“Kagame accountability yawe harya iri he? Uri umwicanyi. Uri umujura”. – Ibaruwa Theogène RUDASINGWA yandikiye Paul KAGAME

Bwana Paul Kagame

Urugwiro Village
Kigali
Rwanda
PaulKagame@gov.rw
7/4/2023

 
Bwana Kagame,
Mubyo wavuze muri Kongre ya FPR-Inkotanyi iherutse, nongeye kumva uvuga ko uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FRP yibye maze agahunga. Nubwo uteruye ngo umvuge mu mazina, byumvikanye ko arigye uvuga kuko sibwo bwambere.
Mu kwezi kwa gatandatu, 2021, mu kiganiro wahaye abanyamakuru ba TV5 Monde wavuze ko uwahoze ari Director of Cabinet muri Presidence yawe yibye maze agahunga. Nanyomoje ibyo binyoma byawe mu rwandiko nadikiye umukuru wa TV5 Monde, Yves Bigot. Nubwo nzi ko wowe naba garagu bawe mwayisomye, maze abamotsi bawe bakayikurikiza ibitutsi, ibindi binyoma no kumparabika bisanzwe, nyometse kuri uru rwandiko. Nusubiza ubwenge ku gihe, mu mwiherero uzongere uyisome uzayisangamo ibyo nawe uzi.

Maze rero, wongereye ikinyoma ku kindi. Ikinyoma guterenya ni kinyoma bibyara ikinyoma. Iyo ni mibare yibanze ukwiriye kuba uzi ariko wirengagije kubere uko uteye. Ntiwerura ngo uvuge uti yibye ibi, akurikiranwa atya, ahabwa ibihano runaka, tunamukurikana aho yahungiye ngo aryozwe ibyo yibye.
Nabaye Umunyamabanga mukuru wa FPR kuva mu kwa munani, 1993, kugeza mu kwa cumin a kabiri 1995 ungize Ambasaderi muri America. Nabaye Director of Cabinet muri Presidence yawe kuva 2000 kugeza mu ntangiriro ya 2004. Nasezeye muri FPR, Guverinoma, ni gisirikare mu nyandiko nakwandikiye ndi mu Rwanda itariki 4/4/2005.
Kuki nyuma y imyaka 18 nguhunze nguhora mu kanwa? Ntabwo ari uko nibye kuko urabizi neza ko nta nu mwenda numwe nfitiye FPR, u Rwanda, cyangwa abanyarwanda. Imbaraga mu buto bwangye nazihaye FPR nu Rwanda.

Muri 2011 wankatiye imyaka 24 ngo mpugabanya umutekano w u Rwanda. Kugeza na nubu umpiga amanywa nijoro kunyica. Ibyo byose urabizi kuko ni wowe ucura iyo migambi mibisha. Icyo gifungo wankatiye, no guhora utuma abazakuzanira igihanga cyangye ku mbehe suko hari ibyo nibye byawe, ibya FPR cyangwa umutungo wu Rwanda nibye. Habe na mba!

Bikojeje isoni, biteye agahinda, kubona mu banyarwanda million 13 bategekwa nu muntu ubeshwaho no kubeshya ku mugaragaro umwaka ugashira, undi ugataha. Imyaka 35 y ibinyoma!! Umugabo ungana nawe, ufite abana, na buzukuru arabeshya?
Mu gambo uhora ukoresha utazirikana ibyo wowe agusaba ku giti cyawe, harimo, “accountability (kwirengera ingaruka zi bikorwa?)”, no  “kwiha agaciro”,  Harya uha agaciro ibinyoma bamwita iki?

Kagame ujya wifatira indorerwamo imbere ngo wisuzume- apana isura yo hanze- ahubwo mu bwonko no mu mutima ngo urebe ava mu kanwa kawe? Uririmi rwawe ni umuzindaro rw intambara ziri mu bwonko n umutima wawe. Wita abantu umwanda, abaginga, ibigarasha, abajura, abajenosideri, abateroristes, ibisambo, nibindi, nibindi. Iyo witegereje amagambo  nibikorwa byawe byuzuye ubuginga, ubugarasha, umwanda, ubujura, ubwicanya, uburiganya , ubutindi n ibindi. Bityo rero wihaye agaciro gake mu mitima yabanyarwanda niyo bagukomera amashyi.

Kagame accountability yawe harya iri he? Uri umwicanyi. Uri umujura. U Rwanda na million 13 wabigize infungwa. Wowe na bo wasimbuye u Rwanda mwaruhinduye irimbi. Warushije abakubanjirije bose mu mateka gusiga irange ryera iryo rimbi  wita amajyambere. Ibikorwa byo urega abatavuga rumwe nawe ahubwo nibyo uregwa.
Ko kugeza na nubu utararyozwa ko wahanuye indege muri 1994 ukica aba perezedia babiri, Habyarimana na Ntaryamira ni ngaruka byagize kwiyicwa rya batutsi na bahutu? Ko utararyozwa iyicwa rya bahoze muri RPF/RPA? Ko utarabazwa ibihumbi amagana na magana bya bahutu wishe mu Rwanda no muri Congo?

Kagame uwo mutungo wigwijeho harya ni umurage ababyeyi bawe bagusigiye??: indege, inzu zitagira umubare mu Rwanda no hanze yarwo, amamodoka, ama million ya madolari mu ma bank hirya no hino kwi si? Ibyo sibyo wibye abanyamulyango ba FPR byagafashije infubyi, abapfakazi, ibimuga byi ntambara? Umutungo wabanyarwanda wiba buri munsi cyangwa usesagura sibyo byagafashije abacitse kwi cumu baba abatutsi cyangwa abahutu? Amajyambere uvuga mu magorofa yawe, imihanda ikubuye muri Kigali sibyo byakavanye abana muri bwaki, inzara, ubukene, ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda? Izo ndege, imodoka, amazu, amadollari uhishe mu mahanga byubatse amashuli ya bana angana iki? Byakubatse amavuriro angana iki? Byishyuye abakozi bangana iki , ushyizemo na basirikare, na ba polisi?

Muri rya kinamico wise Kongre rya FPR ( izina ribikwiriye ryakabaye Ikiriyo cya FPR nyuma y’imya 35) waravuze ngo abahunze nta na kimwe bagezeho. Ese abasigaye muri iyo intumbi ya FPR bageze kuki? Abo ba jeneral washyize ku gatebe bageze kuki? Abanyepolitike bose ba FPR baruciye bakarumira, ubu barasetse?
Nyamara rero kwitandukanya ni nkozi yibibi nintambwe ikomeye. Urabizi kandi nubwo utabyatura ko kuva nguhunze natanze umusanzu mu kugaragaza ububwi bwu butegetsi bwawe. Kandi sinzahwema gutanga uwo musanzu. Ni cyo gituma nguhora ku mutima no mu kanwa.

Kuko rero wiyambitse ubusa wigize nka wa wundi wigize agataro akayora ivu. Ubu wambwira igihombo  cyawe mu gushimuta ugafunga Paul Rusesabagina?  None se ko abagutegeka bakurebye igitsuri ugasubira inyuma ni pfunwe ryinshi wimyiza imoso?Wungutse iki mu gutera Congo umena amaraso yabana b u Rwanda na banyekongo? Wungutse iki mu kugambanira impunzi Abongereza badashaka usabiriza ibyo kwongera ibyo wiba abanyarwanda?
Uri umwami wiyambitse ubusa!
Yesu Kristo yaravuze ngo abicisha inkota niyo bazazira (Matthew 26:52). Yarongeye ati bimaze iki kubona ubutunzi bw isi ugatakaza roho yawe (Mark8:36). Bibiliya itwigisha ko twavuye mu mukungugu kandi tuzawusubiramo.
Sinakubwira ngo subiza inkota mu rwubati.  Ntubishaka ntunabishoboye kuko warenze ihaniro. Sinakubwira ngo rekeraho kubeshya. Niyo kamere yawe. Yewe sinakubwira ngo rekeraho kwiba ibyagatunze abanyarwanda. Ibyo wuzuza mu bigega byawe bwite, urabirya nta mahoro ukarara ijoro ubunza umutima urwana na bazimu muri iryo rimbi utuyemo.

Kagame wafashe igihugu ingwate, wigwizaho umutungo, urica, urafunga.
Kagame watakaje roho niba hari iyo wigeze.
Gusa igihe kiregereje ko uzasarura ibyo wabibye.
Uriteguye?
 
Dr. Theogene Rudasingwa
Washington DC
USA
E-mail: ngombwa@gmail.com

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s