Kuwa gatatu tariki ya 19/09/2018, Perezida wa Leta y’Inkotanyi yabwiye abadepite n’abandi bategetsi bari bateraniye mu ngoro ya Rubanda, amagambo yo kwikoma, kwihanangiriza no gukanira Madamu Victoire Ingabire, nyuma y’iminsi 4 gusa atangaje ko yamusinyiye uburenganzira bwo kurangiriza igifungo cye hanze ya gereza.
Kimwe n’abandi banyarwanda ndetse n’abanyamahanga benshi, nababajwe cyane no kubona abategetsi b’igihugu n’abiyita intumwa za rubanda bari bateraniye mu ngoro ya rubanda, bose bagiye bamuha amashyi nk’abamwogeza, berekana ko bashyigikiye kandi banejejwe n’uko ahigira umwenegihugu batanganya ingufu n’ubushobozi, umubyeyi nka Victoire ushyira imbere gusa intwaro y’umutima ukunda rubanda byimazeyo n’iyo kugendera ku kuri nta mufifiko.
Njye ikindi kinteye impungenge, ni ukubona Perezida w’igihugu yihandagaza agatinyuka gukanira umwenegihugu ko ashobora kumujugunya hanze akajya kubwerabwera. Kuri njye, ibyo nabyo birenze ukwemera. Nta hantu Itegeko Nshinga, yagombye kurinda no kwubahiriza, riteganya ko hari umuntu ufite uburenganzira bwo gucira abenegihugu mu mahanga. Biragaragara ko Kagame yamaze gushyekerwa no kwirara. Yabikoze atesha agaciro za pasiporo nyarwanda z’abenegihugu bo muri opozisiyo n’abo mu miryango yabo (harimo imiryango y’inkotanyi zamuhunze), abikora yanga guha abandi pasiporo nshya kugira ngo batazashobora kuzigenderaho bataha iwabo, abikora abuza kompanyi zitwara abantu izo arizo zose kuba zatuma Padiri Thomas Nahimana n’abenegihugu 3 bakandagiza ikirenge mu gihugu cyabo… None ubu biragaragaye ko muri gahunda ye yo kwikiza abatemera politiki ye y’igitugu, mubyo ateganya, harimo kujya afata abenegihugu batavuga rumwe na Leta y’Inkotanyi akareba uko yabasunikira hanze y’igihugu ngo batabangamira gahunda y’inkotanyi yo guhoza rubanda mu bucakara n’iterabwoba! Twibuke ko bigeze no kubikorera impirimbanyi Alexis Bakunzibake wa PS Imberakuri igihe bamujugunyaga mu gishanga mu Buganda bizera ko atazatinyuka kugaruka mu gihugu.
Nabasaba namwe, bavandimwe n’inshuti dusangiye gukunda u Rwanda, kwongera kuzirikana amagambo y’uyu mugabo, maze mukibaza niba ari amagambo ahwitse ku muntu wari ukwiriye kwitwa Umukuru w’Igihugu? Nta burere, nta bupfura, nta rusoni. Ubu se imyaka Kagame amaze ku butegetsi ntiyagombye kuba yaramaze kwipakurura ubunyeshyamba? Genda Rwanda waragendesheje koko!
Dore rero, ijambo ku rindi, uburyo Kagame yakaniye Victoire Ingabire ko yiteguye kumwumvisha:
“…Ariko iyo politiki turayimenyereye, imaze igihe, y’abo bamara kwiba, bamara kugira gute, akiruka, akajya… cyangwa gukora andi makosa, araho, bakiruka bavuga ko ari ibibazo bya politiki, ni uko bakabakira. Ibyo babakorera simbizi.
Ariko bajye banamenya ko batera ikibazo abongabo ariko batera n’ikibazo n’abanyarwanda muri rusange. Kuko, iyo bamaze kugushyiramo ngo uzakora icyaha icyo aricyo cyose, tuzakwakira nta kibazo, kubera ko turabikora mu izina ry’uko dushaka ko ibintu bihinduka hano mu Rwanda. Mu Rwanda, ibintu bizahinduka bikurikije uko tubyifuza, bidakurikije uko abandi babyifuza. (amashyi).
Ejobundi, e-j-o-b-u-n-d-i, mu buryo busanzwe, kuko murabizi ko ataribwo bwa mbere, mu buryo bwo gukemura ibyo bibazo navugaga byacu, hari… tugiramo n’impuhwe ariko bitari impuhwe gusa zo gushaka gutanga impuhwe, ni impuhwe zo gukemura ibibazo. None se iyo bitaza kuba gutyo, ubu tuba dufite abantu bangahe – bishingiye ku kuri – tuba dufite abantu bangahe bicaye muri pirizo. Tuba tugifite amagana, ibihumbi, bicayemo, kubera ko niho bakwiriye kuba bari. Ariko, twe kubera inyungu zo kwubaka igihugu cyacu, tukavuga ngo ariko ntabwo ari ko iteka twabigenza. Turashakisha.
N’uwabaye umunyabyaha n’uwagize ute, dushaka uko tumwubaka kugira ngo nawe na gakeya afite kubake igihugu.(amashyi)
Hein. Ejobundi turekuye aba bantu b’ejobundi twarekuye, barimo ba basitari ba politiki, bishingiye hanze ariko bidashingiye mu gihugu, nibyo ni muri iyo nzira tubikora, ntabwo aribwo bwa mbere. Ukajya kubona ukabona abantu bara…, yeyeyeee, “njyewe ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi.” Cyangwa ngo “Buriya baturekuye kubera pressure.” Pressure hano? (amashyi).
Ukomeje kubigenderaho urajya kwisanga wasubiyemo. (amashyi). Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko pressure atariyo ikora hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo, cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzerera kuko nta kindi uzakorayo.
Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanda ngo dukandike. (amashyi). Rero uwashaka yacisha make. (amashyi).
Uwashaka yakora neza agakorana n’abandi ndetse igihugu cyacu twifuza gukorana n’abandi neza, neza: cooperation.
N’amasomo ku isi hose uko bimaze kugaragara biratwereka ko gukorana, kwuzuzanya, kwumvikana, gushakisha inyungu za buri wese aricyo cyonyine gisigaye twakoresha. (amashyi). Naho ibindi by’uko, nkurusha ibi, nkurusha iki, ngomba kugutamika ibyo nshaka ukabimira. Ntabwo ibyo bigikora. Cyane cyane twe twamize byinshi, ntabwo bikidukoraho twebwe. (amashyi) Ntabwo bikunda.
Uwashaka twabana, twagirana inyungu, twatera imbere hamwe.”
Paul Kagame, Perezida wa Leta y’Inkotanyi, muri Parlement y’u Rwanda, tariki ya 19/09/2018.
Banyarwanda namwe nshuti dusangiye gukunda u Rwanda, nyuma yo kuzirikana aya magambo ya Perezida wa Leta y’Inkotanyi, tunazirikana n’ubukana bw’ingoyi yashyize ku banyarwanda muri rusange, numva tudakwiye guhurira gusa ku kuvuga ko tumugaya, ahubwo dukwiye gushyira hamwe tukamwamagana twivuye inyuma.