Turatabariza umuturage witwa TWIZEYIMANA Aroni wafashwe n’inzego zishinzwe umutekano akaba afungiwe ahantu hatazwi mu buryo bunyuranyije n’amatageko.
TWIZEYIMANA Aroni yavutse mu mwaka w’1973 .Yakoraga umurimo w’Ubumotari(gutwara abagenzi kuri moto) . Yari atuye ahitwa ZINDIRO, hafi yo kwa nyakwigendera Nayinzira Nepomuseni; ni mu Mudugudu wa MATWARI, Akagari ka MASORO, Umurenge wa NDERA, Akarere ka GASABO. Se umubyara yitwa GASHUGI, nyina akitwa NYIRANDONDOGOZI.
TWIZEYIMANA Aroni yashakanye na MUKABUGABO Claudine w’imyaka 34, bakaba bafitanye abana batatu.
TWIZEYIMANA Aroni yahagurutse iwe mu rukerera rwo ku italiki ya 11/8/2016 avuga ko agiye gutabara incuti ye yagize ibyago i CYANGUGU . Gusa urwo rugendo ntiyashoboye kurukomeza kuko yafatiwe n’inzego zishinzwe umutekano i NYABUGOGO. Icyakora hari umugabo Aroni TWIZEYIMANA yatumye kumenyesha umufashawe Claudine MUKABUGABO ko yatawe muri yombi n’ inzego zishinzwe umutekano . Nanone kandi uwo muntu yashyikirije Claudine MUKABUGABO amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 14, amubwira ko ari Aroni wamusabye kuyasubiza mu rugo. Ni ukuvuga ko uwo muntu azi neza ibyabaye kuri Aroni TWIZEYIMANA, akaba kandi atayobewe uko Aroni yafashwe, abamufashe n’aho bamujyanye . Ubutabera buramutse bushaka gukurikirana iki kibazo bwahera ku buhamya bw’uwo mugabo!
Biratangaje kubona mu gihugu nk’u Rwanda kivuga ko gikataje mu miyoborere myiza , umuturage w’inzirakarengane nk’uyu Aroni TWIZEYIMANA afatwa n’inzego zishinzwe umutekano, agafungirwa ahantu hatazwi, akimwa uburenganzira bwo gusurwa n’abo mu muryango we ndetse n’ubwo kugezwa imbere y’umucamanza kugira ngo niba hari ibyaha akekwaho abibazwe mu nzira ziciye mu mucyo kandi ziteganywa n’amategeko. Iyi mikorere idasobanutse , iha igihugu cyacu isura mbi , ikwiye kugawa na bose kandi igacika burundu.
Mu gihe twariho twandika iyi nkuru , twasanze ari ngombwa kujya kubaza Claudine MUKABUGABO uko abayeho muri iki gihe. Yadutangarije ko yazengurutse Gereza zitari nke na Kasho nyinshi ashakisha umugabo we, ariko akaba yaramubuze . Ikigaragara ni uko n’abayobozi bose guhera mu nzego z’ibanze ndetse n’iza polisi batashatse kumufasha gushakisha cyangwa se nibura ngo bamuhe amakuru afatika kugira ngo amenye niba umugabo we akiriho cyangwa se yarishwe . Abana ba Aroni Twizeyimana nabo bazonzwe n’agahinda kubera kutamenya neza ibyago byaba byaragwiriye umubyeyi wabo. Baraho batagira kirengera, barasa n’aho batagishoboye kwiga ishuri kuko batagifite umubyeyi wabarihiraga .
Hejuru y’ibyo , twamenyeshejwe ko Banki ishaka gusohora Claudine n’abana mu nzu ngo bajye kwangara bityo iyo nzu itezwe cyamunara, kubera ideni Aroni yari yarafashe. Uyu muryango ni uwo gutabarwa.
TWIZEYIMANA Aroni yari azwi nk’umuturage w’umunyamahoro, ntawe yahohoteraga, nta n’umuturage wundi bari bafitanye amakimbirane . Ahubwo ndetse yari umuntu w’umugiraneza wajyaga wibuka gufasha bamwe mu batishoboye urushije ubushobozi. Abaturanyi be bamukundaga.
UMWANZURO
Turasaba abategetsi bose iki kibazo kireba ko bakora ibishoboka bagasobanurira abaturage iby’aka karengane gakomeje kugirirwa rubanda , bakarekura Aroni TWIZEYIMANA bidatinze agasubira iwe, kandi akarenganurwa .
Gusa nibyumvikane ko iri rigiswa rya hato na hato rikorerwa abenegihugu b’inzirakarengane mu mpande zinyuranye z’igihugu rimaze gutera umujinya abaturage batari bake. Rikwiye guhagarara mu maguru mashya.
Turakomeza tubakurikiranire iby’iki kibazo, kugeza ubwo tuzamenya ko cyabonewe umuti .
UMUTONI Aurore,
Kigali, Rwanda .