SPECIAL BURUNDI :Ikibazo cy’Uburundi cyabonerwa umuti bwangu Kagame aramutse atabyivanzemo!

Ubu amahanga yose ahanze amaso igihugu cy’Uburundi kubera ibihe bikomeye cyinjiyemo. Twese twashimaga intambwe nziza Abarundi bamaze gutera mu bworoherane na Demokarasi none dore byose bigiye kuba impfabusa ! Kuba Perezida Petero Nkurunziza yongeye gutangwaho umukandida n’ishyaka rye kugira ngo abe yatorerwa kuba umukuru w’igihugu ubwa gatatu byarangije kuba ikibazo kitoroshye. Abakomeye ku masezerano ya Arusha yemeza ko nta mukuru w’igihugu ugomba kurenza manda ebyiri bahagurukije rubanda ijya mu mihanda . Akaduruvayo katangiye, abenegihugu batangiye guhunga, gufungwa, gukubitwa, gukomereka ndetse no kwicwa .

N’ubwo ariko bigaragara ko umutekano utifashe neza muri iki gihe, ikibazo cy’Uburundi kiramutse kireba Abarundi bonyine, nticyivangwemo n’abanyamahanga, benecyo bashobora kukibonera igisubizo gikwiye bidatinze. Hari inzira eshatu zasubiza iki kibazo mu buryo bwihuse.

1.Perezida Nkurunziza aramutse yemejwe n’urwego rubishinzwe nk’umukandida, ashobora gukoresha inzego z’umutekano z’igihugu agakanda abigaragambya, akagarura umutekano, ibintu bigasubira mu buryo, amatora y’umukuru w’igihugu agakorwa uko ateganyijwe.

Gusa rero kugira ngo iyi nzira ikundire Petero Nkurunziza byaterwa n’uko Opozisiyo igize intege nke, ntikomeze imyigaragambyo . Kuko iyi myigaragambyo ikomeje kongera ingufu ishobora kubyara Revolisiyo ya rubanda Petero Nkurunziza akagamburuzwa , amahanga akamukuraho amaboko, agahunga, agafungwa cyangwa akicwa , mbese akavanwa ku butegetsi n’ingufu za rubanda. Hari ahandi biherutse kuba,  kandi Abarundi ntibabiyobewe !

Muri iki gihe Petero Nkurunziza agomba gutekereza bihagije, agashyira mu gaciro inzira zikigendwa. Ubwo abaturage batangiye kwicwa , ni we byose bizajya ku mutwe (Responsabilite criminelle). Mu gihe azaba avuye ku butegetsi ku ngufu, yitegure ko azaruhukira La Haye, buriya icyumba cye cyatangiye gutegurwa !

2. Petero Nkurunziza ashobora gutanga imihoho, hakagenwa umukandida mushya wa CNDD-FDD

Kugena undi mukandida wa CNDD-FDD byagabanya ubukana bw’imivu y’amaraso ariko ntibihagije ngo igisubizo kibe kibonetse. Ndasobanura impamvu. Koko rero n’ubwo Opozisiyo ivuga ko irwanya kandidatire ya Petero Nkurunziza, ifite ibindi bibazo bibiri biyikomereye kurushaho.

Icyambere ni uko Ishyaka CNDD-FDD rigikomeye cyane kuko rigikunzwe n’abaturage benshi bazi aho ryabakuye. Nta gushidikanya, iri shyaka rishobora rwose kongera gutsinda aya matora yo 2015,  n’iyo yaba mu mucyo , nta kwiba amajwi kubayeho. Ibi ntibyabura gutera Opozisiyo ubwoba.

Icyakabiri ni uko tudakwiye kwibagirwa ukuntu Opozisiyo yanze kwitabira amatora yo mu 2010 , ikikura ityo mu kibuga,  bigaha CNND-FDD gutsinda ayo matora no kwigarurira imyanya yose y’ingenzi y’ubuyobozi bw’igihugu. Kubera iyo mpamvu, kugeza n’uyu munsi  Opozisiyo igerageza kwirwanaho ariko igasa n’ikinira hanze y’ikibuga . Intege nke ifite ni aho zituruka . Icyifuzo cya Opozisiyo y’Uburundi muri iki gihe,  n’ubwo itacyatura neza ngo ikivuge, si ukwishora mu matora izi neza ko izatsindwa!

3.Gushyikirana na Opozisiyo hagashyirwaho Leta y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi.

Mu by’ukuri iyi niyo nzira abenshi mu bagize Opozisiyo bifuza . Kandi birumvikana. Kuko Opozisiyo ibashije kwinjira mu butegetsi nibura amezi nka 18 yabona uburyo bwo kwiyubaka, ikazajya mu matora nayo yaratoye agatege.

Iyi nzira ifite akamaro cyane kuko yaha Petero Nkurunziza inzira yiyubashye yo gusohoka (sortie honorable) nyuma y’inzibacyuho atagombye kugaragurwa mu byondo  kandi na Opozisiyo ikabyungukiramo.

Abakunda Uburundi bakaba babwifuriza icyiza n’amahoro bakwiye gutekereza bwangu , bagafata icyemezo bidatinze kugira ngo badaha rugari akaduruvayo ba Rusahuriramunduru batazabura kubyaza umusaruro mu nyungu zabo bwite.

IKIBAZO GIKOMEREYE UBURUNDI KIGIYE GUTURUKA MU RWANDA….

Inzira eshatu tuvuze haruguru zagira agaciro mu gihe Paul Kagame yaba ativanze mu bibazo by’Uburundi. Gusa rero hari ibimenyetso simusiga bitari bike byerekana ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we uriho gushakisha IMPAMVU yo kwihambira ku butegetsi mu 2017, yarangije gupanga uko yakwifashisha akaduruvayo ko mu Burundi, we ubwe yiteguye kugiramo uruhare…

Tuzabikomerezaho ubutaha.

BIRACYAZA…

Padiri Thomas Nahimana.

Umukandida w’ Ishema Party,

Mu matora ya Perezida yo mu 2017

Leave a comment