Kuri uyu wagatandatu Radio Ijwi rya Rubanda yatumiye Abanyamashyaka yose kugira ngo baganire ku makuru ya politiki amaze iminsi avugwa mu Rwanda kuva umwaka wa 2014 watangira.
Nk’uko tubikesha Radio Ijwi rya Rubanda, ingingo ziza kugibwaho impaka no kunguranwaho ibitekerezo ni izi:
- Urupfu rwa Colonel Karegeya Patrick n’uburyo Leta ya FPR Inkotanyi yavuze amagambo atandukanye kuri urur rupfu.
- Ukwishyira hamwe kw’amashyaka PS-Imberakuri, FDLR-Abacunguzi, RDI Rwanda Rwiza n’ayandi.
Uretse Abanyamashyaka batumiwe, undi wese ubishaka ngo ashobora guhamagara agatanga igitekerezo cye. Dore uburyo wakoresha ngo nawe ugire uruhare mu kiganiro:
Ushobora guhamagara imwe muri izi nimero za telephones: +1 330 303 4200 (USA) cyangwa se
+44 208 133 4417 (UK). Ushobora kandi no gukoresha skype ugahamagara :Ijwiryarubanda
Ntimutangwe kumva uburyo amashyaka ateganya guhangana n’ubwicanyi bwibasiye Abanyapolitiki muri iki gihe.
Ubwanditsi

