Gafaranga Appolo alias Kiririsi Ismael
Nyuma y’uko uwahoze akuriye iperereza ryo hagati no hanze y’u Rwanda Colonel Patrcik Karegeya yiciwe muri Hotel Michelangelo iri Johannesbourg muri Africa y’epfo, ibinyamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nyinshi zakomeje guhererekanya amakuru ku bijyanye n’urwo rupfu ari nako bagerageza gushakisha ababa bamwishe.
Uza ku murongo wa mbere mu bakekwa ni umugabo wita Appolo Gafaranga ukomoka i Nyamirambo akaba azwi ku mazina ya Appolo Kiririsi Ismael. Uyu mugabo uzwi nk’umu businessman ngo yari asanzwe akorera Col Karegeya amuha amakuru y’ibibera mu gihugu cyane cyane mu migambi mibisha Leta ya Kigali yo guhitana Karegeya.
Nk’uko tubikesha General Kayumba Nyamwasa, ngo uyu Appolo yari inshuti ya Karegeya rwose, ndetse ngo niwe wahamagaye Karegeya ngo bahurire kuri Hotel bagirane inama. Kuba atarahabonetse nyuma biteye ikibazo, ndetse nta washidikanya ko ari we wamugambaniye.
Abazi Appolo bemeza ko akunda ifaranga cyane kandi akaba ari umu criminal wo mu rwego rwo hejuru. Yigeze gufungirwa mu gihugu cy’Ubwongereza azira gucuruza ikiyobyabwenge cya cocaine nyuma aho afunguriwe yaje mu Rwanda cyakora akomeza kugenda akora ubucuruzi budasobanutse, ndetse akenshi niwe watangaga amakuru ku bantu benshi Leta ya Kagame yabaga ishaka biberaga mu mahanga. Aha niho yatangiye gukorana na Karegeya nawe wari ushinzwe iperereza. Ibi kandi ngo Appolo yabikoraga abifatanyije no gukora business yo gucuruza ama visa n’ama passeports y’amahimbano ndetse agakorana n’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu bitandukanye bakabasha kwinjiza abantu mu buryo butemewe n’amategeko.
Appolo afite byinshi agomba gusubiza ku bijyanye n’urupfu rwa Karegeya
Mu mwaka wa 2004 Appolo yafungiwe muri gereza ya Kigali aregwa ibyaha byo gucuruza abana b’abakobwa abakuye mu Rwanda akabajyana hanze y’igihugu. Ikigaragara ni uko Appolo adatinya gukora ibyaha ngo aratinya gereza. Ashobora kwishyikiriza ubushinjacyaha akavuga ko abantu atazi babaguye gitumo bakica Karegeya, ko we nta ruhare na ruto yabigizemo! Baramutse babitekinitse neza ibimenyetso byabura maze Gafaranga ifaranga rye akarikubita ku mufuka akazamuka i Kigali nk’intwari ya FPR. Gusa rero yibuke ko Kagame yavuze ko uzica mu izina rye nawe azamwiyicira. Bwarakeye biraba da!
Chaste Gahunde
Nta na kimwe uvhze
LikeLiked by 1 person
Uyu mugabo Gafaranga Ismail Appolo, ndamuzi bihagije kuko twarabanye cyane!! icyo nababwira nuko ibyo mumuvugaho ibyinshi si ukuri na gato, ntiyafungiwe mu bwongereza ahubwo yafungiwe mu bufaransa mbere ya 94 kimwe nuko muri 90 yafunzwe mu byitso, ndifuza ko abamwandikaho bajya babyongeraho kugirango inkuru yuzure.
Icyo nshaka kuvuga nuko mu miterere ye nta kibazo agirana n’umuntu kuburyo mpamya ko ntawe yagambanira na gato biramutse byarabaye yaba yarashyizweho iterabwoba ridasanzwe nk’umuntu ntacyamubuza kugira ubwoba.
Naho kubyerekeye Karegeya nubwo ntawakwishimira ko ko umuntu apfa atageze imbere y’ubutabera ariko na none mujye munibaza munavuge kuruhare rwa Karegeya murupfu rwa Seth Sendashonga, Lizinde, Bugirimfura, Major Cyiza, Kayibanda Pie…nabandi benshi batazwi, ikibabaje nuko asize imfubyi ndetse akaba apfanye amabanga yibyo byose keretse niba hari uwo yasize ayibiye akazayashyira hanze igihe kigeze.
Ikindi simpamya ko Appolo yari inshuti ya Karegeya wakoranaga na Gahima kandi uwo Gahima ariwe wafungishije Appolo amugerekaho icyaha cyo gucuruza abana ndetse nintwaro nyamara ukuri ari uko yanze kumugursha imodoka ye yo mu bwoko bwa BMW X5 dore ko ariwe munyarwanda wa 1 wayinjirinye muri Kigali kimwe na Porsch Cayenne.
Ku bijyanye no kujyana abantu hanze kuri we kari akazi kandi ntawe yajyanye kungufu, birazwi ko kugeza magingo aya abanyarwanda benshi cyane abadafite imibereho bifuza kujya kuyishakira aho iboneka bityo yagiye abibafashamo, abenshi muribo batunze imiryango yabo ninacyo gice kinini kigeza Diaspora nyarwanda.
LikeLike