Guhera ku itariki ya 2 Werurwe 2013, CNR-Intwari ibisabwe kandi ibifashijwemo n’imiryango nyarwanda idaharanira inyungu za politiki yiyemeje gufatanya n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda. Icyo gikorwa cyari kigamije kugirango haboneke bwangu, ibisubizo bikwiye kandi byihuse, ku bibazo bibangamiye abanyarwanda.
Ni muri urwo rwego yiyemeje kwinjira mu Nama y’Igihugu iharanira Impinduka ya Demokrasi CNCD mu magambo ahinnye y’igifaransa, kugira ngo ishobore kurangiza inshingano yari yihaye. Mu ntango hakozwe ibikorwa byiza bikwiye gushimwa muri urwo rwego. Ariko uko iminsi yagiye yicuma habayeho kwibagirwa nkana ko turi mu bihe bidasanzwe kandi bikomeye,bisaba ubwitange, gushyira mu gaciro, kureba kure n’imikorere idasanzwe kugira ngo intego nyamukuru igerweho.
Igihe kinini cyakomeje gutakazwa mu nyandiko gusa aho gufata ibyemezo bikwiye no mu gihe gikwiye. By’umwihaliko iyo mikorere ntiyatumye CNR-Intwari ibona uko yitangira gahunda yari ifite yo gutabara abanyarwanda mu maguru mashya, ishingiye ku bikorwa yabatangarije mu nyandiko “ Programu ya Guverinoma ya Repubulika ya 3 ” yasohoye kuwa 4 Kanama 2011. (http://cnr -intwari.com/index.php/programme-politique)
Nta narimwe CNR-Intwari itagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abandi banyarwanda mu gushakira hamwe ibisubizo bikwiye ku bibazo bikomereye u Rwanda, mu bwubahane, mu bwumvikane n’ubwuzuzanye ariko ntishobora kwemera ko ubufatanye ubwo aribwo bwose bwahinduka inzitizi yo kuyibuza kurangiza inshingano zayo z’ibanze. Kubera iyo mpamvu CNR-Intwari, isanze ari ngombwa kuba ihagaritse imikoranire yayo na CNCD kugirango isubirane ubwigenge bwayo busesuye butuma ishobora kurangizaneza inshingano zayo mu bihe bitarambiranye.
CNR-Intwari izakomeza gufatanya mu bwisanzure n’andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi bw’igitugu bwimitswe mu Rwanda, mu gihe cyose ubwo bufatanye buzaba bugamije ibikorwa bifatika bitayibangamiye. Izafatanya mu bikorwa byose bishoboka kugirango amahoro arambye agaruke vuba mu Rwanda no mu karere kose k’Afurika y’ibiyaga bigari.
Bikorewe Manchester kuwa 2 Nyakanga 2014
Gakwaya Rwaka Théobald
Visi-Perezida akaba n’umuvugizi wa
CNR-Intwari