Formule « Demokarasi y’impanga » niyo izagarura Abanyarwanda icyizere cyo kubana mu mahoro.

ishema-congres-menDemokarasi y’impanga tuyumve dute?

1. Tuzi neza ko Demokarasi bivuga ubwisanzure bwa rubanda, mu kwigenera politiki iyobora igihugu no mu kwihitiramo abategetsi bayishyira mu bikorwa. Ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi bugaragazwa n’uko bufasha abenegihugu kubana mu bworoherane, uburenganzira bwa buri wese bukamenyekana kandi bukubahirizwa, hagira abashyamirana bagakiranurwa mu butabera, bityo mu gihugu hakabaho ituze n’umudendezo.

2. Iyo witegereje uko Abahutu n’Abatutsi bamaze imyaka itari mike baryana bapfa ubutegetsi, ntiwabura gutekereza kuri ya nkuru ya Bibiliya ivuga iby’abavandimwe « Gahini na Abeli ». Gahini abajijwe iby’umuvandimwe we yari amaze kwivugana yarihanukiriye asubiza Imana ati « ni nde wangize umurinzi wa murumuna wanjye ? ». Iyi myaka dusize inyuma Abanyarwanda natwe twaranzwe no kubana nk’abatagira icyo bapfana. Iyo gatebegatoki ya Gahini na Abeli Abanyarwanda bamaze kuyirambirwa. Barashaka kubaho nk’abavandimwe beza, kubana nk’impanga nyakuri (vrais jumeaux) nibyo byatanga amahoro.

3. Iyo witegereje impanga mu nda ya nyina ndetse na nyuma y’ukuvuka kwazo hari byinshi wazigiraho. Iyo impanga zikiri mu nda, kugira ngo zibeho ZIGOMBA KWEMERA gusangira amaraso ya nyina nta gucurana. Kubera ko inzu (nyababyeyi) ziba zituyemo atari nini cyane, ziremera zikikunjakunja, byaba ngombwa zigasa n’izihoberanye amanywa n’ijoro, amezi icyenda agashira, zikavuka. Mu mikurire y’impanga bigaragara ko hari byinshi cyane bizihuje: gusa ku isura, gukunda bimwe, gusaranganya twinshi, gukundirana…!

4. Abahutu n’Abatutsi b’i Rwanda babishaka batabishaka, ibibahuza ni byo byinshi cyane kurusha ibibatanya, ntabwo imibereho yabo itandukanye n’iy’impanga. Kugira ngo bakomeze kubaho batarimburana, hari ibintu by’ingenzi cyane bagomba kumvikanaho byanze bikunze :

(1)Gutegura IHURIRO karahabutaka rivugirwamo ukuri, nta buhendanyi, rikitabirwa n’Abanyarwanda b’amoko yose (Abatutsi, Abatwa, Abahutu, abahawe ubwenegihugu), abatuye mu gihugu n’ababa hanze y’ u Rwanda, baturutse mu nzego zose z’ubuzima bw’abenegihugu.

(2)Gusinya amasezerano yo guca burundu inzira y’imirwano isesa amaraso igamije gufata ubutegetsi.

(3)Kunvikana ku mahame ya DEMOKARASI y’UMWIMERERE yabafasha gushyiraho ubutegetsi buri bwoko bwibonamo.

5. Demokarasi y’impanga yakubakirwa ku yahe mahame?

Demokarasi y’Impanga izaba yubakiye kuri aya mahame ane y’ingenzi:

(1). Imyaka 25 yo kwimenyereza (une génération).

Ubaze uhereye ku italiki ya 1 Ukwakira 1990, wasanga u Rwanda rugiye kumara imyaka 25 mu ntambara z’urudaca, ari izabereye mu gihugu imbere ari n’izateye itabi Akarere k’Ibiyaga bigari.
Ntawe utabona ko gukemura ibibazo byose twatewe n’izo ntambara bizatwara igihe kinini kirenze kure icyo tumaze mu ntambara. Mu rwego rwo komora ibikomere no gukira iyo ndwara y’irondakoko, hakenerwa imyaka nka 25 yo kunywa UMUTI. Muri make « Formule » yakoreshwa mu gihe cy’imyaka 25.

(2). Ihame ry’uko rubanda igomba “kwitorera abategetsi” mu bwisanzure ryakwimakazwa.

Demokarasi y’Impanga ishobora kwinjizwa mu matora, bityo abaturage bakitorera abo bashatse ariko batirengagije no gutera intambwe mu gukemura ikibazo cy’irondakoko. Dore uko byakorwa:

Ku myanya y’ingenzi itorerwa na rubanda, kuva mu rwego rw’igihugu kugera mu rwego rw’Akarere(District-Commune), ni ukuvuga:

*Perezidansi ya Repubulika
*Inteko Nshingamategeko
*Ubuyobozi bw’Uturere

Nta mukandida uziyamamaza ari umwe. Iteka hazajya hiyamamaza babiri babiri(DUO), umuhutu n’umututsi cyangwa umututsi n’umuhutu. Ni ukuvuga ko mu gihe Ishyaka rya politiki ryamamaza abakandida baryo rigomba kubanza kubaka iyo DUO. Mu gihe iyo DUO itowe, umwe yaba umuyobozi (tête de liste), undi akamwungiriza.

Dore ingero:

-Umwe yaba Perezida wa Repubulika undi akamubera Visi-Perezida;
-Bombi bakwinjira mu ntekonshingamategeko;
-Umwe yaba Mayor undi akaba Visi-Mayor wa mbere…

Ku bakandida batari mu mashyaka ya politiki, umukandida w’Umuhutu yajya yishakira umututsi bafatanya, nabo bakarema iyo DUO. Umukandida w’Umututsi akirambagiriza umuhutu bafatanya.

Biragaragara neza ko kugira ngo bashobore kugera ku ntsinzi, bisaba ko abakandida bafatanyije DUO, bakomeza kujya inama no gufatanya muri byinshi, haba mu gutegura umushinga w’ibyiza bashaka gukorera Abanyarwanda (“projet de société”), mu matora, ndetse n’igihe bageze mu buyobozi!

ICYITONDERWA no 1:

Kugira ngo iyi Demokarasi y’impanga ishobore kwera imbuto zunga Abanyarwanda, bizaba ngombwa ko Itegekonshinga n’andi mategeko ashimangira ubumwe n’ubufatanye muri iri tsinda(DUO), akigizayo ishyari n’ukwiganzurana hagati y’abagize itsinda(DUO). Bikagenwa ku buryo abagize DUO yiyamamarije hamwe “basangira gupfa no gukira”. Ni ukuvuga ngo niba bigaragaye ko Perezida ananiwe akazi ke, bikaba ngombwa ko asezererwa, na Visi-Perezida we bagomba kujyana; Mayor unaniwe akajyana na Visi-Mayor we; no mu Nteko Nshingamategeko bikagenda bityo. Ibi byatuma buri wese mu bagize itsinda(DUO) yumva ko ari umurinzi n’umufasha wa mugenzi we, akumva ko umusonga wa mugenzi we ugomba kumubuza gusinzira !

(3).Mu nzego z’ingenzi z’ubuyobozi bw’igihugu (Administration), “Formule Demokarasi y’impanga” yashyirwa mu bikorwa, Abahutu n’Abatutsi bakagira amahirwe angana: 100%. Ahafatirwa ibyemezo hose hakaba hari DUO y’umuhutu n’umututsi.Umwe yaba ayobora undi akamwungiriza:

*Muri Guverinoma
*Mu rwego rukuriye ubucamanza
*Mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu n’ubwa polisi

(4). « Formule Demokarasi y’impanga » yagirwa ishingiro ry’uburezi n’uburere.

U Rwanda rw’ejo rwigishijwe kubana aho kuryana, ejo hazaza h’u Rwanda haha buri wese icyizere cyo kubaho mu mahoro, bikamutera ubutwari bwo kwiyubaka no gutanga umuganda mu kubaka Urwamubyaye. Iyi “Formule” yakwigishwa mu mashuri yisumbuye n’amakuru, urubyiruko rugatozwa kuyisesengura no kumva ibyiza ishyize imbere.

IKIBAZO CY’ABATWA CYAKWITABWAHO CYANE

Ikibazo gikomeye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatwa bafite ni uko batitaweho bihagije: barasuzugurwa, baravangurwa, baranenwa… ubu bikaba bigaragara ko basigajwe inyuma muri byishi, kugeza ubwo Agatsiko kabita “Abasigajwe inyuma n’amateka”.
Kugira ngo Abatwa nabo bashobore kugira uruhare rwuzuye mu buzima bw’igihugu hagomba gushyirwaho gahunda yihariye yo kubitaho:

1. Abatwa bagomba kugira “organisation” yihariye guhera hasi kugera mu rwego rw’igihugu.
2. Gufasha abana b’Abatwa bose bagashyirwa mu ishuri kandi bagahabwa ibyangombwa byose bikenewe.
3. Guhagararirwa muri Guverinoma no mu Ntekonshingamategeko.

Icyitonderwa no 2:

Umutwa nashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa repubulika, mu nteko ishingamategeko cyangwa ku buyobozi bw’Akarere, nawe azishakira umuhutu cyangwa umututsi bafatanya kurema DUO, kugira ngo “Formule ya demokarasi y’impanga” yubahirizwe.

UMWANZURO

Ikibazo cy’umwiryane “Hutu-Tutsi” kiriho kandi cyasenye byinshi mu Rwagasabo. Muri make umuntu yagerageza kugishushanya atya:

1.Ku ruhande rw’Abatutsi:

(1)Hari Abatutsi bifitemo “ukwikuza kurenze igipimo” (“complexe de supériorité”) bakumva basumba Abahutu, ndetse bakumva batakorana nabo, kereka Abahutu bemeye kubabera ABAGARAGU n’ABAGEREERWA. Basuzugura Abahutu.

(2)Gusa aba Batutsi bakomeza guterwa ubwoba n’uko ari ba Nyamuke mu mubare bityo bagahora bikanga ko Abahutu bashobora kubarimbura. Niyo mpamvu bahitamo guhora bakoresha igitugu n’inzira zisesa amaraso (“violence”) mu gufata ubutegetsi no kubugumaho.

2. Ku ruhande rw’Abahutu:

(1)Hari Abahutu batari bake biyumvamo “ukwisuzugura gukabije” (“complexe d’infériorité »)imbere y’Abatutsi, bikabatera ikintu kimeze nk’ipfunwe iyo bagomba gukorana n’Abatutsi. Ntibizera Abatutsi.

(2)Gusa benshi mu Bahutu bubakira ku cyizere baterwa n’uko ari ba Nyamwinshi bityo umubare wabo ukabereka ko aribo bagomba gutegeka igihugu, bakumva ko aribo bakwiye kugenera Abatutsi imyanya mike ihwanye n’umubare wabo! Ibi na none bisaba ko Abatutsi bakwemera kuba ABAGERERWA!

3. Ikibazo:

Nk’ubu se ko Abatutsi bifatiye ubutegetsi bwose, bakabwikubira kandi bakaba batiteguye kuburekura, igisubizo kizima cyaba ikihe?

4. Hari inzira 4 zo guhangana n’iki kibazo:

Inzira eshatu za mbere ni ruvumwa, iyo twe Abataripfana bo mu Ishyaka Ishema dushyigikiye ni iya kane gusa.

A. Inzira ya mbere:

Abahutu bakwemera kuzibukira uburenganzira bwabo,ubutegetsi bakabuharira Abatutsi, bakemera bakibera INKOMAMASHYI n’ABAGERERWA ku buryo budasubirwaho. Ibi byarashobotse mu gihe cy’ingoma ya cyami, biriho guhera mu 1994, hatagize igikorwa bishobora kumara indi myaka myinshi cyane! Hari Abatutsi bumva ko igisubizo cyabonetse, ko Abahutu badateze kugaruka ku butegetsi ukundi! Ko umuhutu uzajya abyutsa agatwe bazajya bahita bakagesa. Ni ko byifashe muri iki gihe.

B. Inzira ya kabiri:

Ni uko Abatutsi bamanika amaboko bagasubiza ubutegetsi Abahutu kuko aribo nyamwinshi, noneho Abatutsi akaba aribo bongera guhinduka ABAGERERWA. Byarabaye kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Hari Abahutu batari bake bakirota ko iyi nzira igishoboka!

C. Inzira ya gatatu:

Niba Abatutsi bakomeje kugundira ubutegetsi no kwikubira ibyiza byose by’igihugu, Abahutu benshi bumva ko bagomba guhaguruka gukoresha ingufu za gisilikari bagatsinsura ubutegetsi bw’Abatutsi, bakabusubirana bwose nk’uko byari bimeze kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Iyi nzira irashoboka cyane, ariko ijyana n’icyemezo cyo kurimbura Abatutsi. Iyi nzira yo kurimbura igice kimwe cy’Abanyarwanda yarageragejwe mu 1994, icyo yabyaye twarakibonye!

D.Inzira ya kane:

Demokarasi y’impanga niyo yahagarika umwiryane mu Banyarwanda.

Iyi “Demokarasi y’Impanga” iramutse ishyizwe mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 25, ikibazo cy’irondakoko cyaba gikangawe bihagije mu Rwanda. Abahutu n’Abatutsi baba bamaze kumva ko ari abavandimwe, ko ibyiza ari uko bafatanya kubaka igihugu aho kurushanwa kugisenya. Buri wese yaba yaramaze kwiyumvamo Ishema ryo kuba umunyarwanda.

Iyi demokarasi iramutse yakiriwe neza n’Abanyarwanda, ikubahirizwa n’amashyaka ya politiki yose, igakoreshwa mu matora y’abayobozi bakuru b’igihugu,ikagenga imyumvire mishya y’abenegihugu, ibibazo by’ingutu by’irondakoko n’irondakarere byaba bibonye igisubizo kidakuka kandi n’ikibazo cyo gusimburana ku butegetsi (alternance) amaraso atagombye kumeneka, cyaba gisubijwe bidasubirwaho .
Banyarwanda urubuga ni urwanyu. Ngaho nimwinigure mu buryo bwubaka. Kunenga ntibihagije, niba hari icyo udashima muri iki gitekerezo, kigorore cyangwa nawe utange igisubizo cyarushaho gukemura ikibazo cy’akarengane kagirirwa ba Nyamuke, n’ikibazo cy’umwiryane Hutu-Tutsi ugiye kutumaraho abantu.

Nimugire Demokarasi.

Byemejwe na Komite Nyobozi y Ishyaka ISHEMA, le 12/10/2013

Ishami rishinzwe ubukangurambaga.

Ishema ry’u Rwanda.

Leave a comment