Sandrine De Vincent yabaye Miss All Canada 2014.
Nk’uko byari byagenze mu mwaka wa 2013, uyu mwaka wa 2014 Sandrine de Vincent wari ufite ikambarya Miss Social Media 2013 yitabiriye irindi rushanwa ry’ubwiza mu gihugu cya Canada. Uyu mwari ufiteuburanga buhebuje ndetse n’ubwenge butangaje niwe wabaye Miss All Canada muri iri rushanwa.
Imyiteguuro imaze kunozwa neza, ku itariki ya 25 Kanama 2014 nibwo abakobwa batandukanye batambagiye ku ruhimbi biyereka abari bitabiriye uwo muhango. Byaje kuba akataraboneka bigeze mu gihe cy’ibibazo aba bakobwa babazwa ku byerekeye n’imishinga bakwitaho mu gihe baba bahawe iryo kamba ry’ubwiza. Sandrine de Vincent yakomeje umushinga we wo guteza imbere umwari n’umutegarugori mu bihe by’imidugararo (Conflicts). Aha yibanda ku bana b’abakobwa hamwe n’abategarugori bagerwaho n’ibibazo by’intambara na cyane cyane ababa mu makambi y’impunzi.
Sandrine de Vincent
Mu gusobanura umushinga we, Sandrine de Vincent yavuze ko ubu ari hafi gushyira ahagaragara umuryango utegamiye kuri Leta yashinze ukaba uzifashishwa mu kumvikanisha ibibazo by’impunzi z’abari n’abategarugori, dore ko bagerwaho n’ingaruka nyinshi mu buryo butandukanye. Yemeza ko umwana w’umukobwa yifitemo ubushobozi bwo guhindura isi nziza ariko kenshi ingorane n’ibibazo by’ubuzima bubi zigatuma atabigeraho. Yongeyeho ko akenshi usanga inzego mpuzamahanga zifatirwamo ibyemezo zitita ku ngaruka ibyo byemezo bizagira ku bana b’abakobwa ndetse na ba nyina mu gihe kandi nyamara ibyo byemezo biba byitwa ko byafatiwe abagabo. Ati : « hari n’igihe bavuga ngo bagiye guhana umugabo ariko umugore akaba ari we ugerwaho n’igihano kirushijeho. Sandrine de Vincent niwe watsindiye ikamba rya Miss Canada.
Twaramwegereye tumubaza uko yakiriye igihembo cya Nyampinga wa Canada muri uyu mwaka wa 2014. Sandrine yadusubije ko mu by’ukuri iri ritari irushanwa ry’ubwiza kuko ubundi umwari w’umunyarwandakazi afite ubwiza budahigwa. Ati : « ikinshimishije muri byose ni uko nabonye umwanya wo kuvugira abari n’abategarugori bababaye mu makambi y’impunzi, mu ntambara hirya no hino yewe no mu bihugu bitabaha uburenganzira bwabo bujyanye n’ikiremwamuntu ». Yongeyeho ko icya ngombwa atari ubwiza, ahubwo icyo ubwo bwiza bukoreshwa (What matters is not beauty, but what it is used for).
Sandrine de Vincent Manirere ni umunyarwandakazi wakuriye mu mahanga ubu akaba yiga icyiciro cya kabiri (Master’s degree) mu byerekeye amahoro no gukemura impaka (Peace and conflict management) muri kaminuza ya Toronto mu gihugu cya Canada.
Bimaze kugaragara ko u Rwanda rufite abana hirya no hino bafite impano zitandukanye kandi bakaba bahiga isi yose. Sandrine de Vincent ni umwe muri abo. Igisigaye ni ubushake bwo gukora urubuga buri wese yisangamo kugira ngo igihugu cyacu kibibyaze umusaruro nyawo.
Ubwanditsi.
Pingback: Mu mwaka 2014 Sandrine De Vincent yongeye guhesha ishema u Rwanda.
Reblogged this on gahunde.
LikeLike