IVUGURURWA RYA GUVERINOMA Y’URWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

DSC_0019

Uhereye i bumoso: Bwana Abdallah AKISHULI, umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa rubanda, Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE, Ministre w’intebe, Padiri Thomas NAHIMANA, Perezida.

Itangazo rigenewe Itangazamakuru

IVUGURURWA RYA GUVERINOMA Y’URWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

  1. Ashingiye ku bubasha ahabwa na « CHARTE » igenga Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yasinyiwe i Paris taliki ya 23 Gashyantare 2017 cyane cyane mu ngingo zayo 14,15 na 16 ;
  2. Ashingiye ku myitwarire igayitse y’Umunyagitugu Paul Kagame wakomeje kunangira umutima ntiyite ku nama nziza yo gukingura urubuga rwa politiki yagiriwe na Guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro ahubwo akiyemeza kugundira ubutegetsi mu nyungu ze bwite agamije kuzabukurwaho n’urupfu gusa ;
  3. Ashingiye ku byemezo by’inama ya Guverinoma ya rubanda yo kuwa 23/04/2017 yashyizeho « Urukiko Rwa Rubanda » rushinzwe gukurikirana « abayobozi » bashinjwa ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko-muntu n’ibyaha bya jenoside byakorewe abanyarwanda guhera taliki ya 1 Ukwakira 1990, bikaba kugeza ubu bitarahanwa n’inkiko ;
  4. Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro Padiri Thomas NAHIMANA yashyizeho  abayobozi b’inzego nkuru z’ « Urukiko Rwa Rubanda » ku buryo bukurikira:
    1. Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rwa Rubanda (Procureur Général): Bwana Abdallah AKISHULI
    2. Umucamanza Mukuru w’Urukiko rwa Rubanda: Bwana Vénant NKURUNZIZA
  5. Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda Padiri Thomas NAHIMANA ikorera mu buhungiro yashyize mu myanya aba Ministre ku buryo bukurikira:
    1. Ministre w’Intebe ufite n’Ububanyi n’Amahanga mu nshingano : Madame Immaculée Kansiime UWIZEYE
    2. Ministre w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE
    3. Minisitiri w’Ubutabera: Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Ministre Justin SAFARI

SAFARI Justin

Min.Justin SAFARI (Kentuchy, USA)

4. Minisitiri w’Umuco, Umuryango, Guteza imbere umwari n’umutegarugori: Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE

5. Minisitiri w’Itangazamakuru : Bwana Chaste GAHUNDE

6. Ministre w’Uburezi : Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA

7. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Iterambere ry’Umurenge: Bwana Daniel NDUWIMANA

8. Minisitiri w’Imari n’Ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA

9. Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubutaka : Bwana Jean Léonard SEBURANGA

10. Minisitiri ushinzwe Kurengera Impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi : Madame Virginie NAKURE

11. Minisitiri w’Ibikorwa-remezo n’Imiturire : Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA

12. Minisitiri w’Ubuzima n’Imibereho myiza y’Abaturage : Madame Spéciose MUJAWAYEZU

ABAVUGIZI BA GUVERINOMA :

  1. Bwana Chaste GAHUNDE
  2. Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
  3. Madame Marine UWIMANA

Bikorewe i Paris tariki ya 31/07/17
Chaste GAHUNDE
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, umuvugizi wa Guverinoma

IMG-20170227-WA0049

Advertisement

7 thoughts on “IVUGURURWA RYA GUVERINOMA Y’URWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

  1. bizaza

    Mukomere cyane burya buri wese akora ikintu kandi aribwo buryo bwe afite bugaragara nyine muracyari mwitangiro ikosa kurinjya mbagayaho nuko mwafashe abantu bafunze mubashyira muri gouverinoment ikindi nuko ababasimbura nuko bafite indi myanya yindi bayoboye ikindi nuko mutavanze nandi mashyaka ya oposition zindi ikindi nta badepite mugira?niba muri gouvernoment ikorera mubuhungiro kuki mutareba no kuzindi mpunzi zigiye ziri kuruhande rwa afrique byibura buri guhugu hagende havamo uwo twakwita depute uhagarariye abandi muricyo gihugu murakoze

    Liked by 1 person

    Reply
  2. Claude

    Hahahah, abantu b’abagabo birirwa bakina iby’abana koko?! Ibyo bitaniye he na bya bindi abana bakina umwe akigira umupapa undi umumaman abandi abana!!

    Liked by 1 person

    Reply
  3. Marshall

    Sha Padri uri urwenya gusa bakureke. Ubu se mama koko iyo Leta sha mwana wananiwe na Paruwasi none urakandira Ku guhugu nacyo utanafite !

    Iyo se ushyiraho guverinoma ihanganye Na Macron ko ariwe muturanye !

    Shahu we NTA wowe nta Barafinda mwese muri comedians gusa gusa.

    Ese ko nta Minisitiri wa Kiliziya nizindi nzego da ? Wibagiwe Na Minisitri w’ibisazi byakuzonze .

    Like

    Reply

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s