Agatsiko ka Nyagatare karayogoza ibintu mu cyahoze ari KIST

kist_logo_trace1

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye, ubu muri Koleji y’ubumenyi n’ ikoranabuhanga ahahoze hitwa KIST hari umwuka mubi uterwa n’agatsiko k’abanyeshuri bigize indobanure bavangura kandi bakigizayo bagenzi babo.

Ako gatsiko kagizwe n’abanyeshuri bakomoka mu karere ka Nyagatare akaba ari bo bashaka no kwiharira imyanya yose y’ubuyobozi bw’abanyeshuri. Karangwa no kwironda ndetse no kwikuza cyane ku buryo umunyeshuri ukomoka mu kandi karere k’igihugu yigizwayo. Ikibabaje cyane ni uko aka gatsiko ari nako gashinzwe guhitamo abanyeshuri bahabwa amacumbi bikaba byaragaragaye ko aho kugira ngo umunyeshuri abone icumbi atari uwo mu gatsiko ka Nyagatare ahubwo rihabwa umuntu utari umunyeshuri.

Abanyeshuri babiteye imboni bityo bahitamo guhindura ibintu binyuze mu muco wa demokarasi bakiyamamaza maze nabo bagahindura ibintu bamaze gutorwa. Nyamara aka gatsiko kagize ubwoba maze gatangira gushyiraho iterabwoba ku ba kandida ngo bareke kwiyamamaza ngo maze bazahabwe indi myanya. Abanze gukuramo kadidatire zabo bahanaguwe kuri liste.

Mu matora afifitse abakandida bose bari abaturuka mu gatsiko ka Nyagatare nk’uko bigaragara aha hasi.

kist_makuruki-com-5feca

Abatowe ni abo bari mu ibara ry’umuhondo.

Hagati aho ubuyobozi bw’ishuri bwirinze kugira icyo buvuga ariko bwemeza ko icyo kibazo butari bukizi mu gihe bamwe mu banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwabimenyeshejwe kenshi ari bukavunira ibiti mu matwi.

Iki kibazo cy’ivangura kiramutse kidakumiwe mu maguru mashya gishobora gutuma Abanyeshuri bivumbura maze ingaruka zikaba nyinshi kurushaho.

Turacyabikurikirana.

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s