Daily Archives: April 17, 2020

RDC/Coronavirus : la MONUSCO met à la disposition de la RDC ses équipes médicales

En plus des moyens qu’elle avait mis dans la riposte à Ebola dans l’Est, la MONUSCO met à la disposition des autorités congolaises ses équipes médicales ainsi que des équipements pour les centres d’isolement à Kinshasa dans le cadre de la lutte contre le Coronavirus en RDC. La Représentante spéciale du Secrétaire général en RDC, Leila Zerrougui, l’a déclaré ce jeudi 16 avril à Radio Okapi à Kinshasa.

« Je travaille, bien sûr avec mon équipe, avec le Dr Muyembe, pour, aussi, utiliser la capacité qui a fait face à Ebola. Comme vous le savez, nous avons mis beaucoup de moyens dans la zone Beni-Butembo. Certains de ces gens, le Dr Muyembe veut les ramener à Kinshasa. Nous allons procéder à ce transfert. Et bien sûr, tout ce qui est médical, c’est surtout l’Organisation mondiale de la santé, mais aussi, nos équipes médicales qui étaient, avant, destinées à s’occuper uniquement de nos militaires, quand ils sont blessés dans les opérations. Maintenant, on va aussi essayer de les utiliser, si jamais, il y a besoin, pour leurs capacités », a renseigné Leila Zerrougui.

Elle ajoute que la MONUSCO ramène du matériel se trouvant dans la partie Est pour équiper le ministère de la Santé :

« Nous avons été aussi sollicités par les autorités pour leur fournir du matériel pour équiper des centres d’isolement qu’ils veulent faire. J’ai donné mon accord. Nous sommes en train de ramener le matériel de l’Est, nous allons le fournir au ministère de la Santé ».


Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.

Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.

Rwanda: Tous les détenus accusés d’avoir violé le confinement doivent être libérés sans condition.

Tous les détenus accusés d’avoir enfreint l’ordre de confinement doivent être libérés immédiatement et sans condition.

Lors de sa réunion extraordinaire tenue le jeudi 16/04/2020 sous la présidence de Mme Claire Nadine KASINGE, le Comité Exécutif du Parti ISHEMA, a pris son temps pour échanger sur des questions urgentes auxquelles font face les Rwandais, dont la famine, l’injustice et l’incarcération arbitraire, pendant cette période.
I. Les membres du Comité exécutif observent ce qui suit:
1. Le gouvernement continue d’abuser de son pouvoir en persécutant le peuple sous prétexte de faire appliquer les mesures de confinement dans la lutte contre la propagation du coronavirus (COVID-19).
2. Du fait que les Rwandais ont été introduits dans l’état d’urgence  en violation de la Constitution et de la procédure légale, toutes les décisions actuellement prises sont dépourvues de bases légales et violent les droits fondamentaux des citoyens ainsi que le fonctionnement des institutions nationales.

3. Il est commode de rappeler que la loi Nº68/2018 du 30/08/2018 déterminant les infractions et peines en général prévoit :

Article 3: Pas de peine sans loi

“Nul ne peut être condamné pour une action ou omission qui, au moment où elle a été commise, ne constituait pas une infraction d’après le droit national ou international”. (Alinéa 1)

Article 4: Interprétation des lois pénales

“Les lois pénales ne peuvent être interprétées extensivement, elles doivent être interprétées restrictivement”. (Ainéa 1)
“Il est interdit aux juridictions de rendre des jugements par analogie”. (Alinéa 2)

4. Le gouvernement harcèle les Rwandais et les journalistes qui ont tenté de dévoiler les souffrances infligées au peuple ces jours-ci. Sont particulièrement visés les utilisateurs des médias sociaux qui diffusent des informations sur les injustices commises par l’Etat.
5. L’une des personnes arrêtées le 15 avril 2020 est M. NIYONSENGA Dieudonné alias Cyuma Hassan qui dirige  la Chaine Youtube ISHEMA TV.
6. M. NIYONSENGA Dieudonné a été arrêté alors qu’il était en route pour enquêter sur les victimes de la disette causée par les mesures illogiques du gouvernement.
7. Il est à constater que les vrais raisons de l’arrestation de M. NIYONSENGA Dieudonné sont tout à fait différentes de celles mises en avant par les services de police, d’autant plus qu’il s’agit d’un Rwandais qui avait pris le courage de focaliser ses reportages sur des sujets que les autorités ne voudraient pas que le monde sache :
• C’est lui qui nous a révélé que le corps de Kizito MIHIGO avait des blessures au visage indiquant les tortures qu’il avait subies. Cela a conduit à l’infirmation de l’hypothèse  de “suicide” avancée par la police nationale du Rwanda.
• C’est lui qui a fait des reportages sur l’expropriation abusive dans les bidonvilles de Kigali et l’injustice à l’encontre de la population dans la zone connue sous “Bannyahe”. Cette expropriation est le projet d’un certain Denis KARERA, le frère du Ministre de la Justice, Johnston BUSINGYE.
• C’est lui qui a fait le reportage sur les viols commis par les soldats des Forces Rwandaises de Défense (FRD) sur des femmes du même quartier dans ce qui est perçu comme une stratégie du chaos visant à forcer la population à abandonner leurs maisons. Une porte-parole de la police de la ville de Kigali a nié ces allégations, affirmant que “les personnes qui avaient témoigné étaient anti-gouvernementales, mais plus tard, il s’est avéré que les informations de M. NIYONSENGA Dieudonné étaient vraies.

II. Pour toutes ces raisons:
8. Le gouvernement de Kagame doit mettre fin à la persécution infligée aux Rwandais spécialement à ceux du menu peuple suite à ces mesures farfelues de confinement sans accompagnement nécessaire,  mesures inconstitutionnelles et illégales.
9. Tous les détenus accusés d’avoir violé le confinement doivent être immédiatement libérés sans plus tarder car “pas de peine sans loi”.

10. En particulier, M. NIYONSENGA Dieudonné Alias ​​CYUMA Hassan et ses associés doivent être libérés sans plus tarder et sans condition.
11. Tous ceux qui ont été lésés par ces mesures de confinement doivent être indemnisés pour les dommages et souffrances subis.

Fait le 16 avril 2020

Nadine Claire KASINGE

Présidente ISHEMA Party

(Sé)


Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.

Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.

Kigali yafashwe n’uducurama: Uko byahanuwe na Magayane!

Muri Kigali habaye igikorwa cya Polisi cyo kwirukana uducurama twigabije umujyi. Twifuje kubagezaho icyo indagu za Magayane zivuga ku ducurama.

Polisi yitabajwe ngo yirukane uducurama hakoreshejwe amazi

Perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kumva ko nta kabuza Abatutsi bari hanze bazafata u Rwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n’umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse intsinzi, Magayane ati  kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha Abanyenduga kuko ni bo bazi amacenga y’Abatutsi, bityo mwebwe mukicara.

Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: kuwa kane nzapfa maze kurya imboga. Niko byagenze. Kuko yahawe imboga z’isogo yakundaga kuwa kane yitaba Imana. Yanabwiye n’uwo musirikare wamutekeraga ko azagwa mu maguru y’abagore, niko byagenze uwo musore yagiye gusambanya umugore w’undi mugabo, ategerwa ku irembo bamutsinda aho.

Ibyo yahanuriye abandi ni ibi:

  • Yabwiye Ambasaderi Kagenza Alphonse muri Nzeri 1972 ko Kayibanda uzengurutse u Rwanda rwose ngo aribuka isabukuru y’imyaka 10 y’ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n’imva ye itazaboneka.
  • Yabwiye Kanyarengwe Alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshwa, akabona ibibi n’ibyiza, nyuma agapfa adahinwe azize indaramabuno.
  • Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b’abatasi bazabakurikira bakagwa kuri Muhungwe. Byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma mu 1978. Sûreté ya Lizinde yari ikaze ibata muri yombi bafatirwa mu mahoteri ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma y’aho abandi bakoreye plan yo gufata u Rwanda na Congo byombi muri Parc y’ibirunga i Rwindi(Congo), baje mu Rwanda n’ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muri Komini Kanama (Bugoyi-Gisenyi) hafi ya Muhungwe.

Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya Muvoma ati : uwabyiniye Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na Bwenge nyakuri Kayibanda, ntiyabyinira Muvoma izanywe n’abungura bazubika u Rwanda. Burugumesitiri Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND akanatuka Perezida wayo ngo ni umwungura w ’umushyushya. N y u m a y’icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalisa ati : kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba. Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, yafungiwe muri Prison Special mu Ruhengeri.

Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: Ugiye kuzafunganwa n’abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafaranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n’ibindi bikomerezwa. Lizinde agijeje I bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari I Murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d’Etat, ahite afungwa. Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy’ifungwa ryawe n’umwana uzabyarwa na Madame Habyarimana ari i k i m a r a .  Byarabaye uwo mwana avukira mu Bubiligi ari ikimara (baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muri yombi. Magayane ati Lizinde nafungurwa ,ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga zizagutsinda hanze.

Magayane yabwiye Adjudant Chef wayoboraga Gereza ya Ruhengeri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo I Muramba / Gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa.

Magayane yabwiye undi muyobozi w’iyo Gereza Adjudant Cyarahani ati: uzicirwa muri iyi prison. Umwaga wawe uzashirira aha. Yabwiye abanyururu bagenzi be ati; iyi myenda mubona y’umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana(Rose) yarongeye ati: ibohozwa ry’iyi prison rizabanzirizwa no kumva kw’iki giti cy’ingazamarumbo mubona imbere ya Gereza, ati hano mu nzu indani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi, bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo Musenyeri Nsengiyumva yasuraga Gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali. Magayae ati : ngicyo ikimenyetso mwatashye, ariko abazahungira Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya/Musanze bahuye n’abakodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi.

Kubera atahwemye kwikoma ingoma ya Kinani, byateye ubwoba abayobozi ba Gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by’iperereza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n’ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuri za kasete buranandikwa.

Dore uko yavuze: wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n’imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahishyi. Ibimenyetso ni abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushoroshori umugore w’umugambanyi, inyamaswa y’ihembe rimwe izaba ibiyogoza mu rukiga na Ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye. Habyara ati shaka intsinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ubufindo.

Magayane ati uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wok u ruzi rw’iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye, Ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya; Magayane ati: azaraswa umwambi w’igishirira na bene nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’igihugu azane ihumure, acyure rukara rw’ibisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero uburumbuke n’amahoro ya nyayo.

Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera:

Hazabaho isubiranamo ry’abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n’agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina; hazabaho amarira yuzuye intango ku bari mu bihome, hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n’akataribwa bazakora ibishoboka byose ngo batsindure rwara rw’umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihugu kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l’ONU ya gatatu. Magayane ati uwo Rutuku uzaza agahagarara hagati y’abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi.

Hazabaho inyoni z’uducurama zizarika mu biti by’abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry’isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w’urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkajye bakabizira: hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. Umwami w’ishyamba azaza kwiba.

Mwibuke 

Magayane yaravuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe n’imyigaragambyo y’inka. Muzamenye ko Kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z’abantu. Byarabaye mu kwa gatatu 1994 umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuri Rondpoint Kigali inka zacunzwe n’aba GD Umujyi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma y’ukwezi kumwe intumbi zasimbuye amase.

Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarimana napfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati ariko abazahungira mu majyarauguru y’uburengerazuba bazapfamo benshi. Koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze Dogiteri Ru… Umututsi. Ukomoka ku Kibuye wo mu bihugu byo hanze yakwije amarozi mu majyaruguru ya Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba, ikigeri, bashyize no mu bigage, inzagwa n’amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera da!

Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: aba bavantara baturutse i Bugande Bazafata kino gihugu nta kabuza, ati: ariko bararye bari menge kuko bazakibavanamo kandi nabi. Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka FPR imitungo yabo yambukijwe kera ikaba iri muri Eritereya, Etiyopiya, Afurika y’epfo, I Burayi na Amerika, mbese barasahura nk’aho nta mizero bafitiye u Rwanda.

Ngayo nguko.

Ubwanditsi


Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.

Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.

Abafashwe bose bashinjwa kurenga ku mabwiriza ya “Guma mu rugo” bagomba guhita barekurwa nta yandi mananiza.

Abafashwe bose bashinjwa kurenga ku mabwiriza ya “Guma mu rugo” bagomba guhita barekurwa nta yandi mananiza.

Itangazo N° ISH2020/04/004

Mu nama yayo idasanzwe yateranye kuwa kane tariki ya 16/04/2020 iyobowe na Madame Claire Nadine KASINGE, Komite Nshingwabikorwa y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yasuzumiye hamwe ibibazo by’ingutu birimo inzara, akarengane n’ifungwa rya hato na hato bikomeje gukorerwa abanyarwanda banyuranye muri iki gihe cya Corona Virus (Covid-19);

  1. Tumaze kungurana ibitekerezo, abagize Komite Nshingwabikorwa dutangaje ibi bikurikira:
  2. Leta ikomeje kwitwaza ingamba yafashe mu gukumira icyorezo cya Corona virus igahutaza rubanda.
  3. Bitewe n’uko igihugu cy’u Rwanda cyinjijwe mu bihe by’amage mu buryo bunyurayije n’amategeko, ibyemezo byose bifatwa bishingiye kuri izo ngamba nshya binyuranyije n’amategeko, kandi bikabangamira uburenganzira bw’ingenzi bw’abenegihugu n’ububasha bw’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko:

Ingingo ya 3: “Nta muntu ushobora guhanwa kubera gukora ikibujijwe cyangwa kwanga gukora igitegetswe bitari icyaha hakurikijwe amategeko y’igihugu cyangwa mpuzamahanga mu gihe byakorwaga.

Ingingo ya 4: Amategeko ahana agomba gufatwa uko ateye, ntashobora gukoreshwa ku buryo butandukira”.

  1. By’umwihariko, Leta irimo guhohotera abanyarwanda n’abanyamakuru bagerageje kuvuga akarengane n’akababaro ka Rubanda muri ibi bihe, ubu abibasiwe akaba ari abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amakuru ajyanye n’ako karengane.
  2. Umwe mu bafashwe tariki ya 15 Mata 2020 ni Bwana NIYONSENGA Dieudonné alias Cyuma Hassan uyobora Chaine Youtube ISHEMA TV.
  3. Bwana NIYONSENGA Dieudonné yafashwe mu gihe yari agiye gukora iperereza ku baturage bamaze kwicwa n’inzara kubera ingamba Leta yafashe mu buryo budakurikije amategeko kandi butitaye ku mibereho ya Rubanda.
  4. Dusanga ifatwa rya Bwana NIYONSENGA Dieudonné ari urwitwazo ahubwo rihishe byinshi cyane cyane ko ari umunyarwanda wari usigaye atanga amakuru ubutegetsi budashaka ko amenyekana:
  • Ni we waduhishuriye ko umurambo wa Kizito MIHIGO wari ufite ibikomere mu maso bigaragaza iyicwarubozo yakorewe. Ibi ni byo byatumye ikinyoma cyo “kwiyahura” cyari cyavuzwe na Polisi y’u Rwanda gitahurwa.
  • Ni we wakoze inkuru ku iyimurwa ry’abaturage mu mujyi wa Kigali mu gace kazwi nka Bannyahe agaragaza akarengane ka rubanda.
  • Ni we wakoze inkuru ivuga uburyo abasirikare bagiye gufata abagore ku ngufu muri kariya gace ka Bannyahe mu rwego rwo guhatira abaturage kwimuka. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yahakanye ibivugwa muri iyi nkuru yongeraho ko abaturage batanze ubuhamya ari abarwanya Leta, nyamara nyuma biza kugaragara ko amakuru ya Bwana NIYONSENGA Dieudonné ari impamo.

Kubera izo mpamvu zose:

  1. Leta ya Kagame igomba guhagarika itotezwa n’ihohoterwa ikomeje gukorera abanyarwanda bose bivuye ku ngaruka zituruka ku ngamba zidafututse, zafashwe mu buryo budakurikije amategeko.
  2. Abafashwe bose bashinjwa kurenga ku mabwiriza ya “Guma mu rugo” bagomba guhita barekurwa nta yandi mananiza kuko nta cyaha amategeko mpanabyaha ateganya kitwa gutyo.
  3. By’umwihariko Bwana NIYONSENGA Dieudonné Alias CYUMA Hassan na bagenzi be bagomba kurekurwa nta yandi mananiza.
  4. Abarenganijwe n’izo ngamba bose bagomba kurenganurwa bagahabwa n’indishyi z’akababaro.

Bikozwe kuwa 16 Mata 2020

Nadine Claire KASINGE

Perezida Ishema Party

logo ishema

https://ishema-party.org