Twebwe, Bernard Ntaganda, Perezida Fondateri w’Ishyaka PS-Imberakuri,
Dushingiye ku itegeko-teka rya Ministri No 07/07/01 ryo kuwa 07 Nyakanga 2001 ryemera ishyaka PS Imberakuri nk’umutwe wa politiki ufite icyicaro cyawo i Kigali mu Rwanda ;
Dukurikije itegeko-shingiro ndetse n’itegeko ngengamikorere y’ishyaka Imberakuri, aya mategeko akaba ariyo aha PS-Imberakuri ububasha n’ubushobozi bwemewe n’amategeko, bukubahwa kandi bukubahirizwa n’abantu bose ;
Twibukije itangazo rigenewe Abanyamakuru No 19/P.S.IMB/013 ry’ishyaka PS Imberakuri ;
Tumaze kubona icyiswe icyemezo cy’Inama Nkuru y’igihugu ngo yaba yarateranye ku itariki ya 2 Gashyantare 2014 ;
Tugarutse ku ihame ry’uko inzego z’ishyaka ryacu zigomba gukorera imirimo yazo ku cyicaro gikuru cy’ishyaka ;
Mu rwego rwo gukumira uburiganya n’ukujarajara bikabije biranga bamwe mu bayobozi b’ishyaka bagiye mu buhungiro ku mpamvu zifite cyangwa izidafite ishingiro;
Dutangarije amashyaka yose ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, abantu bose haba mu gihugu cyangwa se ku rwego mpuzamahanga, abarwanashyaka b’ishyaka bari mu Rwanda cyangwa se mu mahanga, ibi bikurikira :
Alexis Bakunzibake
Ingingo ya mbere :
Mu rwego rwo guharanira inyungu nyakuri z’ishyaka PS-Imberakuri, abayobozi bari mu buhungiro basabwe gukomeza gukora imirimo yabo ya politiki bubuhiriza uburyo bwagenwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru No 002/PS.Imb/2013 nashyizeho umukono. Bitabaye ibyo bazafatwa nk’Ingambanyi zikorera FPR.
Ingingo ya 2:
Ishyaka PS-Imberakuri ni ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kandi rikorera imirimo yaryo ya politiki mu Rwanda, ahari icyicaro cyaryo. Inama y’igihugu ivugwa na Bwana Bakunzibake Alexis ntiyigeze itumizwa mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa se ngo ibere ku cyicaro cy’ishyaka. Kubera iyo mpamvu, ibyemezo byayo nta gaciro nta n’ishingiro bifite.
Ingingo ya 3 :
Mu gihe cyose Bwana Bakunzibake Alexis cyangwa se mugenzi we Imaculata batarabasha gukorera imirimo yabo ku mugaragaro ku cyicaro gikuru cy’ishyaka, ntibagomba gufatwa nk’abavugira Ishyaka .
Ingingo ya 4 :
Tuributsa ko ibibazo bireba ishyaka PS-Imberakuri hanze y’u Rwanda bishinzwe ku buryo budasubirwaho Bwana Ryumugabe Jean Baptiste kuko ari we uhagarariye Ishyaka imbere y’amategeko mu mahanga.
Ingingo ya 5:
Nk’uhagarariye ishyaka imbere y’amategeko nkaba na Perezida Fondateri w’ishyaka; nshingiye ku cyifuzo cy’inama y’igihugu yateranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ntangaje ko Bwana Sylver Mwizerwa wari umuvugizi w’ishyaka agizwe Umunyamabanga mukuru.
Ingingo ya 6:
Iri tangazo rigamije kurwanya uburiganya n’ukujarajara bikabije bibangamira inyungu z’ishyaka n’iza opozisiyo muri rusange.
Ingingo ya 7:
Ibikorwa byose binyuranyije n’iri tangazo bizafatwa nk’ibikorwa by’urugomo n’ubugambanyi kandi bigenerwe igihano kibikwiye .
Bikorewe muri Gereza ya Nyanza, kuwa 6 Gashyantare 2014,
Me Ntaganda Bernard, Perezida Fondateri wa PS-Imberakuri.
[Byahindiwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi bwa Leprophete-Umuhanuzi]

Source: leprophete Umuhanuzi


