Amakuru dukesha BBC Gahuza aremeza ababuriye mw’itembagazwa rya Kayibanda bibutswe. Ikigikorwa kikaba cyarabaye kuri kuwa 18/08/2014. BBC yemeza ko Uku kwibuka ababo kubaye ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 41, ubutegetsi bwa Gerigori Kayibanda buhiritswe.
Abakomoka kuri ba nyakwigendera bavuga ko umuhango nk’uyu bakomeje kwifuza kuwutegura bikabananira kubera ko ubutegetsi bwishe ababo bwabanje kubugariza.
Ababuze ababo baravuga ko ubutegetsi bwabanje kubabuza na bo ubwabo gusohoka mu makomine yabo ya kavukire badahawe uruhusa ruturutse mu buyobozi bukuru bw’igihugu.
Kuva ku itariki ya 05 z’ukwa 7 muri 1973 ubwo perezida Habyarimana Yuvenali yafataga ubutegetsi, abanyapolitiki ba repubulika ya mbere barimo na perezida Kayibanda Gerigori wari usimbuwe barishwe.
Imiryango y’abahitanywe n’izo mpinduka ngo ntiyamenyeshejwe irengero ry’ababo, dore ko ngo no kubaza ibyabo byagaragaraga nko guhungabanya umutekano w’igihugu.
Muri 1984 haje kubaho imanza zaje kwemeza bamwe mu basirikare bariho icyo gihe kugira uruhare mu iyicwa ry’abo banyapolitiki.
Bamwe mu bahamijwe icyaha barimo Colonel Lizinde Theoneste na Komanda Biseruka baje gukatirwa ibihano barafungwa, ingabo z’Inkotanyi ziza kubafungura ubwo zafataga gereza ya Ruhengeri muri 1991.
N’ubwo ababuze ababo bari bategereje kurenganurwa n’ubutegetsi ngo ntibarabigeraho.
Kuri ubu ngo icyo bifuza kurusha ibindi ni uburenganzira bwo kwibuka ababo ku mugaragaro, ndetse ngo bakemerwa nk’imfubyi za politiki nk’abandi bose bajyiye bayizira.
Bavuga na none ko kwibuka ababo bigomba gutandukanywa no kwifuza kwihorera kuko batabifite muri gahunda.
Ngo ahubwo bifuza ko ibyababyeho bitazaba ku bandi bana b’abanyapoliki mu gihe kiri imbere.
Jean Claude Nkubito
BBC Belgium