Bamwe mu bayobozi bakuru b’amashyaka ya Opposition ya Uganda
Umutwe w’iyi nkuru ni amwe mu magambo yavuzwe n’abayobozi bakuru b’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Uganda. Aba bayobozi bakoze inama ku biro bikuru by’Ishyaka UPC muri Kampala kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2013 ikaba yarashojwe n’itangazo ryasomwe na Mugisha Mutu umuyobozi w’ishyaka rya FDC ryashinzwe na Kiiza Besigye. Abayobozi barimo Bwana Olara Otunnu wo mu ishyaka UPC, Bwana Asuman Basalirwa na Bwana Yohani Lukyamuzi wo mu ishyaka CP bavuze ku mwuka w’ubwoba ukomeje kuba mu baturage ba Uganda bugatuma batagira uruhare mu bikorwa bitandukanye nk’abenegihugu. Bwana Norbert Mao wo mu ishyaka rya DP we ntiyahageze kubera ko yatumiwe bitinze.
Mu byo barega Museveni harimo ko yafunze urubuga abaturage bagombye kunyuramo ngo bihitiremo ababayobora. Bamaganye cyane uburyo umuyobozi w’umujyi wa Kampala Erias Lukwago.
Bwana Otunnu yagize ati: “niba kumukura (Museveni) ku butegetsi tubinyujije mu matora adafifitse bidashobotse, abaturage ba Uganda bagomba guhagurukira rimwe mu buryo butamena amaraso tukavanaho iyi ngoma. Yongeyeho ko uwo ari we wese utemera ko ubutegetsi bwa Museveni butafashwe n’ibisazi yarebera ku biri kubera muri Kampala kuko ari ibimenyetso by’indwara ubu butegetsi burwaye. Cyakora Otunnu yavuze ko adashyigikiye “coup d’Etat” ngo kuko imbaraga z’abaturage zitsinsura ibitwaro bya karahabutaka.
Mugisha Muntu na we yemeza ko bakurikije ubusesenguzi bwabo basanga abaturage bagera kuri 70 ku ijana ndetse harimo n’abari muri NRM bashaka ko ubutegetsi buhinduka. Bwana Lukyamuzi akaba na depite wa Lubaga y’amajyepfo yavuze ko azasaba bagenzi be b’abadepite bagakuraho icyizere bwana Frank Tumwebaze kubera uruhare yagize mu kibazo cya Erias Lukwago. Cyakora Lukyamuzi nawe nta cyizere afite ngo kuko n’inteko ishinga amategeko nayo itagikora akazi kayo neza kubera ko nta mategeko akurikizwa.
Twakwibutsa ko Umyobozi wa Kampala Erias Lukwago yavanywe ku buyobozi arezwe kuba adafite ubushobozi bwo kuyobora no kuba yarakoresheje nabi umwanya yari afite, ibi bikaba bibonwa n’abatavuga rumwe na Museveni nk’amayeri Museveni yakoze ngo abashe kwikiza Lukwago, dore ko atari mu ishyaka rya Museveni, NRM.

