Kigali yafashwe n’uducurama: Uko byahanuwe na Magayane!

Muri Kigali habaye igikorwa cya Polisi cyo kwirukana uducurama twigabije umujyi. Twifuje kubagezaho icyo indagu za Magayane zivuga ku ducurama.

Polisi yitabajwe ngo yirukane uducurama hakoreshejwe amazi

Perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kumva ko nta kabuza Abatutsi bari hanze bazafata u Rwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n’umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse intsinzi, Magayane ati  kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha Abanyenduga kuko ni bo bazi amacenga y’Abatutsi, bityo mwebwe mukicara.

Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: kuwa kane nzapfa maze kurya imboga. Niko byagenze. Kuko yahawe imboga z’isogo yakundaga kuwa kane yitaba Imana. Yanabwiye n’uwo musirikare wamutekeraga ko azagwa mu maguru y’abagore, niko byagenze uwo musore yagiye gusambanya umugore w’undi mugabo, ategerwa ku irembo bamutsinda aho.

Ibyo yahanuriye abandi ni ibi:

  • Yabwiye Ambasaderi Kagenza Alphonse muri Nzeri 1972 ko Kayibanda uzengurutse u Rwanda rwose ngo aribuka isabukuru y’imyaka 10 y’ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n’imva ye itazaboneka.
  • Yabwiye Kanyarengwe Alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshwa, akabona ibibi n’ibyiza, nyuma agapfa adahinwe azize indaramabuno.
  • Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b’abatasi bazabakurikira bakagwa kuri Muhungwe. Byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma mu 1978. Sûreté ya Lizinde yari ikaze ibata muri yombi bafatirwa mu mahoteri ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma y’aho abandi bakoreye plan yo gufata u Rwanda na Congo byombi muri Parc y’ibirunga i Rwindi(Congo), baje mu Rwanda n’ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muri Komini Kanama (Bugoyi-Gisenyi) hafi ya Muhungwe.

Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya Muvoma ati : uwabyiniye Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na Bwenge nyakuri Kayibanda, ntiyabyinira Muvoma izanywe n’abungura bazubika u Rwanda. Burugumesitiri Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND akanatuka Perezida wayo ngo ni umwungura w ’umushyushya. N y u m a y’icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalisa ati : kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba. Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, yafungiwe muri Prison Special mu Ruhengeri.

Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: Ugiye kuzafunganwa n’abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafaranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n’ibindi bikomerezwa. Lizinde agijeje I bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari I Murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d’Etat, ahite afungwa. Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy’ifungwa ryawe n’umwana uzabyarwa na Madame Habyarimana ari i k i m a r a .  Byarabaye uwo mwana avukira mu Bubiligi ari ikimara (baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muri yombi. Magayane ati Lizinde nafungurwa ,ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga zizagutsinda hanze.

Magayane yabwiye Adjudant Chef wayoboraga Gereza ya Ruhengeri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo I Muramba / Gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa.

Magayane yabwiye undi muyobozi w’iyo Gereza Adjudant Cyarahani ati: uzicirwa muri iyi prison. Umwaga wawe uzashirira aha. Yabwiye abanyururu bagenzi be ati; iyi myenda mubona y’umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana(Rose) yarongeye ati: ibohozwa ry’iyi prison rizabanzirizwa no kumva kw’iki giti cy’ingazamarumbo mubona imbere ya Gereza, ati hano mu nzu indani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi, bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo Musenyeri Nsengiyumva yasuraga Gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali. Magayae ati : ngicyo ikimenyetso mwatashye, ariko abazahungira Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya/Musanze bahuye n’abakodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi.

Kubera atahwemye kwikoma ingoma ya Kinani, byateye ubwoba abayobozi ba Gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by’iperereza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n’ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuri za kasete buranandikwa.

Dore uko yavuze: wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n’imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahishyi. Ibimenyetso ni abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushoroshori umugore w’umugambanyi, inyamaswa y’ihembe rimwe izaba ibiyogoza mu rukiga na Ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye. Habyara ati shaka intsinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ubufindo.

Magayane ati uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wok u ruzi rw’iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye, Ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya; Magayane ati: azaraswa umwambi w’igishirira na bene nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’igihugu azane ihumure, acyure rukara rw’ibisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero uburumbuke n’amahoro ya nyayo.

Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera:

Hazabaho isubiranamo ry’abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n’agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina; hazabaho amarira yuzuye intango ku bari mu bihome, hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n’akataribwa bazakora ibishoboka byose ngo batsindure rwara rw’umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihugu kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l’ONU ya gatatu. Magayane ati uwo Rutuku uzaza agahagarara hagati y’abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi.

Hazabaho inyoni z’uducurama zizarika mu biti by’abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry’isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w’urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkajye bakabizira: hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. Umwami w’ishyamba azaza kwiba.

Mwibuke 

Magayane yaravuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe n’imyigaragambyo y’inka. Muzamenye ko Kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z’abantu. Byarabaye mu kwa gatatu 1994 umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuri Rondpoint Kigali inka zacunzwe n’aba GD Umujyi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma y’ukwezi kumwe intumbi zasimbuye amase.

Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarimana napfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati ariko abazahungira mu majyarauguru y’uburengerazuba bazapfamo benshi. Koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze Dogiteri Ru… Umututsi. Ukomoka ku Kibuye wo mu bihugu byo hanze yakwije amarozi mu majyaruguru ya Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba, ikigeri, bashyize no mu bigage, inzagwa n’amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera da!

Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: aba bavantara baturutse i Bugande Bazafata kino gihugu nta kabuza, ati: ariko bararye bari menge kuko bazakibavanamo kandi nabi. Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka FPR imitungo yabo yambukijwe kera ikaba iri muri Eritereya, Etiyopiya, Afurika y’epfo, I Burayi na Amerika, mbese barasahura nk’aho nta mizero bafitiye u Rwanda.

Ngayo nguko.

Ubwanditsi


Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.

Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s