Banyarwanda, banyarwandakazi, bavandimwe, mbifurije amahoro, ihirwe n’uburumbuke.Mbere ariko yo gukomeza mbagezaho igitekerezo cyanjye numva rwose ko ari n’umuganda ngomba gutanga muri iki gihe igihugu cyanjye kandi cyacu u Rwanda, kigeze mu ikorosi rigoye, ndabanza nisegure kuri uwo wese ushobora kwitirirwa ibyo ngiye kuvuga kubera isano cyangwa umubano dufitanye ; amateka yacu adusaba kutareka ibintu bigera kure kandi byashoboraga kugira igaruriro.Ariko kandi sinabura no gushishikariza buri wese gushyiraho ake , ngo iri korosi ritazatunanira kurikata maze tukorama.Nimureke dutinyuke tubwizanye ukuri.
ISESENGURA
Umutwe w’iyi nyandiko nawuhisemo maze kumva ikiganiro « SOBANUKIRWA » cyahise kuri RTV muminsi ishize ; maze kucyumva nagize impungenge cyane kandi numva ndababaye.
Ese ninde ugomba gusobanukirwa ? Ni perezida Paul KAGAME, ni umunyamategeko nka Evode UWIZEYIMANA ? cyangwa umudepite nka Christine MUHONGAYIRE ? Ni umunyamakuru se nka Théodore NTALINDWA dore ko Cléophas BARORE we nubwo ari we witwako ayoboye ikiganiro uhita wumva neza ko we yibereye mu rujijo yabuze uko asobanura ? Cyangwa wenda barashaka kumvisha wa muturage wirebera RTV n’ubwo ari we barenga bakitirira ibivugwa ? Birababaje nyamara ! Ibivugwamo ni ukubeshyera gusa abaturage ariko ni no gushaka kuyobya perezida Paul KAGAME ngo yoreke u Rwanda.
Mbere na mbere ku ikubitiro wumva ko umunyamakuru Cléophas BARORE yabuze aho ahera akagira n’ingorane zo kubona amagambo abimbura ikiganiro. Aribaza inyito akwiye kugiha akayoberwa, ati : amakuru adasanzwe kandi amakuru asanzwe (ibi kandi byumvikanisha ko atari ibitekerezo bya BARORE kuko tuzi neza ko BARORE afite uburambe buhagije mu itangazamakuru.) Arongera agashakisha ati ese ni impaka ? ese ni ikifuzo ? turabyita dute ?
Mu kugitegura ntashingiro bagihaye kuburyo umunyamakuru abura n’uko agitangiza. Ariko ku bwanjye nta n’ishingiro gifite muri rusange. Mu kanya ngo hari ikibazo k’irangira rya manda ya perezida ; mu kandi ngo ni ikibazo cyo kubungabunga ibyo tumaze kugeraho, nyuma bakongera ngo barasaba guhindura itegeko nshinga, ibyo bintu kubibumbira hamwe ni ugushakisha.
Kumenya igihugu n’imikorere y’inzego
Ese niba abaturage babona ko ntamutekano bafite bakagerekaho no kwibeshya ko Paul KAGAME ari we ushinzwe kubarinda ntibigaragaza gusa ubujiji bwabo kandi ko batazi uko ibintu bikwiriye kugenda ? Ubwo murumva abo baturage hari aho babona uruhare rw’inzego z’ubuyobozi (institutions), cyangwa bahumwe amaso n’abategetsi b’ibikatu (les hommes forts) bababeshya ko aribo mizero y’igihugu kandi bazagenda ariko igihugu kigakomeza ? Ubwo se twibagiwe vuba impanuro twahawe, ko igihugu kiyobowe neza kigomba kurangwa n’inzego nziza zihamye aho gushingira ku bategetsi bakanganye !
Nanone se niba manda ya Perezida irangiye akaba ataravuzeko ashaka gukomeza(wenda ngo azibarizwe) ndetse n’ishyaka arimo rikaba ntacyo ryavuze (n’ubwo nabyo atari impamvu yo gusenya igihugu ; kuko burya erega, niba twumva neza n’ibyo turimo, itegeko nshinga ni ryo shingiro ry’igihugu !) mwumva niba hari abaturage babivuga atari ugushyanuka ? Nyamara unarebye abaturage bavugisha muri kiriya kiganiro usanga ari agakipe kamwe kandi gato (nirinze kuvuga agatsiko) ku buryo ubona ko nta gucukumbura (sondage) byabaye kandi si n’imyigaragambyo bakoze ku buryo ku mugani wa BARORE umuntu atabura no kwibaza niba ari abo baturage bageze ku itangazamakuru cyangwa ari ryo ryabagezeho. Muri make bashatse abantu babavugisha ibyo bishakiye babigambiriye. Muri sous-titre handitse ngo « Itegekonshinga :icyo barivugaho n’icyo rivuga » ;aho kubanza kumva icyo rivuga bo bashatse kurivugisha ngo barihe igisobanuro bishakiye !
Nimutega amatwi neza muzasanga depite Christine aho kuba intumwa ya rubanda ahubwo avuga nk’intumwa ya Leta ; aho ubundi yakagombye gutanga ubutumwa mu nteko ahubwo ashaka we ubwe kumvisha abantu ko rwose bikwiye guhindura itegeko nshinga inteko akoreramo itarabyigaho .Nabyo birababaje nyamara.
Mu ijwi rya Théodore bwo twumvako bishyushye kandi ko byatangiwe n’umukuru w’ishyaka PDI bwana MUSA Fazili . Mbere na mbere nabyo ni ugushyanuka no gusuzugura abayoboke b’ ishyaka Perezida aturukamo ku buryo numva niba ritayobowe nabi nta kuntu ritamwiyama. Byongeye uwo mugabo MUSA Fazili ni na we Ministiri w’umutekano mu gihugu . Ubwo se niyo abaturage babivuga hari uwatubuza kuvuga mu kinyarwanda ko umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose ?
Ntakomeje gutinda ku magambo ya buri wese ngirango nabo ubwabo bagiye bumvikanisha ko hari impamvu nyinshi zituma itegeko nshinga rigomba gusumba kure amarangamutima n’ibitekerezo abantu bamwe bifitiye ku giti cyabo.
Perezida n’inshingano ze
Bityo rero nkaba nsaba Perezida Paul KAGAME ngo mu bushake n’ubushishozi, yirinde kugwa mu mutego w’abamushuka bashyushya rubanda imitwe,maze yamagane abo bose bamwoshya ngo ahungabanye itegeko we ubwe yarahiriyeho. Byaba ari ugusubira inyuma mu ijambo kandi nta mugabo ubigira.
Ariko nanone niba muri biriya byose hihishemo n’ubushake bwa Perezida bwo kugundira ubutegetsi nk’uko bivugwa, namubwira nabwo ngo asigeho ntiyishinge abamukeza kuko ngo usenya urwe bamutiza umuhoro. Rwose ntarangazwe n’abamutaka bamubeshya bakanamuvuga ibitaribyo. Wenda umuntu yamwibeshyaho , ariko Paul KAGAME siwe wenyine washobora kuyobora u RWANDA ; yewe si na we wenyine waruyobora neza kurusha abandi kandi rwose n’ubwo ntako wenda atagize, ntitwavuga ko yanaruyoboye neza.
Nanone birababaje muri iki gihe kumva hari abamugira igatangaza, nka Evode, bigatuma ageza n’aho atinyuka gutukanira kuri Televiziyo y’igihugu. Rwose ntagusebanya kurimo, mu Banyapolitike hafi ya bose Paul KAGAME siwe ufite parcours nziza kurusha abandi . Niba Evode wenda atarabikurikiye neza dusanga mu mwirondoro wa Kagame uvugwa kandi wandikwa hari imyaka itaboneka neza ku buryo utayigereranya n’umuntu warangije amashuli yisumbuye agakomeza muri kaminuza .Kuri ibyo rero hakaba n’abavuga ko Evode ari we yaba yaranacaga imigani ngo « aventurier » kuko ngo « abo yavuze bose bashobora kuba baratambutse cyane KAGAME mu burere no mu mashuli ».
Inama isumba izindi
Iyo numva rero bariya bose bakora iyo bwabaga ngo bumvikanishe ko itegekonshinga ryahinduka ngo KAGAME akomeze abe Perezida , njye mba numva ari ukwanga kuvuga ukuri nkana .
Wumvise Théodore we, wumva ko uretse kubura uko agira ubundi yatanze ibisobanuro byose ndetse n’ubwo yerekana ko yivuguruje ahubwo yatsindagiye ibyo yemera maze yibutsa abanyarwanda ko KAGAME yarambiranye , ku buryo n’abaturanyi n’inshuti bahisemo kumureka bakigira ku ruhande rw’abamurwanya (ese koko niba umututsi ageze aho ashyigikira abavugwa ko bamwishe akanabahungiramo nk’uko benshi babifungiye cyangwa twumva bivugwa,ubwo ibintu bigeze he ! ). Depite Christine we avugira mu kirere yabona byanze ngo amagambo azaharirwe nankana, ati ni ibya rubanda kandi ngo na KAGAME yivugiye ko atagira intwali yigana (idéal) , ahubwo ngo we arebera ku muturage ! Bigatuma rero umuntu yibaza ukuntu tuzasohoka muri iyo muzunga (cercle vicieux)aho uwitwa umuyobozi ngo ariwe ahubwo uyoborwa (maze ngo n’abayobozi bandi ntacyo yabigiraho) . Nizereko bitazaba byabindi bavuga ngo « le chasseur est devenu lui-même le gibier ».
Evode we n’ubwo ashaka kwerekana ko itegeko rigomba rwose guhinduka asigamo ka mugobeko ngo ingaruka niziba mbi azabone uko azibukira akuremo ake karenge (ngo afite no kwisubirira muri Canada) nuko, ati « nakureka ugategeka uko ushaka ariko igihe cyagera abaturage bakakwamurura » ; cyane cyane ko n’ariya mategeko ashaka guhuza usanga adahura neza. Hano ho yabeshye ko ari we wenyine waba yarasomye itegeko nshinga ; ariko usanga yaba yararisomye gusa mu kinyarwanda, ariko aha noneho ntazashake no kubeshya abazungu, kuko mu ndimi zabo ho bisobanutse neza« En aucun cas, nul ne peut exercer plus de deux mandats présidentiels » umubare wa manda nturi mu mpamvu zishobora guhindura itegeko nshinga .
Ijambo ku ijambo muri kiriya kiganiro harimo byinshi bigaragaza ko abavugaga, bagenderaga gusa kubigezweho bakaba bagusha Perezida Paul KAGAME mu mutego maze na duke yabashije kugeraho tukayoka, akazasiga isura mbi n’igihugu akagisiga ahabi, bakajya bavuga ngo n’ubundi ntaho yari kukigeza !
Ku bwanjye numva ko Paul KAGAME atavukanye imbuto kandi ndizera ko na we abyumva kimwe nanjye , bitabaye ibyo yaharira umwami KIGELI agasubiza iminsi inyuma. Niba hari ibyo KAGAME yabashije kugeraho no gukora ku buryo butangaje, ni uko yabimaraniye ku buryo bwose. Ariko KAGAME siwe musirikare mwiza mu Rwanda, siwe mutegetsi mwiza mu Rwanda, siwe munyarwanda mwiza kurusha abandi, n’ibindi , n’ibindi …Ubwo rero ataguye mu mutego w’abamwoshya, yasezera neza, haba hari ibyo ashimirwa agashimwa ,haba ibyo agomba kubazwa akabibazwa (accountability) aho kugira ngo ibyo yatangiye abe ari na we ubisenya.
Kuvuga gutya kandi si ugukabya . Ubuse afashe ubwo butegetsi kugeza ngo apfuye ,yaba yubahirije za ndangagaciro z’ubuyobozi yarwaniye akarinda asiga ibitambo bingana kuriya inyuma ye ! Naho se kumwita umushoborabyose cyangwa umuziranenge we ntiyiyumvisha ko bihishe ikindi kintu ? Ubwo se ntibwaba ari uburyo bwo gufungirana abaturage muri bwa bujiji bwa kera (KAGAME atarubaka za kaminuza nyinshi), aho bavugaga ko abantu batareshya, ngo hari abagomba gutegeka n’abagomba gutegekwa ndetse ngo hakaba n’abavukanye imbuto kuburyo undi wabitekereza yabaga atagomba kubaho ngo kuko yabaga ari inkunguzi ! Birababaje nyamara !
Umwanzuro
Maze rero bavandimwe Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubu sindangije umuganda wanjye ahubwo ntuye ikivi .Gusa twibuke ko u Rwanda ari igihugu (une nation) gituwe n’abaturage bakeneye kubaho, bakishyira bakizana iwabo, bakagira ijabo ribahesha n’ijambo hose . Ni igihugu kigomba guseruka mu ruhando rw’amahanga kirangwa n’umuco utari umucezo, ahubwo umuco uboneye uburenganzira bwa buri wese n’indangagaciro nziza ziha buri munyarwanda kumva yizeye ejo hazaza, ashobora gutera imbere ku buryo bibaye ngombwa yanaserukira igihugu, akaba yanakiyobora nta shiti, nta rwikekwe, nta n’izindi mpungenge izo arizo zose.
Harakabaho RWANDA nziza ; harakabaho Demokarasi mu Rwanda, maze Imana irutahemo.
P. Athanase MUTARAMBIRWA.