“Urupfu rwa Col Karegeya nta mpuhwe ruteye!” byatangajwe n’Umuvugizi wa Leta y’Inkotanyi, Louise Mushikiwabo.

Louise Mushikiwabo aragaragaza ko avuga rumwe na wa mwunganzi wa Shitani
Minisitriri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda aravuga ko urupfu kwa Patrick Karegeya wigeze kuba umuyobozi w’iperereza ryo hanze y’igihugu rudateye “impuhwe” kuko ‘yigaragaje ubwe nk’umuntu urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda’.
Minisitiri Louise Mushikiwabo yabitangarije umunyamakuru wa Radio Isango Star, Claude Kabengera ubwo yamubazaga icyo u Rwanda ruvuga ku rupfu rwa Patrick Karegeya wapfiriye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo tariki ya 1 Mutarama 2014. Ishyaka Rwanda National Congress (RNC) yashinze ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda ryavuze ko yishwe.
Anyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa TWITTER, Kabengera yabajije Ministre Mushikiwabo ati “Minisitiri ni iki u Rwanda ruvuga ku rupfu rw’uwahoze ari umuyobozi w’iperereza ryo hanze y’igihugu, nk’umuntu wakoreye igisilikare cy’u Rwanda?”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mushikiwabo asubiza icyo kibazo nibwo yavuze ko icy’ingenzi atari ibyo Karegeya yakoze mbere, ahubwo ibyo yakoze nyuma.
Ati “Ikibazo si uko utangira ahubwo ni uko urangiza! Uyu muntu yigaragaje ubwe ko arwanya guverinoma yange n’igihugu cyange, none uratekereza ko hari impuhwe?”
Minisitiri Mushikiwabo niwe muyobozi wa mbere mu gihugu cy’ u Rwanda ugize icyo avuga ku rupfu rwa Patrick Karegeya, wari ufite ipeti rya Colonel mu ngabo z’ u Rwanda, ariko akaza kuryamburwa n’urukiko rwa gisilkare.
Patrick Karegeya yigeze kuyobora urwego rushinzwe iperereza hanze y’u Rwanda, akaba yari yarahungiye muri Afrika y’Epfo, ku mugoroba wo ku ya 1 Mutarama 2014, yishwe n’abagizi ba nabi batari bamenyekana, ariko inzego zishinzwe umutekano zatangiye iperereza.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Afrika y’Epfo yavugaga ko abamwishe bamusanze muri hoteli i Johannesbourg, maze bamwica bamunigishije imigozi. Inzego z’umutekano muri iki gihugu ntizarashobora kumenya icyaba cyarishe Karegeya, gusa zatangaje ko zatangiye iperereza, ndetse umurambo we ukazakorerwa ibizamini (Autopsy), kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.
Ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda RNC ryatunze agatoki ubutegetsi bw’u Rwanda kuba inyuma y’urwo rupfu, gusa Ambasaderi w’uRwanda muri Afrika y’Epfo Vincent Karega yahakanye ibyo ibirego avuga ko ibyo birego ari umukino wa politiki udafite aho ushingiye. Ambasaderi Karega yabwiye BBC ko yizeye ko iperereza rizagaragaza ukuri ku rupfu rwa Patrick Karegeya.
Source:Isango Star