Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye, ngo iperereza ku mpamvu n’uwagize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye aba perezida babiri b’abahutu ari bo Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda na Ntaryamira Cyprien ryaba rigeze ku musozo. Iri perereza ryavuzweho amagambo menshi ndetse ubutegetsi bwa Kigali bunashinjwa mu guhanura iyo ndege bwo bwakoresheje itangazamakuru mu gukwirakwiza inkuru ko indege yari itwaye abo bayobozi bombi hamwe n’abari babaherekeje yarashwe n’igisasu cyaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe. Ababikurikiranira hafi ntibigeze barangazwa n’izo nkuru, kuko kuba FPR iregwa muri urwo rubanza byumvikana ko ibyo itangaza bitakwizerwa.
Ku rundi ruhande ho Abanyarwanda muri rusange bahejejwe mu gihirahiro imyaka ikaba ibaye 20 batazi uko byagenze. Baba Abahutu bageretswe ho kwiyicira Generali Habyarimana ngo kugira ngo babone uko bica Abatutsi( bivuga ko Habyarimana ari we wababuzaga kwica), ari n’Abatutsi biciwe ababo bivuye ku ndege yahanuwe bakaba bakeneye kumenya uwatumye bahekurwa, habaye guceceka no gutegereza icyo iri perereza rizageraho.
Iri perereza ryafashe indi ntera mu gihe Nicolas Sarkozy yari Perezida w’Ubufaransa akaba yaranashatse ko u Rwanda rwegerana n’u Bufaransa mu rwego rwo kwiyunga. Ku bwa Sarkozy Madame Habyarimana yateshejwe umutwe cyane. Cyakora aho Sarkozy aviriye ku mwanya w’umukuru w’igihugu Abafaransa bamutereye icyizere kubera ibintu bibiri by’ingenzi yakoze akiri ku ntebe. Icya mbere ni uko Sarkozy yahanganye n’igisirikare cy’u Bufaransa akananirwa kubeshyuza ibikorwa bya Leta ya FPR yavugaga ko operation Turquoise yakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu. Abasirikare bakomeye baramurakariye cyane ku buryo byamuviriyemo kudatorwa manda ya kabiri. Icya kabiri, Sarkozy mu gihe yakoraga campaign yakoze amanyanga akoresha amafaranga yahawe na Perezida Kadhaffi wa Libya, ndetse akabeshya umukecuru w’umuherwe witwa Liliane Henriette Bettencourt na we akamuha amafranga yo kwiyamamaza. Ikibazo cy’uyu mukecuru cyaje kubyutsa byinshi bitari bizwi.
Uyu munsi rero ngo iperereza ryaba rigeze ku musozo ariko ababuranira Kigali bo baravuga ko ngo abo baburanira ari abere bityo ngo bakaba bagiye gutanga ikirego kuko babeshyewe.
Reka twibutse ko ikibazo cy’iyi ndege n’ubwo kitigeze gihabwa agaciro ariko gifite icyo gisobanuye ku mahano yagwiriye u Rwanda. Nta kuntu byakwemezwa ko indege yahanuwe ariyo mbarutso yateye genocide ugahana abakoze genocide nyamara ukirengagiza uwatumye itangira.
Fiat Justitia ruat caelum ( nihabeho ubutabera ijuru nirishaka rigwe).
Reka tubitegerezanye ubwitonzi, uko byagenda kose ikinyoma kiza muri ascenseur kikahagera vuba nyamara ukuri ko kuza na escaliers ariko kukahagera kukiri ukuri.
Abacamanza b’abafaransa barangije amaperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana
Mwi ijuru hari Imana idahishwa
LikeLike