Rwanda: Abaturage bakomeje gutera utwatsi igitekerezo cyo guhindura itegekonshinga hagamijwe ko Kagame yongera kuba perezida.

abaturage-17

Batewe umujinya n’ubutegetsi bubahimbira ngo barashaka Kagame.

Kuva aho bimwe mu bihugu by’ibihangange bigaragarije ko bidashyigikiye aba perezida bashaka guhindura itegekonshinga bagamije kwizirika ku butegetsi, abenshi mu ba perezida barebwa n’ibi baratitiye karahava. Muri bo hari Bwana Pahulo Kagame uyobora u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000. Ukurikije itegekonshinga u Rwanda rugenderaho uyu munsi, Pahulo nta bundi bushobozi afite bwo kwiyamamaza kuko manda ebyiri ateganyirizwa zizarangira mu minsi 852 uhereye uyu munsi.

Abandi  nka perezida Kabila wa Congo bagerageje guhindura itegekonshinga abaturage babamerera nabi. I Burundi naho uko byifashe si shyashya nyuma y’aho Nkurunziza ageragereje gushaka kwiyamamaza igihugu cyacuze imiborogo. Hasihaye Pahulo urmo kubikurikiranira hafi ubutaruhuka ari nako afata ingamba kuko azi neza ko inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo.

Binyujijwe mu itekinika risanzwe riranga FPR, abaturage bo hirya no hino barasabwa gusinya impapuro zemeza ko basanga itegekonshinga rikwiye guhindurwa Kagame akongera kuba umukandida. Amakuru atugeraho aturutse mu mirenge yemeza ko abaturage benshi bamaganye iki gitekerezo hanyuma abakada ba FPR bahitamo kubinyuza mu dukipe tw’abantu bakeya bafite icyo bahuriyeho. Ng’ayo amashyirahamwe y’ubuhinzi bw’icyayi, abacukuzi ba gasegereti, abiyita aba pasiteri b’amadini y’inzaduka n’abandi.

Kugira ngo itekinika ryihute, inkuru z’urudaca ziracicikana ku mbuga zisanzwe zinyuzwamo ibitekerezo bya FPR. Muri iz nkuru haba havugwamo ko Kagame ariwe muntu wenyine ukwiye kuyobora, ngo ibi bikaba byemezwa n’amabaruwa yasinywe n’abaturage bose. Nyamara birazwi neza ko ari abantu bakeya basinya mu mazina ya rubanda barangiza bagashyiraho nimero y’amarangamuntu ngo kugira ngo ikinyoma gifate.

Abaturage bakomeje guhangayikishwa n’ibyo babona byitirirwa mu izina ryabo, umujinya urushaho kubasya iyo bumvise ko Kagame ashaka kongera gutegeka, kandi  ni mu gihe bafite impamvu ifatika yo kurakara:

  • babonye Kagame n’ingabo ze bamara abantu,
  • bagendana amasasu mu mubiri n’ibikomere by’ingoyi ku maboko,
  • babonye amasambu yabo afatirwa atezwa cyamunara kandi nta cyaha bakoze,
  • babonye bahatirwa kwishyura imitungo itarigeze ibaho cyangwa bakoherezwa mu mirimo y’uburetwa,
  • babonye ababyeyi babo bafungirwa ubusa bahinduka inzererezi bava mu ishuri
  • babonye imirambo y’abana n’ababyeyi babo itabururwa ijya kwanikwa ku gasozi kandi nyama umubyeyi wa Kagame we yarashinguwe mu butaka,
  • bambuwe uburenganzira ku mfashanyo za bourse,
  • n’ibindi byinshi cyane.

Gusa rero iyo Kagame abonye bicecekeye agira ngo ni ibicucu! Niyo mpamvu bakomeje kwitegura kuko uwo ari we wese uzibeshya agakora ku itegekonshinga azaba yisinyiye. Azaba avugije ifirimbi ya revolisiyo izamuhitana, kandi ntakagire ngo ntiyabibwiwe.

3 thoughts on “Rwanda: Abaturage bakomeje gutera utwatsi igitekerezo cyo guhindura itegekonshinga hagamijwe ko Kagame yongera kuba perezida.

  1. Djamal

    Muribeshya Kagame wacu azakomeza kuko ntago yakwanga ibyo tumusaba,kdi mwibucye ko mutazasubiza u Rda murwobo mwarusizemo never,itegeko turarivugurura mwiyahure

    Like

    Reply

Leave a comment