
Nelson Mandela ati : “Kwibohoza bitangirira mu mutwe”.
Mu kiganiro mpaka radio Itahuka yagiranye na Padiri Thomas Nahimana (taliki ya 28/11/2015), umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, hagarutswe ku ihinduka ry’ubutegetsi muri 1959 nk’icyitegererezo cy’ibishobora kuba mu myaka iri imbere. Hari uwahamagaye ari muri Kanada agira ati “Kayibanda kuba yarageze kuri iriya revolisiyo ni ukuba ababiligi baramurwaniye”. Umutumirwa mukuru we, Padiri Thomas, yagiraga ati umurimo wakozwe na bariya bayobozi, Kayibanda na bagenzi be, ni uwo gushimwa no gufataho icyitegererezo. Nzinduwe no kugira ngo turebere hamwe uko ubutegetsi buhirima, muri rusange, ndetse tunarebe uko ubwa cyami bwahirimye muri 1959, byadufasha kumva ibiri imbere.
1. Urugendo rwa politiki.
Mu gusobanura isano hagati ya politiki n’ubutegetsi, reka nifashije ibyanditswe n’umuhanga Jean Hakorimana, umwarimu mu gihugu cya Espagne, muri Kinyamateka numero 1852 yo muri Nyakanga 2015. Yaragize ati, “mu bumenyi bwa politiki (science politique), politiki ni igikorwa cyose gikorewe mu ruhame, kigamije guha isura imigendekere y’umuryango n’igihugu muri rusange. Ibi bivuze ko ibyo abantu bakora mu mbere bamaze kwegekaho urugi bititwa ibikorwa bya politiki, kabone n’aho byagira ingaruka mu migendekere yayo…Politiki itangira ku myumvire y’umuntu umwe cyangwa bake, bikazabyara impaka, abantu bakagenda biyegeranya bakurikije aho buri wese ahagaze, bikazakura bikabyara amashyirahamwe, amashyaka, amatora n’amategeko. Akenshi ibi by’amashyirahamwe n’amashyaka ni byo abantu bita politiki. Nyamara uru rwego rwa politiki ntirwagerwaho hatabanje ziriya ntambwe zibanza. Dufate urugero mu mateka y’Amerika. Mu myaka ya za 1960, abirabura baho ibihumbi n’agahumbagiza bigabije imihanda bamagana amategeko yabavanguraga. Nyamara imbarutso yatanzwe n’igikorwa cy’umugore umwe witwa Rosa Parks. Umunsi umwe, mu ruhame, yanze kwimukira umuzungu ku ntebe yo muri bisi, nk’uko amategeko y’ivangura yabiteganyaga”.
2. Itandukanyirizo hagati ya politiki n’ubutegetsi.
Mu kugereranya politiki n’ubutegetsi, uyu musesenguzi abigereranya mu buryo bwumvikana neza. “Ugereranyije politiki n’ubutegetsi, wavuga ko urubuga rwa politiki rugarukira ku mpaka mu bitekerezo n’ibyifuzo. Ubutegetsi bwo ni intambwe ituma umwe muri benshi bajyaga impaka yegukana ubushobozi bwo gushyiraho amategeko agenga bose. Kugira ngo bigerweho, ababona ibintu kimwe bishyira hamwe bagafata ubutegetsi mu nzira zinyuranye, yaba amatora cyangwa ingufu. Ubutegetsi ni bwo butuma ibitekerezo bihinduka amategeko, kandi ayo mategeko akagenga bose, ababyibonamo n’ababirwanya. Nyuma y’iyi ntambwe, izo mpande zombi zikomeza kugaragarira mu bari ku butegetsi n’abatavuga rumwe na bo (opozisiyo).
Aho demokarasi itaniye n’igitugu, ni uko demokarasi igena umwanya ibikererezo bitari ku butegetsi bikomeza kwigaragarizamo mu ruhame. Yemera ko ibitekerezo bitari ku butegetsi bikomeza kubyara ibikorwa bya politiki, ku buryo na byo umunsi umwe bishobora kuzagera ku butegetsi. Naho igitugu cyo, gicungira ku muryango ngo ibitekerezo bitari ku butegetsi bitabyara ibikorwa bya politiki (bitajya mu ruhame), ahubwo bigume gusa mu nzu no mu mutima wa buri wese. Nyamara igitugu ntigishobora gusiba burundu ibitekerezo badahuje. Icyo gikora gusa, ni ukubuza ko bijya ku karubanda mu nzira iyo ari yo yose, ngo bitabyara ibikorwa bya politiki. Mu yandi magambo, igitandukanya demokarasi n’igitugu, ni uko muri demokarasi, nyuma yo gutera intambwe yo gufata ubutegetsi (binyuze mu matora), politiki irakomeza. Urubuga rwo kujya impaka z’ibitekerezo ntiruhagarara. Naho mu miyoborere y’igitugu, ugeze ku butegetsi ahita afunga urubuga rwa politiki”.
3. Icya mbere kiranga ubutegetsi ni uko nta wifuza kuburekura. Ikibazo ni Inzira zo kubukomeza.
Muri kamere y’ubutegetsi, nta muntu ubufata agamije kuburekura. Ibi hari uwo byatungura, ariko reka nisobanure. Ubutegetsi bushobora kugirwa n’ishyaka cyangwa umuntu. Ishyaka riba rifite umurongo rigenderaho. Riba ryifuza ko ibyo bitekerezo byaryo byazayobora igihugu ubuziraherezo. N’iyo ubutegetsi bufitwe n’umunyagitugu, aba ashaka kuzaburaga umwana we cyangwa agatsiko ke (nk’igihe bufitwe n’itsinda rya gisirikari). Muri rusange, igitandukanya demokarasi n’igitugu ni inzira zinyurwamo mu kugumana ubutegetsi:
• Muri demokarasi, ufite ubutegetsi aharanira guhora imbere mu kugeza abaturage ku byo bashima kuko ari bo babutanga. Ikindi muri demokarasi, ushaka kuramba ku butegetsi areba inzira amategeko yateganyije. Niba wenda manda zemewe umuntu umwe ari ebyiri, agategura umukandida mushya azamamaza nyuma yazo.
• Mu butegetsi bw’igitugu ho, ubufite aburindisha intwaro kabone n’aho abaturage baba batamushaka. N’iyo hateganyijwe inzira zimuha nyirantarengwa, aca mu kigunda, mu kibunda no mu myobo ngo akunde abugumeho. Mbese nk’ibi byogeye muri Afurika byo guhindura Itegeko Nshinga.
Mu yandi magambo, muri demokarasi, uguma ku butegetsi si umuntu ni ibitekerezo. Ibitekerezo bya politiki biharanira kuguma ku butegetsi ariko abantu babisegasiye bo bakagenda bahinduka. Ikindi kiranga ubutegetsi bwa demokarasi, ni uko ubugumishwaho no kuba ari wowe ukorera abaturage kurusha abandi. Iyo habonetse ugutambutse, aragutsimbura, ugasubira kwisuganya mu myumvire n’imikorere, nyuma ukazagaruka kwiyereka abaturage. Igitugu aho gitandukaniye na demokarasi ni uko aha ho ibitekerezo atari cyo gikuru. Si ibitekerezo biharanira kuguma ku butegetsi, ahubwo ni abantu. Bashobora no kugenda bahindura ibitekerezo, igikuru ni uko bo badahinduka. Icya kabiri ni uko ikigumisha ku butegetsi atari ukurusha abandi gukorera abaturage, ni ingufu z’amoko anyuranye.
4. Icya kabiri kiranga ubutegetsi ni uko nta wishimira abatavuga rumwe na we.
Turetse no ku butegetsi bw’igitugu, no muri demokarasi nta wishimira opozisiyo. Ndetse iyo ayibonye urwaho arayisenya. Urugero rutari kure twarufatira mu Bufaransa. Ubwo Sarkozy n’ishyaka UMP bari ku butegetsi, bakoze ibishoboka byose ngo abo batavuga rumwe b’abasosiyalisti bacike intege. Barabanje ab’inkwakuzi muri bo ariko na none b’inkundarubyino nka Bernard Kushner barabiyegereza babaha imyanya, ariko banaboneraho barabacuyura muri politiki. DSK (Dominique Strauss Khan) byagaragaraga ko ashobora kuzabahagama mu matora bamushukishije kuyobora ikigega cy’imari (FMI) umutego umutsinda yo (ndavuga gupfa mu bya politiki). N’ahandi ni uko abantu batabyitaho, ubonye urwaho abo abatavuga rumwe na we ntabarebera akari urutega. Gusa muri demokarasi bikoranwa ubwenge n’uburere, nta rugomo n’amahane.
Muri make, ufite ubutegetsi burya aba afite ingufu nyinshi ku buryo ubundi abatavuga rumwe na we batahangana na we kabiri batarasenyuka. Impamvu opozisiyo ikomeza kubaho ikwiye kumvikana.
5. Kuki se opozisiyo zibaho mu gihe abafite ubutegetsi baba batazicira akari urutega.
Opozisiyo ibeshwaho n’impamvu imwe: kuko ari AMABURAKINDI. Ni ukuvuga ngo no muri demokarasi iyaba byashobokaga bayizimya burundu. Muri demokarasi, ikiyigira amaburakindi ni amategeko n’imyubakire y’inzego bihamye. Umwanya wayo uba warateganyijwe ku buryo n’uri ku butegetsi akinishije kurengera amategeko yamucura inkumbi. Yakoresha amayeri cyangwa akitwaza ukutareba kure kw’abagize opozisiyo, akaba yababibamo urumamfu, ariko nta na kimwe yakora hanze y’amategeko. Muri make, muri demokarasi opozisiyo ibaho kuko irengerwa n’amategeko, ndetse n’umuco wa politiki muri rusange ukaba waramaze kuyishingira igiti.
Mu butegetsi bw’igitugu ho biragoye. Nta muco wa politiki uhaboneka washingira igiti opozisiyo ngo ikore mu mudendezo. Akenshi nta n’amatageko aba ahari, n’iyo ahari ntiyubahirizwa. Ni yo mpamvu akenshi kuba muri opozisiyo (kutavuga rumwe n’abari ku butegetsi) byitwa amazina nko kugambana, kudakunda igihugu, kubiba amacakubiri n’ibindi.
Igitangaje ariko, ni uko no mu butegetsi bw’igitugu opozisiyo itajya ibura. Wenda bayica intege bakanayitega imitego yose ishoboka, nyamara ntibiyivanaho burundu. Aha rero ni ho hari ibanga rikomeye.
6. Kuki opozisiyo ishoboka mu butegetsi bw’igitugu.
Niba twavuze ko muri demokarasi ubutegetsi bwemera opozisiyo by’amaburakindi kuko amategeko yayishingiye igiti, mu butegetsi bw’igitugu ho ibintu biragoye. Ubutegetsi bw’igitugu bwemera opozisiyo ku mbaraga (ntihagire uwumva iza gisirikari). Imbaraga ziri amoko menshi: imyigaragambyo, kugumura abaturage, guha ubutegetsi akato (non collaboration) n’ibindi. Ku muhero w’uru rutonde, na za mbagara za gisirikari wazishyiraho. Akenshi iyo ubutegetsi bukoresha ingufu za gisirikari, amaherezo biratinda na opozisiyo ikazageraho ikabyiga. Ni bya bindi ngo ukoze hasi yibutsa umusazi ibuye.
Muri make rero, urugero rwo gushyigikirwa n’abaturage, ingufu zo kwishyira hamwe no kubuza ubutegetsi amahwemo, ni cyo cyonyine gishingira igiti opozisiyo. Iyo ibyo bibuze, bayiniga itaranavuka. Imbaraga z’abaturage abenshi ntibazi uburemere bwazo. Zirusha uburemere izindi zose, ndetse n’iza gisirikari. Iyo abaturage bageze aho bavuga bati turanze, ubutegetsi bw’igitugu n’aho bwaba bukomeye gute buba bwamaze guhirima. Byaragaragaye mu minsi ishize. Za Misiri, za Tuniziya n’ahandi si uko abategetsi baho batagiraga intwaro. Ariko umunsi abaturage bagize bati turanze, bararashe nyamara baratsindwa.
7. Umunzani hagati y’imbaraga za opozisiyo n’iz’ubutegetsi ugendera ku mahame ane.
1. Iyo ubutegetsi bufite imbaraga kandi na opozisiyo ikaba ari uko ibibona: opozisiyo icisha make ikayoboka.
2. Iyo ubutegetsi bufite imbaraga nyinshi ariko opozisiyo yo yibwira ko ari nke: opozisiyo iraburwanya byarimba ikanabuhirika.
3. Iyo ubutegetsi bufite intege nke nyamara opozisiyo yo yibwira ko bukomeye: opozisiyo icisha make ikayoboka.
4. Iyo ubutegetsi bufite imbaraga nke kandi na opozisiyo ikaba ibizi: opozisiyo iraburwanya byarimba ikanabuhirika.
Ziriya mpamvu enye uzitegereje urasanga zubakiye ku byo abantu bemera. Hari ibyo abantu bemera bitariho bikabatsikamira, hari n’ibiriho banga gushyiramo ukwemera bakabitsimbura. Ikigenga ibintu si ikbaraga z’ubutegetsi ahubwo mbere na mbere ni uko opozisiyo ibubona. N’iyo bujegajega ariko opozisiyo yo yibwira ko budahangwarwa iratinya igahora yimunyamunya. Ni yo mpamvu ingoyi ya mbere mbi iba mu mutwe, kwibihora kwa mbere na ko kugahera mu bitekerezo. Uwashingira ahangaha byamufasha kumva byinshi byahise, ibiriho n’ibizaza:
-Impamvu FPR ihoza ku munwa ko ngo ari akataraboneka n’indahangarwa kuva ngo isi yaremwa.
-Icyatinyuye ba Kayibanda bagahangara ubutegetsi bw’umwami muri 1959.
Edmond Munyangaju
(Biracyaza).