Standard
Ubu twandika Bernard Makuza amaze kurahirira kuyobora Sena y’U Rwanda. Akaba aje asimbura mugenzi we
Jean Damascène Ntawukuriryayo uherutse gutegekwa kwegura kuri uyu mwanya. N’ubwo rero Ntawukuriryayo yaregwaga uruhurirane rw’ibyaha bihimbano birimo :
- Kwigwiza ho imitungo yifashishije umwanya we, nk’aho yakiriye abashyitsi batarenze batatu agatanga fagitire ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda,
- Gushyira mu nzu ye ibikoresho bifite agaciro gahambaye kandi byose bikishyurwa na leta,
- Gukorera mu bwiru imwe mu mirimo ashinzwe kandi ntatange na raporo z’amanama amwe n’amwe ajyamo rwihishwa…
ibi byose byavuzwe sibyo Ntawukuriryayo yazize. Azize icyaha kitavuzwe.
Ntawukuriryayo yazize ko yari yaramaze gutangariza zimwe mu nshuti ze ko adashyigikiye gahunda y’umwami wa Repubulika Paul Kagame yo guhindura itegekonshinga. Ibyo nyamara bikaba byari ikibazo gikomeye kuri Kagame kuko yari kuzahura n’ingorane mu guhindura itegekonshinga kandi Sena ni yo ifite izo nshingano nk’uko biteganwa n’ingingo ya 88 y’Itegekonshinga. Iyo ngingo itegenya ko Sena ifite ububasha bwo « gutora amategeko yerekeye ivugururwa ry’Itegekonshinga ». Ibyo kandi byongera gushimangirwa by’umwihariko n’ingingo ya 193. Iki rero cyabaye ikibazo gikomeye kuri Kagame ugeze mu mayira abiri maze ahitamo kumukura mu nzira inzira zikigendwa.
Kagame yarebye mu muryango we maze abona urangwa n’ibirura, ni ko kwigira inama yo kwigondera na ko kwitabaza mubyara we Bernard Makuza muri iri hurizo rikomeye agezemo ryo kuvuguruza itegekonshinga n’abanyarwanda twese.
Biragoye cyane ku buryo inzira Umwami azitabaza zose zidashobora kumuhira. Dore iyo ingingo Kagame ubwe yiyandikishirije mu itegekonshinga uko ivuga:
« Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika » (Ingingo ya 101).
Ariko se Kagame n’iyo yavuguruza iyi ngingo byamuhira akongera koko kuyobora Repubulika y’u Rwanda ?
Nguwo umugabo Bernard Makuza wiyemeje kubimufashamo
IHENE IZABYARA ISEKURUME NDWI (7) ZOSE ZANGE KONGA
Umuhanuzi Magayane ni we wavuze ko : « Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka ». Ngicyo ikimenyetso kibanziriza icya nyuma mbere y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Rwabujindiri rurya ntiruhage. Nibyo koko burya ngo ntakiba Imana itabicishije mu bahanuzi bayo. Ibyo Magayane yavuze byose kugeza ubu byarabaye tukaba dutegereje ivuka ry’izo sekurume ndwi mu minsi ya vuba, maze « Isake igahita ibika ikigera ku mutambiko w’urusenge » ari cyo kimenyetso cya nyuma.
Ihene rero magayane yavugaga biragaragara ko ntayindi atari buriya butegetsi bwiyicaje ku ntebe nk’uko tubizi twese. Naho kubyara isekurume ndwi byo ni uguhindura itegekonshinga maze Kagame akiyongeza indi manda y’imyaka irindwi (7) ari yo isobanura isekurume ndwi. Nyamara ariko izo sekurume zose mu buhanuzi twibuke ko zanze konka ! Ibi rero ni ho bihurira n’ibyo Kagame agiye kwigora akora. Agiye guhindura itegeko nshinga, bizakorwa ariko ntakizavamo. Aziyongeza manda y’imyaka 7 ariko nta mwaka n’umwe azayitegekaho. Kwanga konka bigereranywa no kwanga kwima. Birababaje. Ihene izabyara isekurume ndwi ariko zose zange konka.
Uretse n’ubuhanuzi ariko Kagame na FPR ayoboye bafite urundi rukuta bazahura narwo
Nk’uko byatangajwe n’Abataripfana bo mu Ishyaka Ishema muri kongere yabo yateraniye i Paris guhera tariki ya 07/02 kugeza ku ya 09/02/2014, Abataripfana aho bari hose biyemeje kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu kandi bagatangamo n’umukandida ari we Padiri Thomas Nahimana. Ibi rero nabyo ni indi nzitizi ikomereye Kagame na FPR ayoboye guhindura itegekonshinga ntibihagije ahubwo agomba no kwitegura guhangana n’abasore n’inkumi b’abanyarwanda bahagurukiye kandi bashishikajwe no guhindura ibintu mu kuri no mumutuzo.
Nkuko rero bigaragara mu Rwanda rw’uyumunsi, Kagame ari gukora ubusa kuko abanyarwanda barambiwe ingoma mpotozi. Abanyarwanda barambiwe igitugu n’iterabwoba rikabije. By’umwihariko ntibakwihanganira ubwicanyi FPR yazanye guhera tariki ya 01/10/1990 kandi ikaba idashaka kubureka. Kagame nahame yumve urwishigishiye ararusoma, nawe narusome ruramukwiye.
by VENANT MAGAZINE VM
Reblogged this on VENANT MAGAZINE {VM}.
LikeLike