Guhera mu mwaka wa 2006, umuryango w’abibumbye washyizeho akanama gashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu ku isi. Buri myaka itanu ako kanama karaterana kagasuzuma aho iryo yubahirirzwa rigeze kandi kagatanga amabwiriza yerekana ibigomba gukorwa mu rwego rwo guteza imbere ubwo burenganzira. Ku Rwanda, bimaze kuba inshuro ya gatatu ruhabwa urutonde rw’ibigomba gutungwanywa, ariko aho kugira ngo bikorwe, ahubwo ku nshuro ikurikiyeho, haboneka ibindi bikorwa byica uburenganzira byiyongera ku bya mbere. Aha ni ho benshi bahera bagira bati, ni ugukurayo amaso, niba hadashyizweho uburyo bukakaye, FPR izakomeza kwica abantu nk’aho nta cyabaye.
Mu ibaruwa ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryagejeje ku kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, iri shyaka rirasaba ko hakurikizwa ingingo ya 41 na 42 zigenga ako kanama , maze hagafatwa ibihano ku bantu bakuriye abandi mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu. Abantu 33 basabirwa ibihano bagabanyijemo ibice bitatu: icy’abasirikare, abanyapolitiki, n’abafite imitungo.
Nk’uko ishyaka Ishema ribisobanura, ngo uretse uruhare abanyapoltiki n’abasirikare bagira mu kwica, gufungira ubusa, gutoteza no kubuza amahwemo abenegihugu, uruhare rw’abanyamafaranga ntirukwiye kwirengagizwa. Akenshi usanga aya mafaranga yaribwe mu yagenewe ibikorwa bya Leta kandi agakoreshwa mu kugura ibinyamakuru mpuzamahanga n’ibigo bikora ubuvugizi (Public Relations) kugira ngo bikomeze kubeshya ko mu Rwanda nta kibazo gihari, no kubangamira ibinyamakuru bitangaza amakuru nyayo ajyanye n’ihoohoterwa ry’ikiremwamuntu.
Dore abo bantu basabirwa ibihano:
Abanyapolitiki
- Paul KAGAME
- Ines MPAMBARA
- Tito RUTAREMARA
- François NGARAMBE
- Johnston BUSINGYE
- Edouard BAMPORIKI
- Marie Immaculée INGABIRE
- Tom NDAHIRO
- Anastase SHYAKA
- Vincent KAREGA
- Donatilla MUKABALISA
- Jean-Pierre DUSINGIZEMUNGU
- Louise MUSHIKIWABO
- Jean Damascène BIZIMANA
Abasirikare
- James KABAREBE
- Dan MUNYUZA
- Jeannot RUHUNGA
- Mubarak MUGANGA
- Theos BADEGE
- Marie Michelle UMUHOZA
- Ruki KARUSISI
- Fred IBINGIRA
- Jean Bosco KAZURA
- Willy RWAGASANA
- Patrick NYAMVUMBA
- Dodo TWAHIRWA
Abanyamitungo
- Jeannette KAGAME
- Ange KAGAME NDENGEYINGOMA
- Bertrand NDENGEYINGOMA
- Ivan CYOMORO KAGAME
- Sande KABAREBE
- Hatari SEKOKO
- Denis KARERA
Amasezerano mpuzamahanga ateganya iki?
Iyo hari ubutegetsi butubahirije amahame mpuzamahanga kandi bikaza kugaragara ko ibihano bidashobora gufasha mu guhindura imyitwarire, akanama gashinzwe umutekano ku isi kagomba gutera indi ntambwe mu gufasha abenegihugu guhindura ubutegetsi.
Muri urwo rwego, igice cya VII cy’amasezerano y’umuryango w’abibumbye yemerera akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kwifashisha ibihano n’ingamba, cyangwa igihe gito cyo gukoresha ingufu, mu kubungabunga cyangwa kugarura amahoro n’umutekano mpuzamahanga. Ingingo ya 41 iteganya gukoresha ibihano by’ubukungu no guhagarika itumanaho. Icyakora, akanama gashinzwe umutekano gashobora gusuzuma ubundi buryo butandukanye, ibihugu byose bigize Umuryango w’abibumbye bigomba gushyira mu bikorwa hakurikijwe ingingo ya 25 y’amasezerano y’umuryango w’abibumbye, cyangwa se akanama gashinzwe umutekano gashobora guhamagarira ibihugu ku bushake gutanga ibyo bihano.
Byongeye kandi, ingingo ya 42 y’amasezerano y’umuryango w’abibumbye agaragaza ko niba akanama gashinzwe umutekano kabonye ko ingamba ziteganijwe mu ngingo ya 41 zidatanga umusaruro, cyangwa byagaragaye ko zidahagije, akanama kemerewe gukora ibikorwa byose bibonwa ko ari ngombwa, kugirango habungabungwe cyangwa hongere gushimangirwa amahoro n’umutekano mpuzamahanga.
Ibihano bisabirwa aba bantu 33 birimo kutemererwa gutemberera mu mahanga, gufatira imitungo yabo, no gufatwa bagashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga ngo bisobanure ku birego byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ubwanditsi