France: Abanyarwanda bifatanyije n’Abarundi mu kwamagana manda ya gatatu

img-20150505-wa0046

Nyuma y’imyigaragambyo yabereye mu Bubiligi mu cyumweru gishize, ejo kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2015, Abanyarwanda bifatanyije n’Abarundi mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu  ya Perezida Petero Nkurunziza.

Ubusanzwe bizwi ko u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu biva inda imwe, bisangiye amateka ndetse byagiye bigira ingorane zimwe kuva kera kugeza n’ubu. Ibibazo by’ibi bihugu akenshi usanga bishingiye ku miyoborere n’ubuyobozi bubi kandi akenshi iyo hamwe hatse umuriro bucya wageze n’ahandi.

Gusa rero u Burundi bwari bugiye gutera intambwe igaragara muri demokarasi nyuma y’aho amasezerano yasinyiwe Arusha ashyiriwe mu bikorwa agakurikirwa no kuvanga ingabo za Leta zari ziganjemo abatutsi n’inyeshyamba zari zigizwe n’abahutu.

Muri ayo masezerano hari hemejwe ko nta mu perezida uzajya ayobora manda zirenze ebyiri. Itegekonshinga ubu rigenderwaho naryo rivuga ko umu perezida atorwa n’abaturage bose bageze mu gihe cyo gutora kandi ko nta muperezida urenza manda ebyiri. Nta wabura kwibutsa ko amaseerano y’amahoro yasinywe n’abanyarwanda yo atigeze ashyirwa mu bikorwa ahubwo yaherekejwe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenali n’ uw’u Burundi Sipiriyani Ntaryamira!

Muri iki gihe Perezida Nkurunziza ashaka kwirengagiza amasezerano ya Arusha yitwaje ko manda ye ya mbere atatowe n’abaturage bose kuko yatowe n’abadepite gusa. Ibi rero Abarundi bo bakabona atari byo kuko mu by’ukuri icyari kigamijwe ari uguca umuco mubi wo kwizirika ku butegetsi.

Abanyarwanda nabo basanga ibiri kubera mu Burundi bishobora kugera mu Rwanda dore Ko Pahulo Kagame akomeje amanyanga yo gushaka kwizirika ku butegetsi ategeka abantu ngo nibsanye ko nta wundi washobora kuyobora u Rwanda. Niyo mpamvu Abanyarwanda ubu bakurikiranira hafi ibibera mu Burundi kuko byanze bikunze bizagira ingaruka ku Rwanda. img-20150505-wa00201

Mu bitabiriye iyi myigaragambyo yabereye mu majyaruguru y’u Bufaransa mu mujyi wa Lille, hagaragayemo umushingantahe Jean Leonard Nyangoma wamenyekanye cyane ubwo yashinga umutwe wa CNDD-FDD warwanyije ubutegetsi bwa Buyoya ndetse bigatuma Buyoya yemera gushyikirana. Nyuma CNDD-FDD yageze ku butegetsi cyakora Nyangoma aza kongera gusohoka mu Burundi yinubira uburyo Nkurunziza n’agatsiko ke bayoboye igihugu. Ubu Nyangoma ni umukandida mu matora azaba uyu mwaka, akazahagarariora impuzamashyaka ADC Ikibiri.

img-20150505-wa00151

J. Leonard Nyangoma (hagati).

Byakomeje kuvugwa kenshi ko nta warwana na rubanda ngo ayitsinde ariko birasa n’aho Nkurunziza we atabyumva. Gusa rero baciye umugani ngo “nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Umuhanzi na we yongeyeho ati Bwarakeye biraba da! Urabe wumva mutima muke wo murutiba.

Ubwanditsi.

1 thought on “France: Abanyarwanda bifatanyije n’Abarundi mu kwamagana manda ya gatatu

Leave a comment