
Abanyarwanda babivuze ukuri ko “Akuzuye umutima gasesekara ku munwa”! Mu kiganiro cyo kwibuka ku nshuro ya 26 cyahise kuri televiziyo y’u Rwanda, Tito Rutaremara uri ku isonga mu bashinze umutwe wa FPR -Inkotanyi yashimangiye ukuri kuzwi na bose ariko bamwe mu bayoboke baciriritse ba FPR – Inkotanyi bakaba baguhakana bivuye inyuma. Mu kiganiro gifite umutwe ugira uti : “uruhare rw’amashyaka n’abanyepolitiki muri jenoside yakorewe abatutsi, igice cya kabiri”; Tito Rutaremara yemeza ko FPR -Inkotanyi yari yarakwije abayoboke bayo (abakomando n’abakada) muri selire zose zo mu gihugu kandi baracengeye no mu mitwe yose ya politiki yari mu gihugu!
Impaka zikunze kuba nyinshi iyo abantu bavuze ko FPR Inkotanyi yohereje abakomando bagacengera mu mutwe w’interahamwe za MRND no mu rubyiruko rw’indi mitwe ya politiki inyuranye yari mu gihugu mbere ya jenoside yo mu 1994. Abantu bose bazi ko abo bakomando n’abakada ba FPR bivanze n’interahamwe ko aribo bakoze akazi kanini ko kwica abatutsi benshi n’abahutu bari mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND kugirango barusheho gusiga icyasha cy’ubwicanyi MRND n’abahutu bose muri rusange. Major Théogène Rutayobomba wabaye umusilikare mu kuru w’inkotanyi ubu akaba yarahungiye muri Amerika yavugiye kuri radiyo Itahuka ko interahamwe zitari ibicucu kuburyo zitari gushobora gutahura abakomando bacye b’inkotanyi bari kuba bazihishemo ariko Tito Rutaremara we aratubwira ko abakomando n’abakada ba FPR bari mu gihugu hose ndetse bakaba bararushaga ubwishi abaselire ba MRND. Rutaremara agira ati:
“Gushaka abayoboke byaradushishikaje kuko mu mwaka w’1993 twari dufite amaselire 149 muri Kigali, twe uko twakoraga twatangiye turi bacye dutangira no gushaka abandi (mobiliser) , abanyarwanda bose bari hanze kugirango bagemo kimwe n’abari imbere mu gihugu. Méthodologie (Uburyo) yacu twakoresheje si kimwe n’iyabo; twebwe twabanje kureba abacadre ba politiki (abakada) babanza kwiga umurongo wa politiki, abo ngabo nibo twohereje bajya kwigisha abandi…aho twari turi ntabwo twari dufite ubwigenge bwacu, twagiye dukorera mu ibanga, selire yacu mu bigo by’impunzi yashoboraga kugera ku bantu 300 ariko mu Rwanda twari twarashyizeho ko batagomba kurenga abantu 5 muri buri selire kandi abo bantu ntibamenyane ahubwo bakamenywa n’uwo hejuru ubashinzwe. Twabagiraga inama yo kujya mu mashyaka yose…”
Ikigaragara cyo ni uko Ishyaka rya MRND ryari rifite abasilikare barishyigikiye ndetse n’umutwe w’interahamwe witwara gisilikare; FPR Inkotanyi nayo ikagira abasilikare n’abakada bitwara gisilikare uretse ko FPR yo yari ifite akarusho kuko abakada bayo bari mu gihugu cyose kandi bari no mu mashyaka yose; iki akaba ari ikimenyetso simusiga cy’uko FPR-Inkotanyi yateguye jenoside ikayishyira mu bikorwa yifashishije abakada n’abakomando bayo yanyanyagije hirya no hino mu gihugu. Andi mashyaka yari asigaye nta basilikare nta n’urubyiruko rwitwaje intwaro yari afite ahubwo akaba yarishwe n’abayoboke b’ayo mashyaka yombi yitwaje intwaro (MRND na FPR). Umwanditsi akaba n’umunyamakuru Madame Judi Rever yahise atanga ubutumwa ku rubaga rwe rwa twitter yemeza ko imvugo ya Rutaremara ishimangira ubushakashatsi yakoze bw’uko FPR-Inkotanyi ariyo yateguye kandi igashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi !
Ngirango abajya impaka kuri Major Rutayomba w’inkotanyi wavuze ko abahutu bishe abatutsi bagera kuri 80% bagomba kureka izo mpaka kuko uwo musilikare atarusha ubukotanyi Tito Rutaremara! Wenda iyo Major Théogène Rutayomba avuga ko inkotanyi zakoze jenoside zigera kuri 80% byari kumvikana!
Ikiganiro cyose kigaragaza uruhare rwa FPR muri jenoside y’abatutsi yageretse ku bahutu!