Umuyobozi wa INATEK yahotowe

Amakuru Umuseke ufitiye gihamya, ni ay’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo aze gufata ibyo kurya bya mu gitondo bagaheba.

Nyuba ngo baje gukomeza kumutegereza, bigera mu masaha ya saa sita babona ntaje ku meza uko byari bisanzwe, ni ko gukomanga bumva nta muntu ukingura, ndetse bahamagara telefoni ye babura uwitaba, nyuma baratabaza abantu baraza bica urugi basanga yapfuye.

Amakuru aravuga ko basanze umurambo wa Padiri Karekezi ufite igikomere mu mutwe, ndetse imbere y’igitanda ngo hari amaraso menshi.

Ubu hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo uyu wari Recteur wa INATEK yaba yazize nk’uko amakuru aturuka muri iyi Kaminuza yo mu karere ka Ngoma abivuga.

Umuseke wagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi ngo agire icyo atangaza ariko ntibirashoboka.

UMUSEKE.RW

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s