
Abo mvuga si abandi, ni Abanyarwanda bo mu bwoko bw`Abahutu cyane cyane. Wagira ngo kuva aho ingoma-nyiginya irimburiye abami babo, ubugabo bwabo bukambikwa ingoma z`abo uko zagiye zisimburana kugera kuri Kalinga, umuvumo warabokamye. Bahora bicamo ibice, kugira ngo batagira aho bahuriza, bigatuma basohoka mu bucakara n`umwijima barimo.
Ni nde uzakiza Abahutu?
Maze iminsi nkurikirana ibivugwa ku maradiyo y`ibyaduka, bikantera kwibaza. Wagira ngo Abahutu bari barabuze aho bivurira ihahamuka. Uko bahabwa ijambo, aho kuvuga bagusha hamwe, biba ari impamvu yo gucagagurana no gushyushya imitwe, aka za ngabo zabuze umugaba, zikaba zarahindutse impehe.
Ntibakimenya gusubiza amaso inyuma, ngo bibuke Abarwanashyaka. Babandi batangije ishyaka ry`ukuri ryo kumvisha Abanyarwanda bose, ko aka gahugu kacu tuzagaturamo. Bari intwari bariya bagabo, bo bashoboye guhirika ubwami-nyiginya, bwari bwaragize rubanda nyamwishi y`Abahutu, Abatutsi n`Abatwa, abanyamahanga mu gihugu cyabo. Babuhiritse batarwana bo gahora bibukwa, n`ubwo amacakubiri y`ababakomokaho agenda abasunikira mu cyibagiriro. Kugira ngo bahirike iriya ngoma yari yarabagize impfubyi, bakoresheje imbaraga z`ibitekerezo, maze umwami n`abe babura ibisubizo, aho kwemera kuganira n`ababumvishaga ukuri kw`ibihe, bahitamo gukoresha kuniga nk`uko bari barabimenyereye, bikanga bikaba iby`ubusa. Ibyo byatumye umwami yicwa na bene wabo, ari naho hakomoka invugo ngo “Rudahigwa atanze u Rwanda” (Ararutanze).
Hari n`abibeshya bihenda ngo kuba ziriya Mpirimbanyi zarabigezeho ni uko zabikorewe n`Ababiligi, ngo bafatanije n`Abamisiyoneri. Ibyo si byo ! Imbaraga z`Abarwanashyaka, batumye Kalinga icika i Rwanda, ibenedera ry`amabara atatu ariyo, umutuku-umuhondo-icyatsikibisi rigatumbagizwa mu kirere cy`u Rwanda, ni uko bamenye gushyira hamwe, dore ko bari baravomye ku isoko imwe : seminari nkuru ya Nyakibanda. N`abo dufite ubu bashyize hamwe, ntibabura uwabashyigikira.
Intiti z`ubu zitumariye iki ?
Ni ukuri biteye agahinda ! Ziriya ntwari ndiho ndata, zabanye na rubanda, zimenya akababaro karwo. Agatsinda babavukagamo, bakuze bazi intimba y`ubuhake, kwikorera inkono ishyushye, no guhozwa ku kiboko na shiku. Bari bazi intimba iterwa n`incyuro ngo “Harabaye ntihakabe…Hasigaye inka n`ingoma”. Aho bamenyeye gusoma no kwandika, bumvise ko bitakomeza bityo. Bashyira hamwe, maze gashyiga barayishyigura.
Intiti u Rwanda rwagize, (ndavuga izakurikiye ziriya ntwari zarerewe mu maseminari, dore ko andi mashuri zitashoboraga no kuyatunga urutoki) hafi ya zose zanyuze i Ruhande na Nyakinama. Hakiyongeraho zimwe zabaga zivuye iyo mu mahanga, ariko zo sinzitindaho, kuko zururukaga mu ndege, zihabwa imyanya ikomeye. Ngabo ba ministri, ba PDG (président directeur général), ba DG (directeur général), ba guverineri n`ibindi bikomerezwa. Hehe no kwikoza ibibazo by`abaturage. Ingabo z`igihugu bakazita “Inkandagira-bitabo”, mwalimu bamwita“gakweto”, rubanda yindi yitwa “Abaturage” bivuga ko ari injiji. Baradamarara, biyegereza ibizungeri, bibazunguza ubwenge, biboza ubwonko, bibacurika mu maguru yabyo, maze imitima yabo irarindagira ! Ubwo baba batangiye kwicamo ibice, bitana Abakiga n`Abanyenduga. Ariko n`ubwo rukiga cyangwa urunyanduga ntirwumvikane. Isubiranamo rihabwa intebe.
Umwana w`umututsi wari warakuriye iyo mu buhunzi, n`uwari mu Rwanda ariko afatwa nk`umunyamahanga, yibuka ko n`ubusanzwe, abo Bahutu bari ku butegetsi, bahoze ari abacakara babo. Bafatira kuri ubwo burangare bwivanze n`uburakari bwa benshi mu Bahutu, maze rya bendera ryari ishema ry`Abarwanashyaka, baba barishimbuje irya Ntare school ya hariya i Nakivara aho Kagame na benshi muri bagenzi be bize. Uwibwira ko mbeshya, azanyarukireyo, azumirwa!
Ubwo rero intiti zitacucumwe n`inkotanyi zikwirwa imishwaro. Nyamara izigeze iyo mu mahanga, aho gushyira hamwe zirushaho kwivangura. Muzabyitegereze murebe, amatiku y`iwabo ku mirenge uyasanga iyo za Burayi na za Amerika. Hari umugabo w`inararibonye uherutse kumbwira ati : ikibazo cy`Abahutu kirakomeye cyane. Ati iyo Abahutu babiri bariho baganira bakabona undi Muhutu aje abagana, barabazanya bati “Kiriya cyo ni icya he?”. Nyamara Abatutsi babiri iyo bariho baganira bakabona umuntu ufite agasura nk`akabo, kabone n`iyo yaba ari Umusomali (somalien) barabwirana bati “Uyu nawe ni uwacu”! Uwo mukambwe yashoje ukwitegereza kwe mu gifaransa agira ati : “La différence est énorme!”. “Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba”
Abamotsi bashya
Mperutse kuganira n`Umututsi wahunze ingoma ya Kagame n`agaco ke, arambwira ati“Twe twarumiwe. Uzi ko Abahutu bamwe basigaye basobanura ibya FPR kurusha twe twayishinze ?”. Ati “Bajya aho bakerekana ibyiza byayo, tukagira ngo ni twe twibeshye. Twasubiza amaso inyuma, bikigaragaza ko koza Abahutu ubwonko byoroshye”. Ati “itegereze nawe! Bararata amajyambere mu gihugu, ukagira ngo hari igishya FPR yazanye uretse kongera za gereza”. Akomeza avuga ati “Stade Amahoro yariho. Ahubwo se izindi stade zari mu Rwanda, ubu zifashe zite ? Hari n`izazimye. Ikibuga cy`indege se, imihanda mishya se yaremwe ko ahubwo hari n`iyari isanzweho yazimiye ? Mu cyaro bwa busanteri (centres de négoces) bwose bwarazimiye. Nta kagari, nta kamoto, nta kamodoka. Ariko umuhutu wari uzi ibyo byose, apfa gukandagiza ikirenge mu Rwanda, bakamushyira muri hoteli, ubundi bakamutega ikizungeri cyabitojwe, akagaruka avugishwa ngo avuye muri za “come and see” (ngwino urebe). Wagira ngo babaha indaramabuno”. Ati “babumvisha ko amoko yazanywe n`Abazungu bakabyemera, ukagira ngo ntibigeze bitegereza amafoto ya mbere yafashwe n`Abazungu yerekanaga abategekaga u Rwanda muri icyo gihe”.
Kandi koko birababaje. Muzambwire igikorwa cy`amajyambere rusange FPR yubatse, uretse turiya tugorofa tw`abantu ku giti cyabo twazamuwe muri Kigali. Yemwe n`Urugwiro Kagame yicayemo yararuhasanze. Ibitaro by`ifatizo byari bihasanzwe. Tumwe na tumwe twagiye twagurwa. Ariko wakwibaza iyo FPR idatangira intambara muri 90, aho umuvuduko w`amajyambere y`u Rwanda uba ugeze. Mwari muzi ko amavunja yagarutse? Ko inzara yamaze abantu, kandi ko imibereho mibi yiganje mu Bahutu, iriho ifatira n`Abatutsi? Muri make, twasubiye mbere y`umwaka w`i 1900. Icyo gihe, iyo Abanyiginya bicaga umwami w`Abahutu (umuhinza), bakamutsembana n`umuryango we wose, Abahutu basigaye bitoragamo bamwe muri bo, bakikorera inzangwa, amarwa, n`imyaka, bagashorera n`amatungo bakajya gusaba imbabazi uwabiciye abayobozi. Ngo bagendaga bavuga bati : “Gahorane amashyi n`ingoma Nyagasani. Tuje kugushimira ko wadukijije kiriya gihararumbo n`ibyo bakoranaga byose. Natwe twari twarabuze uwabidukiza. Turasaba imbabazi rero, utwemerere tuyoboke. Kandi nihagira uwo muri twe utatira iki gihango, ni twe ubwacu tuzamukuzanira, umukanire urumukwiye”. Iyo rubanda igacibwa ibihano byo gutanga amakoro n`imibyizi igenewe umwami n`ibyegera bye. Kuva ubwo ikihakana uwari umwami wayo, igafata ubwoko bushya (clan). Hari abemeza ko iyi ari imwe mu mpamvu ituma usanga Abahutu, Abatwa n`Abatutsi mu bwoko bumwe (clan), ariko badakora bimwe, kuko bamwe bari ingaruzwamuheto z`abandi.
Ibiteye impungenge
Nyuma y`imyaka makumyabiri FPR ifashe ubutegetsi, Abahutu bari mu Rwanda bahanze amaso mu kirere, bategereje uwo baririra barahebye. Ababishoboye batanga bene wabo, bakemera bakayoboka, bakaba ibikoresho by`abicanyi ba Kagame, mu gihe abandi bo ibintu bibacika, bakaruca bakarumira. Bamwe mu Batutsi bashyira mu gaciro, baritegereza bakabona ishyamba atari ryeru, babona ari ntaho bavugira, bakikuriramo akabo karenge, bakigira iyo muhanga, dore ko baba bifitiye udufaranga. Iyo bageze yo begera bene wabo bamaze guca indaro, dore ko hari abamaze ibisekuru bitatu iyo za Burayi na Amerika. Abo bigisha abashya baje amayeri yose yo kubona ibyangomwa, ubundi bakarya sociale. Bamwe muri bo bakabifatanya no guhembwa na Kagame, kuko bamunekera “ibyo bikoko”, icyinyagambuye bakagiha utuzi cyangwa agafuni. Si jye wahera.
Abahutu bari iyo hanze ngo batangije amashyaka ya politiki. Birirwa bacagagurana, bateshanya imirongo, abandi bivuga ibigwi ngo bafite imitwe y`ingabo zizatangirira urugamba iyo za Amerika cyangwa za Burayi, zigafata ubutegetsi i Kigali ! Umugaba mukuru uzwi uri hafi y`u Rwanda, ari mu kirwa cya Mayotte mu nyanja y`Abahindi ! Jye narumiwe. Reka tubitege amaso, wasanga ari ibimanuka bishya byadutse ! Nyamara hagati aho rubanda yo irayoyotse, agatsiko k`abaherwe kibereye mu mudendezo.
Impungenge ya nyuma ni icyo bita “diaspora nyarwanda”. Mu by`ukuri iyo bavuze diaspora, baba bashaka kuvuga abo nyine, bahisemo kwibera mu mahanga, ariko bakagumya gukorera ubutegetsi buri i Rwanda. Abenshi muri bo baba ari Abatutsi bakomoka muri Congo, Rwanda, Burundi, Uganda, n`ahandi, dore ko bose bahawe amarangamuntu y`u Rwanda, bitababujije no gufata ubwenegihugu bw`aho bari, bakagumana n`ubw`iyo bakomoka. Ni cyo bita kuba internasiyonali. Icyakora ntibaburamo n`Abahutu bake, bo gushyushya urugamba kandi batazi n`uwacyuje ubukwe!…..
Hari imyanzuro y`inama y`iyo diaspora iherutse kubera i Montréal muri Canada yangezeho, intera ubwoba budasanzwe. Mu gihe Abahutu ngo bari mu mashyaka no muri za ngabo bariho bacagagurana, “diaspora” yo igeze mu rwego rwo hejuru. Barateganya gukora ibintu biremereye mu migi minini ya za Buraya na Amerika, ndetse no mu Bushinwa. Muri ibyo, harimo gukora amahoteli yabo, ibitaro byabo, amasoko yabo, amashuri yabo… ku buryo iyo “diaspora” iba urusobekerane rw`imikorere izatuma “Umunyarwanda” yinjira mu rwego rumeze nk`urw`Abayahudi, Abashinwa, Abataliyani, n`abandi. Ngiyo “Ndi umunyarwanda” nyakuri. Ibiherutse kubera muri hoteli yo muri Afurika yepfo, aho koloneli Karegeya yanigishijwe imigozi, biragenura ibizakorwa, mu gihe “tuzaba” twifitiye ibyacu. Ndavuga ibitaro bikoramo “abacu” gusa ; amahoteri ayoborwa n` “abacu” gusa ku buryo ari abashoferi “bacu” bajya gushaka abakiriya ; n`ibindi. Nababwira iki rero banyamashyaka mukomeze mucagagurane, abandi nabo bakomeze biyubakire sisteme yabo.
Umwanzuro
Hari abari butekereze ko nzanye ibintu by`irondakoko. Nyamara hari n`Abatutsi batari bake bibaza ku mikorere y`Abahutu bikabayobera. Doguteri Rudasingwa Théogène yabarije mu Bubiligi ati “Abahutu bazongera gukura Kayibanda wabo he ?”. Benshi bahisemo kumuveba ! Twese tuzi ko kugira ngo Kayibanda na bagenzi be bagere ku byo bagezeho, bagombye gukorana n’Abatutsi bifuzaga ko ibintu bihinduka. Yemwe no kugira ngo ingabo z`icyo gihe zitsinde Inyenzi, harimo Ruhashya, “ruhashya inyenzi”, Umututsi utihishiraga. Kenshi Abahutu ntibajya babyibuka. Natangiye ngira nti “Uwabaroze ntiyakarabye”. Ngeze hagati nti Bamwe barahura bati “kiriya ni icya he”, mu gihe abandi bo babwirana bati “uyu nawe ni uwacu””. Nshoje nerekana aho “Ndi umunyarwanda” iganisha, mu gihe abandi bahindutse impfizi z`imiborogo ku maradiyo y`ibyaduka… Inkotanyi zijya gutera ntizabanje kwivuga amapeti yazo ku maradiyo. Habanje ibikorwa, nyuma zibona kwigaragaza.
Turikubwigenge Jackson,
Australia.
LikeLike