Monthly Archives: March 2015

Urubyiruko rw’u Rwanda ni iki rusaba Paul Kagame?

paul_kagame

Kuwa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 binyujijwe ku rubuga rwa Facebook https://www.facebook.com/WWW.YEG0B.C0M?fref=ts, urushinzwe yifuje kumva icyo urubyiruko rwumva rwasaba Paul Kagame mu gihe rwabona umwanya wo kumwegera.

Iki kibazo cyasubijwe n’abantu benshi batanga ibisubizo bitandukanye bigabanyije mu ngeri z’ingenzi ndwi (7) arizo ubukungu, uburezi, politiki, ubuzima, ubutabera, imikino, n’inama rusange.

Ibyifuzo byinshi byagaragaye muri politiki hatanzwe ibitekerezo 16 kuri 46, hagakurikiraho urwego rw’ubukungu rwagize ibitekerezo 14 kuri 46, ubutabera ibitekerezo 6 kuri 46 , uburezi bugira 5 kuri 46. Mu rwego rw’inama rusange hatanzwe ibitekerezo 3 naho mu mikino no mu buzima hagiye hatangwa igitekerezo kimwe kimwe.

Muri Politiki icyagarutsweho cyane ni manda za perezida wa Repubulika. Ntitwashatse kubikorera ubusesenguzi ahubwo tubibagejejeho ngo namwe mwisomere.

Dore uko biteye:

Ikibazo: 

Nanjye ndabyifuza,ariko se na we uramutse ugize amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ufite ububasha bwo kumusaba ikintu kimwe rukumbi,
ni ikihe kintu kimwe wamusaba? YEGOB Admin

Ibisubizo:

Politiki:

  1. Namusaba kongera kwiyamamaza kuko nzi neza aho yavanye u Rwanda n’aho arugejeje mu iterambere
  2. Namusaba kurekura ingoma y’ubutegetsi kuko amateka atwereka ko abaje ku ngoma bakunzwe bakanga kuyihara birangira bambuwe ubutwari bakambikwa ubugwari. Ingero ni nyinshi muri Zimbabwe, France mu gihe cya Bonaparte, Libye, Egypte,…
  3. Namusaba kutikubira ubutegetsi kugirango atazapfa nka ba Kadafi,Mombutu n’abandi
  4. Na musaba kureka kuba umwidishyi.
  5. Mbere na mbere namusaba agakiza, gutanga uruvugiro mu Rwanda no gukurikiza competency.
  6. Namusaba kurekure General Nkunda
  7. Namusaba kungira general
  8. If we realy met, i would ask him to devise means of removing these so called stupid term limits and rule this country 4ever and ever amen. Becoz rwandans are hard hearted 4that matter there4 they require a stone hearted man to handle them wz an iron hand. Don’t they?
  9. Nomubwira ko yoreka kwigira agakomeye, na Kadaffi yarafpuye
  10. Ehhhh namusaba kongera kuzatorerwa indi manda akazongera akatuyobora kuko aho tugeze ni heza cyane kandi turishimye dufite umutekano n’amahoro
  11. Ko yo kubahiriza ibwirizwa nshinga rya republika y’urwanda kubiraba na mandat ebyiri
  12. Kutazongera kwiyamamaza kuko iriya ntebe ni imwe kandi ikenewe na benshi we yagize amahirwe yo kuyicaraho namusaba ko yaharira n’abandi.
  13. Nareke Congo
  14. Niyubahe demokarasi mu itekeko nshinga, abe nka Mandera, ntakabe nka Robert [Mugabe] cyangwa Museveni
  15. Umurengwe uryana nk’inzara. Njye namusaba kuzatwiyoborera mpaka ageze mu zabukuru!!
  16. Namusaba kubaha itegeko nshinga nk’uko yabirahiriye ntarishwanyaguze ku nyungu ze bwite.

Ubukungu:

  1. Namwisabira kugabanya imisoro mu gihugu, akaguma no ku butegetsi, mpaka mayisha
  2. Guhemba abashomeri bakabona uko bashaka akazi(tickets,photocopies,lunching,renting…
  3. Namwisabira inzu n’imodoka
  4. Namusaba kunkunda by’umwihariko mbega kuba inshuti ye
  5. Namusaba Cash Zifatika,nkigurira Mercedes Cross Country.
  6. Namubwira ko nibi bizashira nkamusaba kwicish bugufi
  7. Njyewe namwisabira amafaranga pe!
  8. Namusaba kunguriza amafaranga menshi nkikorera business .
  9. Mpuye na nyakubahwa president namusaba kunoza imikorere y,ikigega gifasha abacitse ku icumu rya genocide ku nkunga bagenera abanyeshuri batakibona. nkubu hashize 7 mois nta nikuta babona abatangiye level 1 ku bigo byose.
  10. Njye sinamusaba namugabira inka wogacwa we
  11. Namusaba kunkemurira ikibazo cy’abantu banyangirije isambu,dore ko mu cyaro ruswa ziraca ibintu,n’ubuzima ushobora kubuhaburira. Sha ni danger ubundi nkamugabira inyambo
  12. Njewe namubwira akagabanya ingendo akora ajya mu nama ya buri gihe.
  13. Namubwira ati ntawupfa abimaze, twara ariko umunsi wawe n’isaha ntawuzi, irya unywe mugabo wicare ubizi.
  14. HaAaaaaaaaaaaaaaa haaaaaaaaaaaaaaaa ibintu byose nsomye aha namwe uwabagira we ntimwabikemura! Nimuve hasi mukore muteze igihugu imbere!

Ubutabera:

  1. Nkurikije akarengane mbona mu batazwi mu buyobozi namusaba guca akarengane mu nzego zose agashyiraho itegeko rihana babandi bananiza umuturage abakeneyeho service aho bamufashije.
  2. Jyewe nkurikije akarengane mbona mu baturage bitwa abadafite imiryango izwi mu buyobozi namusaba ko yaca akarengane kaba mu nzego zose. Namusaba akumva ko umuntu ari kimwe n’undi kuko aha turi hari abandi.
  3. Namusaba gukunda abahutu,si bose bishe, nabo barishwe
  4. Kagame Yanga Abahutu? Namubwira agakomereza aho
  5. Ariko umuntu utinyuka kuzana ingenga bitekerezo mwagiye mumufatira imyanzuro? njye si ndi umututsi si ndi n’umuhutu, ndi umunyarwanda ariko birambabaje sinzi uko mwe mubyumva. Murakoze.
  6. Mwigora Mzee kuko abantu ntawabanezeza. Nitumara kumva ko tuva amaraso kandi twikunda, ntituzabura guhazwa n’ibyo tubona cyangwa dufite kuko iyi si si paradizo. Ni ukuba mu mubabaro bwacya umunezero, cyangwa se umunezero bigaheruka umubabaro, byose bigaherukwa no kuva mu isi nta cyo dutwaye.

Uburezi:

  1. Buri wese afite uko abyumva ariko njye namusaba akampa umwanya nkamusaba kumuganiriza kubibazo naburiye ibisubizo kuri education yo mu Rwanda. Niba hari icyo abiziho.
  2. Ikindi namusaba ni ukurekera gutanga budget nyinshi muri MINADEF ahubwo akayitanga muri MINEDUC kuko niho mbona hagirira abanyarwanda akamaro. Mbese agashyira ingufu mu burezi cyane kandi bwa nyabwo.
  3. Man njye Namwisabira Bourse Yo muri Amerika Wangu
  4. Namusaba kwita kuri education
  5. Namusaba gufasha urubyiruko cyane cyane abarangije amashuri kubona ibigo bitorezamo ku buryo bahavana experience.

Inama ( advice) rusange:

  1. Njye namusaba kutita kubyabantu batandukanye bavuga bamushima cyangwa abamunenga ahubwo akita kucyo Imana ivuga ikindi akamenya ko Imana ikora uko ishaka kandi mu gihe ishaka, murakoze,
  2. Icyo mbashije kubona muri coments zanyu burya ni uko abenshi mutamukunda pe! sha burya abanyarwanda babavuze ukuri, mugera mu bantu benshi mukamuvuga neza mwagera iwanyu mukamuvumira ku gahera! hahah! ntimworoshye! Njewe nta kibazo namubaza kuko byaracyemutse. Mpureke umusaza, kabisa!
  3. Mwigora Mzee kuko abantu ntawabanezeza. Nitumara kumva ko tuva amaraso kandi twikunda,ntituzabura guhazwa n’ibyo tubona cyangwa dufite kuko iyi si si paradizo.Ni ukuba mu mubabaro bwacya umunezero,cyangwa se umunezero bigaheruka umubabaro, byose bigaherukwa no kuva mu isi ntacyo dutwaye.

Sport:

  1. Guca Akavuyo Kari Muri Sport Nyarwanda(FERWAFA)

 Ubuzima:

  1. Namusaba kwica Sida

Ngayo ng’uko.

Nta mpamvu n’imwe ifatika yatuma Kagame yongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017

redline

Byatangiye mu mwaka wa 2010 aho umugabo Mussa Fazil yananiwe kwamamaza ibitekerezo by’ishyaka rye PDI maze agatangira gahunda zo kwamamaza no gushimagiza FPR. Mu by’ukuri iki cyabaye ikimenyetso kidasubirwaho ko mu Rwanda amashyaka avugwa muri guverinoma ari ingirwamashyaka zishinzwe guhuma amaso abantu n’umuryango mpuzamahanga, ngo aha hari demokarasi igendera ku mashyaka menshi!

Mussa Fazil ugaragara nk’uwishimiye kuba minisitiri aho kuba perezida wa repubulika, akishimira kuba inkomamashyi aho kwishyira ngo yizane, ni we wahawe misiyo yo kuvuga ko itegekonshinga ari impapuro abantu bashobora guca cyangwa kunyagiza imvura ubuzima bugakomeza. Uyu mugabo ni we watanze impamvu ngo ya karahabutaka yatuma Paul Kagame yongera kwiyamamaza. Iyo mpamvu nta yindi ngo ni uko Kagame yagejeje u Rwanda aheza bityo bikaba bikwiye ko yakomeza gutegeka.

Tubyibazeho

fazil

Mu mitekerereze iciriritse ya Mussa Fazil, abona ko mu gihe umuntu akora neza agomba gukomeza gukora. Reka wenda iby’imikorere ya Kagame tube tubiretse kuko ushyize ku munzani ibyiza yakoze n’ibibi yakoze usanga ibibi ari byo byinshi. Ariko reka twumve iyo reasoning ya Mussa Fazil kuko ubu ari na yo abamotsi b’ingoma bose bashyize imbere.

Mussa aremeza ko itegekonshinga rya repubulika rizajya rihinduka bitewe n’imikorere ya perezida wa Repubulika. Ni ukuvuga ko perezida uzakora nabi mu gihe cy’imyaka ibiri, ngo abaturage babinyujije muri ya ngirwa demokarasi y’utubaruwa ya Depite Kirisitina Muhongayire, bemerewe gusaba ko itegeko rihita rihinduka kugira ngo perezida aveho. Mbese muri make , Mussa Fazil asanga itegekonshinga cyane cyane mu ngingo zirebana na manda ya perezida wa repubulika ari ibihembo cyangwa ibihano bizajya bigenerwa uwakoze neza cyangwa nabi, yakora nabi itegekonshinga rigahindurwa kugira ngo atongera kwiyamamaza, naho yakora neza rigahindurwa kugira ngo akomeze yiyamamaze. Harahagazwe!

Ibi biragaragaza ubwenge bucye cyane, cyangwa se uburiganya, cyangwa se byombi icyarimwe by’uyu mugabo wagizwe cyangwa wigize umumotsi wa FPR. Ikintu abamotsi bose badashaka gusobanurira rubanda, ni impamvu zatumye hashyirwaho ingingo ikumira indi manda mu itegekonshinga.  Ntibashaka kubyumva. Izo mpamvu ni ukwirinda ko hari uwizirika ku butegetsi no kwitiza demokarasi ishingiye ku gusimburana ku butegetsi hatagombye kumeneka amaraso.

Twibutse ko igihugu kitayoborwa n’itegekonshinga gusa. Iyo izo mpamvu ziba ari izoroshye iyo ngingo (101 y’itegekonshinga) yashoboraga gushyirwa mu itegeko rigenga amatora kuko ryo rishobora guhinduka hatabayeho kongera kubaza rubanda.  Bityo rero nta mpamvu yo gusubira ku ijambo rubanda yavuze ejobundi muri 2003.

Hari n’uwavuze ngo ikipe itsinda ntisimburwa, ariko akibagirwa ko ikipe idashobora gukomeza gutsinda mu gihe match final yarangiye. Ikindi kandi ntihakagire uwibeshya ko Kagame ariwe kipe. Ahubwo ni umukinnyi mu ikipe yitwa FPR. Umukinnyi rero agira manda yo gukina kandi ashobora kuvanwa ku mwanya uyu n’uyu agashyirwa mu wundi bitewe n’uko ikipe iyobowe. Ariko na none iyo amategeko ateganya imyaka umukinnyi atagomba kurenza, ikipe ye ikabona itajya mu marushanwa itamufite isezera hakiri kare aho gutsindwa nabi. Ubusanzwe kandi umukinnyi ucyuye igihe agirwa umutoza.

Paul Kagame we rero yibereye inyuma ya rideau arimo arakurura anasunika. Ngo hari aho yigeze kuvuga ko azubahiriza icyo abaturage bazavuga, yirengagiza ko bavuze mu mwaka wa 2003. Kuba baravuze mu mwaka wa 2003 birahagije kugira ngo Kagame yubahirize ibyo bavuze ahubwo niba hari na bakeya bumva ibyo bavuze batarabyemeraga, ni igihe Kagame noneho akwiye kugaragaza ko akazi ke atari ako kuyoborwa ahubwo ari ako kuyobora. Ntiwayobora umuntu ngo maze abe ariwe ukwereka icyerekezo.

Mu gusoza reka nibutse ko mu mahame ya politiki y’amashyaka, iyo ishyaka rigeze ku butegetsi ntiriba rihageze ngo rishyire mu bikorwa ibyo bazaribwira. Riba rihari kugira ngo rishyire mu bikorwa gahunda ryiyamamaje rivuga. Izi gahunda nizo ziba zaratumye barigirira icyizere. Iyo ridakoze ibyo ryasezeranyije abantu risezererwa izuba riva. Cyakora kuri gahunda ryiyemeje rishobora kongeraho izindi ariko zidakuraho izatumye ritorwa. FPR rero niba ikeka ko yatowe, ni uko yari ifite gahunda kandi yari yemeye kubahiriza itegekonshinga. Ubwo inaniwe kuyobora ikaba ishaka kuyoborwa n’utubaruwa tw’abantu batagira amazina, nive mu nzira ireke abandi dukorere igihugu cyacu.

Chaste Gahunde

Rwanda: un projet du gouvernement inquiète les médias rwandais

media freedom

La toute jeune instance d’autorégulation des médias – dont la création avait été arrachée de haute lutte par les journalistes rwandais et perçue comme l’un des rares progrès en matière de liberté de la presse – risque de perdre l’une de ses attributions essentielles. En cause, un paragraphe d’un projet d’arrêté du Premier ministre sur les attributions de l’instance étatique de régulation des médias (RURA). Selon la RMC, ce projet ouvrirait la voie à une nouvelle mainmise du gouvernement sur la presse.

Selon le projet d’arrêté, la RURA, agence technique traditionnellement en charge de l’attribution des fréquences doit désormais « protéger les intérêts de tous les consommateurs contre des diffusions relatives à la pornographie, la pédophilie, la violence, la discrimination, le divisionnisme ainsi que celles portant atteinte à l’intégrité nationale ».

C’est un retour en arrière, selon Fred Muvunyi, président de la RMC, qui estime que la régulation des contenus journalistiques appartient à l’instance indépendante.

« On remet en cause le mode de régulation des médias parce que cela revient à dire que le gouvernement régule de nouveau les médias. Si l’on sape l’autorégulation, on touche au cœur de la liberté de la presse », a-t-il déclaré.

La RMC demande donc le retrait de ce paragraphe dans le projet d’arrêté.

De son côté, Gonzaga Muganwa, secrétaire exécutif de l’Association rwandaise des journalistes, s’inquiète de l’emploi de termes à la définition vague.

« Par exemple, le document évoque des programmes portant atteinte à l’ ‘intégrité nationale’Cela pose problème, car qui définit cette notion d’intégrité nationale ? Les critiques d’ordre politique pourraient être considérées comme allant contre l’intégrité nationale », explique-t-il.

Il estime aussi que le paragraphe ajouté récemment dans le texte – pourtant en discussion depuis un an – serait la conséquence du conflit entre la RURA et la RMC autour de la suspension de la BBC.

Du côté du gouvernement, on dément et l’on assure que la RURA a toujours eu, dans ses attributions, une partie de la régulation des contenus et que la RMC interprète mal la loi sur les médias.

Abanyarwanda benshi ntibashyigikiye ko Kagame yizirika ku butegetsi.

kagame-bougie

Kw’itariki  20/3/2015 umunyamakuru wo kuri radio Star Isango yabajije umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ko muvuga ngo abaturage barashaka ko itegekonshinga rihinduka ngo Kagame agume k’ubutegetsi, abo baturage muvuga umubare wabo ni nka bangahe kw’ijana (%)”?

Umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ntabwo mbizi; Ati ariko aho tujya abaturage barabisaba ndetse no kuri iyi radio yanyu”.

Kuri  23/3/2015 umuyobozi w’ishyaka PDC Mme Agnes Mukabaranga yabwiye iyo radio ko ishyaka ryabo rishyigikiye icyo abaturage bari gusaba. Umunyamakuru yamubajije niba ishyaka ryabo ridafite uwategeka igihugu, ati ibyo uzabimbaze ikindi gihe.

Ikigaragara muri ibi ni kwa kudatinyuka kw’abayobozi dufite mu Rwanda basingiza gusa, ariko ntibatinyuke kuvuga icyo bafite ku mutima. None barabazwa ibyo guhindura itegeko nshinga, kuko bazi ko kurihindura ari ukuryica nkana, kuko ingingo bifuza guhindura ari “Ndahindurwa”, bakihisha inyuma y’abaturage !

Kuri 21/3/2015 radio Flash mu kiganiro ku byasohotse mu itangazamakuru, umwe mu banyamakuru yavuze ko atajya abona abatavuga ko ingingo y’i 101 itahindurwa. Ariko ubutumwa yabonye muri icyo kiganiro abenshi ni abamubwiye ko batifuza ihinduka ry’iriya ngingo. Bamubwiye ko batari bakwiye kujya babaza abo mu ruhande rumwe gusa.

Mu gusesengura ibyavuzwe na ambassadeur wa EU mu Rwanda mu kiganiro cya City radio cyo kuwa 24/3/2015, aho yavuze ko mu Rwanda hakwiye gukurikizwa icyo abaturage bavuga niba babivuga nta gahato bashyizweho, mbere yo guha ijambo abateze amatwi icyo kiganiro, Umunyamakuru yibukije ko ubwo bakoraga ikiganiro nkicyo ubushize, ku bantu 50 bahamagaye, 5 bonyine aribo bifuzaga ihinduka ry’itegeko nshinga (10%). Ati iby’abanyarwanda biterwa n’uko baramutse. Mugenzi we ati, biragoye kumenya icyo umunyarwanda atekereza. Batanga micro, abahamagaye bari 17, abifuza ko président Kagame ataguma k’ubutegetsi bari 11 kuri 6!

None se abayobozi n’itangazamakuru rya Leta cyanga iriyibogamiyeho, bari kutubwira ngo abaturage barashaka ko Kagame aguma k’ubutegetsi, baravugira umubare ungana ute ?

Kuba dufite ubutegetsi butorohera abatangaza ibitekerezo binyuranye n’ibyabwo ni ikibazo; kuko iyo umuturage umuhaye micro imbere ya camera avuga ibyo ubutegetsi bushaka. Yaba ari guhamagarira aho ntawe umureba akavuga icyo afite k’umutima.

Gukoresha référendum mu gihugu amatora adakorwa mu mucyo nabyo ntabwo ari igisubizo ku kumenya icyo abanyarwanda bifuza. Hashoboka ibintu 2 gusa:

  1. Niba koko ubutegetsi bwa Kagame bwifitiye ikizere mbere yo gukoresha référendum, nibubanze bufungure amarembo ya politique, butange ubwisanzure habeho impaka kuri iyi ngingo ;
  2. Abanyarwanda gushirika ubwoba bagasezerera ubutegetsi bwa Kagame mu mahoro, tugaha u Rwanda ubutegetsi bujyanye naho ibihe bigeze. Mwibuke ko ntawe uzaduhindurira ibintu atari twe ubwacu. Mu bihugu duturanye abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta n’abanyepolitiki bahagurukiye kurengera itegeko nshinga ryabo, Amahanga nayo arabashyigikira; None mu Rwanda abari ku ngoma baratubeshyera tugakoma mu mashyi. Abibwira ko amahanga azategeka Kagame kubahiriza itegekonshinga, twe ba mbere bireba twiyicariye cyangwa twijujutira munzu iwacu, turibeshya.

Ni duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Niduharanire ko ingingo y’i 101 iba “Ndahindurwa”.

Jean-acques Matabaro; amakuruki.com
25/03/2015

2017: Niba FPR idashoboye kwishakamo undi mukandida, nibise abashaka gukorera igihugu ibyiza, turahari.

images

Muri Demokarasi ububasha bwa rubanda ntibugira rutangira, n’iyo rubanda ihisemo kugira  aho ishyira ibihato ingufu zibishyizeho ni nazo zibikuraho : ni cyo gisobanuro (esprit de la loi) cy’ingingo y’193 y’Itegekonshinga ryo mu 2013. Kuba byaragenwe ko nta mushinga wo kuvugurura iyo ngingo y’193 ushobora kwakirwa (clause intangible) bifite ishingiro n’injyana. Koko rero Itegekonshinga ntiriva mu ijuru, rikorwa n’abantu. Guhindura ingingo iyi cyangwa iriya sibyo byakabaye ikibazo. Uretse n’ingingo  imwe cyangwa ebyiri zaryo, Itegekonshinga ryose uko ryakabaye rishobora kuvaho hagashyirwaho irindi, isi igakomeza ikazenguruka, ndetse ikaba  yazenguruka neza kurusha mbere.

1. Itegekonshinga  ryo mu 2003 si ryo rya mbere u Rwanda rwagize. Ryaje risimbura iryo ryasanze naryo rifite iryaribanjirije.  Guhindura ingingo yaryo y’101 sibyo byakabaye ikibazo, iyo biba koko biri mu nyungu za rubanda (nyamwinshi !) .

2. Ikibazo gikomereye rubanda muri iki gihe si ukumva icyo  itegekonshinga ryo mu 2003  rivuga (interpretation de la loi). Icyo rubanda yifuzaga  mu gusezerera ingoma ya cyami  n’ubungubu nticyahindutse , ni  nacyo mu by’ukuri kigaragarira mu ngingo y’101 : ni uko byakwemerwa na bose, bikubahirizwa n’abayobozi,  ko ubutegetsi bwose ari ubw’abaturage , bukaba mbere na mbere bugomba gukorera  inyungu z’abaturage,  bityo inzozi z’abitwa ko bavukanye imbuto  bacyibwira ko bavukiye gutegeka, abandi benegihugu bakavukira kubabera abagaragu, zikagenda nk’ifuni iheze !

3. Ikibazo nyakuri kiduhangayikishije twese ntawe utakibona uretse abigiza nkana : ni uko Paul Kagame n’Agatsiko ke nta yindi mpamvu igaragara bafite yo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga uretse inyungu bwite  z’Agatsiko  rukumbi  kamaze imyaka isaga 21 ku butegetsi, kakaba karabukoresheje uko kishakiye mu kwimakaza iterabwoba no  kwikubira ibyiza byose by’igihugu,  none ubu kakaba  gashaka « gukorogoshora Itegekonshinga » kagamije gusa  kwihambira ku butegetsi no guheza rubanda mu icuraburindi ry’ingoma y’igitugu. Ibi se ninde wabyemera !?

4. Icy’ingenzi kigomba kumvikana ni uko Itegekonshinga, uko ryaba ryarashyizweho kose, intege nke ryaba rigaragaza zose, iyo  ryatowe n’abaturage, ntiripfa guhindagurwa uko abantu biboneye kose, ku mpamvu ibonetse yose.

5. Niba rero ishyaka rya FPR riri ku butegetsi  nta bantu bazima rikigira, rikaba ridashoboye kwishakamo  undi mukandida  ryakwamamaza  mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 , niryemere ko ricyuye igihe, ribise abashaka gukorera igihugu ibyiza, turahari .

6.Niba kandi bigaragaye ko  Abacurabwenge ba FPR  bacyibereye mu 1959, bakaba bacyibitseho imitekerereze y’ingoma ya cyami twaserereye mu myaka 50  ishize, bakaba koko bumva  bafite umuntu umwe rukumbi wavukanye imbuto, ngo ugomba  gutegeka  Abanyarwanda kugera ku iherezo ry’isi, nibakenyere bahangane na Revolisiyo ya rubanda kuko ibintu bigiye kubashyuhana, « match » ikabarenga,  bakabura iyo bakwirwa.

7.Ndongera kwemeza ko  ikibazo Abanyarwanda bafite muri iki gihe atari Itegekonshinga ! Rirahari . Kurivugurura, hagahindurwa  ibikwiye guhinduka  nta kibazo byakagombye gutera ariko « kurikorogoshora » mu nyungu z’Agatsiko , rubanda ntizabyihanganira .

8. Reka  nanone nibutse  abibagirwa vuba ko Perezida Blaise Compaore wa Burkina Faso, wari umaze imyaka 27 ku butegetsi,  abaturage baherutse kumwirukankana (28-31/10/2014) mu gihe Inteko Ishinga amategeko yari iteranye iri guhindura ingingo ya 37 y’Itegekonshinga ryo kuwa 11/4/2000,  hagamijwe kumufasha kongera kwiyamamaza kandi yari arangije manda yemererwa n’iri tegeko nshinga.

9. Hafi yacu, abaturage baherutse kuvudukana Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko yashakaga guhindura ingingo ya 220 y’itegekonshinga ryo mu 2006 kugira ngo  arenge kuri manda ebyiri yemererwaga n’iryo tegeko,  bityo ngo mu mwaka utaha w’2016 azashobore kongera kwitoresha  ! Icyakora Joseph Kabila  we yabonye bimukomeranye, kubera abaturage bavuye hasi,  yisubiraho, asaba rubanda imbabazi,  ahagarika ivugururwa, umutekano wagarutse ari uko abanje gutangariza ku mugaragaro ko atazongera kurota yitoresha mu 2016.

10.Mu gihugu tuvuga rumwe cy’Uburundi naho ishyamba si ryeru : ubushake bwa Perezida  Petero Nkurunziza bwo gushaka kongera kwitoresha nabwo bukomeje gukurura amahane . Uko bizarangira turabyiteze twese mu minsi ya vuba aha. Birabe ibyuya…..

Izi ngero z’ibibera ahandi zikwiye gutuma natwe twibaza ariko tukanisubiza :

11.Aho   Paul Kagame n’Abanyagatsiko be , mu gushaka guhindura ingingo y’101 ngo Kagame ahame ku butegetsi ubuziraherezo , nabo ntibaba bagambiriye gukora Abanyawanda mu jisho kugira ngo barebe niba koko iterabwoba  ryarabagize ibikange bidasubirwaho ?   Icyo tuzi  neza ni kimwe: ni uko  iryo ngirwa-vugururwa bashaka kudutura hejuru rishobora  gukururira kabutindi impumyi za FPR zisa n’izitareba neza ngo zibone uburemere bw’akaga Abanyarwanda bakomeje gushyirwamo n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame !

12.Turasaba urubyiruko rw’u Rwanda gukanguka rukitegura kwamaga rwivuye inyuma  KUDETA (Putsch Constutitionnel)  Kagame n’abambari be biteguye gukorera Itegekonshinga ry’u Rwanda kuko ishobora gusubiza igihugu cyacu mu miborogo, igasenya n’ibyiza byose byagezweho. Ejo hazaza heza ntihashobora gutegurwa n’abategetsi bikunda, bakorera inda zabo gusa, birengagije akaga ka rubanda rugufi.

13.Dukomeje guhamagarira abenegihugu bose, Abatutsi, Abahutu ,Abatwa n’abandi bahawe ubwenegihugu,  kuba maso maze igihe cyagera bagaha Kagame n’abambari be ISOMO ry’uko twasezereye  ingoma ya cyami, gihake na gikolonize bikajyana  ! Ntitwiteguye rero gusubira inyuma ho  imyaka 50 yose !

Muri make, Perezida Paul Kagame arangije Manda ze yemererwa n’itegekonshinga ryo mu 2003(art 101),  si we kamara, nagende, hatorwe undi mukuru w’igihugu,  u Rwanda rukomeze inzira y’iterambere risangiwe na bose .

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishyaka Ishema

mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

Who is afraid of Rwanda Regime?

By David Himbara

The building which housed the Rwandan High Commission in London belongs to president Paul Kagame. The Rwandan government rents it from him. This is one of the cases of good governance that Rwanda should be praised for: centralisation of assets and revenues in one place.

Here we are in London, UK on March 19, 2015. We are at the Rwandan High Commission in London. Four of us – my friends Epimaque, Ali, Rene, and I. Ali is not in the photograph because he was the one taking the pictures.

Our visit to the Rwandan High Commission is our way of remembering Emmanuel Gasakure, Assinapol Rwigara, and all those Rwandans that are mysteriously disappearing. (The two named personalities are Kagame’s former private doctor and important Rwandan businessman respectively – they were both assassinated in recent weeks on the orders of the RPF’s regime – editor’s note).

Most importantly, our visit to the Rwandan High Commission is our way of saying ENOUGH IS ENOUGH to intimidation and fear. We are inspired by Assinapol Rwigara’s children who are demanding justice for their Papa’s mysterious death. By requesting President Kagame to conduct inquiry into Rwigara’s death, instead of accepting official lies, Rwigara’s chidren are rejecting fear, the main instrument the Kagame government uses to silence the Rwandan nation.

Fear is a terrible thing. The Kagame regime uses fear to make us Rwandans weak; fear is what the regime uses to alter our perspective, to blur our judgment, and to turn us into cowardly zombies. Fear eats at us from the inside out. The fear of Kagame is everywhere – and it keeps us from living our lives, and from finding happiness with our families, friends and communities.

This has to stop!

We must stand up to our fears. We must begin to believe that we can alter the situation – we must begin to think we can affect our circumstances.

Rejecting fear doesn’t mean we ignore the frightening brutality in Rwanda. No. What I am saying is that we must not allow fear to be our ruler. We must in other words resist inertia that holds us back from facing the very thing that is causing the fear – a bad and cruel government. We must find inner strengths to give us courage to recognise the regime will sooner or later collapse. And Rwandans can and will have an impact on that collapse. We must tame fear — something that will build confidence in our still-hidden resilience to make a difference in our homeland.

It is said that “we must all experience fear in order to become fearless. Fear is a necessary signal – it’s a warning alarm to our bodies and minds that action is needed. We become fearless when we heed that warning; when we tap into our inner strength, exude self-confidence, and forge ahead. Being fearless may not mean you dance through your days without fear – it simply means you confront it, and interpret it in a way that makes you the master.”

So you all compatriots, take the first steps of becoming the master over your fear. Look in the mirror. And say loudly to the person you see in the mirror the following: “ENOUGH IS ENOUGH. AS OF TODAY I AM NOT AFRAID OF RWANDA REGIME. I MUST STAND UP AGAINST FEAR.”

Depite Kirisitina si intumwa ya Rubanda ni iya FPR: Usenya urwe bamutiza umuhoro

Banyarwanda, banyarwandakazi, bavandimwe, mbifurije amahoro, ihirwe n’uburumbuke.Mbere ariko yo gukomeza mbagezaho igitekerezo cyanjye numva rwose ko ari n’umuganda ngomba gutanga muri iki gihe igihugu  cyanjye kandi cyacu u Rwanda, kigeze mu ikorosi rigoye, ndabanza nisegure kuri uwo wese  ushobora kwitirirwa ibyo ngiye kuvuga kubera isano cyangwa umubano dufitanye ;  amateka yacu adusaba kutareka ibintu bigera kure kandi byashoboraga kugira igaruriro.Ariko kandi sinabura no gushishikariza buri wese gushyiraho ake , ngo iri korosi ritazatunanira kurikata maze tukorama.Nimureke dutinyuke tubwizanye ukuri.

ISESENGURA

Umutwe w’iyi nyandiko nawuhisemo maze kumva ikiganiro « SOBANUKIRWA » cyahise kuri  RTV muminsi ishize ; maze kucyumva nagize impungenge  cyane  kandi numva ndababaye.

Ese ninde ugomba gusobanukirwa ? Ni perezida  Paul KAGAME, ni umunyamategeko nka Evode UWIZEYIMANA ? cyangwa umudepite nka Christine MUHONGAYIRE ? Ni umunyamakuru se nka Théodore NTALINDWA dore ko Cléophas BARORE we nubwo ari we witwako ayoboye ikiganiro uhita wumva neza ko we yibereye mu rujijo yabuze uko asobanura ? Cyangwa wenda barashaka kumvisha wa muturage wirebera  RTV n’ubwo ari we barenga bakitirira ibivugwa ? Birababaje nyamara ! Ibivugwamo ni ukubeshyera gusa abaturage ariko ni no gushaka kuyobya  perezida Paul KAGAME ngo yoreke u Rwanda.

Mbere na mbere ku ikubitiro wumva ko umunyamakuru Cléophas BARORE yabuze aho ahera  akagira n’ingorane zo kubona amagambo abimbura ikiganiro. Aribaza inyito akwiye kugiha akayoberwa,  ati : amakuru adasanzwe kandi amakuru asanzwe (ibi kandi byumvikanisha ko atari ibitekerezo bya BARORE kuko  tuzi neza ko BARORE afite uburambe buhagije mu itangazamakuru.) Arongera agashakisha ati ese ni impaka ? ese ni ikifuzo ? turabyita dute ?

Mu kugitegura ntashingiro bagihaye kuburyo umunyamakuru abura n’uko agitangiza. Ariko ku bwanjye nta n’ishingiro  gifite muri rusange. Mu kanya ngo hari ikibazo k’irangira rya manda ya perezida ; mu kandi ngo ni ikibazo cyo kubungabunga ibyo tumaze kugeraho,  nyuma  bakongera ngo barasaba guhindura itegeko nshinga, ibyo bintu kubibumbira hamwe ni ugushakisha.

Kumenya igihugu n’imikorere y’inzego

Ese niba abaturage babona ko ntamutekano bafite bakagerekaho  no kwibeshya ko Paul KAGAME  ari we ushinzwe kubarinda ntibigaragaza gusa ubujiji bwabo kandi ko batazi uko ibintu bikwiriye kugenda ? Ubwo murumva  abo baturage hari aho babona uruhare rw’inzego z’ubuyobozi (institutions), cyangwa bahumwe amaso n’abategetsi b’ibikatu (les hommes forts) bababeshya ko aribo mizero y’igihugu kandi bazagenda ariko igihugu kigakomeza ? Ubwo se twibagiwe vuba impanuro twahawe, ko igihugu kiyobowe neza kigomba kurangwa n’inzego nziza zihamye  aho gushingira ku bategetsi bakanganye !

Nanone se niba manda ya Perezida irangiye akaba ataravuzeko ashaka gukomeza(wenda ngo azibarizwe)  ndetse n’ishyaka arimo rikaba ntacyo ryavuze (n’ubwo nabyo atari impamvu yo gusenya igihugu ; kuko burya erega, niba twumva neza n’ibyo turimo, itegeko nshinga ni ryo shingiro ry’igihugu !) mwumva niba hari abaturage babivuga atari ugushyanuka ? Nyamara unarebye abaturage bavugisha muri kiriya kiganiro usanga ari agakipe kamwe kandi gato (nirinze kuvuga agatsiko) ku buryo ubona ko nta gucukumbura (sondage) byabaye  kandi si n’imyigaragambyo bakoze  ku buryo ku mugani wa  BARORE umuntu atabura no kwibaza niba ari abo baturage  bageze ku itangazamakuru cyangwa ari ryo ryabagezeho. Muri make bashatse abantu babavugisha  ibyo  bishakiye  babigambiriye. Muri sous-titre handitse ngo « Itegekonshinga :icyo barivugaho n’icyo rivuga » ;aho kubanza kumva icyo rivuga bo bashatse kurivugisha ngo barihe igisobanuro bishakiye !

Nimutega amatwi neza muzasanga depite  Christine aho kuba intumwa ya rubanda ahubwo avuga nk’intumwa ya Leta ; aho ubundi yakagombye gutanga ubutumwa mu nteko ahubwo ashaka we ubwe kumvisha abantu ko rwose bikwiye guhindura itegeko nshinga  inteko akoreramo itarabyigaho .Nabyo birababaje nyamara.

Mu ijwi rya Théodore bwo twumvako bishyushye kandi ko byatangiwe n’umukuru w’ishyaka  PDI bwana MUSA Fazili . Mbere na mbere nabyo ni ugushyanuka no gusuzugura abayoboke b’ ishyaka Perezida aturukamo ku buryo numva niba ritayobowe nabi nta kuntu ritamwiyama.  Byongeye uwo mugabo  MUSA Fazili ni na we Ministiri w’umutekano mu gihugu . Ubwo se niyo abaturage babivuga hari uwatubuza kuvuga mu kinyarwanda ko umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose ?

Ntakomeje gutinda ku magambo ya buri wese ngirango nabo ubwabo bagiye bumvikanisha ko hari impamvu nyinshi zituma itegeko nshinga rigomba gusumba kure amarangamutima n’ibitekerezo abantu bamwe bifitiye ku giti cyabo.

Perezida n’inshingano ze

Bityo rero nkaba nsaba Perezida  Paul KAGAME  ngo mu bushake n’ubushishozi, yirinde kugwa mu mutego w’abamushuka bashyushya rubanda imitwe,maze yamagane abo bose bamwoshya  ngo ahungabanye itegeko we ubwe yarahiriyeho. Byaba ari ugusubira inyuma mu ijambo kandi nta mugabo ubigira.

Ariko nanone niba muri biriya byose hihishemo n’ubushake bwa Perezida bwo kugundira ubutegetsi  nk’uko bivugwa, namubwira nabwo ngo asigeho ntiyishinge abamukeza kuko ngo usenya urwe bamutiza umuhoro. Rwose ntarangazwe n’abamutaka bamubeshya bakanamuvuga ibitaribyo. Wenda umuntu yamwibeshyaho , ariko Paul KAGAME siwe wenyine washobora kuyobora  u  RWANDA ; yewe si na we wenyine waruyobora neza kurusha abandi kandi rwose n’ubwo ntako wenda atagize, ntitwavuga ko yanaruyoboye neza.

Nanone birababaje muri iki gihe kumva hari abamugira igatangaza, nka Evode, bigatuma ageza n’aho atinyuka gutukanira kuri Televiziyo y’igihugu. Rwose ntagusebanya kurimo,  mu Banyapolitike hafi ya bose Paul KAGAME siwe ufite parcours nziza  kurusha abandi . Niba  Evode wenda atarabikurikiye neza  dusanga mu mwirondoro wa Kagame uvugwa kandi wandikwa hari imyaka itaboneka neza  ku buryo utayigereranya n’umuntu warangije amashuli yisumbuye agakomeza muri kaminuza .Kuri ibyo rero hakaba n’abavuga ko Evode ari we yaba yaranacaga imigani ngo « aventurier » kuko ngo «  abo yavuze bose bashobora kuba baratambutse cyane  KAGAME mu burere no mu mashuli ».

Inama isumba izindi

Iyo numva rero bariya bose bakora iyo bwabaga ngo bumvikanishe ko itegekonshinga ryahinduka ngo KAGAME  akomeze abe Perezida , njye mba numva ari ukwanga kuvuga ukuri nkana .

Wumvise Théodore we, wumva ko uretse kubura uko agira ubundi yatanze ibisobanuro byose ndetse n’ubwo yerekana ko yivuguruje ahubwo yatsindagiye  ibyo yemera maze yibutsa abanyarwanda ko KAGAME yarambiranye , ku buryo n’abaturanyi n’inshuti bahisemo kumureka bakigira ku ruhande rw’abamurwanya (ese koko niba umututsi ageze aho ashyigikira abavugwa ko bamwishe akanabahungiramo nk’uko benshi babifungiye cyangwa twumva bivugwa,ubwo ibintu bigeze he ! ). Depite Christine we avugira mu kirere yabona byanze ngo amagambo azaharirwe nankana,  ati ni ibya rubanda kandi ngo na KAGAME yivugiye ko atagira intwali yigana (idéal) , ahubwo ngo we arebera ku muturage ! Bigatuma rero umuntu yibaza ukuntu tuzasohoka muri iyo   muzunga  (cercle vicieux)aho uwitwa umuyobozi ngo ariwe ahubwo uyoborwa (maze ngo n’abayobozi bandi ntacyo yabigiraho) . Nizereko bitazaba byabindi bavuga ngo «  le chasseur est devenu lui-même le gibier ».

Evode we n’ubwo ashaka kwerekana ko itegeko rigomba rwose guhinduka asigamo ka mugobeko ngo ingaruka niziba mbi azabone uko azibukira akuremo ake karenge (ngo afite no kwisubirira muri Canada) nuko,  ati « nakureka ugategeka uko ushaka ariko igihe cyagera abaturage bakakwamurura » ; cyane cyane ko n’ariya mategeko ashaka guhuza usanga adahura neza. Hano ho yabeshye ko ari we wenyine waba yarasomye itegeko nshinga ; ariko usanga yaba yararisomye gusa mu kinyarwanda, ariko  aha noneho ntazashake no kubeshya abazungu, kuko  mu ndimi zabo ho bisobanutse neza« En aucun cas, nul ne peut exercer plus de deux mandats présidentiels » umubare wa manda nturi mu mpamvu zishobora  guhindura itegeko nshinga .

Ijambo ku ijambo muri kiriya kiganiro harimo byinshi bigaragaza ko  abavugaga,  bagenderaga  gusa kubigezweho bakaba bagusha Perezida Paul KAGAME mu mutego  maze na duke yabashije kugeraho  tukayoka,  akazasiga isura mbi n’igihugu akagisiga ahabi, bakajya bavuga ngo n’ubundi ntaho yari kukigeza !

Ku bwanjye   numva  ko Paul KAGAME atavukanye imbuto  kandi ndizera ko  na we  abyumva kimwe nanjye , bitabaye ibyo yaharira  umwami KIGELI agasubiza iminsi inyuma. Niba hari ibyo KAGAME yabashije kugeraho no gukora ku buryo butangaje, ni uko yabimaraniye ku buryo bwose. Ariko KAGAME siwe musirikare mwiza  mu Rwanda, siwe mutegetsi mwiza mu Rwanda, siwe munyarwanda mwiza kurusha abandi, n’ibindi , n’ibindi …Ubwo rero ataguye mu mutego w’abamwoshya, yasezera neza,  haba  hari ibyo ashimirwa agashimwa ,haba ibyo agomba kubazwa akabibazwa (accountability) aho kugira ngo ibyo yatangiye abe ari na we ubisenya.

Kuvuga gutya kandi si ugukabya . Ubuse afashe ubwo butegetsi kugeza ngo apfuye ,yaba yubahirije za ndangagaciro z’ubuyobozi yarwaniye akarinda asiga ibitambo bingana kuriya inyuma ye ! Naho se kumwita umushoborabyose cyangwa umuziranenge  we ntiyiyumvisha ko bihishe ikindi kintu ? Ubwo se ntibwaba ari uburyo bwo gufungirana abaturage muri bwa bujiji bwa kera (KAGAME atarubaka za kaminuza nyinshi), aho bavugaga ko abantu batareshya, ngo hari abagomba gutegeka n’abagomba gutegekwa ndetse ngo hakaba n’abavukanye imbuto kuburyo undi wabitekereza  yabaga  atagomba kubaho  ngo kuko yabaga  ari inkunguzi ! Birababaje nyamara !

Umwanzuro

Maze rero bavandimwe Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubu sindangije umuganda wanjye ahubwo  ntuye ikivi .Gusa twibuke ko u Rwanda ari igihugu (une nation) gituwe n’abaturage bakeneye kubaho, bakishyira bakizana iwabo, bakagira ijabo ribahesha n’ijambo hose . Ni igihugu kigomba guseruka mu ruhando rw’amahanga kirangwa n’umuco utari umucezo, ahubwo umuco uboneye uburenganzira bwa buri wese n’indangagaciro nziza ziha buri munyarwanda  kumva yizeye ejo hazaza,  ashobora gutera imbere ku buryo  bibaye  ngombwa yanaserukira igihugu, akaba yanakiyobora  nta shiti, nta rwikekwe, nta n’izindi mpungenge izo arizo  zose.

Harakabaho RWANDA nziza ; harakabaho Demokarasi mu Rwanda, maze Imana irutahemo.

         P.  Athanase MUTARAMBIRWA.

Agatsiko ka Nyagatare karayogoza ibintu mu cyahoze ari KIST

kist_logo_trace1

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye, ubu muri Koleji y’ubumenyi n’ ikoranabuhanga ahahoze hitwa KIST hari umwuka mubi uterwa n’agatsiko k’abanyeshuri bigize indobanure bavangura kandi bakigizayo bagenzi babo.

Ako gatsiko kagizwe n’abanyeshuri bakomoka mu karere ka Nyagatare akaba ari bo bashaka no kwiharira imyanya yose y’ubuyobozi bw’abanyeshuri. Karangwa no kwironda ndetse no kwikuza cyane ku buryo umunyeshuri ukomoka mu kandi karere k’igihugu yigizwayo. Ikibabaje cyane ni uko aka gatsiko ari nako gashinzwe guhitamo abanyeshuri bahabwa amacumbi bikaba byaragaragaye ko aho kugira ngo umunyeshuri abone icumbi atari uwo mu gatsiko ka Nyagatare ahubwo rihabwa umuntu utari umunyeshuri.

Abanyeshuri babiteye imboni bityo bahitamo guhindura ibintu binyuze mu muco wa demokarasi bakiyamamaza maze nabo bagahindura ibintu bamaze gutorwa. Nyamara aka gatsiko kagize ubwoba maze gatangira gushyiraho iterabwoba ku ba kandida ngo bareke kwiyamamaza ngo maze bazahabwe indi myanya. Abanze gukuramo kadidatire zabo bahanaguwe kuri liste.

Mu matora afifitse abakandida bose bari abaturuka mu gatsiko ka Nyagatare nk’uko bigaragara aha hasi.

kist_makuruki-com-5feca

Abatowe ni abo bari mu ibara ry’umuhondo.

Hagati aho ubuyobozi bw’ishuri bwirinze kugira icyo buvuga ariko bwemeza ko icyo kibazo butari bukizi mu gihe bamwe mu banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwabimenyeshejwe kenshi ari bukavunira ibiti mu matwi.

Iki kibazo cy’ivangura kiramutse kidakumiwe mu maguru mashya gishobora gutuma Abanyeshuri bivumbura maze ingaruka zikaba nyinshi kurushaho.

Turacyabikurikirana.

“Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n’ ubusa” Padiri Thomas Nahimana

evode

Sinirirwa ntinda ku buzima bwite bwa Bwana Evode Uwizeyimana wari waramenyekanye nk’umusesenguzi mu by’amategeko amaradiyo mpuzamahanga nka BBC yakundaga kwifashisha, none ubu abantu batari bake bakaba basigaye bibaza niba ibyo avuga bigifite aho bihuriye n’amategeko ! Ubu noneho ntawe utabibona, ibyo arimo ni ikiraka gisa : yihitiyemo kwibera PROPOGANDISTE wa FPR-Inkotanyi, izuba riva ! Gusa birasa n’aho kuvuganira ingoma ya FPR iri mu marembera bitoroshye , bifite aho bihuriye n’ubupfumu. Ni ugusezera ku bwenge, ukihindura impumyi, ukigira kabuhariwe wirirwa yivugira amagambo agamije guhuma Paul Kagame amaso no kumuha ibitotsi by’ijoro rimwe mu kumubeshya ko azakomeza kuyobora u Rwanda ubuziraherezo kandi manda ye ya nyuma igeze ku iherezo! Nyamara bene aba “ “Bacurabinyoma” barindagiza ubutegetsi aho kubumurikira nibo Paul Kagame aherutse kwambika ubusa mu mwiherero w’abayobozi wabereye i Gabiro mu mpera y’ukwezi gushize , abereka ko ntacyo bamaze nta n’icyo bashoboye !Yari afite ukuri. Azagukomereho.

1. Reka twibande ku kiganiro SOBANUKIRWA giheruka

Ntacyo nirirwa mvuga ku bandi batumirwa b’iki kiganiro , aribo Honorable Christine Muhongayire n’umunyamakuru Theodore Ntarindwa, kuko bo basanzwe bazwi nk’Abakada ba FPR ! Utugambo bavugaga tujyanye n’icyifuzo cy’uko ishyaka ryabo ryaguma ku butegetsi ubuziraherezo duhuye n’inshingano zabo zo kuba abacengezamatwara babihemberwa ba FPR-Inkotanyi . Umunsi FPR yatsinzwe igasezererwa shishi itabona bazi neza ko bazabihomberamo. Ni ukuri .

Umunyamakuru wa TVR, Bwana Barore Cleophas, we turamushimira ubuhanga mu mwuga kuko yabazaga ibibazo byose bya ngombwa. Ni umunyamakuru mwiza. Arashoboye, Kagame yari akwiye kumuzamura mu ntera.

Ku magambo menshi yavuzwe na bwana Evode Uwizeyimana watumiwe ngo nk’umuhanga mu by’amategeko niho dutinda. Mu by’ukuri yagaragaye nk’ufite “Misiyo yihariye” yo gutesha agaciro abanyapolitiki ba Opozisiyo, kubatuka no kubasuzugura . Na we rero si ugushyekerwa, yivuye inyuma mu kubashinja ngo ko batazi amategeko, ngo ko ari “des aventuriers” ! Nanjye nkibaza nti : ariko se abantu bazi ubwenge bwinshi cyane nka Evode Uwizeyimana, bafite ubutegetsi n’amafaranga nka Paul Kagame….barata igihe kuri ba Aventuriers nka “ Twagiramungu, Kayumba Nyamwasa na wa Mupadiri …” bashaka iki ? Ko mbona ab’i Kigali bacitse ururondogoro hakiri kare, ivata rikaba rimaze kubarenga tukiri muri 2015, italiki yo kwiyamamaza izagera batarashizemo umwuka ?

2. Ingingo y’101 irarikoze !

Iyo ngingo y’101 iragira iti :

Perezida wa repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa repubulika”

Reka twongere twibutse ko iyi ngingo yashyizwe mu itegekonshinga ryo mu mwaka w’2003, Paul Kagame niwe wari Perezida wa Repubulika, si Nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali wayisinyeho kugira ngo itangire gukurikizwa ! Abayanditse bari bazi neza Paul Kagame, n’aho ibitekerezo bye bya demokarasi bigarukira! Baramuhambiriye ntiyasobanukirwa ! Bagize neza. Iyi ngingo rero yanditswe hagamijwe (l’esprit de la loi) guca burundu umuco w’abafite inyota ikabije yo kugundira ubutegetsi. Aha niho Repubulika itandukaniye n’ingoma ya cyami . Paul Kagame si umwami w’u Rwanda, turamwibutsa ko Abanyarwanda basezereye ingoma ya cyami na Kalinga birajyana, hari muri Referedumu yabaye taliki ya 25 Nzeri 1961. Ntabwo rero twiteguye gusubira inyuma ho imyaka irenga 50 !

Bwana Evode Uwizeyimana nacurike amagambo uko abifitemo uburambe, yongere ayacuranure uko yabitumwe, ariko ntacyo bihindura ku ngingo y’urubanza: Paul Kagame arangije manda ze ebyiri, agomba kugenda. U Rwanda si akarima ke, kuyobora abanyarwanda si umunani yasigiwe n’ababyeyi be . Kagame navaho imvura izakomeza igwe, inka zizakamwa, ababyeyi bazabyara, amatungo yororoke…. ! Nta munyarwanda n’umwe utabyumva atyo uretse Evode Uwizeyimana wenyine, we ufite misiyo igayitse yo kubeshya no kurimanganya!

3.Koko Evode Uwizeyimana nta n’ipfunwe aterwa no kubeshya kuri radiyo na televisiyo y’igihugu ?

Mu gusobanura ingingo y’101 n’iyi 193 z’Itegekonshinga ryo mu 2003, Bwana Evode Uwizeyimana hari ibyo yasobanuye neza ariko ageze aho aratandukira , ararimanganya biratinda. Hari aho nsanga yibeshya cyangwa se abeshya nkana .

Ijambo rizima yavuze ni uko abaturage bagomba kwibutswa uburenganzira bwabo kuko hari igihe baba babufite ariko batarasobanuriwe aho butangirira n’aho bugarukira. Koko rero bumwe muri ubwo burenganzira rubanda ifite ni uko Perezida Kagame nta bubasha afite bwo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga, ngo abone uko akomeza kwihambira ku butegetsi, abaturage batabyemeye ku buryo busesuye, ndetse binyuze mu itora ryitwa Referendum nka yayindi yasezereye bidasubirwaho ingoma ya cyami ! N’iyo kandi Paul Kagame yahindura itegekonshinga binyuze mu buriganya sibyo bizatuma yongera kuba Perezida wa Repubulika! Yazagomba nanone kunyura mu matora, rubanda ikaba yanamutera utwatsi ikitorera undi mukuru w’igihugu uyinyuze . Inzira iracyari ndende rero kandi ijambo rya nyuma rizaba iry’abaturage BENSHI . Icyo amajwi menshi azemeza nicyo kizakorwa.

Dore uko ingingo y’193 iteye :

Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by’amajwi y’abagize buri mutwe w’inteko.

Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa” .

A. Aho Evode Uwizeyimana yabeshye ni he ?

(1)Aremeza ko umushinga wo kuvugurura ingingo y’101 ushobora kwangwa n’umutwe w’abadepite cyangwa Sena ngo kandi ntibiwubuze gatambuka ngo ugere muri Referendum. Sibyo, Evode arabeshya

(2)Arashuka rubanda ngo ntabwo umushinga wo guhindura ingingo y’101 ukeneye kwemerwa n’imitwe yombi y’Intekonshingamategeko, ngo kwemerwa n’umutwe umwe birahagije. Sibyo, Evode arabeshya !

Ukuri ni ukuhe ?

Nk’uko ingigo y’193 ibyivugira mu magambo asobanutse, iyo ivugururwa rireba Manda ya Perezida wa Repubulika rigomba kwemezwa na Referendumu ari uko ryabanje gutorwa(kwemezwa) na buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ukwawo, kandi bwiganze bwa 3/4 by’abawugize ! Mu by’ukuri, ibi bishatse kuvuga ko haramutse hagize umutwe umwe wanga kubitora, byaba birangiriye aho, umushinga wo guhindura iriya ngingo watabwa mu ngarani. Ntabwo Referendum yaba ikiri ngombwa. Ibi nibyo bituma inzira yemewe yo guhindura iyi ngingo y’101 iba ndende kandi ikaba yaruhanya. Ikigamijwe ni uguca intege Abanyagitugu bafite inyota ikabije yo kwihambira ku butegetsi. Abadepite n’Abasenateri bakwiye kumenya ubwo bubasha bafite, bakabukoresha bakiza rubanda ingoma y’igitugu.

Kuki Evode Uwizeyimana abeshya ko umutwe w’abadepite cyangwa uw’abasenateri uramutse wanze gutora uyu mushinga w’ivugururwa bitawubuza kugezwa kuri rubanda muri Referendum ?

Sinzi neza impamvu yabimuteye ! Icyakora hari impamvu eshatu zishoboka:

(1)Ashobora kuba atumva neza ingingo y’193,gusa byaba bitangaje ku muntu wiyita umuhanga mu mategeko !

(2) Ashobora kuba yajyanywe mu kiganiro huti huti adafashe umwanya uhagije wo kubanza kuyisoma no kuyitekerezaho.

(3) Umutwe wa sena cyangwa uw’abadepite ushobora kuba utiteguye gutora uyu mushinga wo guhindura iyi ngingo y’101 y’itegekonshinga bityo Evode Uwizeyimana akaba yatumwe kubeshya rubanda ko n’iyo abadepite cyangwa abasenateri babyanga, rubanda ariyo izagira ijambo rya nyuma. Uko byamera kose, tuzasobanukirwa neza icyabimuteye mu minsi iri imbere.

B. Ahandi Evode Uwizeyimana yagaragarije ko adashishikajwe n’amategeko ahubwo akaba yahindutse Propaganditse w’ingoma y’igitugu ya FPR ni aha :

(1)Bamubajije ikiri inyuma y’ingingo y’101 (l’esprit de la loi) ivuga ko nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri, arya iminwa ahubwo ahitamo gutuka abaLideri ba Opozisiyo ngo niba“Aventuriers” no gusingiza umunyagitugu Paul Kagame ngo akwiye kuguma ku butegetsi ngo kuko ari umukinnyi uzi gutsinda ibitego, reka ntiwareba ! Icyakora yibukijwe ko n’umukino w’umupira ugira iminota umara, ku buryo ntawe utsinda ibitego Match final yarangiye ! Aha Evode yamanjiriwe, akanja amanwa. Kagame azakomeza gutsinda ibitego ate ko Match izamurangirana mu 2017 ? Ibyo atatsinze mu myaka 23 amaze ku butegetsi azabitsinda gihe ki ? Evode yananiwe kubisubiza !

(2)Bamweretse ko n’ibihugu by’ibihangange ku isi byahoze bishyigikiye ubutegetsi bwa Paul Kagame bikomeje gutera hejuru ko Manda ze zirangiye, ko gushaka kwihambira ku butegetsi kwa Paul Kagame , bizagira ingaruka zikomeye ku gihugu cy’u Rwanda .

Aha Evode Uwizeyimana yahisemo guca imigani yivugira ibyo muri Canada kandi ntawabimubajije ! Iyo Evode Uwizeyimana aza kuba koko umunyabwenge yari abonye akanya ko kuburira Abanyarwanda:

(a) ko abo Bazungu bari kwamagana Manda ya gatatu aribo batunze u Rwanda;

(b) ko aribo mu by’ukuri bakoze bya bikorwa byose Kagame yiratana kuko aribo bashyira mu ngengo y’imari y’igihugu umugabane urenze 60%;

(c) ko baramutse bahagaritse iyo mfashanyo yabo u Rwanda rwahura n’ingorane zitavugwa….

(d) ko bamaze kumurunguruka ndetse bakaba bararambiwe intambara z’urudaca ahoramo n’ibyaha ndengakamere abarwaho bikaba bibangamiye inyungu zabo ku buryo bukomeye.

Evode Uwizeyimana yahisemo kwikirigita araseka, ngo abatavuga rumwe na Kagame bazagonga urukuta ! Icyo yirengagiza ni uko urwo rukuta bakangishaga ntaho rugihaze !

(3)Evode Uwizeyimana yageze aho na we ahonongera muri wa mutego mutindi wa madamu Kirisitina Muhongayire wo kwitwaza ngo abaturage baziyahura Kagame natongera gutorerwa kubayobora; ngo nibo babisaba; ngo bandika amabaruwa….. uyu mugore aba mu yihe si ? Umuntu aba Umudepite agasuzugura abaturage bigeze hariya ? Atekereza ko igihugu kiyoborwa n’amabaruwa y’amahimbano ngo abaturage batazwi banditse ? Ubu bwoko bwa “Demokarasi y’utubaruwa” Kirisitina yabwigiye he, mwo kabyara mwe ? Pahulo Kagame wivugira ko aba bantu ntacyo bamaze nta n’icyo bashoboye, abavuga uko bari kabisa !

Icyo umuturage ashaka akinyuza mu matora adafifitse. Kirisitina nategereze yihanganye, ubwo ashaka amatora, azayabona. Ariko nanamukoraho, kandi ariwe wayihamagariye, azabyemere !

Evode Uwizeyimana na we yabonye “arguments” zimushiranye, ati Abaturage barashaka Paul Kagame !!! Ororororo! Abo baturage bashaka Kagame ni bande ? Ni bangahe ? Ese twe twiyemeje guhangana n’iyi ingoma y’igitugu ikwiye gusezererwa, Evode n’inshuti ye magara Kirisitina batwambuye ubwenegihugu ryari ? Abavukiye Uganda bo hari ubabwira ko atari Abanyarwanda ? Ntabwo tukibarirwa mu baturage rero ? Abaturage bavugwa mu itegekonshinga ni abayoboke ba FPR gusa ? Murariraye !

RENDEZ-VOUS ni amatora, abo baturage mwitwikira, mukabavugira ibyo batabatumye, bazabereka neza icyo bashaka n’icyo badashaka.

UMWANZURO: La peur a changé de camp ! (Mwinda akawa mwindwa)

Iyo witegereje neza uko Paul Kagame n’abambari be bavuye hasi muri iyi minsi, aho birirwa bavuga ko Kagame ari Umwami w’ijuru n’isi , ugomba kuyobora u Rwanda kugera ku ndunduro y’ibihe, ko itegekonshinga rigomba guhinduka ngo akomeze ategeke wenyine, uhita ubona ko ubu butegetsi bugeze mu mahina, ko bufite ikibazo gikomeye ! Bafite UBWOBA.

Kandi koko ntibavugishwa n’ubusa. Icyambere ni uko Abanyarwanda benshi barambiwe iterabwoba rya Kagame na FPR ye, kimwe n’ubutegetsi bwayo bwahinduye abaturage nk’abacakara mu gihugu cyabo. Imfu za buri munsi, ifungwa rya hato na hato, gusahurirwa imitungo, kuvangurwa, kugirwa abashomeri, gutorongezwa….ibi byose byatumye abanyarwanda bazinukwa FPR. Kubakina ku mubyimba ngo baziyahura Kagame nadakomeza kubayobora, ni igitutsi Kirisitina n’abavuga nka we bazagomba guhanirwa, umunsi umwe ! Rwose Abanyarwanda benshi ntibakeneye Manda ya gatatu ya Paul Kagame. Kandi ibyo ntibigoye kubyerekana, rubanda izabigaragaza muri Referendum, niba ibayeho koko.

Icyakabiri ni uko n’umuryango mpuzamahanga utiteguye gukomeza gutera inkunga abanyagitugu bihambira ku butegetsi bagasuzugura abaturage babo. Aba bazungu barangije kumva no kwakira neza ko abaturage b’ibi bihugu byacu by’Afurika nabo baciye akenge: ubu rubanda yamaze kumenya neza ko KUVUDUKANA umunyagitugu wigize Akarahakajyahe byoroshye cyane, ko ari uguhagurukira rimwe bakamwirukaho ubundi akayabangira ingata mu cyumweru kimwe, yakomeza gufunga umutwe agafatirwa muri ruhurura nka Koloneli Muwamari Kadafi!

Hari abishuka bya rwana ngo nta Revolisiyo ishoboka mu Rwanda. Njye ndababwira ko, ukurikije imyifatire ya Paul Kagame n’imiterere ya FPR-Inkotanyi, mu Rwanda ariho Revolisiyo ya rubanda ishobora kwihuta kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi! Ababishidikanya nibategereze gato bashobora kuzabyibonera n’amaso yabo.

Icyakora abazungu bari basanzwe bafasha Paul Kagame bo barangije kumukurira inzira ku murima kuko bumvise neza ko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda bitarenze umwaka w’2017. Kereka abaturage nibirangaraho, igihe icy’impinduka ni ikingiki.

Mu gusoza, hari inama nziza naha Paul Kagame kuko mbona ariyo scenario yonyine asigaranye:

Nabwire ba Evode Uwizeyimana , ba Musa Fazili , ba Kiristina na ba Theodore….bakomeze babwejagure cyane bikomeye, ku maradiyo n’ibinyamakuru mpuzamahanga , ko isi izaba irangiye umubyeyi Kagame nadatorwa; ko u Rwanda ruzaba rutakiriho; ko nta wundi rwose ushoboye kuyobora u Rwanda uretse Nyiricyubahirocyose Paul Kagame….Ndetse azahagurutse bamwe mu baturage n’ubundi basanzwe baragowe bakore imyigaragambyo mu gihugu hose bavuga ko bakeneye ko itegekonshinga rihinduka….

Ibyo nibirangiraaaaaaaaa, Kagame afate ijambo, atangaze ko we ubwe ari UMUDEMOKARATE mwiza, ko kubera iyo mpamvu adashobora kwemera ko itegekonshinga rihindurwa kugira ngo akunde yihambire ku butegetsi ! Nabigenza atyo azaba yiteguriye “Sortie itagayitse cyane” kuko mu by’ukuri ariyo yonyine akeneye!

Naho ubundi ingufu zimuteye ubwoba muri iki gihe , zikaba zatumye abantu be bacika ururondogoro imburagihe, ziriho kandi ntaho yazihungira. Izo nizo zizamubuza guhindura itegekonshinga yabishaka, atabishaka. Izo nizo zizamuhatira kurekura ubutegetsi bw’abandi mu 2017, niba agize amahirwe yo kuhagera agihumeka. Izo ngufu si baringa, ziriho.

Padiri Thomas Nahimana, Umukandida w’Ishyaka Ishema

mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu w’ 2017

“Relations between Israeli prime minister and the US president would not recover until Obama’s term comes to an end” Analysts

1000

Benyamin Netanyahu

The White House has made clear its dismay at Binyamin Netanyahu’s sweeping victory in the Israeli elections with a stinging rebuke of the “divisive rhetoric” used by the Israeli leader in the closing stages of the election.

President Obama has not called to congratulate Netanyahu, who is now attempting to build a coalition between rightwing parties and his own Likud, which won decisively in parliamentary elections on Tuesday.

But the White House said it would be forced to re-evaluate its policy on the Middle East peace process after Netanyahu abandoned a prior commitment to an independent Palestinian state, apparently to shore up support among conservatives in Israel.

Obama’s press secretary, Josh Earnest, reaffirmed the president’s belief in the two-state solution, and strongly condemned Netanyahu’s decision to rally support with incendiary remarks about a high turnout among Israeli Arab voters. Netanyahu used a 28-second video on election day to warn that Israeli Arabs were being bussed to the polls “in droves”.

“The United States and this administration is deeply concerned about rhetoric that seeks to marginalise Arab Israeli citizens,” Earnest said. “It undermines the values and democratic ideals that have been important to our democracy and an important part of what binds the United States and Israel together.”

He added: “Rhetoric that seeks to marginalise one segment of their population is deeply concerning, it is divisive, and I can tell you that these are views the administration intends to communicate directly to the Israelis.”

Earnest said the president would call Netanyahu “in the coming days”, but played down suggestions that the delay was itself a rebuke. In two previous Israeli elections, Earnest said, Obama did not telephone Netanyahu until the PM was directed by the Israeli president to form a government.

Netanyahu’s eve-of-poll comments, in which he unequivocally ruled out the creation of an independent Palestinian state, backtracked on his previous commitment and undermined a cornerstone of White House Middle East policy. It scuppered hopes that had been brewing in the State Department that the talks could, once again, be resuscitated.

The remark also confirmed suspicions among Palestinians, and shared privately by some in the Obama administration, that Netanyahu was never committed to the negotiations in the first place.

The secretary of state John Kerry, who has fought hard on the Middle East peace process, and was in Switzerland for the final stages of nuclear talks with Iran that Netanyahu has fought hard to scupper, pointedly refused to respond to questions about the Israeli election results.

State Department officials later said that Kerry called Netanyahu to congratulate him on the results. “It was a brief phone call,” said Jen Psaki, his chief spokesperson. “They did not discuss substantive issues.”

Washington’s frosty response to Netanyahu’s unexpectedly decisive victory came as analysts predicted that relations between Israeli prime minister and the US president would not recover until Obama’s term comes to an end.

The rift between the Obama administration and the Israeli government reached rock-bottom earlier this month, after Netanyahu snubbed the White House by using a controversial speech before the Republican-dominated Congress to denounce the emerging nuclear deal with Iran.

“What I see is Netanyahu waiting this out until Obama’s successor is in post,” a well-placed diplomatic source told the Guardian. “The Israelis have good enough contacts in Congress and the Pentagon to keep going until either Hillary Clinton or a Republican president is elected in 2016. Israel will ride this out.”

Obama and Netanyahu’s relationship, which has been strained for years, has dramatically deteriorated over the last 12 months. The collapse of the US-sponsored Israeli-Palestinian peace talks in April damaged relations with Washington and exposed the lack of influence wielded by Kerry.

Months later, Israel’s seven-week military bombardment of Gaza further strained relations with the White House, which backed its traditional ally while expressing growing unease over the deaths of Palestinian civilians. Kerry’s attempts to broker a ceasefire in the conflict also ended in embarrassing failure – and hostile briefing against the secretary of state from Israeli sources, further infuriating the White House.

Yet it was Netanyahu’s decision to deliver his speech against an Iran nuclear deal before the Republican-controlled Congress that did most to anger the Obama administration.

Senior White House figures have publicly downplayed the damage to relations, but the consequences of Netanyahu’s speech were immediate and far-reaching.

Three days after Netanyahu’s visit, in a significant move that went largely unreported in the US media, the White House quietly appointed a figure controversial in Israel to a key post for Middle East policy.

Rob Malley, who already had a senior role at the National Security Council, was made special assistant to the president and White House coordinator for the Middle East, North Africa and the Gulf Region.

Malley, who replaces Obama’s senior aide Philip Gordon, was fired from Obama’s 2008 campaign team after it emerged he had met Hamas in his previous role with the International Crisis Group.

An adviser in the Clinton White House, Malley was also part of the failed Camp David talks in 2000. He later penned an assessment of the negotiations that challenged a consensus view that blamed the Palestinian delegation.

Although Malley is widely respected in policy circles, his promotion by Susan Rice, Obama’s national security adviser, showed defiance to Israeli critics. “It could be that the promotion was supposed to send a message to Israel,” the diplomatic source said.

Source: The Guardian