Ikirango cya KMP( Kizito Mihigo for Peace Foundation)
Mu ibaruwa Havugimana Aldo, umuyobozi wa Radiyo Rwanda yandikiye abayobozi b’ibiganiro ku maradiyo ya RBA yose yabasabye kuba bahagaritse ibihangano bya Kizito Mihigo ubu ufunze akekwaho guhungabanya umutekano w’igihugu no gushaka kwica abayobozi bakuru b’igihugu.
Mu ibaruwa yabandikiye, Umuryango wabashije kubonera kopi, yagize ati :” Nshingiye ku itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi taliki 14/4/2014, rihishura ko uwitwa Kizito Mihigo ari mu bantu batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, mutegetswe guhera none uyu munsi taliki 14/4/2014 kuba muhagaritse gucuranga kuri radiyo ibihangano bya Kizito Mihigo . Ibi bihangano ni ukuvuga ibiganiro , indirimbo aririmba cyangwa acuranga ku giti n’izo afatanyije n’abandi”.
Indirimbo za Kizito Mihigo zirimo izijyane n’idini rye rya gatulika ndetse n’izo yaririmbye zijyanye n’icyunamo. Mu minsi ijana u Rwanda rwibukamo buri mwaka jenoside yakorewe abatutsi (ari nayo twatangiye kuri 7 Mata) usanga indirimbo ze zumvikana hirya no hino haba ku maradiyo na televiziyo binyuranye ndetse no ku biriyo aho bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
Iki cyemezo cya RBA n’abandi bashobora kucyicyiriza ntihagire indirimbo ya Kizito Mihigo yongera gucurangwa mu buryo bweruye ku butaka bw’u Rwanda.
Ibi nkaba mbivuga nshingiye ko na Minisitiri Mitali, ubwo yari mu muhango wo gushyingura imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi I Rusororo kuri uyu wa kabiri taliki 15/4/2014, yasabye abari aho n’abanyarwanda muri rusange kudakomeza gufata Kizito Mihigo nk’umuntu uzwi cyane “Star” kuko ngo ibye byamenyekanye.
Yagize ati :“Ubundi twakoranaga (Kizito) twibwira ko dukorana neza no muri gahunda nk’izi zo kwibuka. Ntabwo Kizito Mihigo uyu munsi akwiye gukomeza kuba umusitari, yari umusitari mu ndirimbo, mu buhanzi bwe, ariko ntakomeze kuba umusitari kuko yafashwe, ni mumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.”
Kizito Mihigo kandi, muri iyi minsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, cyabaga ari igihe kiza cyo gukorera amafaranga yifashishije indirimbo ze zijyane n’iki cyunamo. Henshi aho bashyinguraga babaga bifuza bikomeye kumutumaho ngo abaririmbire ndetse henshi banateranyaga amafaranga ngo babashe kumwigondera.
Umwe mu bigeze kuba ari mu bakuriye imihango yo gushyingura mu gace atifuje ko dutangaza cyangwa ngo nawe tuvuge izina rye, yadutangarije ko ubwo bamutumagaho ( Kizito Mihigo) ngo abaririmbire yabaciye amafaranga ibihumbi 500 y’amanyarwanda barayamwishyura.
Inkuru dukesha Umuryango .com 15/04/2014