Tumaze iminsi dusoma ibijyanye n’amateka yaranze u Rwanda, cyane cyane chapitre ya coup d’etat yo muri 1973. Iyi coup d’etat niyo yabaye nyirabayazana w’inzika zabaye hagati y’Abiswe Abanyenduga n’abiswe Abakiga. Nyuma yayo, ibyiza by’igihugu byinshi byikubiwe n’abantu bakomokaga mu turere twa Gisenyi na Ruhengeri cyangwa rimwe na rimwe Byumba. Ibi byatumye mu by’ukuri Abanyarwanda batumva ko bafite uruhare rungana ku gihugu ku buryo byagize ingaruka mu gihe cy’intambara yatangijwe n’inkotanyi mu kwezi kwa 10 umwaka wa 1990.
Byageze aho abanyenduga bamwe bumva ko urugamba rugomba kurwanwa n’abakiga ngo kuko ari bo bari bafite ibyo barwanira! Abasirikare bamwe batorokaga urugamba bakisangira Inkotanyi mu gihe abenshi mu bakiga bo bumvaga koko igihugu bagomba kukitangira kugeza kuwa nyuma. Muri politiki abanyenduga cg abiswe abanyenduga nibo babaye aba mbere mu gushinga amashyaka arwanya leta ndetse afatanya na FPR mu gushegesha Habyarimana. Twagiramungu Faustin yabyukije MDR (ariko iza ari pirate), Mugenzi Justi afatanyije na Lando basinga PL, PSD ntawe utari uyizi ko yari igizwe n’abanyabutare benshi, Nayinzira Jean Nepomuscene niwe munya gisenyi wenyine washinze ishyaka rirwanya Leta.
Nyuma yaho gatoya ikibazo cyaje gusa n’aho ari abahutu barwana n’abatutsi ariko byari byaratinze, FPR imaze kwemerwa no gushyigikirwa.
Kudasesengura iki kibazo bishobora gutuma dupfobya amasomo akubiyemo maze ejo bundi hagora urundi rugamba ruba ngombwa ugasanga abantu bakomeje ibyo byumviro. Ntawe ushobora gukira igisebe atavuye!
Ubwanditsi.
Parution: Tuesday 19 August 2014, 21:31
Par:Jean de Dieu MUSEMAKWELI

Iyo umuntu yiyemeje gufata ubutegetsi ku ngufu, ntibihagije kuba abyifuza cyangwa afite impamvu ze bwite. Hagomba kuboneka n’izindi mpamvu zituma abantu bibwira ko ingoma ivuyeho yagombaga guhirima koko. Abakoze kudeta mu Rwanda mu w’1973 basanze guteza umutekano muke mu gihugu aribyo byatuma amahanga ndetse n’Abanyarwanda bavuga ko ingoma ya Kayibanda yari inaniwe. Nibwo rero muri Gashyantare 1973 boheje insoresore ngo zirukane Abatutsi mu mashuri yisumbuye n’amakuru ndetse no mu kazi, haba mu biro no mu bigo bya leta cyangwa iby’abikorera ku giti cyabo. Abantu bazi gushishoza bahereyeko babona ko iyo “muyaga” itewe n’abantu bashaka kwifatira ubutegetsi. Hari ibitabo byinshi byagize icyo bivuga kuri iyo “muyaga”. Nyuma y’ubushishozi n’ubushakashatsi bwimbitse, byose bihuriza kuri iyo ngingo. Icyanyuma nasomye kibihamya nta shiti ni icya Bwana Pierre-Célestin Kabanda cyitwa, Rwanda. L’idéal des pionniers. Les hommes qui ont fait la différence, Ed. Sources du Nil, Lille, 2012, pp.275-277.
Hari abantu badakeneye gusoma ibyo bitabo kugirango bamenye icyateye umutekano muke mu Rwanda mbere ya kudeta yo ku wa 5 Nyakanga 1973. Impamvu ni uko biboneye n’amaso yabo ba nyirabayazana, bakagerageza kuvugana nabo kugirango bisubireho. Bavuganye kandi n’abo iyo nkubiri yari igamije guhitana (ingoma ya Kayibanda), barababurira ; ariko abandi ntibabyitaho. Negereye umwe muri abo bantu, ambwirana agahinda kenshi ukuntu ibintu byagenze, n’ukuntu ubwe nawe yari apfuye Imana igakinga akaboko, maze agakizwa n’amaguru. Ntabwo yifuje ko natangaza amazina ye, niyo mpamvu mpisemo kumwita “Viateur (Viyatori) Nzaramba”, avuka mu cyahoze ari perfegitura ya Gitarama. Yarangije ishuri rikuru rya gisirikari mu w’1972. Muri 73 yari i Kigali, afite ipeti rya Suliyetona, akora mu bwubatsi bw’ibigo bya gisirikari n’ubw’amazu y’abasirikari, cyane cyane abakuru (officiers). Yakoraga mu cyitwa mu gifaransa “Bâtiment militaire”.
Imvururu zashojwe n’abashakaga kwifatira ubutegetsi
Yarambwiye ati : “Imvururu zabaye muri 1973 kuzishyira kuri perezida Grégoire Kayibanda ni ikinyoma cyambaye ubusa. Muri 1973 nari umusirikari mukuru (officier) nkora mu ubuwubatsi bwa gisirikari (Compagnie des Bâtiments Militaires -BM) i Kanombe. Twakoreshaga abakozi b’ abasivili benshi aho twubakishaga amazu mu bigo bya gisirikare mu gihugu cyose. Nari nshinzwe kubakisha (chantiers) mu bigo bya Kigali, Bugesera (abasirikari), Bugesera (urubyiruko), Gabiro, Byumba na Butare. Ahandi, imirimo y’ubwubatsi yari iyobowe na Kapiteni Mutabazi na Liyetona Rwabakika bubakisha tuvuge nk’ikigo cy’abapolisi cyo ku Kacyiru.
Imvururu zatangiriye mu bigo by’amashuri, bifata abakozi ba gisivili bo mu bigo bya gisirikari (Main d’oeuvre civile – MOC), bifata ibigo bya Leta, kuri za ministeri bamanika amalisti ariho amazina y’Abatutsi ngo be kongera kuhinjira.
Reka mpere ku bindeba aho nari mu bigo bya gisirikare. Nazindukiye ku kazi, nyura ku iperu mu kigo cy’i Kanombe (Base). Tumaze kuzamura ibendera, nagiye mu ibarizo, nsanga akazi kahagaze kubera ko umukuru waryo (Kapita, chef charpentier) n’umwungirije, abakozi babiri kuri bane bakoreshaga amamashini abaza batari baje ku kazi. Aho basudiraga ibyuma (atelier soudure) naho byari uko. Ubwo poromiye serija (Ier Sergent) Serugendo nawe aba araje. Ku nyubako z’i Kanombe yari yungirije Liyetona Rwabakika wo mu Ruhengeri. Ati “ Akazi ko kubaka kahagaze, Kapita n’abafundi bababujije kwinjira mu kigo”. Liyetona Rwabakika na Kapiteni Mutabazi barambwira ngo nimbyihorere.
Nafashe ikamyo ipakiye isima njya ku kigo cya Kigali, nsanga naho ni uko, ngo nta Mututsi ugomba kugaruka ku kazi ; kandi abo bose bakoreshwaga na Ministeri y’ingabo z’igihugu n’abapoloisi. Nagiye aho abasirikari bakuru bicira akanyota (Messe officiers) i Kigali, ntelefona umukuru (Commandant) w’iby’ubwubatsi bwa gisirikari (Compagnie Bâtiments militaires) i Kanombe, umuzungu witwaga Kapiteni Badou, musaba amabwiriza, ati “nanjye byanyobeye, Kapiteni Mutabazi wo ku Gisenyi yavuze ko amabwiriza yavuye hejuru, ko ari ibirebana n’umutekano, kandi ko tutabyivangamo”. Yangiriye inama ko njya kubaza Lizinde wari ushinzwe kwiga imishinga (chef du Bureau d’Etude) muri ministeri y’Ingabo , ko ari byo Kapiteni Mutabazi abwiye Kapiteni Badou. Nagiye kuri ministeri, Lizinde aranyakira, mubwiye ko akazi kahagaze, ko ntumva icyo abo Batutsi bazira, ati : « Ceceka, si wowe ushinzwe umutekano w’igihugu. Mushake Abahutu mubashyire muri iyo myanya Abatutsi bari bafite, niba ntabo mubatoze(formez-les) ».
Ntawe utazi amateka ya Lizinde n’uruhare yagize muri kudeta yo mu w’1973. Mpereye ku mvugo no ku buryo Liyetona Rwabakika, Kapiteni Mutabazi, na poromiye Serija (IerSergent) Serugendo bitwaye, bose ni Abakiga kandi bari babizi, nahereyeko numva ko hari ikintu. Kubona na poromiye Serija (Ier Sergent) w’umukiga yari azi iyo gahunda yo kwirukana abakozi b’Abatutsi mu bigo bya gisirikare, njyewe w’umunyagitarama, umusirikari mukuru (officier) ntabizi, ari njye wari ufite henshi nubakisha, naza ngasanga abakozi barahagaritswe ntabizi, Lizinde ati “si wowe ushinzwe umutekano w’igihugu!” None se Serugendo wari ubizi ni we wari uwushinzwe ? Cyangwa ni uko yari mu kabanga k’abateguye izo mvururu we na Kapitene Mutabazi na Liyetona Rwabakika?
Mu mashuri : muri koleji ya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo, nagiyeyo mpurujwe na Padiri Goffinet wayoboraga icyo kigo, ko murumuna wanjye DD nawe ari uwambere ku rutonde rw’abo komite (comité) y’abanyeshuri yirukanye, akanga kugenda, akaba yahungiye mu biro by’umuyobozi (Directeur) ko ariho bamukingiranye ngo abanyeshuri batamwica. Niba imvururu zarashojwe na Kayibanda, kuki n’Abahutu bakomoka Gitarama birukanwaga, nk’uwo murumuna wanjye bamwirukaniye iki ? Nageze i Nyamirambo nambaye imyenda y’intambara, ntanga gasopo ko Padiri Goffinet agenda akabwira izo mbwa zizana akajagari ko nizikora kuri murumuna wanjye, zishobora kubona ishyano. Padiri Goffinet yambwiye ko yari yatelefonnye ku kigo cy’abapolisi ngo baze bamutabare, bakamubwira ngo niyivuganire n’umuyobozi mukuru w’abapolisi muri ministeri y’ingabo. Uwo yari Majoro Nsekarije. Padiri Goffinet yagiye kwa Nsekarije, Nsekarije amwirukana mu biro bye. Padiri Goffinet yarongeye arambwira ati : “Aka kajagari ni intangiriro za kudeta. Biragaragara ko hari abantu bari gushaka urwitwazo rwo gufata ubutegetsi ku ngufu”. None imvururu zitatewe n’abo bishakiraga ubutegetsi,niba njye njyenyine narabashije kugarura agahenge muri Koleji i Nyamirambo, bo bari bashinzwe umutekano w’igihugu, cyarabahaye n’ibyangombwa byose byo kuwubungabunga,kuki ntacyo bakoze ?
Nahavuye ndakaye, nyura kwa Kapiteni Bizimana ndabimubwira, ambwira ko umuzungu w’umusuwisi yabwiye Kayibanda ko abasirikare bategura kudeta, ko bazakoresha n’abacanshuro (mercenaires), avuga n’ahantu (site) abo basirikari n’abo bacanshuro bashobora kuzahurira.
Kudeta yashoboraga kuburizwamo
Ni muri urwo rwego twigeze gukura abasirikare mu kigo cy’i Kanombe, barara amarondo, dushinga ibirindiro (gufata amapozisiyo – positions) dutegereje ka hagira abagerageza kudeta, tukayiburizamo. Kubera ahantu henshi nubakishaga, navuganye na bamwe mu basirikari bo mu bigo bya Kibungo, Mutara, Byumba, Bugesera, Ruhengeri, Kommando Bigogwe, kampanyi yambere, iya kabiri n’iya gatatu z’i Kanombe, ndetse n’abo mu bwubatsi bwa gisirikari, hose biteguye kudukurikira tukaburizamo kudeta.
Ibyo byarakaje cyane Jenerali Majoro Habyarimana, ashinga Majoro Simba Aloys ngo akore itohoza (enquête) amubwire abaraje abasirikare hanze, ngo ntiyumva uko azabagira, ngo nta gihano kiriho azi gikwiranye n’abo bantu. Simba yakoze anketi, ayiha Habyarimana. Njye nemereye Majoro Simba ko nabikoze kandi niteguye kubyongera, nti “ushaka ubutegetsi AZIYAMAMAZE, atorwe n’abaturage, naho uzongera kuzana akajagari, tuzamurwanya”. Nongeyeho ko ntagiye mu gisirikare kugirango murumuna wanjye ye kutiga. Nongeyeho nti “Ese ubundi ari Umuhutu cyangwa Umututsi ni nde Imana yahitishijemo ubwoko avukamo ?” Nahereyeko mvanwa i Kigali igitaraganya, noherezwa mu kindi kigo cya gisirikari mu majyaruguru y’u Rwanda. Ikibabaje ni uko Kayibanda yakomeje kuvuga ngo HABYARIMANA ntiyareka Abakiga ngo bakore kudeta !
Kapiteni Bizimana abwiye Kayibanda ko narakajwe n’uko murumuna wanjye bamwirukanye bamubeshyera ngo ni Umututsi, ko ntumva n’icyo abo Batutsi bazira, Kayibanda yaravuze ngo “ese ni njye wakanga Abatutsi, ntikwaba ari ugutuka Verediyana ?” Kayibanda amenye ko Nsekarije yanze kohereza Abapolisi, yavuze ko bagomba kumwirukana, ko n’igipolisi kidahosha imvururu ntacyo kimaze. Niyo mpamvu yasheshe igipolisi, akivanga n’ingabo kugirango byose Habyarimana abitegeke, naho Nsekarije na Kanyarengwe bashyirwaga mu majwi bakajyanwa mu mashuri no mu gutegeka ibyayi. Kayibanda yahereyeko ahamagara Habyarimana, amutegeka kwohereza Ingabo kugarura umutekano mu gihugu. Mu bagiye guhosha imvururu, Kapiteni Maniraguha wo mu Ruhengeri na Suliyetona Nyampame nibo bajyanye ingabo zivuye i Kanombe gufatanya n’ipoloto (peloton) y’i Gitarama guhosha imvururu muri Gitarama.
Aho nari naraciriwe, nakomezaga gukurikira amakuru y’ibibera i Kigali. Icyo nabwiwe mu kwezi kwa Gicurasi 1973 na Minani Frodouald ni uko Liyetona Niyoyita yari amaze gukora urutonde rw’abasirikari bimuriwe igihe kimwe nanjye. Urwo rutonde rwerekanaga neza cyane ukuntu abasirikari b’abasuzofisiye (Sous-officiers) n’abandi batojwe mu kurwanisha intwaro zisanzwe (armes collectives) bakomoka mu majyepfo y’igihugu bari bavanywe i Kigali na Kanombe, bakoherezwa za Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri, Mutara, Kibungo, babasimbuza abakomoka Gisenyi, Ruhengeri na Byumba. Twasabye kubaza perezida icyo abitekerezaho, kuko iyo bamubwiraga ko hari agatsiko k’Abakiga gategura kudeta, yavugaga ko bidashoboka, kuko Habyarimana ari umwana we buzura kandi yizeye. Twasabaga kandi Minani Frodouald kubaza perezida icyo kuriya kwimura abasirikari byerekanaga, impamvu hari ubwikanyize bwa Gisenyi na Ruhengeri mu buyobozi bw’inzego zose zirebana n’umutekano w’igihugu. Twaravugaga kandi tuti: “ko bigaragara ka Abakiga bategura coup d’Etat, kandi nibayikora, bazica Abanyenduga, uwabatanga twe tukayikora, ntitugire uwo twica, ahubwo bamwe tukabafunga?”
Dore ko Minani yari aturanye na Kayibanda, yadusize muri salo, anyura mu gikari agiye kureba perezida Kayibanda. Yagarutse hashize isaha. Atubwira ko Habyarimana nta rondakarere cyangwa ubwikanyize bwa Gisenyi na Ruhengeri yazanye mu gisirikare, ko ahubwo kubera ko Ababiligi bari bategetse ko Abatutsi bagomba kuba hagati ya 15 na 20 % mu ishuri rikuru rya gisirikari, we na Balthazar Bicamumpaka, na Calliope Mulindahapi bahisemo ko imyanya yari igenewe Abahutu, mu itsinda rya mbere (première promotion) bayiharira Ruhengeri na Gisenyi, kuko mu yandi maperefegitura bitari byoroshye kumenya umuhutu nyawe, ejo batazavaho basanga imyanya y’Abahtutu yaratwawe n’Umututsi dore ko ngo Abatutsi bakundaga gukubagana mu ngo z’abagaragu babo!
Ku bijyanye no kwimura abasirikari, perezida Kayibanda yabwiye Minani ko azahamagara Habyarimana akabimubaza, atabona ibisobanuro akamusaba kubihagarika, dore ko icyo gihe u Rwanda n’u Burundi byarebanaga ay’ingwe.
Ku birebana na kudeta byo Kayibanda yamuteye utwatsi, amubwirako mu basirikari bakuru, Habyarimana ari we ugerageza (ufite “préparation” ihagije) ; ariko akaba atabona impamvu yatuma Habyarimana akora Coup d’Etat. Ati “ Ese ubundi ubutegetsi si we ubufite, si we wampaye Seyanga na Bizimana ngo mbagire ba ministiri, ko njyewe urubyiruko n’amasiporo nashakaga kubishinga Rwagafirita ?” Yaramubwiye ngo atubwire ko n’iyo Abakiga bakora kudeta, we nta maraso ashaka ko tumena ngo turamugarura ku butegetsi, ngo uretse ko n’itegeko nshinga ritamwemerera gukomeza kuyobora igihugu, n’abaganga bakaba baramusabye kuruhuka ; ko kongre itegurwa ariyo izatoranyaumukandida wa MDR uziyamamariza umwanya wa perezida, ikiga ikibazo cy’imvururu zayogoje igihugu, kandi akazasaba kongere gufatira abazishoje ibihano by’intangarugero. Yongeyeho ko Verediana yaba yaravuze ngo “ntakumena amaraso y’abandi Bahutu, Abatutsi bazayamena” ! Ngo dutegereze kongere ibyo byose izabikemura.
“Ntawe urenga nyamunsi”
Ku wa 1 Nyakanga uzi ko kuri stade Nyamirambo basuzuguye perezida Kayibanda izuba riva, nawe ati :“Abashaka gukora kudeta nibayikore, simbitinya”. Nibajije ibyo ari byo, biranyobera. Mfata imodoka mva aho nari naraciriwe, nza i Kigali kureba uko bimeze. Nagiye kwa Kapiteni Bizimana, mpurirayo na Ministiri Frodouald Minani na Kalisa, muramu wa perezida Kayibanda. Mbabaza ibyo nari numviye i Kanombe kuko nahanyuze, ba Liyetona Bikolimana bakambwira bati : “Zana abasirikari ufite mu ….. , tubwire n’abandi basigaye hano mu bacu, maze tuburizemo kudeta bategura kuko ngo bazayikora le 5 Nyakanga”. Ubwo twari le 3 Nyakanga. Bizimana twari turwaniye iwe, kuko nari mvuze ngo “ibya KAYIBANDA tubireke, dukore kudeta, dutange Abakiga”. Kapiteni Bizimana ati : “Ibyo perezida ntabikozwa. Yadutegetse gutegereza kongere ya le 5 Nyakanga, ni yo IZEMEZA cyangwa ikanga umukandida azabasaba gukurikira kuko we ashaka kuruhuka, agakurikirana ishyaka rya MDR ”. Ati “iby’abo Bakiga na kudeta zabo ni akajagari bashoje, kariya gatsiko kazafatirwa ibyemezo muri kongere”. Nti “mujye kumubwira amakuru mvanye i Kanombe ko le 5 Nyakanga hazaba kudeta”. Kapiteni Bizimana yaranze, agezeho ajya yo, agarutse ati : “Avuze ko usubira mu …, ugatanga urugero rwo kumvira”; ngo “bamundezeho ko nabanje no kwanga kujya mu ….”, ngo “le 5 Nyakanga azaha Abanyarwanda bose igisubizo muri kongere, ndetse ko n’iyo iyo kudeta bayikora, we yizeye Habyarimana, ko we adashaka ko hagira amaraso ameneka, nta mirwano ashaka mu ngabo z’igihugu ”. Nahise nsubira mu ….. ariko, nyuze i Kanombe, mbwira Bikorimana na Ajida Habimana ko Kayibanda yategetse ko dutegereza kongere. Bati : “Nutaza, ba Kanyarengwe barakora kudeta kandi nyamara na Habyarimana abirimo”.
Umwanzuro
Abahakana ko imvururu zitateguwe n’Abasilikari b’Abakiga babanze batubwire impamvu mu bigo by’amashuri komite z’abayoboye kariya kajagari zayoborwaga n’Abakiga. Niba ari Grégoire Kayibanda wabiteguye, basobanure ukuntu aho kugira ngo abe arinjye amenyesha iyo gahunda ku birebana n’abakozi b’Abatutsi mu bwubatsi bwa gisirikari, ko nagendaga kwa Kayibanda, kuki atabimenyesheje ? Yarandenze maze ajya kubimenyesha Kapiteni Mutabazi wo ku Gisenyi, Liyetona Rwabakika wo mu Ruhengeri, na poromiye Serija Serugendo batagenda iwe ?
Muri icyo gihe inama (Congrès) za MDR zarimo zitegurwa. Turi aho abasirikari bakuru biyakirira (Mess Officiers) i Kanombe, twaganiriye uko inzego z’ishyaka ziri kwiga urutonde rw’abashobora gusimbura Kayibanda. Frodouald Minani yacecekesheje umuntu wari uvuze ngo “ariko ubundi kuki KAYIBANDA atakomeza”, ngo “abo bose bashaka gusimbura Kayibanda ni abanyerari”, amubwira ko “revolisiyo ya rubanda yaciye ingoma ya cyami, nta butegetsi karande kandi ko na nyirubwite azabyibwirira Congrès”. Ku bwanjye (ni Sulieyetona Viateur Nzaramba ukomeje kuvuga) nabonaga Frodouald Minani ari we wari ubukwiye. Kuri jye, niyo mpamvu abakoze kudeta barigitishije disikuru Kayibanda yari kuvugira muri kongere yari iteganijwe le 05 juillet 1973, kuko igiye ahagaragara bamwara.
Tugaruke ku bya Lizinde wagize ati : “Si wowe ushinzwe umutekano w’igihugu”. Ubundi mu gihugu hari ibyo bita ministeri z’ubusugire bw’igihugu (ministères de souveraineté), ari zo :
1.Ububanyi n’amahanga (Affaires Etrangères, diplomatie).
2. Ubutegetsi bw’igihugu (Interieur)
3. Kurinda ubusugire bw’igihugu (Défense)
4. Imali y’igihugu (Finances)
Abashinzwe umutekano ni Ministeri 2 : iy’Ingabo n’iy’ubutegetsi bw’igihugu. Izo ministeri zitegeka ingabo, abapolisi n’inzego z’iperereza (sûreté) zikoreshwa muri ako kazi ko kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Mu w’1973 Ingabo, Abaplosi n’inzego z’iperereza byose byari muri Ministeri y’Ingabo. Habyarimana ni we wari ministiri, umugaba mukuru w’Ingabo n’abapolisi.Umuyobozi mukuru w’abapolisi (Directeur géneral de la police) yari Majoro Nsekarije (Gisenyi), umuyobozi mukuru w’iperereza yari liyetona Koloneli Kanyarengwe (Ruhengeri), naho Komanda Lizinde (Gisenyi) akaba umuyobozi w’ibiro by’imishinga n’izindi gahunda (Bureau Etude et Programme). Abo bagabo ni bo bari bashinzwe iperereza no kurinda umutekano. Imvururu zabaye babizi, barabirebera, barareka ziraba. Umuyobozi wa Koleji ya Mutagatifu Andereya yitabaje Abapolisi, Nsekarije ababuza gutabara, nabivuze. Abo bose ni Abakiga, bakoze kudeta bitwaje ziriya mvururu, baburizamo kongere ya MDR yagombaga gutoranya umukandida wari kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, igasuzuma na kiriya kibazo cy’imvururu zabaye. Bakoze kudeta, bariya bagabo ni bo bafashe imyanya ikomeye :
1.Habyarimana : Umukuru w’igihugu, perezida wa Komite y’ubumwe n’amahoro, ministiri w’ingabo, n’umugaba mukuru wazo.
2. Kanyarengwe : Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’abakozi ba Leta (ministeri 2).
3. NSEKARIJE : Ububanyi n’amahanga.
4. LIZINDE = Umuyobozi mukuru w’iperereza.
Uwavuga ko bariya bagabo bane, hamwe na bagenzi babo bashoje imvururu mu gihugu kugirango babyitwaze bakore kudeta, bamara kuyikora bagasibanganya ibimenyetso, bakica Abanyagitarama, bakabubikaho urusyo ngo bari bagiye kuroha Urwanda, ngo Kayibanda yari agiye guhindura itegeko nshinga kugirango ahame ku ubutegetsi, ntiyaba yibeshye. Ikindi kandi, bamwe Badatana bo ku wa 5 Nyakanga (Camarades du 5 juillet) baracyariho : Koloneli Serubuga, Koloneli Gahimano, Koloneli Ntibitura n’anandi. Bakwiye kugira icyo babivugaho.
BIRACYAZA….
Jean de Dieu Musemakweli
Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549
DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI
MBERE NA MBERE NDAGIRANGO MBABWIRE KO BYARI BISHYUZE CYANE: Kubantu mutashoboye kuhigerera ndagirango mbabwire ko koko kwibuka Kayibanda na bagenzi be byabaye ibitangaza pe. Kiriziya ya Woluwe aho byabereye yaruzuye no hejuru irapfundikira kuburyo kubona umwanya byari bigoye. Umuntu wavuze abantu Magana atatu ubanza yarabagabanije bari barenze. Mugutumire kandi byagize ibanga rikomeye kuburyo byarinze birangira nta invitation itanzwe kumugaragaro isobanura aho ibintu bizabera. Nta muntu w’injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye. N’uwaba yarizanye yibiwe ibanga n’undi watumiwe ntabwo ngirango wageza kubantu 15. Imiryango y’abasangira kandi nabo ni isoko n’amaduka kuko wasangaga 90 ku ijana aribo bo ubwabo n’abana babo n’abagore babo. UKO BYATANGIYE: Mu itangira, kuri alitari bari bahashyize amafoto y’abaza kwibukwa kandi buri muryango wose warimo kwibuka wabaga ufite ururabo ruriho izina ry’umubyeyi wabo. Uwafashe ijambo bwa mbere ni Ndahayo Eugene wifurije ikaze abantu bose kandi avuga ijambo rirerire gato ndetse ageze aho ararira maze n’abandi bantu bararira. Umukobwa wa Kayibanda niwe wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura. ubwo nyuma yaho Padiri Athanase wari uyoboye imihango yatangiye misa uko bisanzwe maze nawe ageze aho aha urubuga uwitwa Bizindori maze avuga ijambo rirerire cyane ririmo akababaro kenshi cyane ararira n’abantu bose bararira mukiriziya biracika. Ubwo nawe hari umudamu wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura ariko kigeze aho gihinduka amazi kubera amarira menshi. Yanageze aho avuga ko Kayibanda yishwe afite imyaka 49 nk’iyo Bizindori afite kuri ubu. Ubwo Bizindori yakurikiwe n’abadamu barimo umukobwa wa Kayibanda bavuga amasengesho mugifurama, igifaransa ubanza n’ikinyarwanda cyaravuzwe niba nibuka neza. Abo badamu bose ni Gregoire Harerimana wabaprotokoraga kuri alitari ariko akaba ari nawe mutware w’abaririmbyi. Mukiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n’amatara muntoki n’indabo. Inyuma y’iyo miryango y’abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro bairmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w’Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cane. Twagiramungu Faustin yari ahari ariko yaje akererewe kuburyo ntabonye n’aho yari yicaye. Umusaza Singaye na we yari ahari yaje akererewe ariko we bahise bamushakira umwanya imbere ubona ko yubashywe nawe. Ntabwo ariko ibyo byubahiro bahaye Singaye bigeze babiha Twagiramungu Faustin. Ntumbaze impamvu. Misa irimo ihumuza, Padiri Athanase yavuze ko nawe Kayibanda yari umubyeyi we wo muri batisimu akaba ashimishijwe cyane n’uko ariwe wayoboye igitambo cya misa cyo kumwibuka. Ubwo misa yahize ihumuza maze Ndahayo afata ijambo nanone ariko arivuga mukinyarwanda abwira abantu ko bajya gusangira ikirahure. Abantu bose bagiye n’amaguru bajya muri salle yari iri aho hafi maze buri wese akihereza icyo kunywa. Hari hari za champagnes ziruta ubwinshi abantu na za jupileli na lefu na za vins n’amazi n’ibindi. Abantu barasangiye maze bagasuhuzanya bahuza urugwiro cyane, abandi nabo bakifotozanya ndetse n’imiryango y’abibuka nayo igafata amafoto. Abantu bamaze guhaga ibyo kunywa nibwo Gregoire Harerimana wakoraga akazi ko kuba ari utanga amajambo yafashe ijambo asaba abantu bose kuza munzu kandi bagaceceka kuko hagiye kuvugirwa ijambo rikomeye cyane batifuza ko hari n’umwe warirogoya. Ubwo ijambo barihaye umugabo witwa Munyandamutsa uba mu Buholandi bigaragara ko akiri n’umujeune ariko ucecetse cyane ndetse wubashywe cyane. Munyandamutsa yafashe ijambo rikaze maze akoresha imvugo yo kuzimiza abantu benshi baratakara arimo avuga uko abantu bishwe n’uko byakurikiranye. Uko bishwe yabivuze uko byagenze ijambo kurindi maze n’abantu barongera bararira. Kuzimiza yagukoreshaga avuga amazina y’abicanyi. Habyarimana Juvenal yamwitaga Nyirubutaka n’andi mazina nk’ayinkanda azimije cyane ariko akageza aho akamuvuga uko ari abantu bakamenya ko ari we arimo kuvuga. Munyandamutsa afata ijambo wagirango niwe wari wabaye Kayibanda cyangwa OBAMA. Kwa kundi Obama avuga ijambo ibihangange bimuri inyuma ninako byari bimeze no kuri Munyandamutsa. Munyandamutsa avuga ijambo, inyuma ye hari hahagaze igihangange Matata joseph wa CLIIR n’igihange Rutayisire Boniface wa TUBEHO TWESE. Ubwo Munyandamutsa arangije ijambo abantu bose bamuhaye amashyi menshi cyaneee biratinda. Munyandamutsa arangije kuvuga kandi yahise aherezanya umukono na Rutayisire Boniface kwa kundi uba urangije discours maze ugaherezanya umukono n’igikomerezwa nk’uko Obama akunze kubigenza. Ndetse wabonaga ko iyo geste yari iri ku isiri kuko niwe yabikozeho wenyine kandi abikora kuri TUBEHO TWESE yibuka abivictimes bose. Impamvu mbivuze ko byari ku isiri nuko icyo kigabo Rutayisire Boniface nakibonye inshuro nyinshi gisabana cyane n’abantu bateguye kuriya kwibuka hamwe n’abandi basangirangendo bose barimo ba gregoire, Bizindori, Bernadeta,n’abandi ndetse nakibonye kifotozanya na ba Ndahayo n’urugwiro rwinshi cyane. No muri kiriziya, cya Rutayisire Boniface cyashatse kunyara nk’abandi bose uko bajyaga kunyara kuko misa yari yatinze maze sha wa wundi witwa Kabagema (umwe mubakuru b’ishyaka PDP)wari mubateguye imihango aza kugiprotokora akijyana kunyara. Ntihazagire umbeshya, cya Rutayisire Boniface gifitanye ubumwe bukomeye n’abasangirangendo bose ntabwo ari gusa. Na munyandamutsa asoza ijambo rye yashimiye n’abagiye babashikariza kwibuka kandi icyo cya Rutayisire Boniface nicyo cyahoraga buri mwaka kiduhira hano hanze ngo nabo nibibuke ni ba victimes. Mubintu byantangaje ariko cyane n’uko nabonye Twagiramungu Faustin asa n’umuntu ukonje no mu kwiyakira kandi yitwa umukwe wa Kayibanda. Ibya Twagiramungu Faustin byifashe bite mumateka y’abasangirangendo ko nari nziko ari we uza nk’umukuru w’imihango ariko nkabona yari umugererwa nkatwe twese? Si ukubabeshya ntabwo Twagiramungu yahawe ibyubahiro bidasanzwe nk’uko nari mbyiteze. No mukuza mu misa, bashakiye Singaye umwanya mwiza imbere ariko sinigeze mbona babikorera Twagiramungu Faustin kandi urebye baraziye igihe kimwe misa yatangiye. Mubari bahari nabonyemo na Munyazesa wahoze ari Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu kubwa Habyarimana. Uwaba azi umuntu ukomeye nibagiwe yanyunganira cyangwa se niba nibagiwe ikintu runaka cy’ingenzi mubyabaye yanyunganira. Munyandamutsa arangije ijambo, ukwibuka kwasaga naho guhumuje. Icyo gihe ariko nanone inzoga zaje kubwinshi wagirango n’amakamyo arimo kuzizana maze abantu baranywa barahaga. Kwibuka ariko ntibyarangiriye aho kuko byarakomeje hagati y’imiyango bivanzemo no kwinegura. Abantu benshi bitabiriye uwo muhango bagiye bashima ko byari ibintu byiza kandi biteguye neza. Na none abenshi bifuje ko bajya barara inkera bakarikesha baganira kuri izo ntwari zazanye ubwigenge na Republika mu Rwanda. ikindi cyagarutse mumagambo y’abitabiriye igikorwa n’uko, uko kwibuka intwari zishwe muri 1973 Atari igikorwa cy’imiryango yabo yonyine ahubwo ari igikorwa cy’abanyarwanda bose kuburyo ngo ubutaha byazafasha abagitegura. Mubigejejweho na Jean de Dieu
Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549
LikeLike