Paul Kagame byamutwaye imyaka 12 kugira ngo yemere ko twavumbuye ko leta ye ari iy’abatekamutwe.

paul_kagame

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira I Gabiro mu kiswe umwiherero w’abayobozi kuwa 28 Gashyantare uyu mwaka, Paul Kagame yarashyize yemererera ku mugaragaro ko leta ye ntacyo imaze. Ko ibyo abamunenga bavuga ari ukuri. N’umujinya mwinshi Kagame yihariye ijambo atuka abayobozi bari hafi kuri 300 n’agasuzuguro kenshi asa n’ubwira ababoyi be yiyibagije ko harimo intumwa za rubanda, ndetse ababazwa n’uko ashaje akaba atagishoboye kubarwanya nk’uko yabikoraga kera (I wish I could go back in old days to fight you seriously). Muri iyi nyandiko ndasesengura ikihishe inyuma y’ijambo rye n’impamvu mbivuga, n’icyo yari akwiye gukora ngo abanenga leta babikore neza kurushaho.

  1. Ni iki kihishe inyuma y’ijambo rya Kagame ?

Mu by’ukuri uwakumva iri jambo adasanzwe akurikiranira hafi ibya Kagame, yagira ati Roho Mutagatifu yamumanukiyeho amuhumura amaso ngo abone ibyo atajyaga abona: ko leta ye ari ntacyo ishoboye. Nyamara ibi jye siko mbibona. Kagame arashaka kwigaragaza nk’umuntu w’akataraboneka uhana kandi agahwitura abo ayoboye. Nyamara igishishikaje Kagame si uguhwitura aba bayobozi mu by’ukuri cyangwa se kumva impamvu ibatera kudakora neza.

Iyo Kagame aba azinduwe no kubaka aba yarihereranye “abahungu n’abakobwa be” akabacyaha, mbese bakaganira mashirakinyoma tukazabumva basohotse bafashe ingamba. Koko rero umwambaro wanduye cyane bawusukurira mu mbere. Nyamara icyari umwiherero cyabaye gushyira ku karubanda. Ijambo rya Paul Kagame ryatugezeho abitwa ko biherereye bakiriyo, ndetse ritangajwe n’abakozi ba Kagame . Ni ukuvuga ko bari bategetswe kuritangaza. Na none mwibuke ko muri uyu mwiherero w’abayobozi habonetsemo umunyamakuru w’umunya Uganda witwa Andrew Mwenda  ari na we wenyine wabashije kuvugisha Kagame ubona atuje. Ibi biragaragaza ko bafite icyo baziranyeho.

Birazwi neza ko  Andrew Mwenda afite akazi ko kwamamaza ibikorwa ngo byiza Paul Kagame yakoze. Bityo rero uyu ntiwari umwiherero, nticyari n’igihe cyo gukemura ibibazo, ahubwo bwari uburyo bwa Kagame bwo kwikorera publicité ngo agaragare nk’umuyobozi koko ukangara abo ayoboye ngo ibintu bigende neza.

Mwibuke ko Kagame atigeze aha ijambo n’umwe mu bayobozi ngo bamubwire impamvu batagera kubyo biyemeje. Nta muyobozi watinyutse kubwira Kagame uko abona ibibazo biteye n’uburyo byakemuka.  Yewe n’umwe wabigerageje akavuga ko aho bipfira ari uko hari abantu biyumvamo ko baruta system, Kagame yamuhase umuriro ahita yisubiraho, avuga ko ibyo bigaragara mu nzego zo hasi kugera kuri minisiteri. Ibi byanyibukije umwiherero w’ubushije aho uwari Minisitiri w’intebe Habumuremyi Pierre Damien yavuze ngo “Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika twese twarakosheje uretse wowe wenyine w’intungane”.

Nta yindi mpamvu yatumye Kagame adaha ijambo abayobozi ngo bavuge aho bipfira ni uko ahazi. Iyo abayobozi basabwa gutanga mafaranga y’umurengera ngo Kagame aherekezwe n’abantu amagana muri za Rwanda day cyangwa mu myigaragambyo yo guhangana n’abamurwanya, iyo basabwa kurushanwa mu gutanga imisanzu ya buri munsi muri FPR no mu kigega agaciro, Kagame azi neza ko nta handi amafranga bayakura uretse kwiba, kurya ruswa no gukora imishinga itazigera irangizwa.

Kagame rero ntayobewe ko itekinika ribaho ahubwo ababajwe n’uko byamenyekanye, cyane cyane kuva aho umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga FMI, Umufaransakazi Christine Lagarde amubwiriye ko bavumbuye ko ibaruramibare ( statistics) zitangwa n’u Rwanda zitari ukuri. Aha rero Kagame arashaka kwigira nyoninyinshi ko atari abizi ndetse akazana na Andrew Mwenda ngo azabibere umuhamya.

  1. Ese Kagame arashima abamunenga cyangwa arigiza nkana?

Ikizabereka ko Kagame yashakaga kwigaragaza kurusha uko ashaka guhindura ibintu mu buryo bwiza, ni uko ntacyo azakora nyuma yo kuvubura umujinya i Gabiro. Mbahe urugero, mu bintu Kagame yavuze, hari aho yasabye abayobozi kujya bumva kandi bakita ku bavuga ibibi bakora (critics) kurusha gutega amatwi ababashimagiza. Aha rwose mwagira ngo Kagame yabonekewe, byahe byo kajya! Iyo aba abikuye ku mutima aba yarahavuye akoze itegeko-teka rifungura abantu bose baciriwe imanza bagafungwa bazira ko bavuze ko leta ikora nabi.

Ingero si izabuze:

  • Madame Ingabire Victoire yazize ko yanenze uburyo abahutu batabonye ubutabera.
  • Deo Mushayidi yazize ko anenga uko FPR yitwara muri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge.
  • Umusore Jean Baptiste Icyitonderwa yazize ko yandikiye Minisitiri w’intebe avuga ibitagenda.
  • Mihigo Kizito yakatiwe azira ko yavuze ko urupfu rukomoka kuri jenoside rusa n’urukomoka ku rugomo rutiswe jenoside.
  • Ntaganda Bernard yamaze imyaka ine yose azira ko yanenze itekinika n’ikinyoma cya FPR
  • hari n’abandi benshi cyane. Ariko birazwi ko abatarafungwa ari uko baba hanze y’igihugu.

Mu myanzuro yose yafashwe nyuma y’umwiherero nta n’umwe uvuga ko abanenze Leta bakabizira bagiye gufungurwa cyangwa abafunguwe ngo basabwe imbabazi, bahabwe impozamarira banashimirwe igikorwa cyiza bakoze.

Ikindi iyo Kagame aba yemera ibyo yavugiye hariya atari amanyanga yo kwishyira hejuru ngo aririmbwe hose nk’umuyobozi w’indashyikirwa, yagatanze itegeko ko amashyaka amunenga ahabwa urubuga, akagezwaho ibya ngombwa bihabwa amashyaka ya opposition kugira ngo abashe kurushaho gukora akazi ko kunenga.

Koko rero mu bihugu bigendera ku mashyaka menshi ishyaka ritavuga rumwe na Leta rihabwa ubufasha na Leta kuko riba ari guverinoma itegereje. Rigira ibiro byishyurwa na Leta, umukuru wa opposition ahembwa na leta kugira ngo akore neza akazi ko kunenga. Ibi Kagame arabizi ariko ntashaka kubyubahiriza yarangiza akaza kubeshya rubanda ngo bajye bumva critics! Ntukigize nkana Mr President.

Umwanzuro:

Byafashe imyaka itari mikeya ngo Perezida Kagame abone ko itekinika rye turibona. Na we ubwe aremera ko abayobozi be ari “good for nothing” nyamara nibo bakomeje kumubwira ngo yakoze neza cyane ngo azongere afate indi manda yiyamamaze akomeze abayobore. Perezida Paul Kagame akwiye kwemera nta mananiza ko ubwo ikipe ye inaniwe gukora ibyo abaturage bayitegerejeho igomba kujyana na Kapiteni wayo. N’ubwo kandi yaba yarakoze neza by’akataraboneka, amategeko agira uko abiteganya ngo Kapiteni aruhuke ashimirwe ibyo yakoze neza abandi bakomeze urugendo.

Icyo ririya jambo ridusigiye ni uko Kagame yatwemereye ko ibyo tumunenga abikurikira uretse ko akomeza kuvunira ibiti mu matwi. Nyamara kunenga bituma igihugu cyiyubaka kurushaho, ubwo Kagame abizi rero, natange urubuga bikorwe neza kurushaho.

Chaste Gahunde

1 thought on “Paul Kagame byamutwaye imyaka 12 kugira ngo yemere ko twavumbuye ko leta ye ari iy’abatekamutwe.

  1. Munyangaju

    NTABYUNAMO BYA MPIME RUTAYISIRE BONIFACE ABANYARWANDA BASHAKA MURI 2015

    Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda,

    Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, ukwezi kwa kane, Tubeho Twese n’abandi banyarwanda babiharira kwibuka inzirakarengane zose zishwe muri genocide hutu na genocide tutsi zabayeho mumateka y’u Rwanda.

    Muri uku kwezi niho buri wese ahamarigarirwa kwibuka buri munyarwanda wishwe azira icyo yari aricyo hagamijwe kumutsembaho wese cyangwa igice, haba muri 1994, mbere y’aho na nyuma yaho.

    Uku kwezi kandi bimaze kumenyerwa ko kubamo imihango myinshi hirya no hino ku isi no mu Rwanda. Hari abategura za misa n’amasengesho, hari abategura ingendo zo kwibuka, hari abategura ibiganiro mbwirwaruhame, hari abategura ibikorwa byo kungurana ibitekerezo, ndetse n’abiyemeza kwibukira mumago yabo cyangwa hagati y’imiryango, hari n’abategura ibitaramo n’ibindi. Kubera ubwinshi bw’ibikorwa hamwe no kugirango bose biborohere kwibuka, hari ibikorwa bikomeza nyuma yukwezi kwa Mata ndetse hari n’ibindi biba mbere.

    Tubeho Twese mumirimo yayo ikunze guhuriza hamwe ibikorwa biteganijwe hirya no hino ku isi no mu Rwanda kugirango n’ababyitabira bamenye aho biherereye, udafite ibisobanuro nawe abibone, ndetse Tubeho Twese ntaho yiheza mubireba ibyunamo byose.

    Ariko mbere y’uko tubatangariza imbonerahamwe rusange, turagirango mu iri jambo ryo gutangiza icyunamo cya 2015 kumugaragaro, twibutse abanyarwanda bose ko umuco wagiye ubaho mubihe bishize kuri bamwe bagiye bategura IBYUNAMO ABANYARWANDA BISE MPIME RUTAYISIRE BONIFACE bigamije gupfobya icyunamo kubwoko bumwe no gushyira hejuru ubundi bwoko kubireba genocide hutu na genocide tutsi, abanyarwanda barasaba ko uwo muco wacika burundu kuko noneho ukuri kumaze kumenyekana.

    Nibyo koko mubihe bishize, muri opposition nyarwanda no mubanyarwanda bandi b’imbere mugihugu no hanze, habayeho ibihe wasangaga ikibazo cya genocide hutu na genocide tutsi hafi bose hari igihe basigaraga baragihariye Rutayisire Boniface, bamwe bagahindura imvugo, abandi bagakoreshwa n’ubwoba ndetse n’ubuhezanguni buranga bamwe n’ibindi.

    Kubera ko Rutayisire Boniface yabayeho yitangira abanyarwanda bose agasobanura ikibazo cya genocide hutu na tutsi kandi akabihagararaho kugeza kundunduro igihe abandi bahuzagurika, byatumye ibyo byunamo bitinya kuvuga genocide hutu cyangwa tutsi babyita ibyunamo by’amabwabwa ndetse babiha n’izina rya MPIME RUTAYISIRE BONIFACE kuko hari n’aho byageraga bikaba ngombwa ko acyebura abo bantu.

    Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda, aho mutegura icyunamo hirya no hino muri, muzirikane ko intambwe yo gutinya kuvuga ibya genocide hutu na tutsi abanyarwanda batakibifiteho ikibazo uretse abarwaye ububwa karande n’ubuhezanguni. Impamvu dukoresheje aya magambo akomeye nuko noneho umunyarwanda uwo ariwe wese adafite urwitwazo na rumwe. Muribuka ko amashyaka hafi yose ya opposition y’abahutu n’abatutsi n’uturere twose ndetse arimo n’abahoze mungoma zose zayoboye igihugu n’abatagira aho babarizwa muri ibyo bikuta, aherutse guhurira hamwe mu Bubirigi tariki ya 02/04/2014 agakoresha ayo magambo ya gocide hutu na tutsi mumurongo wo gusaba ko ababikoze bose bahanwa. Muribuka ko mumvugo za ONU ayo magambo ya genocide hutu na tutsi arimo. Muribuka nanone ko buri munyarwanda (nutari uhari) amaze kumenya neza ko abahutu n’abatutsi bakorewe genocide hutu na tutsi ndetse amahanga atavugirwa n’abasanganywe imico y’abicanyi arabyemera,etc. Nigute rero umunyarwanda muzima yatinyuka kunyuranya n’uko kuri. Ese hari ijambo wabona rifite uburemere wakwita uwo muntu? N’iki byamugezaho kuguma agasetsa imikara se ngo arapfobya cyangwa arahunga inyito runaka kuri ubu bwoko?
    Turasaba abanyarwanda bose kuba intwari kuri iyo ngingo ntibabarirwe mubatinya cyangwa abahunga ukuri. Kubahoze mungoma ziregwa za genocides bashobora kumva birega, Tubeho Twese irateganya kugirana ibiganiro n’abanyarwanda kugirango higwe uburyo umuntu wemeye gusobanura ibibi by’ingoma yahozemo atafatwa nk’umuntu ufite ubushake buke kandi we yagaragaje ubutwari. By’umwihariko, kubireba FPR turasaba ko uwayo cyangwa uwayivuyemo utinya kuvuga ukuri kwa genocide hutu mumagambo yabyo bwite yafatwa nk’umwicanyi cyangwa umuhezanguni cyangwa umuntu w’imbwa utazagira icyo agezaho u Rwanda kuko bamaze kuba benshi bemeza bahoze muri FPR kandi bose bakemeza ko FPR yakoze genocide hutu. Igihe rero abantu bariho bashira ukabavugira ubapfobya uba urushaho kongera ububabare bwabo kuburyo ugomba kwamaganwa.
    Turasaba kandi abanyarwanda kuzirikana ko ingoma ya Kagame Paul ikomeje ibikorwa byo gukomeza genocide tutsi kuko ikomeje gutsemba abatutsi ndetse buri mututsi utaragerwaho n’iryo tsembabatutsi narambure amaso afate n’imigambi ihamye kuko abatutsi nabo barugarijwe. Kagame kandi akomeje genocide hutu mumigirire inyuranye kuburyo abahutu nabo batagombye gukomeza kuba indangare.
    Turasaba abanyarwanda aho bari hirya no hino ku isi kwibuka muburyo bushoboka bwose. Abo bizakundira mujye mubigeza kuri Tubeho Twese, abandi namwe bizorohera mushobora kudutumira aho muri hirya no hino.
    Intero y’uyu mwaka ibe iyo kwamagana abategura ibyunamo bamwe bise Mpime Rutayisire Boniface bigamije gupfobya ibyakorewe ubwoko bumwe bigashyira hejuru ubundi.
    Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 01/04/2015
    RUTAYISIRE BONIFACE
    President w’association y’abavictimes Hutus Tutsis n’abandi TUBEHO TWESE-CIVHEMG akaba na President wa Banyarwanda Party
    Tel (32) 488 25 03 05
    Email: infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)

    NB: Mwarabibonye kandi ko muri ibi bihe tugezemo, amateka arimo aturura FPR akayitimbura hasi ntampuhwe kuburyo ibyo twababwiraga mubihe bishize ko FPR yahirimye ibisigaye ari amateka ari ukuri. Abakiriyirimo cyangwa nayo ubwayo rero ikwiriye kudakomeza kurushya abanyarwanda kandi ikemera ihame ko ubutegetsi ari ubw’abanyarwanda bose.
    FPR NO HASI NGO Piiiiiiiiiii

    —————————————————-

    Le Dimanche 15 février 2015 15h49, TUBEHO VictimRwanda a écrit :

    Hari umunyarwanda wasabye Tubeho Twese ngo igire icyo ivuga kuri aya makuru y’amatora y’ukuri munteko y’itangazamakuru yabereye mu Rwanda mumwaka w’i 2000 Rutayisire Boniface akayatsinda ari uwa mbere, turagirango tumumare impungenge (hamwe n’abandi ) ko ibyo aribyo kandi niko byagenze. Arakoze kandi kuba yatubajije kuburyo yiyongeraga no kubandi babijije no kuri za telephone. Uwanditse iyo nyandiko aravuga ukuri. Icyo atasobanuye cyane n’uko iyo nteko y’itangazamakuru ihuza abigenga n’aba leta yari yahuriwemo n’ingeri zose z’imyumvire iba mubanyarwanda n’itangazamakuru, kandi byari mubihe bigoye cyane abantu benshi batumvikana kubera imyumvire itandukanye kuburyo gutorwa ugahurizwaho amajwi n’impande zombi ukaba n’uwa mbere ntabwo byari ikintu cyoroshye. Bamwe mubari muri iyi nteko y’abanyamakuru nka Bwana Mbonigaba Ismail wari Directeur w’umuseso icyo gihe yabihamya. Rutayisire Boniface we yari yiyamaje kurwego rugoranye cyane kubera inshingano zidasanzwe baruhaga ko rugomba kuba rugizwe n’abantu buri wese yaba uwigenga cyangwa uwa leta yisangaho rwa comité de surveillance bise comité des sages. Nibikunda tuzagaruka ku bisobanuro birambuye ku mateka ya Maison de Presse du Rwanda (Press House)
    TUBEHO TWESE
    ——————————————-

    Source: Le prophete.fr
    “Sinarinziko Rutayisire Boniface yarushije Ingabire na Mbonigaba dit: Hari akantu kakunze guca hano bamwe mutazi kandi ka rurangiza kuri icyo kigabo. Sinarinzi ko ngo Rutayisire Boniface yatowe n’inteko y’itangazamakuru mu Rwanda akarusha amajwi cya gihangange Ingabire Marie Immaculée cyayoboraga Imvaho Nshya ya Leta ya FPR, uwo Ingabire ngo niwe wawundi usigaye ayobora International Transparensy mu Rwanda. Ngo yanarushije amajwi Mbonigaba Ismail akiyobora umuseso ndetse n’umunyamakuru w’icyamamare cyane witwa Ntaganzwa wahoze akorera radio Muhabura nawe yaramurushije muri ayomatora. Nyamara Rutayisire Boniface wiyamamaza akarusha amajwi ibigugu byo muri FPR mubihe bikomeye si uwo gukinishwa. Ibyo bintu bikomeje kugaruka hirya no hino. Mperutse no kubyumvana abantu nubaha kuburyo atari ibyo gukinishwa. Kuba victime w’izo ngoma ukaba utabarizwa mubakoreye FPR na MRND ndetse ukaba waraciye no mumatora adafifitse mubintu byubahwa n’isi yose inteko y’abanyamakuru ni ikintu gikomeye ku isi !!!!!!! Nyamara icyo kigabo gifite amaturufu menshi. Njyewe iyo nitegereje nsanga ntawe bahiga muri opposition. Igikuta cya MRND n’ababirigi bamwe barindagiza iyo MRND ngo itagira imbaraga babayeho bicisha hirya burya koko ubanza batagira ubwenge. Njye nari naribajije icyatumwe Gasana aza muri opposition agahitamo umuntu nk’uriya ariko maze gusobanukirwa. Gasana koko ni umuhanga mukumenya aho imbaraga ziherereye n’aho amateka yerekeza.”
    ————————————————————

    On Saturday, February 14, 2015 3:53 PM, TUBEHO VictimRwanda wrote:

    INTEKO YO KUGANGAHURA IGIHUGU NO KWAMAGA IBIBI NO BYAKOZWE N’INGOMA ZAYOBOYE IGIHUGU IVUYE KUNTAMBWE Y’IGITEKEREZO IBAYE IGIKORWA

    Bwana Byiringiro Zéphanie (n’abandi tuganira kuri iyi ngingo)
    Ndagirango nawe ngushimire uburyo wigora ushaka ibisubizo kubibazo by’u Rwanda. Wagize uti “Muvandimwe Rutayisire Boniface, Ndagushimiye kutwigoro ugira kandi ufitiye umuhati wogushaka gutera urubariro kurugo nyarwanda”/Par Byiringiro Zéphanie.

    Like

    Reply

Leave a comment