Category Archives: Politics

PS-IMBERAKURI: Aho Alexis Bakunzibake ntiyaba ari “Ingambanyi ikoreshwa na FPR” ?

Bernard Ntaganda

Twebwe, Bernard Ntaganda, Perezida Fondateri w’Ishyaka PS-Imberakuri,

 

Dushingiye ku itegeko-teka rya Ministri No 07/07/01 ryo kuwa 07 Nyakanga 2001 ryemera ishyaka PS Imberakuri nk’umutwe wa politiki ufite icyicaro cyawo i Kigali mu Rwanda ;

Dukurikije itegeko-shingiro ndetse n’itegeko ngengamikorere y’ishyaka Imberakuri, aya mategeko akaba ariyo aha PS-Imberakuri ububasha n’ubushobozi bwemewe n’amategeko, bukubahwa kandi bukubahirizwa n’abantu bose ;

 

Twibukije itangazo rigenewe Abanyamakuru No 19/P.S.IMB/013 ry’ishyaka PS Imberakuri ;

 

Tumaze kubona icyiswe icyemezo cy’Inama Nkuru y’igihugu ngo yaba yarateranye ku itariki ya 2 Gashyantare 2014 ;

 

Tugarutse ku ihame ry’uko inzego z’ishyaka ryacu zigomba gukorera imirimo yazo ku cyicaro gikuru cy’ishyaka ;

 

Mu rwego rwo gukumira uburiganya n’ukujarajara bikabije biranga bamwe mu bayobozi b’ishyaka bagiye mu buhungiro ku mpamvu zifite cyangwa izidafite ishingiro;

 

Dutangarije amashyaka yose ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, abantu bose haba mu gihugu cyangwa se ku rwego mpuzamahanga, abarwanashyaka b’ishyaka bari mu Rwanda cyangwa se mu mahanga, ibi bikurikira : 

alexis-bakunzibake

 

 Alexis Bakunzibake

Ingingo ya mbere :

Mu rwego rwo guharanira inyungu nyakuri z’ishyaka PS-Imberakuri, abayobozi bari mu buhungiro basabwe gukomeza gukora imirimo yabo ya politiki bubuhiriza uburyo bwagenwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru No 002/PS.Imb/2013 nashyizeho umukono. Bitabaye ibyo bazafatwa nk’Ingambanyi zikorera FPR. 

 

 Ingingo ya 2:

 

Ishyaka PS-Imberakuri ni ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kandi rikorera imirimo yaryo ya politiki mu Rwanda, ahari icyicaro cyaryo. Inama y’igihugu ivugwa na Bwana Bakunzibake Alexis ntiyigeze itumizwa mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa se ngo ibere ku cyicaro cy’ishyaka. Kubera iyo mpamvu, ibyemezo byayo nta gaciro nta n’ishingiro bifite.

 

Ingingo ya 3 :

 

 Mu gihe cyose Bwana Bakunzibake Alexis cyangwa se mugenzi we Imaculata batarabasha gukorera imirimo yabo ku mugaragaro ku cyicaro gikuru cy’ishyaka, ntibagomba gufatwa nk’abavugira Ishyaka .

 

 Ingingo ya 4 :

 

Tuributsa ko ibibazo bireba ishyaka PS-Imberakuri hanze y’u Rwanda bishinzwe ku buryo budasubirwaho Bwana Ryumugabe Jean Baptiste kuko ari we uhagarariye Ishyaka imbere y’amategeko mu mahanga.

 

Ingingo ya 5:

 

Nk’uhagarariye ishyaka imbere y’amategeko nkaba na Perezida Fondateri w’ishyaka; nshingiye ku cyifuzo cy’inama y’igihugu yateranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ntangaje ko Bwana Sylver Mwizerwa wari umuvugizi w’ishyaka agizwe Umunyamabanga mukuru.

 

Ingingo ya 6:

 

Iri tangazo rigamije kurwanya uburiganya n’ukujarajara bikabije bibangamira inyungu z’ishyaka n’iza opozisiyo muri rusange.

 

Ingingo ya 7:

 

Ibikorwa byose binyuranyije n’iri tangazo bizafatwa nk’ibikorwa by’urugomo n’ubugambanyi kandi bigenerwe igihano kibikwiye .

 

Bikorewe muri Gereza ya Nyanza, kuwa 6 Gashyantare 2014,

 

Me Ntaganda Bernard, Perezida Fondateri wa PS-Imberakuri.

 

[Byahindiwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi bwa Leprophete-Umuhanuzi]

 

 

 

 

  Source: leprophete Umuhanuzi

When the Hills Ask for Your Blood by David Belton – review

hills ask for your blood

Crosses mark a mass grave in Kigali, Rwanda. Some 800,000 people were killed in the country during the 1994 genocide. Photograph: Louise Gubb/Corbis

My first reaction when confronted with David Belton’s book was to ask what is to be gained from yet another book retelling the horrors of the Rwandan genocide? A part of me still feels that way, but what makes this one stand out is that it is not simply an account of the events of 1994. It brings the story right up to date, confronting the dilemmas and tensions that lie not far below the surface in that most tragic and beautiful of countries.

Belton is a television journalist who was first dispatched to Rwanda at the time of the genocide and who has since been back several times. This elegantly written book is part personal odyssey, part history, but above all it is a tribute to one remarkable man, a Bosnian Croat Franciscan priest, Vjeko Curic, who, almost alone among foreigners, stayed throughout the slaughter and in so doing saved many lives.

No recitation of bald statistics can do justice to the nightmare. It is enough to note that in the space of less than 100 days 800,000 men, women and children were murdered, many chopped to pieces with machetes. The victims were mainly from the minority Tutsi tribe. The killers were mainly Hutus, the majority ethnic group. The killers were not some alien species or invading army, they were the former friends and neighbours of those they slaughtered, goaded into an orgy of hatred by an evil, insane regime determined to achieve ethnic purity. Nor was the picture unremittingly bleak; everywhere there were acts of heroism: Hutus who refused to participate in the killing, who sheltered Tutsi neighbours and who, in many cases, paid with their lives.

Belton tells the story in three time frames: 1994, 2004 and 2012-2013. The genocide he recounts by painstakingly reconstructing the experience of two people – Jean-Pierre, his driver and fixer, and Father Curic. Jean-Pierre survived, with the help of a Zairean friend, by hiding for two months and 16 days in a disused sceptic tank. He emerged to find that while, remarkably, his wife and children had survived, his parents and seven of his 10 siblings had not.

Father Curic, a latter-day Schindler, looms large throughout. A handsome, fearless, irrepressible, whisky-drinking bundle of energy, bribing, cajoling, bullying. One minute giving sanctuary to terrified Tutsi, the next smuggling them out of the country in a compartment on the underside of his lorry. We first come across him driving into the capital, Kigali, as the slaughter begins, to rescue a Tutsi businessman. Confronted by members of the Hutu presidential guard at a roadblock, he tells them that he is en route to collect his cook and offers them $500 for safe conduct. As he drops them back at the roadblock, one of the soldiers leans into the car and fixes the rescued man with a hard stare. “I know he is not your cook,” he says. “No one pays that kind of money for a cook.”

Before long Curic is organising convoys of food and medical supplies from the Red Cross in neighbouring Burundi to the thousands of desperate Tutsi seeking sanctuary at the nearby cathedral and elsewhere. Each trip involves running the gauntlet of a dozen or more roadblocks and at every one the criminals manning them have to be bribed, and appeased. When some semblance of order is eventually restored, Curic redirects his efforts into building homes and feeding the tens of thousands of alleged genocidaires who clog the local jail.

vjeko curic david belton

Franciscan priest Vjeko Curic, who helped many Tutsis escape slaughter and was assassinated in 1998.

Perhaps it was inevitable that sooner or later the priest would fall foul of the new authorities. He soon noticed that, for all the talk of reconciliation and justice, revenge killings by forces loyal to the new regime went uninvestigated. Soon he was heard complaining that “life had been simple during the genocide: there were the victims and there were the killers. Now Rwanda was a seething mass of local jealousies and ethnic rivalries”. Curic survived several attempts on his life and cheerfully ignored warnings that he should leave until, in January 1998, he was shot dead in broad daylight. His assassin was briefly detained by passersby, but escaped. His death remains unexplained to this day.

In many respects, as Belton acknowledges, Rwanda’s progress in the 20 years since the genocide has been remarkable. To be sure, the country is for all practical purposes a one-party state ruled by a Tutsi elite, but great order prevails under heaven. As anyone who has spent time there will testify, there is an energy and efficiency about the new Rwanda that is generally lacking in most other parts of Africa. Singapore, not Africa, is the role model. Officially at least there is no more talk of Tutsi and Hutu, only of Rwandans.

And yet, as Belton soon discovers, one does not have to scratch hard to discover that all is not as it seems. Is it possible, he asks the president, Paul Kagame, for Rwanda to outpace its ethnic past? “There is a long pause. The two presidential aides sit motionless… when he next speaks his voice is whispery quiet. ‘We have to,’ he says. ‘We have no choice.'”

Source: http://www.theguardian.com/books/2014/feb/16/hills-ask-blood-david-belton-review

“Ndi Umunyarwanda” yatumye asaba imbabazi uwo yari yarabeshyeye ko yamufashe ku ngufu muri Jenoside

Murebwayire Annoncee wo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza avuga ko Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatumye asaba imbabazi umuryango w’umuntu yari yarashinje ibyaha by’ibihimbano mu nkiko Gacaca.

Murebwayire yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akavuga ko mu gihe cya Jenoside yahunganye na Niyoyita Antoine bari baturanye, ariko we akaba atarahigwaga muri Jenoside.

Nk’uko bigaragara mu buhamya bwanditse yatanze asaba imbabazi bukanashyirwaho umukono wa noteri, Murebwayire avuga ko ubwo bari bageze mu murenge wa Kabarondo bahunga baguye mu nterahamwe nyinshi zikamutema, icyo gihe ngo yahise akeka ko Niyoyita ariwe wamugambaniye.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatumye Murebwayire asaba imbabazi uwo yari yarabeshyeye ko yamufashe ku ngufu muri Jenoside.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatumye Murebwayire asaba imbabazi uwo yari yarabeshyeye ko yamufashe ku ngufu muri Jenoside.

Ibyo ngo byamuteye kwanga Abahutu aho bava bakagera, ndetse n’aho Jenoside irangiriye ngo ashakisha icyaha kiruta ibindi kugira ngo yihorere kuri Niyoyita, maze ahita amushinja ko yamufashe ku ngufu muri Jenoside kandi atari byo.

Icyo gihe Niyoyita ngo yahise akatirwa igifungo cya burundu, ariko inkiko Gacaca zimukatira yaratorotse ku buryo kugeza n’ubu nta muntu uzi irengero rye. N’ubwo Niyoyita yari amaze gukatirwa burundu, Murebwayire avuga ko yakomeje guperereza agasanga uyu wahoze ari umuturanyi we atari we wamugambaniye.

Mu gihe gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatangizwaga ngo Murebwayire yumvise akwiye kuvugisha ukuri kuko yababajwe n’uburyo yabeshyeye umuntu bakamukatira burundu bigatuma aburana n’umuryango we, maze yiyemeza kwandika ubuhamya buvuguruza ibyo yashinjaga Niyoyita mu nkiko Gacaca.

Mukagatare Saverina (mushiki wa Niyoyita) avuga ko ubu imiryango yombi ibanye neza nta kibazo.

Mukagatare Saverina (mushiki wa Niyoyita) avuga ko ubu imiryango yombi ibanye neza nta kibazo.

Ati “Ibyo nakoze byose nabikoreshejwe n’agahinda n’umubabaro kuko ntacyo yamariye kandi wenda yaragombaga wenda kugikora. Ariko igihe kiza kugera ngenda mbona ukuntu abantu batanga ubuhamya banezerewe muri Ndi Umunyarwanda, hamwe no gusenga nanjye ndavuga ngo ngomba kugira icyo nkora”.

Nubwo hari hashize igihe kinini Murebwayire atavugana n’umuryango wa Niyoyita ngo yafashe gahunda yo kwegera uwo muryango awusaba imbabazi.

Ati “Nafashe umwanya ndagenda njyayo, ku bwabo ahari bumvaga bitakunda ariko kubera ko nari mfite umutima umpata njye nagiyeyo turaganira urugwiro ruba rwose ndetse ndongera njyayo bwa kabiri na bo baraza baransura, tumarana ubwoba ari yo mpamvu naje kuvuga nti rero ibyabaye byarabaye mumbabarire ndashaka ko tubohokana ndetse uwo muvandimwe wanyu niba akinariho tugashakisha n’uburyo yataha kuko njye namenye Imana kandi ndi Umunyarwanda”.

Murebwayire akomeza avuga ko umuryango wa Niyoyita wamukundiye bakiyunga, ariko mu rwego rwo gukemura ikibazo cya Niyoyita wari warakatiwe burundu ngo bamugira inama ko yabinyuza kwa noteri w’akarere kugira ngo ubuhamya atanga bugire agaciro, ari na yo mpamvu yanditse ubuhamya bwe asaba imbabazi bukanashyirwaho umukono wa noteri.

Rurangirwa John wagize uruhare mu kongera guhuza imiryango yombi avuga ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda atari amaco y'inda nk'uko bamwe babivuga.

Rurangirwa John wagize uruhare mu kongera guhuza imiryango yombi avuga ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda atari amaco y’inda nk’uko bamwe babivuga.

Kuri ubu iyo miryango yombi ibanye neza kandi ngo nta wishisha undi nk’uko bivugwa na Mukagatare Saverina, mushiki wa Niyoyita. N’ubwo ngo mu minsi ya mbere batizeraga ko ibyo Murebwayire ababwira ari ukuri, uko iminsi yagendaga ngo bagiye babona ko yari akomeje ku buryo ubu babanye neza.

Mukagatare agira ati “Kubera ibyo nabonaga navugaga ko bidashoboka, ariko nyuma tuje kugenda duhura ndavuga nti rwose uriya muntu Imana yamukoreye ibitangaza, dukomeza kumwegera kugeza n’ubu turavugana turasurana, abana be baza mu rugo, abanjye bakajya iwe, nta kibazo”.

Ndi Umunyarwanda si amaco y’inda nk’uko bamwe babikeka Hari abantu bakunze kunenga gahunda ya Ndi Umunyarwanda bavuga ko ari gahunda itegeka Abahutu gusaba Abatutsi imbabazi, bakavuga ko bamwe mu bayobozi bayamamaza babikora kubera amaco y’inda.

Uhereye i bumoso ni bashiki ba Niyoyita Babiri, Murebwayire Annoncee, John Rurangirwa wagize uruhare mu guhuza imiryango yombi n'umuhungu wa Niyoyita (iburyo).

Uhereye i bumoso ni bashiki ba Niyoyita Babiri, Murebwayire Annoncee, John Rurangirwa wagize uruhare mu guhuza imiryango yombi n’umuhungu wa Niyoyita (iburyo).

Rurangirwa John wo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza wanagize uruhare runini mu kongera guhuza imiryango ya Murebwayire na Niyoyita avuga ko Ndi Umunyarwanda ari gahunda nziza, abayigisha Abanyarwanda badakwiye kwitwa ko babikoreshwa n’amaco y’inda.

Ati “Niba ari imiryango yari isanzwe ibana [ikaza kugirana ibibazo], none ubu umuntu akaba atinyuka akavuga ati iki kintu cyaramfashije numva mbohotse, nk’uko bari basanzwe banabana ubu barabana rwose. Ni abantu babanye neza, baganira, basangira ibintu byose bafite rwose ukumva ko ari igikorwa cyaje ari igisubizo”.

Kopi y'ibaruwa isaba imbabazi ikubiyemo ubuhamya bwa Murebwayire.

Kopi y’ibaruwa isaba imbabazi ikubiyemo ubuhamya bwa Murebwayire.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ngo ikwiye kugera ku Banyarwanda bose kuko ari bwo buryo bwiza bwakongera kubanisha Abanyarwanda nk’uko iyi miryango yombi yamaze igihe irebana ay’ingwe ibivuga. Murebwayire we avuga ko yiteguye gutanga ubuhamya bwe uko bishoboka, kuko ngo bushobora kugirira abatari bake akamaro.

Cyprien M. Ngendahimana

Source:http://kigalitoday.com/spip.php?article15649

 

 

 

Perezida Paul Kagame ngo yaba agiye kwirenza Petero Nkurunziza

 

 

Baca umugani mu kinyarwanda ngo « urwishe ya nka ruracyayirimo« . Abarundi n’abanyarwanda bibuka ukuntu ingabo z’abatutsi zivuganye perezida Melchior Ndadaye ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Uburundi. Kugeza n’uyu munsi abishe Ndadaye ntibigeze bagezwa imbere y’ubutabera, kandi barakidegembya.

 

Paul Kagame ari kumwe n'abo ari hafi kwivugana

Paul Kagame ari kumwe n’abo ari hafi kwivugana

 

Nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye, umuperezida wa mbere w’umuhutu wari watowe n’abaturage, havutse umutwe wa CNDD wari uyobowe na Léonard Nyangoma, maze ushinga n’igisirikari cyahanganye n’ingabo z’abatutsi kugeza ubwo umuryango mpuzamahanga wumvise uko ikibazo kimeze, usaba ko abarwana bajya mu mishyikirano.

 

Iyo mishyikirano yabereye mu gihugu cya Tanzaniya mu mujyi w’Arusha, iyobowe n’umuhuza waturutse muri Afrika y’epfo, yarangiye impande zombi zumvikanye kugabana ubutegetsi, kandi bagakora igabana rishingiye ku bwoko. Abatutsi barabyemeye, ariko bagononwa, mbese bavuga bati ntacyo nimuze tuzaba tureba imitegekere y’abahutu.

 

Nyuma y’aho leta ishingiye ku masezerano ya Arusha igiriyeho, hagiye hagaragara urwikweke cyane, mu bagize iyo leta. Rimwe ukumva abaministre ba UPRONA, ishyaka ryahoze ku butegetsi, batemera ibyo leta barimo yemeje, ubundi ukumva ubuyobozi bw’ishyaka butemera ibyo abadepite baryo batoye mu nteko nshingamategeko. Ako kaduruvayo karakomeje, kugeza ubwo vuba aha icyari kibyimbye cyamenetse, maze uwari visi perezida w’Uburundi, Bernard Busokoza, akuwe ku mirimo ye na perezida wa repubulika, Petero Nkurunziza.

 

Bernard Busokoza, wari visi perezida w'Uburundi

Bernard Busokoza, wari visi perezida w’Uburundi

 

Uyu Bernard Busokoza uva mu ishyaka rya UPRONA, n’umwe mu bashinjwa kugira uruhari rukomeye mu rupfu rwa Ndadaye, ariko yari akidegembya, kugeza nubwo yashyizwe mu bushorishori bw’ubuyobozi bw’igihugu. Kuva aho Bernard Busokoza yirukaniwe ku mwanya wa Visi perezida, hahise hasohoka amakuru ko yaburiwe irengero hamwe n’ibindi bikomerezwa byo muri UPRONA. Abakurikira ibibera i Burundi batangiye gukeka ko ngo baba barahungiye muri ambasade y’Amerika i Bujumbura, nyamara sibyo na gato.

 

Ikaze Iwacu imaze iminsi ikora itohoza kuri iki kibazo, twasanze abo batutsi b’intagondwa bibereye i Kigali, mu mahoteli, aho barindiwe umutekano n’abasirikari bo muri republican guard, wa mutwe urinda Paul Kagame. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu ba DMI, aravuga ko hari gucurwa umugambi ukomeye cyane wo kwica perezida Petero Nkurunziza, maze abatutsi bakongera bakisubiza ubutegetsi bwabo, bavuga ko batwawe n’abahutu kubera igitutu cy’abazungu. Amakuru yari amaze iminsi acicikana ko Uburundi nabwo bugiye kuba nka Sudan y’epfo nibyo rwose. Nibica Nkurunziza, intambara izongera yaduke.

 

Uwo mugambi wo kwica Nkurunziza uri gucurwa n’abiru ba FPR, ni muremure cyane. Si ugufata Uburundi gusa, ahubwo nibamara kubufata bazahita batera igihugu cya Tanzaniya, nkuko Paul Kagame yabyivugiye ko azashirwa aruko akocoye Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya. FPR na Paul kagame baraziza Petero Nkurunziza kuba yaramennye amabanga yabo yo kwica Kikwete, ubwo rero ngo agomba kubizira. Kagame yaravuze ngo « ntuzahemukire u Rwanda ngo ubikire« ! Abenshi bumvaga gusa ko ari kubwira abahoze muri FPR gusa, nyamara yabwiraga abaperezida b’ibihugu bikikije u Rwanda, bazi amabanga ye. Aha twavuga cyane cyane, Joseph Kabila wa Congo na Petero Nkurunziza w’Uburundi.

 

Petero Nkurunziza ararye ari menge

Petero Nkurunziza ararye ari menge

 

Iyo rero urebye ukuntu abanyapoltiki b’abahutu b’abanyarwanda bo bibereye muri za sinema ngo zo gushyira hamwe, kandi FPR na Paul Kagame bo bari gutegura kwimika abatutsi mu bihugu bikikije u Rwanda, urumirwa. Iki kibazo cy’abatutsi bavukanye imbuto ngo batazigera bemera gutegekwa n’abahutu ni ingorabahizi. N’ikibazo gikenewe ko gihagurukirwa n’abagabo b’intarumikwa batari nkaba duhora twumva ngo bafite amashyaka yo kubohoza u Rwanda. Si u Rwanda rugomba kubohorwa gusa, ni akarere kose k’ibiyaga bigari by’Afrika kagomba kubohozwa mu maboko y’intagondwa z’abatutsi ngo « bavukanye imbuto ».

 

Ubu kandi turongeye turababuriye, nimwumva Petero Nkurunziza yishwe, bikongera kugira ingaruka ku Rwanda, nkuko byagenze Ndadaye yishwe, muzavuga ngo turi kuzura akaboze. Turarengana amateka yisubiramo, ahubwo n’abanyapolitiki b’abanyarwanda batajya bigira ku mateka. Abwirwa benshi akumvwa ne beneyo!

 

 

 

Ngendahayo Damien

 

Ikazeiwacu.unblog.fr

CONGRES DU PARTI ISHEMA : Le Parti Ishema décide de participer aux élections présidentielles de 2017

abataripfana congres1

Certains des Bataripfana prêts à se rendre au Rwanda en 2016 en compagnie de leur candidat

RÉSOLUTIONS DU PREMIER CONGREES DU PARTI ISHEMA

Fondés sur les statuts du Parti Ishema signés le 28 avril 2013 , surtout dans ses articles 52, 53 et 54 portant composition et compétences du « Congrès »du Parti ISHEMA,

Nous, 32 militants convoqués et réunis en Congrès , dans la ville de Paris, du 7 au 9 février 2014 :

1.Ayant remis devant nos yeux les divers malheurs du peuple rwandais liés essentiellement aux agissements du pouvoir dictatorial en place qui privilégie le mensonge et le terrorisme comme stratégies de gouvernement;

2.Constatant que le Parti unique du FPR-Inkotanyi s’est injustement accaparé de tous les pouvoirs de l’État, qu’il a mis main basse sur le bien public par divers stratagèmes éhontés et qu’il s’allonge même le droit de spolier régulièrement la propriété privée des citoyens sans défense;

3. Déplorant la manière dont le Président Paul Kagame a instrumentalisé les organes de sécurité et de l’administration nationale pour terroriser la population,tricher et truquer les résultats du vote pendant les élections présidentielles de 2003 et de 2010;

4.Faisant mémoire du triste sort qui a été jusqu’ici réservé aux Leaders opposés à la politique d’apartheid menée par Paul Kagame et sa clique qui les a dépouillé de leurs droits sociaux et politiques, muselés, terrorisés, jetés sur le chemin de l’exile, condamnés et emprisonnés injustement, assassinés par décapitation ou par étranglement ;

5.Après avoir analysé et apprécié les divers faits,signes et indices qui portent à croire que le Président Paul Kagame est en train de fermer hermétiquement l’espace politique rwandais en vue de prolonger indéfiniment son mandat présidentiel et s’imposer comme un président à vie, preuve irréfutable que Monsieur Paul Kagame confond à dessein le régime républicain actuel et la monarchie abolie le 28 janvier 1961 pour n’avoir profité qu’ à ses grands parents au détriment du menu peuple;

6.Considérant les diverses politiques injustes que subit le peuple redevenu exactement comme « un peuple de serfs » surexploité pour le seul bonheur des Seigneurs de l’ancien régime;

 DÉCIDONS ET DÉCRÉTONS CE QUI SUIT :

 1.Nous refusons de nous laisser paralyser par la peur et déserter la scène politique alors que notre engagement public va contribuer à donner une alternative au pouvoir tyrannique qui sévit au Rwanda.

2.Le Parti ISHEMA participera aux élections présidentielles de 2017 et mobilisera les citoyens rwandais autour d’un projet politique nouveau dont la finalité est de doter notre pays d’un régime démocratique fondé non pas sur le principe de l’exclusion ethnique ou régionale mais sur celui de l’intégration de toutes les composantes de la force vive de la nation.

3.Nous désignons, à l’issue d’élections démocratiques internes, et présentons au public le Candidat qui portera le flambeau de notre parti aux élections présidentielles de 2017, en la personne de Monsieur l’abbé Thomas NAHIMANA.

4. Nous accueillons, validons et assumons la demande du groupe des congressistes qui prennent la décision d’accompagner notre Leader au Rwanda pour faire front commun avec les militants de notre parti qui font déjà l’œuvre merveilleuse de sensibilisation clandestine du peuple au bien-fondé de la voie pacifique et à la faisabilité et efficacité d’une révolution non-violente.

5.Nous fixons la date d’arrivée au Rwanda de notre Leader et son équipe au 28 janvier 2016.

 POUR CE MOTIF , NOUS DEMANDONS CE QUI SUIT:

I. AU CITOYENS RWANDAIS

  1. De bien comprendre que le joug de la dictature féroce du FPR-Inkotanyi qui pèse sur leurs épaules ne disparaîtra pas comme par miracle ;qu’ils ne doivent aucunement fonder leurs espoirs sur le rêve de quelque libérateur étranger ; qu’une libération certaine ne peut être que le fruit mûr de leur propre engagement politique

  2. D’avoir une conviction inébranlable que la voie des élections présidentielles de 2017 constitue une belle opportunité que Dieu donne au peuple rwandais qui doit savoir vite en profiter pour reconquérir ses droits fondamentaux bafoués et confisqués.

    3.De vaincre la peur paralysante que la « Gente » du Général Paul Kagame essaie d’inculquer dans leur esprit depuis 25 ans et, ainsi, oser s’investir et suivre de près les programmes intéressants que le Parti ISHEMA met en route dans les prochains mois.

II.A L’ONU ET A LA COMMUNAUTÉ INTERNATIONALE

Dans le cadre d’aider le peuple rwandais à évincer la dictature qui empoisonne continuellement sa vie et à renoncer définitivement aux voies de la violence meurtrière et génocidaire, nous demandons à l’ONU et la Communauté internationale d’envisager dans les meilleurs délais ces deux mesures suivantes :

1. L’envoi au Rwanda d’une puissante « Commission de supervision » des élections présidentielles de 2017.

2. Le déploiement d’une « Brigade d’intervention » chargée d’assurer la protection des Leaders de l’opposition et de garantir au peuple votant le déroulement pacifique des élections en lui évitant la terreur habituelle semée par les escadrons de Kagame d’une part et, d’autre part, la révolte sanglante prévisible du peuple trop fatigué par la pratique des fraudes électorales devenue comme une seconde nature du régime du FPR-Inkotanyi.

EN CONCLUSION

Nous demandons à tous les opposants au régime dictatorial du Général Paul Kagame, d’examiner avec discernement dans quelle mesure « l’opportunité » offerte au peuple rwandais par cette échéance électorale de 2017 ne soit pas un virage raté mais plutôt une occasion profitable pour l’avènement d’un régime plus démocratique et fondamentalement pacifique.

 Vive le Rwanda définitivement pacifié

Vive les autorités motivés par l’intérêt général

Vive le peuple rwandais fier de ses représentants

 

 Chaste GAHUNDE,

 Porte parole du Congrès.

Imyanzuro ya Kongere ya mbere y’ishyaka Ishema Party: Gutaha ni ngombwa.

congress

Bamwe mu Bataripfana biyemeje kujyana n’ Umukandida wabo gukorera politiki mu Rwanda.
Dushingiye ku ngingo ya 52, iya 53 n’iya 54 z’Itegeko-shingiro ryo ku wa 28/4/2013 zigena ububasha n’inshingano za Kongere y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda,

Twebwe Abarwanashyaka 32 bitabiriye Kongere ya mbere y’Ishyaka Ishema yateraniye mu mujyi wa Paris guhera taliki ya 7 kugeza ku ya 9 Gashyantare 2014,

  1. Tumaze kuganira bihagije ku bibazo bikomeye bibangamiye abanyarwanda bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu bwubakiye ku kinyoma n’iterabwoba;

  2. Tumaze kubona ko Ishyaka rukumbi FPR-Inkotanyi ryikubiye ryonyine ubutegetsi, ibyiza byose by’igihugu ndetse rikagerekaho no kwigabiza imitungo bwite y’abaturage;

  3. Tumaze kwiyibutsa uko Perezida Paul Kagame yakoresheje inzego z’umutekano n’iz’ubutegetsi bw’igihugu mu gutoresha rubanda ku gahato no mu kwiba amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu myaka ya 2003 na 2010;

  4. Twongeye kuzirikana uko Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi bamburwa uburenganzira bwabo, bagashyirwaho iterabwoba rihoraho, bagafungirwa ubusa, bakicwa baciwe amajosi cyangwa banigishijwe ibiziriko;

  5. Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso bihagije bigaragaza ko Perezida Paul Kagame afite umugambi mubisha wo gufunga burundu urubuga rwa politiki kugira ngo abe umukuru w’igihugu ubuziraherezo, aha bikaba bigaragararira buri wese ko Paul Kagame yitiranya Repubulika n’Ingoma ya cyami;

  6. Tumaze kwitegereza AKARENGANE gakabije gakomeje kugirirwa rubanda rugufi rwongeye guhindurwa inkomamashyi n’indorerezi mu gihugu cyarwo;

TWIYEMEJE IBI BIKURIKIRA :

  1. Kudaheranwa n’ubwoba ngo tuzibukire urubuga rwa politiki kuko ari rwo rwonyine rwafasha gukemura ikibazo cy’ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda;

  2. Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rizitabira amatora y’umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka w’2017, rifatanye n’abanyarwanda bose kunoza no gushyira mu ngiro umushinga mushya wo gushyiraho ubuyobozi bushingiye ku mahame ya demokarasi isesuye kandi abanyarwanda bose bibonamo;

  3. Dutoye kandi tweretse rubanda Umukandida uzahagararira Ishyaka Ishema muri ayo matora y’Umukuru w’igihugu, ari we Padiri Thomas Nahimana;

  4. Dushyigikiye icyifuzo cy’itsinda ry’Abataripfana biyemeje kuzajyana na we mu gihugu muri gahunda yo kwegera no gufatanya n’abarwanashyaka bacu bakorera imbere mu gihugu;

  5. Twemeje ko itariki ntarengwa yo kuba basesekaye mu Rwanda ari iya 28 Mutarama 2016.

KUBERA IYO MPAMVU :

I.TURASABA ABANYARWANDA IBI BIKURIKIRA :

1. Kumva neza ko ingoyi y’ubutegetsi bw’igitugu ibarembeje nta wundi uzayibakiza, keretse bo ubwabo bemeye guhaguruka , bakisuganya, bakagira uruhare rugaragara mu kuyisezerera;

2. Kwemera badashidikanya ko Inzira y’Amatora yo mu 2017 ari akadirishya Imana ibakinguriye kugira ngo bihutire kukanyuramo bityo barengere bidasubirwaho uburenganzira bwabo bumaze igihe buhonyorwa;

3. Kwanga guheranwa n’ubwoba baterwa n’Agatsiko ahubwo bakiyemeza gukurikiranira hafi no kwitabira gahunda nziza Ishyaka Ishema rizabagezaho muri aya mezi ari imbere .

II. Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuva ku ngoyi y’ingoma y’igitugu gikabije, kwirinda kongera kugwa mu makimbirane asesa amaraso no kwishyiriraho ubutegetsi abaturage bibonamo,

TURASABA DUKOMEJE LONI N’UMURYANGO MPUZAMAHANGA MURI RUSANGE IBI BIKURIKIRA:

  1. Kugena no kohereza Komisiyo izahagararira amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

  2. Kohereza “Brigade” y’ingabo zizarindira umutekano abakandida batavuga rumwe na FPR-Inkotanyi no kurinda abaturage kugira ngo bashobore gutora mu bwisanzure.

MU GUSOZA:

Turasaba abandi banyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’umunyagitugu Paul Kagame ko basuzumana ubushishozi ibi bihe turimo bakemera ko igihe cyo kuzanira Abanyarwanda impinduka nziza ari iki ngiki kandi ko Inzira y’amatora yo mu 2017 idakwiye gusuzugurwa cyangwa gupfushwa ubusa, bityo bagashishikariza abayoboke babo kuyitabira bivuye inyuma.

Harakabaho u Rwanda ruhumeka ituze n’amahoro

Harakabaho abategetsi bakunda rubanda kandi bashyizweho na rubanda.

Mu izina ry’abagize Kongere y’Ishyaka Ishema,

Chaste Gahunde,

watorewe kuba Umuvugizi wa Kongere.

South Sudan conflict, the US concerned

U.S. Concern About Violations of Cessation of Hostilities in South Sudan

 usdos-logo-seal

Press Statement

Jen Psaki
Department Spokesperson
Washington, DC
February 8, 2014

We are deeply concerned by reports of violations by both the Government of South Sudan and anti-government forces of the Cessation of Hostilities agreement that was signed in Addis Ababa on January 23. We urge the redeployment or phased withdrawal of foreign forces invited by either side, and warn of the serious consequences which could result from any regionalization of this conflict.

We welcome the arrival in Juba of the first component of the team that will eventually monitor and verify the implementation of the Cessation of Hostilities agreement. We strongly urge the Government of South Sudan to facilitate its important work, which will provide both sides with a mechanism to report any breaches of the agreement.

We look forward to the beginning of the IGAD-led political dialogue and inclusive reconciliation process. We urge the government of South Sudan to support these efforts and to release the remaining four political detainees. The expeditious release and transfer of all of the detainees would reduce tension and build confidence in an inclusive reconciliation process.

We also call on the government of South Sudan to fully cooperate with the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS). It is imperative that the government ensure that any assaults on and threats against UNMISS facilities and personnel immediately cease. The Mission’s ability to carry out its mandate is critical to establish peace and meet the urgent humanitarian needs of the people of South Sudan.

Source: US State Dept

Aho Abanyapolitiki b’Amasugi n’Abarata Inkovu z’Imiringa Bashobora Kwumvikana?

images

IBIGANIRO BYA POLITIKI HAGATI YA ZA GENERATIONS

Ibiganiro hagati ya za mouvances politiques muri opposition nyarwanda no hagati y’abanyapolitiki b’amasugi ba nyuma ya 1994 hamwe n’abayijanditsemo mbere ya 1994.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Jye nk’umukuru w’Ishyaka Banyarwanda, maze gusoma ibyo NyakubahwaTulikumana Jean de Dieu yatangaje yikoma amwe mu mashyaka ya New generation aherutse kunenga imikorere ya generation y’abasaza nka Twagiramungu Faustin irangwa no gusuzugurana no guheza, ndareba nkasanga muri opposition hakwiriye kuba ibiganiro bisesuye hagati ya za generations. Ibi biganiro bikwiriye kuba kunzego zose kandi bikaba hakoreshejwe uburyo bwose bukoreshwa muri communication ya opposition politique nyarwanda. Ibi biganiro hagati ya za generation bishobora no kubaho hagati y’imirongo ya politiki kugirango imbibi zitandukanya bamwe ziveho maze batahirize umugozi umwe.

Nyakubahwa Tulikumana Jean de Dieu n’ubwo yatangaje ibintu biremereye cyane yikoma amashyaka ya New generation ariko na none agize ubutwari bwo gushinga imbago zerekana za generations zikwiriye kuganira. Kuri Tulikumana Jean de Dieu, hari generation y’abarengeje imyaka mirongo itanu hakaba n’indi generation y’abari munsi yayo. Iyo witegereje, usanga ibi bijyana no kubona ko hari generation y’abanyapolitiki bari bari bakomeye muri politiki ya mbere ya 1994. Ukurikije ibyo rubanda isoma muri opposition nyarwanda y’ubu hamwe n’ibyo Jean de Dieu Tulikumana yatangaje, usanga iyo generation ya mbere ya 1994 isa n’ihanganye bucece na generation y’abaje muri politiki nyuma ya 1994 no muri iyi myaka.

Turasanga rero kugirango iri hangana ryacika burundu ari uko habaye ibiganiro hagati ya za generations. Turasanga kandi uburyo bwiza bwo gukora ibyo biganiro, buri shyaka (cyangwa itsinda ry’amashyaka) ryasobanura umurongo cyangwa umuyoboro w’ibitekerezo ririmo cyangwa mouvance ririmo noneho buri ishyaka (cyangwa itsinda ry’amashyaka asangiye umurongo) bakagira icyo batangaza kuri iki kibazo cya dialogue hagati ya za generations. Mukugaragaza imirongo ya politiki cyangwa za mouvance abantu barimo babikora baboneraho no kugaragaza aho bahagaze kubibazo bimeze nk’inkingi z’amateka y’u Rwanda. Muri ibyo bibazo harimo nk’ikibazo cya genocide hutu na genocide tutsi, revolution yo muri 1959 n’ibindi.

Kugirango kandi ibiganiro bikorwa nta kajagari, nibyiza kwibutsa imirongo ya politiki isanzweho muri opposition nyarwanda kugirango bifashe n’amashyaka mashya amahitamo yo kumenya aho akwiriye kwegamira cyangwa se bakaba bashinga iyabo bakayitangaza igihe bumva ntaho bibona. Dore imirongo ya politiki isanzweho muri opposition: Hari umurongowa politiki ubarizwamo impuzamashyaka ya CNCD, Hari umurongo w’impuzamashyaka ya RNC-Amahoro-FDU ya Nkiko, hari umurongo wa politiki w’Ishyaka Banyarwanda risangiye na MRP Abasangizi, hari umurongo w’impuzamashyaka RDI-FCLR. Haramutse hari undi murongo utari muri iyi benewo batubwira tukawongeraho. Na none abatibona muri iyi mirongo bakaba nta murongo bari basanzwemo bashobora gushinga uwabo bakabitangaza tukawongeraho.

Kugirango birusheho no gufasha, ababishoboye bamwe baterera akajisho mumateka uburyo abanyarwanda bagiye bitwara kuri icyo kibazo muri politiki nyarwanda kubireba za generations.
Bimwe mubyo kwibazaho bishobora kubamo kwitegereza ibigiye biranga za generations, ibyo banyuranya cyangwa ibyo batumvikanaho. Harebwa kandi uburyo uko kunyuranya kwa za generations bitaba inzitizi ahubwo bikaba ubukungu kubanyarwanda.
Ababishoboye mwanyuzuza kuri ibi bitekerezo mukavuga n’uko mubibona.
Ndabashimiye

Bruxelles, le 06/02/2014

Rutayisire Boniface
Perezida w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’Association y’abavictimes TUBEHO TWESE
Tel (32) 488250305

Ishyaka ISHEMA rikomeje gushora amashami hirya no hino, ryageze na Aalst

logo-ishemaUbuyobozi bukuru bw’Ishyaka Ishema bwaradusuye, mu cyumweru gishize. Twamaranye igihe gihagije n’abayobozi babiri bakuru aribo Padiri Thomas Nahimana na Dr Basesayabo Deogratias . Twaganiriye ku bibazo binyuranye bireba igihugu cyacu n’uruhare twagira mu kubishakira umuti . Twasanze koko bidahagije gukomeza kurira tuvuga ko tubabajwe n’uko umutwe w’Iterabwoba wa FPR uzambya u Rwanda uko wishakiye imyaka ikaba ishize ari 25 !  Hanyuma tugakomeza tukituramira gusa!  Twafashe icyemezo cyo guhaguruka natwe tukisuganya tugatanga umuganda wacu tubinyujije mu Ishyaka Ishema ry’U Rwanda. Niyo mpamvu turyinjiyemo ku mugaragaro dushinga IKIPE hano dutuye i AALST, ho mu gihugu cy’Ububiligi.

Turateganya guhagararira Ishyaka Ishema n’imishinga yaryo yose myiza aho dutuye n’aho abantu bacu bashobora kugera hose kuko dufite inshuti hirya no hino mu Rwanda, muri Afurika ndetse ndetse no mu Bulayi.

Turasaba n’abandi Banyarwanda ko bakurikiranira hafi gahunda z’iri shyaka ryacu Ishema kuko twasanze rifite ibitekerezo bishya kandi byiza, abantu bashya na “stratégies” nshya zishobora koko gufasha Abanyarwanda kugera ku mpinduka nziza kandi irambye mu mitegekere y’igihugu cyabo, ingoma y’igitugu igasezererwa burndu hakajyaho ubutegetsi buri munyarwanda wese yibonamo .

Koko igihe kirageze ngo Abanyarwanda barekeraho kuba ba“Nyamutegerakazazejo” , bahore bishuka ko hari undi mucunguzi uzamanuka mu ijuru mu buryo bw’igitangaza aje kubakiza ingoma ya FPR-Inkotanyi. Nibumve neza ko nta wundi ubibabereyemo, ko ari bo ubwabo bagomba gufata iyambere, buri wese akagira icyo yigomwa kugira ngo bashobore kwikiza ingoma y’Agatsiko yubakiye ku  iterabwoba, ikinyoma n’ ukwikubitra ibyiza by’igihugu.

Twebwe twarangije kumva neza ko umuganda wa buri wese ukenewe, dushinze Ikipe Ishema Aalst.

Harakabaho u Rwandarwabose, ruha abana barwo ubwigenge busesuye n’amahirwe angana.

come

Benoit Come Habimana

Email : ubenit2@yahoo.fr

 

Museveni refuses to pull out of South Sudan

leadUganda will not withdraw its forces from South Sudan despite a call from the donor community for it to do so. The remarks were made by Information minister Rose Namayanja, who was responding to calls by Norway that Uganda withdraws its troops from South Sudan.

Norwegian foreign minister Borge Brende on Wednesday said Uganda should begin withdrawing its soldiers from the conflict-hit south Sudan.

Speaking to Reuters, Mr Brende said: “It is now important that President Museveni of Uganda starts the process of reducing and later pulling out the Ugandan troops that are in Juba and surrounding areas.”

The government take

However, Ms Namayanja said it was not the first time some of Uganda’s development partners were ignoring looking at matters of security as a priority.

“For us as a country and as government, security is key and, therefore, we shall not heed the advice by the Norwegian government in as far as issues of security of our country and the neighbourhood is concerned,” she said

Uganda has been accused of taking sides in the fighting, supporting President Salva Kiir forces. However, the government says it intervened on the invitation of Mr Kiir.

Conflicts in the Central African Republic and South Sudan dominated the agenda of the African Union (AU) summit that began in Ethiopia yesterday and attended by several African leaders, including President Museveni.

While the two-day summit is officially centred on agriculture and food security, the members may spend much of the time yet again trying to resolve conflict in member states.

“Our hearts go to the people of the Central African Republic and South Sudan who face devastating conflicts in their countries, especially to women and children who have become the victims,” AU Commission chairperson Nkosazana-Dlamini Zuma said in her opening remarks.

“We have to work together to ensure that we build lasting peace,” she told the African heads of state gathered in Addis Ababa.

The outgoing AU chairperson, Mr Hailemariam Desalegn, expressed his fear that emerging conflicts in the continent may seriously damage peace and security of Africa if not addressed urgently.

 “While I am encouraged that progress has been made in resolving some of the conflict situations in our continent, I am deeply concerned by the emergence of new conflicts. If not addressed urgently, they will threaten our peace and security and undermine the gains that we have made in recent years,” Mr Desalegn, who is also the Prime Minister of Ethiopia, said.

CAR descended into chaos 10 months ago after rebels overthrew the government, sparking sectarian violence.

The warring parties in neighbouring South Sudan signed a fragile ceasefire last week, but clashes between government and rebels continue, with thousands killed and more than 800,000 forced from their homes in bloodshed that has now lasted for six weeks.

“We have to work together to ensure that we build lasting peace,” she told the African heads of state gathered in Addis Ababa.

The outgoing AU chairperson, Mr Hailemariam Desalegn, expressed his fear that emerging conflicts in the continent may seriously damage peace and security of Africa if not addressed urgently.

“While I am encouraged that progress has been made in resolving some of the conflict situations in our continent, I am deeply concerned by the emergence of new conflicts. If not addressed urgently, they will threaten our peace and security and undermine the gains that we have made in recent years,” Mr Desalegn, who is also the Prime Minister of Ethiopia, said.

CAR descended into chaos 10 months ago after rebels overthrew the government, sparking sectarian violence.

The warring parties in neighbouring South Sudan signed a fragile ceasefire last week, but clashes between government and rebels continue, with thousands killed and more than 800,000 forced from their homes in bloodshed that has now lasted for six weeks.