Ese abahutu bo bakorewe ibyaha bazasabwa imbabazi na nde ?

1461932_229736180521251_1526399591_n

Kuganira ni yo ntangiriro y’impinduka mu Rwanda

Ingingo ya 2 ya Gahunda ya « Ndi umunyarwanda » iragira iti: “Turemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo  jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze  ndetse n’ibitekerezo byatuganisha ahabi twavuye “.

Abanyamashyaka barasanga ngo yaba ije  gushyira mu bikorwa ijambo Perezida Kagame w’u Rwanda yabwiye urubyiruko ku itariki ya 30/06/2013, aho yavugaga ko abana b’abahutu bagomba gusaba imbabazi z’ibyaha ababyeyi babo bakoze.

Aba banyamashyaka bati ese, abahutu bo bakorewe ibyaha bazazisabwa na nde ? Bakongera bati  ubusanzwe umubyeyi niwe usabira umwana imbabazi.

Iyi gahunda rero aba banyamashyaka barasanga ikwiye guhabwa akato kuko ari iyo gukomeza kuryanisha abana b’u Rwanda. Naho ku by’impunzi, ndetse na FDLR, aya mashyaka arasanga umuti wabyo uzava mu biganiro bigomba guhuza abanyarwanda ; ubutegetsi buriho bukemera imishyikirano n’abo butavuga rumwe., kugirango intango ya demukarasi isozwe.

Rwanda Rwatubyaye

Rwanda rwatubyaye

Nturi igihu nturi igihoho

Nturi igihombo cy’uwaguhanze

Ongera ube isimbi ritagira andi bisa.

Tetero turata, tera imitima ituze

Amahoro azaze, amaganya aganzwe

Amagana agane abawe bose.

Saranganya amasoko yo kubaho

Rurema yaguteganyirije guhoraho.

Rwanda rwatubaye

Nta murage w’ubunebwe urangwa mu gicu cyawe

Agura inganzo tugwize ingoga imirimo igwire

Soza intango ya demokarasi wange umugayo

Ejo utazarenga ihaniro.

Kanda https://www.youtube.com/watch?v=4Q53nipPEPU wumve igice cya kabiri cy’ikiganiro amashyaka FDU, Ishema, PDP, PPR, na PS yagiranye na Ikondera Info.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s