Arizona: Twiyemeje gusezerera umuco mubi wo kwituramira ibintu bicika!

ARIZONA team

Ikipe izakomeza guhuza abandi.

Nk’uko twari twatumiye Padiri Thomas Nahimana ngo aze kutuganirira ibyerekeye Inzira y ‘amahoro,  koko yaraje kuri iki cyumeru taliki ya 3/4/2016 kandi ikiganiro cyagenze neza. Cyitabiriwe n’Abanyarwanda,  Abarundi n’Abanyekongo benshi. Ngerageje kuvuga muri make ibyo twaganiriye,  nabishyira mu bice bitatu:

I. Twasuzumye uko abantu bakunze kwitwara imbere y’akarengane bagiriwe cyangwa kagiriwe abo.

1.Aha twabonye ko abantu benshi cyane bakunze guhitamo KWITURAMIRA babitewe ahanini n’uko bibona nk’abanyantegenke bityo ubwoba bukabaganza. KWITURAMIRA ni ukutagira icyo ukora,  ni ukutifatanya n’abashaka kugira icyo bakora ngo barwanye akarengane kariho.  Nanone ariko twabonye ko uyu muco ariwo mubi cyane kuko utiza umurindi Abanyagitugu n’abafite ingeso yo kurenganya rubanda.  Abaturamyi nibo bavamo abagambanyi, nibo bahindurwa ibikoresho n’abanyagitugu kugirango rubanda ikomeze ihamishwe ku ngoyi.

2. Twasanze ko hariho n’abantu b’intwari bahitamo KWIHAGARARAHO,  babibonera ubushobozi bagafata intwaro bakarasana n’umunyagitugu . Twabonye ko gufata intwaro ugahangana n’umunyagitugu bisumbije agaciro ukwituramira.  Urwana aba ateye intambwe yo kwanga akarengane n’agasuzuguro bityo akiyemeza guharanira impinduka nziza.  Gusa rero twibajije niba kwirenganura uhutaza abandi bitanga igisubizo gikuraho akarengane. Twasubije amaso inyuma tureba ibyabaye mu bihugu byinshi dusanga abafashe intwaro ngo bakureho ingoma z’igitugu zikandamiza rubanda baragiye bashyiraho ubutegetsi burusha ubugome ubwo bakuyeho.  Twasobanukiwe n’ukuntu kwirenganura ukoresheje Violence, aho gukemura ikibazo cy’akarengane n’urugomo biracyongera ndetse bikabyara Uruhererekana rw’umwiryane udashira (Spirale de violence). Muri make nta gisubizo kirambye wakura mu kwirenganura uhutaza abandi.

3. Twasanze hari indi nzira ishoboka . Iyo nzira ni iy’uko abatemera akarengane BAKWISUGANYA,  bagatangira ibikorwa byo kwanga kujya mu mujishi  (désobéissance civile), bakanga kuyoboka gahunda mbisha z’ubutegetsi cyangwa urwego rubarenganya( Non coopération ) kandi bagategura uko bashyiraho inzego nshya z’ubuyobozi butarenganya rubanda (Alternative ). Gusa kugira ngo iyi nzira itungane igomba kubakirwa ku bushake bwo kutagirira abandi ibikorwa by’urugomo ahubwo igashyira imbere ukuvugisha ukuri,  ugukunda igihugu  n’ukutarenganya abandi. Iyi nzira iyo yitabiriwe na rubanda bwangu,  ikagira umuriri mwinshi niyo yitwa REVOLISIYO ya rubanda.

Icyiza cy’iyi nzira ni uko idasaba amafaranga y’ikirenga cyangwa ibikoresho by’akataraboneka nka byabindi bikenerwa mu ntambara y’amasasu.  Iyo nzira isaba UBUSHAKE N’UKWIYEMEZA kw’abaturage barambiwe gutegekeshwa igitugu n’akarengane. Iyi  nzira kandi itanga igisubizo kirambye kuko isubiza ubutegetsi mu maboko ya rubanda maze abaturage bagasubirana uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora batagombye gushyirwaho agahato.  Iyi nzira yatanga ibisubizo BYIHUSE mu Karere k ibiyaga bigari.

II. Twize gusuzuma no kugendera kure « Politiki yo kuraariira amahuri »

Iyi mvugo shusho yadufashije kumva ibanga rikomeye ryerekeye Opozisiyo ikorwa mu Karere k’Ibiyaga bigari. Mu buzima busanzwe, iyo inkoko yigomwe ibyumweru bitatu byose, idatarabuka, itarya, itanga,  …ibundikiriye amagi yayo, iba yifuza ko ayo magi yaturagwa neza, akavamo imishwi bityo hakabaho kororoka. Iyo inkoko  igize ibyago « ikararira amahuri » atazavamo inkoko iba iruhira ubusa. Ingorane nk’izo zibaho no mu rwego rwa politiki.

Twasanze impamvu zikwega  « Politiki yo kuraariira amahuri’  zakumvikana mu bice bibiri:

1.Hari Abalideri b’imitwe ya politiki n’amashyirahamwe ya politiki bakomeza gushuka rubanda ngo BABIBABEREYEMO, bakabagaburira IGIHUHA gusa,  kandi nabo ubwabo bazi neza ko nta kintu gifatika bakora kugira ngo impinduka zifuzwa zigerweho. Ibi nabyo byagereranywa no  » kurarira amahuri ».

2. Hari abaturage biyemeje guheranwa n’ubwoba, bahitamo kwisubirira mu bucakara,  ku buryo bumva ibyerekeye kwibohoza bitabareba. Bene abo ntacyo bafasha abiyemeje kwitangira impinduka, ahubwo ugasanga banabaca intege.  Bene aba nibo usanga mu mujishi w’ingoma y’igitugu, bakayitera inkunga,  bakayongerera ingufu . Kwitangira kubohoza abadashaka kwibohoza biragoye cyane,  bishobora gusa rwose no « kurarira amahuri ».

III. UMUGAMBI

Abitabiriye iki kiganiro bakomeje kungurana ibitekerezo no gusobanukirwa neza ibibazo bikomeye bigaragara mu Rwanda , mu  Burundi no muri  Kongo muri iki gihe. Twatinze cyane ku ruhare twagira mu kubibonera umuti ukwiye.  Twasanze ubufatanye ari ngombwa kuko nta mahoro arambye ashobora kuboneka muri kimwe muri biriya bihugu mu gihe ahandi byaba bicika. By’umwihariko twasanze ibibazo bivugwa i Burundi bikwiye kumenyekana uko biri nta makabyankuru na propagande z’ibinyoma,  hakamenyekana intambwe nziza ya demokarasi no kubana mu mahoro yari imaze kugerwaho,  hagasuzumwa uruhare rukomeye mu kwenyegeza umuriro rukomoka mu baturanyi….hakabaho gushaka umuti binyuze mu nzira yo  KWICARANA no KUGANIRA, ibikorwa byose by urugomo n’iterabwoba bigahagarara burundu.

Umugambi twafashe ni uko twiyemeje gusezerera umuco mubi wo kwituramira no gushyidika politiki yo « kuraariira amahuri », ahubwo tukaba tugiye kurushaho KWISUGANYA  (Organisation) no kugira icyo twakora. Niyo mpamvu dushyizeho Ikipe izakomeza kuduhuza no kwegera abatabonye umwanya wo kuza mu kiganiro kandi byabyifuzaga.

Turashimira cyane Padiri Thomas NAHIMANA wigomwe byinshi akaza kuufasha kwicarana tukaganira,  dore ko ari ubwambere bibaye hano mu mujyi wacu wa TUCSON  (Arizona/USA), ko twicarana turi ABANYEKONGO,  ABARUNDI N’ABANYARWANDA.  We n’abo bafatanyije turabifuriza amahirwe menshi mu migambi myiza bafite mu Ishyaka ISHEMA  no muri  Coalition ya « Nouvelle Génération  » harimo kwitabira amatora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mwaka w’2017 mu Rwanda.

Banyarwanda, Barundi,  BanyeKongo,  tuzakomeza kwituramira kugera ryari ? Nidukanguke,  buri wese agire icyo akora kizima(ni yo kaba agakorwa gato) ngo amahoro arambye asesekare mu bihugu byacu.  Nta wundi uzabidukorera.

John GAHONGAYIRE , Tucson.

Email : gahongayirej@yahoo.fr

Phone:  (001)520-243-3040

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s