Amatora ya 2017: Impamvu zatumye hajyaho ingingo ya 101 y’itegekonshinga ziracyahari.

téléchargement (3)

“Njyewe Paul Kagame, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro…ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko…Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”

Muri iyi minsi hari ibiganiro mu Banyarwanda kimwe no mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda byibanda ku mpinduka zo mu mwaka wa 2017 ubwo hateganyijwe amatora. Mu by’ukuri insanganyamatsiko y’ibi  biganiro ni ukumenya niba perezida Paul Kagame azubahiriza itegekonshinga nk’uko yabirahiriye cyangwa se niba azanangira umutima. Ingingo ya 101 y’itegekonshinga ryatowe mu mwaka w’2003 igira iti:

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Ubundi nta mpungenge zikwiye kubaho nta n’ikibazo cyakagombye kwibazwa iyo Paul Kagame aba azwi nk’umuntu w’inyangamugayo. Ariko rero Kagame yagaragaye kenshi akora ibintu binyuranyije n’ubunyangamugayo. Ibi byemezwa cyane cyane na bamwe mu bahoze ari inkoramutima ze za hafi. Na Kagame ubwe ntiyihishira cyangwa se ngo agaragaze wenda ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, ahita yiyerekana akabita amazirantoki, isazi,…n’andi mazina menshi umu gentleman atagombye gusohora mu kanwa ke. Ibi rero bituma abantu batekereza ko koko n’itegekonshinga yarikandagira akikomereza urugendo nk’aho nta cyabaye.

Nyamara Paul Kagame yarahiriye imbere y’Imana , abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ko azubahiriza akanarinda itegekonshinga n’andi mategeko. Dore uko yabivuze:

«Jyewe, Paul Kagame, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:

     ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

     ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;

3°     ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

     ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu kandi ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;

     ko nzubahiriza mbikuye ku mutima inshingano zanjye nta vangura iryo ari ryo ryose;

     ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu zanjye bwite;

     ko nzaharanira iyubahirizwa ry’ubwigenge n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira akamaro Abanyarwanda bose.

 Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo. »

Kagame ashobora rwose kuba atakibuka ibyo yarahiriye kimwe n’uburemere bwabyo. Cyakora yabyibuka cyangwa atabyibuka, Imana ntizabura kubimubaza ndetse n’amategeko ntazabura kubimuhanira. Abamubeshya ko ari we bashaka ntibazamufasha guhanwa.

Abenshi mu nkundarubyino n’abazi kogeza bakomeje kuvuga ko itegekonshinga nta cyaribuza guhinduka, bagendera ku ngingo ya 193 y’itegekonshinga igika cyayo cya kabiri kigira kiti:

“(2)Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko”.

Nta mpamvu n’imwe ifatika itangwa yatuma ingingo ya 101 ihinduka cyangwa ngo ivanweho. Birababaje kumva abantu bagomba gusubira mu matora ya referendum ategurwa agatwara igihe n’amafaranga menshi mu gihugu gikennye kigendera ku mfashanyo, hagamijwe ikintu kimwe gusa: Kugira ngo umugabo umwe witwa Paul Kagame yice itegekonshinga yarahiriye kuzarinda no gukurikiza. Twibuke ko atigeze arahirira kuzarihindura!

Ikindi umuntu yakwibaza ni ukuntu muri miliyoni 11 z’Abanyarwanda, harimo abafite ubunararibonye, abafite imyamyabumenyi zihanitse,…habura undi muntu utorwa ndetse ngo ayobore igihugu. Ikindi Reka twibutse ko umuntu avuka agasanga igihugu kiriho, iyo abaye intwari atanga umusanzu we ngo uko yagisanze azasige ari cyiza kurushaho ubundi yarangiza agapfa kandi isi igakomeza igatembera. Igihugu ntigipfa ngo ni uko umuntu runaka atakiriho. Cyakora umuntu ashobora kwitwara nabi igihugu akagisiga ahabi haruta aho yagisanze, ndabona na Kagame ariho ashaka.

Uko byagenda kose nta muntu kamara ubaho, ndetse iri ni ihame Abanyarwanda bagomba gushyira mu mutwe wabo. Mu myaka ya za 1959 abanyarwanda benshi bari bafite impungenge ko u Rwanda rutazongera kugwamo imvura ngo ni uko nta mwami ruzongera kugira. Imvura si ukugwa ye ahubwo iyo batagira umuganda isuri yari ikoze ibara. Ikindi bari barabwiwe ni uko nta nka zizongera gukamwa ko ndetse nta mugore uzongera kubyara. Inka zarororotse ahubwo abantu baragenda bagira ibikumba n’ibikumba. Ababyeyi barabyaye rwose batega urugori uretse ko  abenshi muri bo intambara zabagize inshike.

Dore ahubwo icyari gikwiye kugibwaho impaka:

Impamvu yatumye hajyaho ingingo 101

Ubundi itegeko rigira impamvu ituma rishyirwaho ku buryo izo mpamvu iyo zitariho n’itegeko ritaba ngombwa. Kugeza uyu munsi abo bose basaba ko itegekonshinga rihindurwa cyane cyane iriya ngingo ya 101 ntibashobora gutinyuka kuvuga impamvu yatumye iriya ngingo ijyaho, ngo bityo wenda babe bahera aho batwereka ko izo mpamvu zavuyeho.  Reka twibutse ko iri tegekonshinga ryateguwe na FPR Inkotanyi ndetse uwari ukuriye komisiyo yo kurishyiraho akaba ari Mzee Tito Rutaremara uzwi nk’umwe mu bacurabwenge b’imena ba FPR.

Mu biganiro yazungurutse igihugu atanga, Honorable Tito Rutaremara yasobanuye impamvu iyi ngingo ya 101 yashyizweho. Yavuze ko kwari ukugira ngo u Rwanda ruce ukubiri n’umuco w’abantu bumva ko ubutegetsi ari akarima kabo.

Bityo byari byiza ko umuntu ajya ategeka manda imwe bamutora  bwa kabiri akongera akayobora indi imwe ubundi agacyura igihe, akaruhuka. Tito Rutaremara yongeragaho ko badashaka kuzongera kugira abategetsi nka ba Habyarimana bamaze ku ntebe imyaka irenga 20 bagakurwaho n’urupfu. Ikindi yongeragaho ni uko bwari uburyo bwo gutoza abanyarwanda kwimakaza demokarasi.

Koko rero kuva mu gihe cy’ubwami kugeza n’uyu munsi U Rwanda ntirwagize amahirwe y’uko umukuru w’igihugu asimburwa adapfuye cyangwa atishwe. Mu gihe cya cyami umwami yimaga ari uko ise amaze gupfa. Habyarimana yagiye ku butegetsi  abwambuye Kayibanda ndetse aranamwica. Kagame yagiye ku butegetsi ari uko Habyarimana apfuye ndetse hari amakuru auga ko ari Kagame ugomba kubazwa iby’urwo rupfu.

Icyagaragaye ni uko imyaka 7 yari myinshi ugereranyije n’imyaka 5 igenwa n’amategeko yo mu bihugu duturanye. None yikubye kabiri bamwe bati ni ukongeraho indi, bakirengagiza impamvu yatumye iyo ngingo ijyaho.

Icyo nakwibutsa ni uko impamvu zatumye ingingo ya 101 ijyaho zitazigera zivaho. Izo mpamvu ni uguca ukubiri n’umuco w’abantu bumva ko ubutegetsi ari akarima kabo kimwe no gutoza abanyarwanda kwimakaza demokarasi. Niyo mpamvu kuyikuraho cyangwa kuyihindura ari igikorwa kigayitse abakunda demokarasi bose bazarwanya bivuye inyuma.

Mbifurije ubushishozi n’ubutwari bwo kwanga kwica itegekonshinga.

Chaste Gahunde

1 thought on “Amatora ya 2017: Impamvu zatumye hajyaho ingingo ya 101 y’itegekonshinga ziracyahari.

Leave a comment