Ubwami bwakuweho na Kamarampaka none bugaruwe na Kamarampaka. Ese abanyarwanda baribeshye?!

kalinga

Kalinga n’izayo, ikimenyetso cy’ubwami bwakuwe na Repubulika.

Nk’uko umutwe w’iyi nyandiko ubihishura, ntabwo ndwanya Kamarampaka iyo ariyo yose ikozwe mu nyungu rusange z’abanyarwanda cyane cyane ko atari na bwo bwambere abanyarwanda biyambaje Kamarampaka.
Nk’uko amateka abigaragaza Kamarampaka ya mbere mu mateka y’u Rwanda yabaye kuwa 25 Nzeri 1961 hagamije kumenya niba abanyarwanda baba bashyigikiye ko u Rwanda rukomeza kugendera kumatwara n’imyumvire by’ingoma ya cyami. Nimuri iyo Kamarampaka rero abanyarwanda bagera kuri 80% bemeje ko banze ubutegetsi bw’ingoma ya Cyami ku mugaragaro, maze bihitiramo kugengwa n’ubutegetsi bwa Repubulika bushingiye, kandi bugendera kumahame ya Demokarasi isesuye. Ibyo ni ukuri kandi byashimishije benshi mu banyarwanda b’icyo gihe. Atari uko amatora yabaye mu mucyo gusa ahubwo ari uko Repubulika yari itegerejwe mu kurengera inyungu rusange za Rubanda; binyuranye n’ingoma ya cyami yari yubakiye ku gatsiko k’Abatutsi kandi mu nyungu za ko gusa abandi bakababera abagaragu.

Nyamara kwemeza ko umwami n’ubwami biciwe mu Rwanda ntabwo byari kwishimirwa n’abanyarwanda bose kandi birumvikana. Agatsiko ingoma yakamiye kagizwe ahanini n’umwami n’ibyegera bye bari bibumbiye mu Ishyaka rya UNAR ntabwo bigeze bishimira ayo matora n’imyanzuro yayo kugeza bahisemo guhunga igihugu kuko bumvaga bibagoye gutegekana n’abo bumvaga ko bagomba kubabera abagaragu ubuziraherezo. Iyo ngengabitekerezo ni yo igiye koreka u Rwanda.

Ngo iyo Kamarampaka yakuye ho ubwami ni yo igomba no kubugarura!

Iyo ngengabitekerezo rero na n’ubu ni yo aba bana ba UNAR (FPR) biyemeje kugendera ho. Kugeza ubu abacurabwenge ba FPR bemeza ko amateka yabarenganije ubwo hemezwaga ko ubwami buciwe, hakimikwa Repubulika. Hari abajyaga bavuga ko Paul Kagame we ubwe yarahiriye nyina umubyara amaze kumutekerereza uko byagenze kugira ngo ubwami buveho, maze amubwira ko azakora uko ashoboye kose akabahorera.

Guhora byarabaye ariko kugarura ingoma ya cyami na byo ngo byari biri muri uwo mugambi wo guhorera ubwoko bwe, kandi kuri ubu ingoma arayikozaho imitwe y’intoki, nako ari hafi kuyicaraho. Ntabwo rero ari ingingo y’101 y’itegekonshinga igomba guhindurwa byihuse, kuko hari n’izindi zikibangamiye uyu mugambi w’AGATSIKO ka Paul Kagame kugira ngo bihorere byimazeyo ku banzi babo!

Mu by’ukuri uyumugambi mubisha ugeze kure kuko twagumye kubifata nk’amagambo n’ibikino none igihe kirabitweretse. Nta kindi Paul Kagame n’agatsiko ke bagamije atari ukugarura ubwami n’ubugaragu mu gihugu cy’u Rwanda. Hakaba haratewe intambwe nyinshi kugira ngo uyu mugambi ugerweho, ariko hasigaye gukuraho Repubulika nyirizina hakimikwa ubwami buganje. Mu rwego rwo kwereka abanyarwanda ko abanze ubwami n’umwami bibeshye, ubutegetsi bw’agatsiko bwiyemeje gusenya n’inkingi za Demokarasi na repubulika maze hakimikwa ubwami n’umwami mushya. Iyi Kamarampaka rero biteguriye igamije kwihesha agaciro n’icyubahiro ngo bambuwe muri 1961 ubwo amatora yemezaga ko ubwami n’umwami bisezerewe na Rubanda rugufi.

Hakorwa iki ngo uyu mugambi mubisha wa Paul Kagame uburizwemo?

Umunyarwanda wese wumva ko yiyemeje urugamba rwo kurwanirira inyungu rusange za rubanda aho kurwanirira ubwoko cyangwa akarere… nashingure ahagarare maze atere intambwe adasusumira, akenyere akomeze maze duhangane n’aba bamarayika b’ikinyoma ari bo banzi ba demokarasi mu Rwanda.

Twibuke ko Kagame n’agatsiko ke ari abantu, bavutse nk’abandi bana bose, bagira amarangamutima nk’abandi bose, icyo babarusha barayarenga bagashyira mu bikorwa imishinga yabo mibisha. Kagame aratinya, agira ubwoba n’impungenge ariko arabirenga akikomereza. Ibyo rero nta kindi kibimutera ni twe ubwacu twamworoye. Dukwiye kwishyira hamwe twese tugafatana urunana tugataha mu rwatubyaye mu nyungu rusange z’abanyarwanda bose maze tugafatanya na bo, tukabahumuriza, kandi tukababera icyitegererezo, maze mukareba ngo agahuru k’imbwa karashya. Kagame yahisemo inzira y’ikinyoma n’iterabwoba. Nta kindi rero twamutsindisha tutabaye intwararumuri z’ukuri n’ubutwari. Tukamutinyuka, tukamubwira tugahangana kugeza dutsinze kuko nta ho ikinyoma cyatsinze ukuri.

Niba hanze y’igihugu hakorera amashyaka koko arenga 20, imyaka ikaba irenze 20 umunyagitugu aducinyiza atwica urwagashinyaguro….tukarebera murumva byagenda bite? Njye nta munyagitugu nzi mumateka wigeze yikuraho agihumeka?!!! Uwamumenya yaduha urugero noneho tukizera ko General Paul Kagame na we azamukurikira yenda akaba uwa kabiri.

Igisubizo rero ni ugutinyuka tukaganira uburyo bwo gukorera mu gihugu cyacu cy’amavuko, tugakorana ho tukerekeza mu Rwatubyaye. Buri shyaka rikorera hanze rwose rikwiye kugira uyu mugambi wo kubohora abanyarwanda bidatinze, rikwiye kugira ubutwari bwo kurwana uru rugambwa rwa nyuma. Buri shyaka rikwiye kugira gahunda yo kubohoza urubuga rwa politiki rwafashwe bugwate n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi. Ese ntimurabona ko gutahuka kw’abanyapolitiki n’aba lideri bacu ari ko gufunguka k’urubuga rwa politiki?

Niba koko mugamije inyungu rusange za rubanda ngaho nimusubize ubwenge ku gihe, maze hashakwe umuti w’iki kibazo cy’agatsiko kiyemeje koreka u Rwanda byanze bikunze. Niba urubuga rwa politiki rugenda rwifunga uko bwije n’uko bukeye tukabirebera tukanuma cyangwa tukavugira aho turi ntibigire icyo bitanga, ubu noneho dukwiye gutera indi ntambwe. Ntabwo urubuga rwa politiki rushobora kwifungura, ahubwo ni twebwe ubwacu tuzarufungura nta wundi. Ntabwo Amerika n’Ubwongereza bizavuga ngo bibe kuko atari Imana. Kandi iyo Amerika yarababwiye kandi izakomeza ivuge ariko ntacyo bishobora gutanga niba twihitiyemo kwibera ku mugonero.

Banyarwanda nimugire umuco wo kwirenganura, n’ubutwari bwo kwirwanaho ntimuhezwe mu buja n’ubugaragu n’umuntu nka mwe!

Ni murangwe n’ubutwari, muharanire Ishema ry’u Rwanda.

Venant Nkurunziza
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane
Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s