TweTwayobotse ISHEMA Rishengura FPR !

vital Ramadhan

Uyu musore uri kumwe na Padiri Thomas ni Vital Ramadhan, Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Wagga Wagga

Twayobotse Ishema rishengura FPR 

Nitwa Vital Ramadhan, mfite imyaka 43, navukiye hariya i Gikondo mu mujyi wa Kigali . Ndubatse mfite umugore umwe n’abana 5. Nyuma y’ubuzima bugoye cyane mu mashyamba no mu nkambi z’impunzi, nagize amahirwe yo gutuzwa mu gihugu cya Australia, mpamaze imyaka ibiri gusa .

Ntabwo rero twibagirwa abavandimwe twasize mu kaga gakomeye mu mashyamba no mu nkambi zo muri Afurika ahubwo turabatekereza kuko tubakunda. Duhora tuzirikana kandi Abanyarwanda bari imbere mu Rwanda, bahozwa ku ngoyi y’igitugu gikabije cya FPR Inkotanyi. Ntidushobora kwirengagiza ukuntu ubutegetsi bubi bwa Kagame bukomeje guhonyora uburenganzira bwa kiremwa muntu, bugafunga abaturage batagira kirengera, bukabambura ibyabo, bugahombya abacuruzi, bukavangura abanyeshuri hashingiwe ku bwoko, bugakenesha urubyiruko rukomeje kwicishwa ubushomeri, bukica inzirakarengane…n’ibindi bibi byinshi nk’ibyo bimaze kurambira Abanyarwanda.

Njyewe ku giti cyanjye nari maze igihe kinini  numva mpangayikishijwe no kutabona icyo nashobora gukora ngo ubutegetsi bubi bwa Kagame buveho hajyeho ubutegetsi bukorera inyungu za rubanda nta kurobanura . Nabiganiriyeho na bagenzi banjye ntangazwa no gusanga hari abandi benshi bifuza kugira icyo bakora ariko bakabura inzira babinyuzamo.

Muri uku kwezi kwa 11 taliki ya 15  na 16 twagize amahirwe yo gusurwa n’abayobozi bakuru b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yewe bagera n’ubwo badusanga iwacu mu ngo ! Twabahase  ibibazo kuri gahunda zinyuranye  bashyize imbere; harimo :

(1)Icyemezo bafashe cyo gushyira imbere inzira y’amahoro aho gushyigikira intambara isesa amaraso nk’uko benshi bibwira ko ariyo mvugo yonyine Kagame yumva.

(2)Gahunda bafashe yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka w’2017

(3)Ikibazo cy’umutekano w’umukandida w’Ishema n’Ikipe bazajyana mu Rwanda taliki ya 28/1/2016

(4)Icyo baba bateganya mu gufasha abavandimwe bacu benda kurasirwa mu mashyamba ya Kongo.

(5)Icyo bateganya mu gukemura ikibazo cy’irondakoko n’irondakarere

(6) Uko Revolisiyo ya rubanda yashoboka mu Rwanda rwigaruriwe n’Inkotanyi

Ibisubizo baduhaye kuri ibyo bibazo twibazaga byaratunyuze nuko twiyemeza gutera intambwe yo kudakomeza kuba indorerezi ahubwo tukagira uruhare rugaragara mu rugamba rwo kuzana impinduka nziza mu gihugu cyacu.

Niyo mpamvu dutangarije Abanyarwanda n’amahanga ko hano mu mujyi wa WAGGA WAGGA twinjiye mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda  ku mugaragaro, tukaba twahashinze Ikipe Ishema.

Koko rero twasanze iri shyaka ryacu rifite  Abalideri  bitanga kandi badakorera mu bwiru kuko basanga abaturage bakaganira; twasanze Ishyaka Ishema rifite gahunda yumvikana kandi rifite “strategies zinoze” zishobora gushengura igitugu n’igitutu cya FPR Inkotanyi, Abanyarwanda baramutse biyemeje kurishyigikira ari benshi.

Mboneyeho akanya ko gusaba umunyarwanda wese n’inshuti z’abanyarwanda wumva arajwe ishinga n’AKARENGANE kagirirwa rubanda mu Rwanda, akaba yarabuze aho yanyuza umuganda we n’inkunga ye ko yakwegera Ishyaka Ishema, byashoboka akaribera umufatanyabikrwa.

Dutewe ishema no kwitwa ABATARIPFANA bitari mu izina gusa , ahubwo tukaba tugiye kubyerekana mu bikorwa mu minsi mike iri imbere aha.

Nifurije  amahoro Abanyarwanda aho bari hose, kandi mbimbutsa ko bagomba kwihagurukira bagaharanira uburenganzira bwabo aho gukomeza kurota ngo hari abandi babitubereyemo : ak’imuhana kaza imvura ihise!

Vital Ramadhan ,

Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Wagga Wagga

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s