Category Archives: Australia

ITANGAZO NO 001/5/2017 : GUVERINOMA YA RUBANDA MU RUZINDUKO MU GIHUGU CYA AUSTRALIA

ITANGAZO NO 001/5/2017 RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

GREX Australie

  1. Hakurikijwe ingengabihe y’ibikorwa byihutirwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagennye
  2. Nyuma yo guhura n’abayobozi b’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) 2017,

III. Guhera kuwa Gatanu tariki ya 19/05/2017, intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Padiri Thomas NAHIMANA ziri mu ruzinduko mu gihugu cya Australia.

grex australie 1

  1. Uru ruzinduko rugamije gukomeza kwereka amahanga n’incuti z’u Rwanda ko :
    1.Umunyagitugu Paul Kagame akomeje gahunda z’ubwikanyize akaba kandi yariyemeje kwizirika ku butegetsi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi buhabanye n’ubupfura bukwiye kuranga abayobozi baharanira demokarasi no guteza imbere inyungu rusange z’Abenegihugu.
    2.Kubera ubugwari bumuranga n’ubwoba ahorana bwo gutsindwa amatora, Umunyagitugu Paul Kagame akomeje kwiharira wenyine urubuga rwa politiki bityo taliki ya 23/11/2016 n’iya 23/1/2017 akaba yarafashe icyemezo kigayitse cyo guheza hanze y’igihugu Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA n’intumwa yari ayoboye werekezaga mu Rwanda hagamijwe gufatanya n’Abanyarwanda gutangiza impinduka nziza bifuza mu miyoborere y’igihugu cyabo no guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe taliki ya 3 n’iya 4/8/2017 . Icyo gikorwa cy’urugomo Paul Kagame yakoze kikaba cyaracuuje n’abandi benegihugu batari bake uburenganzira bwabo bwo gutaha mu Urwababyaye nta mususu, atari inkomamashyi n’abagereerwa.
  2. « Guverinoma y’Agatsiko » iyobowe n’Umunyagitugu Paul Kagame ikomeje gutanga ruswa mu bihugu binyuranye bya Afurika isaba ko impunzi zahunze ubutegetsi bwe bwubakiye ku ivangura n’akarengane zakwimwa ibyangombwa biziranga ahubwo zikajyanwa mu Rwanda ziboheye amaboko mu mugongo mu gihe Abalideri babo ba Politiki bo babuzwa gutaha.
    4.Umuryango mpuzamahanga muri rusange n’ibihugu bisanzwe bifasha u Rwanda ku buryo bw’umwihariko bikwiye gushyira igitutu ku munyagitugu Paul Kagame, agasabwa kureka amananiza akemera :
    (a)kwihutira kuganira na Guverinoma y’Urwanda ikorera mu buhungiro.
    (b) gufungura Abanyapolitiki bafungiye akamama barimo Madame Victoire Ingabire na Bwana Deogratias Mushayidi,
    (c)kwimura italiki y’amatora,
    (d) gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho irimo n’amashyaka ya Opozisiyo kugira ngo itegure amatora akozwe mu nzira y’umucyo n’ubwisanzure .
    (e) mu gihe yakomeza kwinangira umutima, agasuzugura ibyifuzo by’abanyarwanda akazafatwa nka nyirabayazana uhembera umwiryane n’intamabara z’urudaca mu bana bu Rwanda kandi akazabiryozwa.

UMWANZURO
V.Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zirashima zibikuye ku mutima abategetsi banyuranye b’igihugu cya Australiya ( Abadepite ; Abasenateri ; Abaministri ; bamwe mu bagize Komisiyo nkusanyabikorwa ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, umutekano, ubucuruzi,n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu), bazakiranye icyubahiro n’urugwiro bakemera no kuzatanga inkunga igaragara kugira ngo Guverinoma y’Urwanda ikorera mu buhungiro ishobore gusohoza inshingano nziza yihaye yo « Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere ».
VI.Intumwa za Guverinoma zirateganya kuganira n’abandi banya Australia banyuranye barimo Abanyamadini, Abashoramari, abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abasilikari bari mu butumwa i Kibeho mu 1995, ubwo ingabo za Paul Kagame zaharimburiraga abenegihugu basaaga ibihumbi munani.
VII. Intumwa za « Guverinoma ya rubanda » zirateganya kandi kuzagenderera Abanyarwanda , Abarundi n’Abanyekongo batuye muri Australia kuva kuwa gatandatu tariki ya 27 kugera ku cyumweru tariki ya 28/05/2017 . Ibiganiro bizabera mu mujyi wa Adelaide. Muzaze muri benshi dukomeze kungurana ibitekerezo no kubagezaho gahunda zagirira akamaro Akarere kacu k’Ibiyaga Bigari.
Bikorewe i Canberra, Australia,
Taliki ya 24/5/2017
Madame Marine UWIMANA
Minisitiri w’imari n’ubucuruzi.

TweTwayobotse ISHEMA Rishengura FPR !

vital Ramadhan

Uyu musore uri kumwe na Padiri Thomas ni Vital Ramadhan, Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Wagga Wagga

Twayobotse Ishema rishengura FPR 

Nitwa Vital Ramadhan, mfite imyaka 43, navukiye hariya i Gikondo mu mujyi wa Kigali . Ndubatse mfite umugore umwe n’abana 5. Nyuma y’ubuzima bugoye cyane mu mashyamba no mu nkambi z’impunzi, nagize amahirwe yo gutuzwa mu gihugu cya Australia, mpamaze imyaka ibiri gusa .

Ntabwo rero twibagirwa abavandimwe twasize mu kaga gakomeye mu mashyamba no mu nkambi zo muri Afurika ahubwo turabatekereza kuko tubakunda. Duhora tuzirikana kandi Abanyarwanda bari imbere mu Rwanda, bahozwa ku ngoyi y’igitugu gikabije cya FPR Inkotanyi. Ntidushobora kwirengagiza ukuntu ubutegetsi bubi bwa Kagame bukomeje guhonyora uburenganzira bwa kiremwa muntu, bugafunga abaturage batagira kirengera, bukabambura ibyabo, bugahombya abacuruzi, bukavangura abanyeshuri hashingiwe ku bwoko, bugakenesha urubyiruko rukomeje kwicishwa ubushomeri, bukica inzirakarengane…n’ibindi bibi byinshi nk’ibyo bimaze kurambira Abanyarwanda.

Njyewe ku giti cyanjye nari maze igihe kinini  numva mpangayikishijwe no kutabona icyo nashobora gukora ngo ubutegetsi bubi bwa Kagame buveho hajyeho ubutegetsi bukorera inyungu za rubanda nta kurobanura . Nabiganiriyeho na bagenzi banjye ntangazwa no gusanga hari abandi benshi bifuza kugira icyo bakora ariko bakabura inzira babinyuzamo.

Muri uku kwezi kwa 11 taliki ya 15  na 16 twagize amahirwe yo gusurwa n’abayobozi bakuru b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yewe bagera n’ubwo badusanga iwacu mu ngo ! Twabahase  ibibazo kuri gahunda zinyuranye  bashyize imbere; harimo :

(1)Icyemezo bafashe cyo gushyira imbere inzira y’amahoro aho gushyigikira intambara isesa amaraso nk’uko benshi bibwira ko ariyo mvugo yonyine Kagame yumva.

(2)Gahunda bafashe yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka w’2017

(3)Ikibazo cy’umutekano w’umukandida w’Ishema n’Ikipe bazajyana mu Rwanda taliki ya 28/1/2016

(4)Icyo baba bateganya mu gufasha abavandimwe bacu benda kurasirwa mu mashyamba ya Kongo.

(5)Icyo bateganya mu gukemura ikibazo cy’irondakoko n’irondakarere

(6) Uko Revolisiyo ya rubanda yashoboka mu Rwanda rwigaruriwe n’Inkotanyi

Ibisubizo baduhaye kuri ibyo bibazo twibazaga byaratunyuze nuko twiyemeza gutera intambwe yo kudakomeza kuba indorerezi ahubwo tukagira uruhare rugaragara mu rugamba rwo kuzana impinduka nziza mu gihugu cyacu.

Niyo mpamvu dutangarije Abanyarwanda n’amahanga ko hano mu mujyi wa WAGGA WAGGA twinjiye mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda  ku mugaragaro, tukaba twahashinze Ikipe Ishema.

Koko rero twasanze iri shyaka ryacu rifite  Abalideri  bitanga kandi badakorera mu bwiru kuko basanga abaturage bakaganira; twasanze Ishyaka Ishema rifite gahunda yumvikana kandi rifite “strategies zinoze” zishobora gushengura igitugu n’igitutu cya FPR Inkotanyi, Abanyarwanda baramutse biyemeje kurishyigikira ari benshi.

Mboneyeho akanya ko gusaba umunyarwanda wese n’inshuti z’abanyarwanda wumva arajwe ishinga n’AKARENGANE kagirirwa rubanda mu Rwanda, akaba yarabuze aho yanyuza umuganda we n’inkunga ye ko yakwegera Ishyaka Ishema, byashoboka akaribera umufatanyabikrwa.

Dutewe ishema no kwitwa ABATARIPFANA bitari mu izina gusa , ahubwo tukaba tugiye kubyerekana mu bikorwa mu minsi mike iri imbere aha.

Nifurije  amahoro Abanyarwanda aho bari hose, kandi mbimbutsa ko bagomba kwihagurukira bagaharanira uburenganzira bwabo aho gukomeza kurota ngo hari abandi babitubereyemo : ak’imuhana kaza imvura ihise!

Vital Ramadhan ,

Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Wagga Wagga

AUSTRALIA: Ikibazo si Hutu-Tutsi, Kiga-Nduga. Ikibazo Opozisiyo ifite ni : UKORERA NDE ?

Australia visit

Padiri Nahimana (hagati) yasuye Abanyarwanda muri Australia

Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda,Umukandida w’Ishyaka Ishema akomeje ingendo zo kuganira n’abanyarwanda batuye hanze y’igihugu. Muri urwo rwego , guhera taliki ya 8/11/2014 ari kuganira n’Abanyarwanda bo mu gihugu cya Australia , barungurana ibitekerezo ku mateka y u Rwanda, ku bibazo bya politiki bihangayikishije Abenegihugu no ku ruhare buri wese yagira kugira ngo impinduka nziza dutegereje igerweho bwangu.

Muri uko kujya impaka no kungurana ibitekerezo, bikomeje kugaragara ko ikibazo kiriho mu Rwanda atari uko turi abahutu cyangwa abatutsi, tukaba dukomoka i Nduga cyangwa mu Rukiga. Birumvikana ko tudakwiye na busa kwirengagiza amateka y’u Rwanda ngo twiyibagize ukuntu ubwoko cyangwa akarere byakomeje gukoreshwa mu gucamo Abanyarwanda bikozwe n’udutsiko tugamije kwikubira ibyiza by’igihugu.

By’umwihariko muri iki gihe, biragaragara ko Agatsiko ka Paul Kagame na FPR ye  ari nako konyine duhanganye, karimbura abanyarwanda muri rusange, baba abahutu cyangwa abatutsi, baba abakiga cyangwa abanyenduga. Isasu ntiritoranya akarere, akandoya ntikarobanura ubwoko.

Nanone kandi bimaze kugaragarira bose ko Agatsiko gakoresha Intore ziganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu kugirango bahe utuzi bene wabo b’Abahutu. Agatsiko gakoresha Abatutsi kugira ngo bamene amaraso y’abandi batutsi, babagambanire, babagurishe, babarase, babanigishe ibiziriko, babafungishe, babirukanishe mu kazi….uyu muco mubi wo guteranya Abanyarwanda hagamijwe indonke ukaba udakoreshwa mu giturage gusa ahubwo mu ngabo z’igihugu iyo virusi yo guhakirizwa ugurisha abavandimwe bawe ikaba yarahawe intebe ku buryo buteye isoni.

Niyo mpamvu Abanyarwanda bose , ari abasivili n’abasilikari, bakwiye kubumbura amaso , bakanga kugendera kuri politiki yo gucamo abanyarwanda ibice ya FPR hashingiwe ku bwoko, inkomoko cyangwa amaramuko.

Nanone kugira ngo impinduka nyayo ishobore kugerwaho, abanyarwanda baganiriye n’Umukandida w’Ishyaka Ishema kuri izi ngingo zikurikira kimwe n’izindi zisa nazo :

(1)Hakenewe “generation nshya” y’Abalideri batagendera kuri baranyica kandi bataboshywe n’amateka mabi yashenye igihugu cyacu

(2)Hakenewe guhindura imyumvire bwangu umunyarwanda wese akumva ko politiki itagomba guharirwa Abanyakinyoma, abicanyi n’Abajura, kandi ko abanyarwanda ubwabo bifitemo ubushobozi bwo guhindura ibintu mu gihugu cyabo badategereje ko abazungu aribo bazabibakorera mu gihe bizwi neza ko “ak’imuhana kaza imvura ihise”.

(3)Hakenewe ko buri munyarwanda atinyuka kwinjira mu ishyaka rya politiki rimunyuze , kandi ntibaryinjiremo buhumyi ahubwo bakarijyanwamo  no kugira uruhare mu kuriha ingufu kugira ngo rizabageze ku mpinduka bifuza.

(4)Hakenewe  uburyo  bwo kwihutisha  strategie y’ uko ingufu zubaka zarushaho kwegerana aho gutatana .

(5)Igihe kirageze ko Opozisiyo yaha agaciro amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka w’2017 kandi ikayagiramo uruhare hagamijwe kuyifashisha kugira ngo hasezererwe ubutegetsi bw’igitugu no gusubiza Abanyarwanda ishema ry’ukwishyira ukizana mu gihugu cyawe aho gukomeza kubaho nk’abacakara, indorerezi, inkomamashyi n’abagerererwa.

(6)Hakenewe ingufu nshya kandi zubatswe ku buryo bwihuse zatuma Impuzi ziri mu mashyamba ya Kongo zitaraswa ahubwo zigahabwa amahirwe yo kwinjira mu buzima bw’igihugu cyabo mu mucyo, badacunaguzwa.

Umwanzuro

Umukandida w’Ishyaka Ishema, Padiri Thomas Nahimana, arashimira Abanyarwanda ba Queensland bamwakiriye neza kandi akaba yarakiriye neza inkunga yose bamusezeranyije. Nawe ntazabatenguha ku bijyanye n’ibitekerezo ndetse n’amasezerano bumvikanyeho.

Ibiganiro birakomeje mu zindi ntara za Australia.

Muragahorana Ishema.

Ernest SENGA, ushinzwe Ishyaka Ishema muri Australia.