“Sinzateshuka ku ntego niyemeje” Miss Social Media, Sandrine De Vincent

sandrine5

Miss Social Media Sandrine M. De Vincent

Kuwa 24 Kanama 2013 mu mujyi wa Toronto harangiye ku nshuro ya 15 irushanwa ryiswe Miss Africanada rihuza abari bafite inkomoko muri Africa ariko batuye mu gihugu cya Canada. Mu barushanwaga hagaragayemo babiri bakomoka mu Rwanda ndetse akaba ari bo baje mu myanya ya mbere. Mu gihe Sandrine Manirere De Vincent ari we wahabwaga amahirwe menshi, undi munyarwandakazi witwa Sharamanzi Temahagari Marie France ni we waje kwegukana ikamba hanyuma Sandrine aza amukurikiye anegukana igihembo cya Miss Social Media gihabwa uwakoresheje itangazamakuru ry’imbuga mpuzambaga bita.

Madamazela Temahagari mu kwiyamamaza yavugaga ko intego ye ari ugukumira amakimbirane cyane cyane akita  ku kurwanya akarengane kajyana n’ubusumbane mu benegihugu kuko asanga aribyo byakuruye genocide yo muri 1994. Ku rubuga rwe rwa facebook yagize ati: “ Nemera ntashidikanya ko kwigisha uburinganire (equality) abana batoya mu mashuri, mu by’ukuri bikabacengera, bizatuma dukumira makimbirane ashingiye cyane cyane ku busumbane. Ndifuza ko aya masomo yigishwa bwa mbere mu gihugu cyanjye cy’amavuko u Rwanda kubera ko mu myaka 19 ishize habaye genocide nyarwanda ikaba yaraturutse ku busumbane. Ndashaka ko ibyo njyewe n’umuryango wanjye twanyuzemo nta wundi bizongera kubaho ukundi”.

shara

Sharamanzi Temahagari Marie France ni we wahawe ikamba rya Miss Africanada 2013

Ubu butumwa rero Temahagari abutanze mu gihe mu Rwanda hari ubusumbane buri ku gipimo gikabije ku buryo inzego zishinzwe statistics zitakirirwa zipima icyitwa gini coefficient. Ababikurikiranira hafi basanga hafi 10% by’abaturage b’u Rwanda aribo bafite ubutunzi bungana na 90%. Ni ukuvuga ko ku bantu ijana, 90 basaranganya ibyari bigenewe abantu 10 ibindi byose bikikubirwa n’agatsiko gatoya k’abantu 10 batunze ibya babandi 90! Nk’uko uyu mwari Temahagari abivuga rero niba ubusumbane aribwo bwatumye habaho genocide yo muri 1990, ni ukuvuga ko hatagize igikorwa ubu nta kabuza u Rwanda rwakongera rugacura imiborogo. Sharamanzi rero akaba afite akazi katoroshye ko kumvisha ubutegetsi bwa Leta ya Kigali ko kwimakaza ubusumbane mu bana b’igihugu ari ugutegura genocide mu buryo buziguye.

Gusa rero, mu kwishimira intsinzi mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru http://www.huffingtonpost.ca igira iti:urugendo ruhamye kuva k’uwarokotse genocide kugera ku mwenegihugu w’ikitegererezo( A determined Journey from Genocide survivor to Model citizen), Madamazela Sharamanzi Temahagari ntiyongeye kuvuga u Rwanda ahubwo yavuze ko agiye gushyigikira Miss Africanada 2012 Kitoko Christine w’umunyacongo na ONG ye Hands for the Hearts yita ku bari n’abategarugori bo muri Congo. Aha umuntu akibaza impamvu Sharamanzi adahisemo guhera ku bari b’Abanyarwanda haba abari mu Rwanda cyangwa se abanyanyagiye mu buhungiro, cyane cyane ko muri platform yakoresheje yiyamamaza yavuze ko ashaka guhera i Rwanda!.

Iyo urebye ubutumwa bwa Miss Africanada Sharamanzi n’ubutumwa bwa Miss Social Media Sandrine Manirere usanga hari aho bufitanye isano. Mu gihe  Sandrine arwanira ishyaka impunzi, Sharamanzi arwanya ubusumbane kandi akenshi ubu busumbane ni nabwo nyirabayana w’ubuhunzi.

sandrine

Sandrine we ngo ntazateshuka ku ntego yiyemeje.

Ibi yabitangarije ubwanditsi bwa blog mu gihe yari abajijwe uko agiye gukoresha umwanya yatsindiye. Yagize ati: “sinzateshuka ku ntego nziza nihaye yo kuvugira abatagira kivugira. Kuri iyi si hari abantu bababaye benshi kandi banyuze mu ngorane ndengakamere, ariko ikibazo ni uko bamwe batagira kivugira”. Agasanga impunzi cyane cyane abari n’abategarugori batagira ubavugira bityo agasanga agiye gukora ku buryo afatanyije n’abandi bafite umutima mwiza bakumvikanisha ibibazo by’ubuhunzi kandi hakitwabwa ku burezi bw’abari n’abategarugori baba mu buhungiro. Sandrine yashoje asaba abantu bose gufatanyiriza hamwe ngo iyi ntego igerweho kuko twese bitureba.

Tumwifurije amahirwe masa.

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s