Itegeko Nshinga cyangwa Igihango?

FB_IMG_1459194332698-300x187
Hari abemeza ko igihugu kibona abayobozi bagikwiye. Iyo mu gihugu nta bantu bakunda ukuri bigaragaza, gishobora kubakira politiki ku kinyoma bigakunda. Iyo nta bantu bashyira mu gaciro bareba kure kandi b’inyangamugayo amahano ashoboka yose ashobora kukigwira.
Birababaje kubona ubutegetsi bwishimira kugira abaturage b’injiji. Burundamo ingengabitekerezo y’ikinyoma n’ubuswa. Ubundi ukabarinda kumenya ibiba ku isi. Bakarota ko bari muri paradizo , ko igihugu cyabo ari icya mbere muri byose. Ko amahanga yose aza kwigira ku Rwanda. Singapuru ya Afrika
Amashuri akiyongera,abaminuje bakaba akangari, ubuswa n’ubujiji bikarushaho kwimonogoza. Ubundi tukinjiria 2020 mu nzozi. Abitwa ko ari injijuke, inararibonye bakabeshya kurusha uko bahumeka muri raporo z’urudaca zerekana ko ubukungu bwateye imbere. Rubanda Afrika yayimajije amaguru bose barabaye ba “Musuhuke”.
  Nkunzuwimye
Hari abibwira ko iyi mvugo itakijyanye n’igihe kuko twasezereye ingoma ya cyami n’ingoyi mbi ya gihake. Nyamara iyo witegereje mu mitwe y’abanyarwanda benshi ubuhake buracyarimo. Kubaho ni ukuyoboka. Kirazira kuvuguruza umutware. Irivuzumwami. Uvuze ibinyuranye n’iby’umutware bamufata nk’umwiyahuzi. Ni mu gihe kandi muri iyi myaka makumyabiri ishize uwashatse wese kuvuga ibinyuranye n’ibyo Inkotanyi zibona ntibamenya ikimukubise cyangwa ikimuriye. Ingero ntizibuze. Guhera mu mudugudu kugera mu Rugwiro abo ingoma imaze kumira ni benshi. Mu Rwanda kirazira kwitekerereza hari abashinzwe gutekereza abandi bakabishyira mu bikorwa cyangwa bakimuka. Ushobora gukora icyo ushaka ariko kirazira gutekereza no gushyira mu gaciro batabikubwiye.
Urwishe ya nka ruracyayirimo
Mu mateka y’u Rwanda twagize abami b’abasazi n’abasinzi. Iyo umwami yasaraga cyaraziraga kumuvuguruza ngo kuko ari umwami. Akikorera iby’abasazi akarimbagura abantu uko yishakiye kubera ubusazi bwe cyangwa ubusinzi . Ni amahano kwerekana ko umwami yasinze cyangwa yasaze. Igihugu kikayoborwa  n’umusinzi cyangwa umusazi izuba riva.
Ingero ni nyinshi, Mazimpaka yageze n’aho yica umwana we bwite, Musigwa ngo yaganirije abagore be. Cyilima Rujugira, undi muhungu we,  na we iyo adahunga yari agiye kumurahira iyo twinikaga. Uko yapfuye asimbukiye urutare ngo ni ikiyaga, bagatinya kumubuza ngo kuko yari umwami bitwereka amahano ashobora kugwira abemera “irivuze umwami”. Ntibikadutangaze iyo umuntu arimbura imbaga yarangiza akabyigamba, akababazwa n’uko umujinya utashize agakomerwa amashyi.
Rwabugiri utari umusazi ariko bivugwako yari umusinzi byabuze urugero,yirirwaga akindagura abantu kugera no ku bikomangoma. Nyamara byari bizwi ko inzoga ari imfura ikanyobwa n’indi. Ntumbaze niba ubwo Rwabugiri yari imfura. Kuba utari imfura ukaba umwami ni “icyondo mu ishashi”.
 Abazi imibare bahamyako Rwabugiri yaba yarishe umubare munini w’abanyarwanda ugereranije n’uko abari batuye u Rwanda icyo gihe bari hasi ya miliyoni imwe . Iyo wongeyeho abaguye ku Rucunshu, abishwe na Kabare , Ruhinankiko na mushiki wabo  nyuma yaho,  usanga kumena amaraso mu Rwanda ari akarandabazimu. Urwishe ya nka ruracyayirimo. Iyo umuyobozi yidoga kwica no kurimbagura abantu agahabwa amashyi  n’abanyamadini , impuguke,abahanga n’ abanyabwenge benshi bo mu gihugu ubona ko  isuku igira isoko.
Hari ubwo umuntu yakwibwira ko ibyo ari ibya kera abantu batarajijuka.  Reka da abanyarwanda muri rusange bifitemo ubuhake. Uhereye ku bize. Nta burenganzira bubaho kirazira kuvuguruza umuyobozi. Ibi  bigira ingaruka nyinshi mu buzima bw’igihugu. Umuyobozi ntayobora kubera guharanira inyungu za rubanda ahubwo aharanira inyungu z’uwamugabiye. Nta matora abaho habaho kugabana. Ni nayo mpamvu twirirwa twumva inyerezwa ry’umutungo ku nzego zose. Aho bakurikiza amategeko n’uburenganzira bw’abantu unyereje umutungo wa rubanda arawuryozwa. Aho imyumvire y’ubuhake yacengeye mu mitwe y’abantu ibyo ntacyo bitwaye icya ngombwa ni ukurengera inyungu z’uwamugabiye. Iyo bimunaniye baramunyaga yareba nabi akanatangwa. Kuko aba ahemukiye (agomeye), uwamugabiye.
Itegeko Nshinga cyangwa igihango
Gufata u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko ni ukubaza amenyo y’inkoko ureba umunwa wayo. N’ubwo ibi Inkotanyi ari byo zaje ziririmba yari amareshyamugeni. Iyi turufu yarariye kuko abanya politiki batagira ingano bayirukankiye, ubu bakaba batubwira ngo barashutswe. Nyamara imbaga y’abanyarwanda abahutu n’abatutsi bazize ubwo buswa n’inda mbi  by’abashutswe.
Mu Rwanda ntihaba amategeko haba igihango. Kandi igihango kiba hagati y’abagabiranye kirenze kure amategeko tuzi. Ari nayo mpamvu iyo winjiye mu buyobozi bw’Inkotanyi hari indahiro ugira y’igihango. Abazi iyo ndahiro y’inkotanyi bazatubwira. Gusa kubigaragara inkurikizi z’iyo ndahiro zo ziraboneka: n’inzigo n’ibitambo. Mu gihugu kigendera ku ngengabitekerezo y’ubuhake nta muyobozi ukosa cyangwa ngo yibeshye keretse iyo bibonywe n’uwamugabiye.
Abazanye Republika bari he?
Umwanzuro
Nkatwe urubyiruko rwibona  muri  mouvance ya « Nouvelle Generation »  dukwiye gukora ibishoboka byose tukipakurura imyumvira ya gihake no guhakirizwa yokamye ababyeyi n’abasokuruza bacu .  Tugomba rwose gushyira imbere indangagaciro yitwa  » Freedom » akaba ariyo duharanira ndetse tukitegura no kuba twayimenera amaraso yacu. Ukwishyira ukizana kuri buri mwenegihu ni zo ngufu zadufasha kubaka Ejohazaza hanogeye buri wese muri twe . Ninde wakwifuza kuzaraga abo abayaye ikiziriko cy’ingoyi nk’iyi ya FPR-Inkotanyi ???
SHIMWA Aurore
Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s