), yari reconnaissance kuba uri umwe mubagerageje kuduhwitura. Initiative yawe yo gukora ishyirahamwe ry’ababuze ababo bose ni nziza, tu dois en être fier et t’impliquer autant que tu peux. Kandi uwitegereza arabibona.
    Ku birebana rero n’ imibanire y’abantu. N’ubwo duhuje izina abasangira, turi abantu batandukanye, Buri wese avec un caractère propre à lui.

    Bien à toi,
    Alphonse
    ————————————–

    Kuba kiriya cyunamo cyarabaye, njye kugiti cyanjye numvise nduhutse kuko cyari cyarambereye umuzigo kubantu bakirwanyaga. Njye uko nabonye kiriya kibazo mubihe bishize, nuko wakivugaga ugatandukana n’abantu bose, bamwe bakirwanya abandi bahatirwa kudatuma kibaho.
    Cyokora no mukwibuka wabonaga ko n’iyo miryango yose n’ubwo yariraga buri kanya ariko ituye umutwaro ugasanga kandi buri wese yishimiye kugendana ifoto y’umubyeyi we. Byari byiza rwose.
    Ikindi kintu cyansigaye kumutima ni uburyo nasuhuzanyije na Bernadeta akanyongorera n’ubwuzu bwinshi ati “noneho nizere ko uyu umunsi ariwo munsi wawe udasanzwe wo kwishima kuko twakoze ibyo wabayeho udusaba”.

    Kunshimira cyokora bifite ishingiro kuko mukubashishikariza kwibuka, nashyizeho umwete cyane cyane kuri bamwe wabonaga ko batabishishikariye nk’abandi. Hari n’abo twakozaganyaho mumagambo igihe numvise batabishishikariye cyane.

    Uko imyaka yagendaga yicuma kandi nagiye nongeramo ubukana kuko ibintu byari bigeze ahakomeye.
    Dore nk’imwe munyandiko yasohotse mubihe bya nyuma kuwa 9/7/2013:

    “Ababishoboye mwasangira aya makuru n’abanyarwanda bose muziranye kuko aya ni amakuru akomeye cyane. Ubu butumwa burasaba kwerekana koko ko intwari zitabyara ibigwari ahubwo zibyara izindi ntwari. Iyo umuntu atunamiye abe aba atari umuntu wuzuye wiyubaha ndetse ushoboye no kubahisha abe bishwe.”/ par Rutayisire Boniface, Bruxelles, le 09/7/2013 .

    “Niba mwarituramiye nkaho ibyabakorewe ntacyo bivuze murumva mutari abagome babi cyane kuburyo mukwiriye kubibazwa ?”/ Rutayisire Boniface, Bruxelles, le 09/7/2013.

    “Kubireba association TUBEHO TWESE yahagurukiye kuvugira abavictimes bose babayeho muri sosiyete nyarwanda, buri wese agomba kumva ko bikorwa mu rwego rwo gushaka kubaka igihugu kizima kizira ubwicanyi ubwo aribwo bwose. MUGUKORA IBYO BINTU, ASSOCIATION TUBEHO TWESE HAMWE N’ISHYAKA BANYARWANDA BABIKORA BATAGAMIJE GUSABA RUNAKA KO YABA UMUYOBOKE WABO. Ibyo bintu tubisobanuye mbere y’igihe bitarabaho kugirango buri wese asobanukirwe ko iyo gahunda yo kuvugira bose ntaho ihuriye no kuba umunyamuryango w’ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese. Icyo twe dushyira imbere ni uko runaka ahaguruka akaba ingirakamaro muri sosiyete nyarwanda, kandi kuba ingirakamaro singombwa ko aba umunyamuryango wacu / Par RUTAYISIRE Boniface, Bruxelles, le 07/7/2013

    “IYO WICIWE UGATINYA KUVUGA KO URI VICTIME KANDI UGATINYA KWAMAGANA UMWICANYI UBA UBAYE UMWICANYI RUHARWA KUKO UBA WISHE ABANDI BANTU MUGIHE KIZAZA UTABIZI CYANGWA UBIZI
    Bariya banyapolitiki bishwe n’ubutegetsi bwari buriho bwa MRND burabatsemba. Ikibabaje muri ibyo byose n’uko ibyo bintu byacecetswe, imiryango yabo iraruca irarumira kugeza ubu nk’aho ibyo bintu bitababaje. Ikindi kibabaje kurushaho n’uko imiryango yabo banyepolitiki imwe isa nidaha agaciro abo banyarwanda bishwe. Bamwe muri iyo miryango nk’abana babo ubasangana ubutwari bwo gushaka kuvuga ibyo bintu kuburyo bakwiriye gushyigikirwa. Abatarasobanukirwa nabo ko ibyo bintu ari ngombwa, ningombwa ko bumva ko ayo mateka areba abanyarwanda bose ndetse akaba ari amateka y’abanyarwanda bose kuburyo kutavuga icyo kintu byatumye leta yari iriho itarashoboye gucika kumuco wo kwitabaza kwica igihe babuze umuti w’ibibazo.
    Nka buriya iyo ubwo bwicanyi buza kwamaganwa kuburyo buhagije mbere ya 1994, ntabwo ibyabaye muri 1994 na nyuma yaho biba byaragenze uko byagenze. Ndetse byashoboraga no gutuma habaho impinduka no kwikosora kw’ingoma ya MRND na FPR cyangwa bikagenda ukundi kuburyo 1994 na nyuma haho iyicwa ry’abanyarwanda biba bitarabayeho. Ibyo rero kuba bitarakozwe n’abantu bari bazi icyo kwicirwa aricyo byabaye ubuhemu kubanyarwanda bose kuburyo bigomba gukosorwa kuri ubu.

    Kubireba iby’abanyamuryango b’ayandi mashyaka, nuwaramuka akoze nka Tubeho Twese cyangwa ishyaka Banyarwanda ariko akaba agamije gushaka abayoboke byaba bigayitse ndetse byaba ari bibi kuko ubundi umuyoboke mwiza uzagira akamaro ntabwo bamushaka ahubwo niwe wishaka ubwe akayoboka ishyaka runaka yemera abigiriwemo inama n’umutima nama we. Iyo bigenze ukundi, uwo muyoboke nta musaruro agira. Mu ishyaka Banyarwanda no muri TUBEHO TWESE uzababona baganira n’abanyarwanda bose bajye bamenya ko biri muri gahunda yo kuganira na buri munyarwanda wese kugirango abanyarwanda bungurane ibitekerezo kuburyo hakubakwa igihugu kizima giha amahirwe kubanyarwanda bose.

    Kubijyanye n’ikibazo cy’abavictimes babayeho muri societe nyarwanda, buri wese wabaye victime akarokoka cyangwa akicirwa abe, niyumve ko afite inshingano zo kwamagana abamwiciye. Iyo rukana atabikoze kandi yagombye kubikora, icyo gihe aba abaye ikigwari n’umugome uhisemo kwicecekera kugirango ako kamenyero ko kwica kazongere gahitane abandi banyarwanda nk’uko byagendekeye abe.

    Abavictime babayeho kungoma zose n’imiryango yabo n’abanyarwanda bose nibahaguruke maze buri wese yamagane ubwicanyi bwamukorewe cyangwa bwakorewe abe mumateka y’u Rwanda. Abiciwe ku Rucunshu cyangwa abiciwe na Republika ya kabiri nibahaguruke.”/ Par Rutayisire Boniface, Bruxelles, le 07/07/2013

    Ikintu narangiza mbwira abanyarwanda kuri kiriya gikorwa cyo kwibuka cyabaye tariki ya 16/8/2014 i Bruxelles, nuko muri uku kugerageza gutanga umuganda wanjye wo gushishikariza kwibuka, nanone nabonye ko iriya miryango ari imfura kuko ibyo byose sinabikoze hari icyo ngamije kuribo. Ndetse nkurikije n’imikorere y’abanyarwanda numvaga bashobora no kugera kuri icyo gikorwa ntihagire n’ubizirikana cyangwa bakaba mubanjomba ibikwasi. Ariko maze kubona ko coordinateur yabishyize no muri disikuru ye ndetse akongera akabishyira no munyandiko, byampaye ikizere ko u Rwanda rufite burya abantu b’imfura bazarufasha kwiyubaka bishingiye kubunyangamugayo.
    Ndabashimiye
    Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 10/9/2014
    RUTAYISIRE Boniface
    President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association TUBEHO TWESE ASBL-CIVHEMG
    Tel (32) 488250305
    Email: b2003n@yahoo.fr (yahoo.fr)

    Like

    Reply

Leave a reply to Info Cancel reply