Tariki ya 12 Mata 1994 i Mushubati hatangiye ubusahuzi mu ngo z’abatutsi bari bahunze berekeza Rubengera kuri Commune Mabanza nyuma bagakomeza bajya ku Kibuye. Umu gendarme wari uyoboye ikipe yari kuri paroisse yohereje babiri muri bo ngo banyure mu ngo zari zituranye na paroisse zari zasizwe na ba nyirazo. Icyari kigamijwe ni ukubuza gusenya no gusahura. Hari icyizere ko ibintu bisubira mu buryo abantu bakazagaruka mu ngo zabo. Hari aho byageze aba gendarmes barasa amasasu babuza ubusahuzi. Kubera ibi, umu sergent wari uyoboye aba gendarmes yiswe ko ari icyitso, ko “n’ubundi umwitegereje uhita ubona ko ari umututsi”.
Ubu busahuzi bwibasiye urugo rwo kwa Petero Gashumba, kwa Gatari Epimaque, Rwakana Ananiya, Munyeshuri, bari abarimu. Aba bose n’imiryango yabo bari bahunze. By’umwihariko kwa Gashumba no kwa Rwakana bari bafite abahungu mu Nkotanyi. Bari abasore bakuranye bakura ari abahereza ba Missa. Bageze mu mwaka wa munani, ntibatsinze ikizamini cya leta ababyeyi babo babashyira mu mashuri yigenga bayavamo basanga Inkotanyi.
Hari imiryango imwe y’abatutsi yari yigabanyijemo abahunga n’abihisha mu baturanyi babo b’abahutu. Ku ivuriro (dispensaire ) ya Mushubati hari abatutsi bahihishe babarirwaga nko muri 20. Umwe mu baforomokazi Mukankwiro Véronique w’umututsikazi (Imana imuhe iruhuko ridashira) yari ku izamu ariko kubera ibihe bikomeye izamu ryarakomeje akomeza kwita ku barwayi.
Véronique ndamuzi cyane. Umututsikazi w’umushambokazi. Njye nkomoka mu muryango w’Abashambo b’abanyiginya ariko baje guhinduka abahutu. Uhereye kuri jyewe ugasubira inyuma mu bisekuru iyo ugeze ku cya 10 ugera mu batutsi. Tuzabigarukaho.
Uretse kuba duhuriye ku bushambo, Véronique yari afite umwana w’umuhungu, Karenzi Théoneste data yabyaye muri batisimu. Uyu yaje kurokoka, ubu ariho. Imiryango yacu yarasuranaga ndetse twumvaga wenda bazaza kwihisha iwacu. Abana bamwe ba Véronique, bari kumwe nawe ku izamu, abandi bihishe ahatandukanye.
Ku mugoroba wa tariki 12 Mata 1994, havuze induru nyinshi cyane hanze. Ngo bari babonye umugabo w’umututsi witwaga Tadeyo w’i Rarankuba . Bivugwa ko ngo ashobora kuba yari afite imbunda. Iyo nduru ivuze twasohotse mu nzu duhagarara ku irembo. Induru yaturukaga hakurya muri Cellule Kunini. Hashize akanya twasubiye mu nzu tugiye kumva amakuru y’ikinyarwanda ya saa moya z’umugoroba kuri Radio Rwanda. Hari umusore w’umuturanyi.
Tumaze kumva amakuru naramuherekeje kugira ngo nkinge urugi rwo ku irembo. Tugeze hanze twabonye umuntu wububa ashaka kwinjira mu rugo, turamubaza tuti: “uri nde?”
Biracyaza…