Category Archives: Ubuhamya

Ese Padiri Pierre ntiyaba umwe mu bari bagize “éléments avancés” za FPR ?

UBUHAMYA BWA PADIRI Pierre HABARUREMA IGICE CYA 4 :

Guhungira muri Eveché ya CYANGUGU ntibyabujije Padiri  Pierre Habarurema gukomeza kujya kubonana n’abicanyi kabuhariwe buri gitondo, saa kumi n’ebyiri n’igice !

Padiri Pierre Habarurema yavuye ku Muyange taliki ya 12/4/1994.  Kwica Abatutsi muri Paruwasi ya Muyange byasaga n’ibirangiye kuko bishwe kuva taliki ya 9 kugera ku ya 11/4/1994. N’ubwo yavuye ku Muyange taliki ya 12, abari muri Evéché bemeza ko yahageze taliki ya 15/4/1994 !

Dore uko Padiri Pierre Habarurema ubwe yivugira ibyo yakoze mu gihe yari amaze kugera mu nzu y’Umwepiskopi(Eveché) ya Cyangugu :

« Rutanga yari yarishe, yarakoze ibyo ashaka byose…uwo muntu  niwe nakoreshaga…nahuraga nawe buri munsi, buri gitondo saakumi n’ebyiri n’igice…  ndakomeza nkorana na we…»

Uwo mwicanyi RUTANGA, ngo yibwiriye Padiri Pierre Habarurema ko yaryaga imitima y’abatutsi ngo ikamuryohera. Nyamara Padiri Pierre Habarurema araduhishurira ko ari we ubwe « wakoreshaga » uwo mwicanyi , ko ndetse babonanaga buri gitondo, saa kumi n’ebyiri n’igice. Nta bwoba Padiri Pierre Habarurema yigeze aterwa n’uwo mwicanyi ngo waryaga imitima y’abandi batutsi ikamuryohera !

Aha rero niho hateye benshi kwibaza ngo Padiri Pierre Habarurema, umututsi utaratinyaga gukorana /gukoresha abicanyi barimburaga abandi batutsi, yari muntu ki ?

Twibukiranye 

  1. Ubwo Paruwasi ya Muyange yaterwaga taliki ya 9 /4/1994 hishwe abatusi benshi. Abashoboye kurokoka ni abo Padiri Pierre Habarurema ubwe yatoranyije, yumvikana n’Umwicanyi witwa PIMA wari uyoboye igitero, ko atagomba gukora ku ncuti ze. Padiri Pierre Habarurema afatanyije n’umwicanyi PIMA, batoranya incuti za Padiri Pierre bazishyira mu nzu y’abapadiri (Presbytere) yo ku Muyange, kandi koko nta wabariye n’urwara ! Muri bo hari Hyacinthe MUKARUSAGARA, abavandimwe be, umugabo we n’abana be ;  Mzehe Gaetan ZIMURINDA n’umuryango we ;  Celestin MUSABYIMANA, n’abandi.
  2. Taliki ya 13/4/1994 Padiri Pierre Habarurema yagaragaye kuri Bariyeri y’i SHANGI, aha amategeko abari bayiriho kandi bakamwumvira, taliki ya 14/4/1994 Paruwasi ya SHANGI iraterwa, abatutsi baratikizwa karahava.
  3. Bariyeri kabuhariwe yo ku CYAPA i Kamembe, yari iyobowe na Mubyara wa Pierre Habarurema witwa Habimana Vedaste, ubu ni Umuheshawinkiko i Kigali, wawundi mwabonye ateza cyamunara imitungo ya Assinapol Rwigara n’iya Tribert RUJUGIRO…. Iyi Barrière yo ku CYAPA yaguyeho Abatutsi batagira ingabo barimo Padiri Joseph Boneza na Padiri Alphonse Mbuguje.
  4. Padiri Pierre Habarurema ageze muri Evéché yahengeraga Musenyeri n’abandi bapadiri baryasinziriye, akanyarukira kuri barriere yo mu GATANDARA « gukoresha » ba bicanyi yemezako baryaga imitima y’abatutsi!

 

Padiri Pierre Habarurema n’incuti ye

 

Twibaze kandi twisubize

 

  1. Muri Diyosezi ya Cyangugu hari abapadiri bari bafite amakuru y’uko Padiri Pierre Habarurema yajyaga ata Paruwasi yari ashinzwe akajya gukurikira amahugurwa y’Inkotanyi i KINIHIRA. Ibi yabikoze mu myaka ya 1992 /1993.
  2. Nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi mu 1994, Padiri Pierre Habarurema ntiyongeye gukora muri Diyosezi ya Cyangugu, yewe nta n’indi Diyosezi y’u Rwanda yigeze ashaka gukoramo ubutumwa bwa gisaserdoti. Yikoreraga ibyo yishakiye(Vagus). Yirirwaga agenda n’abasilikari ba FPR ndetse hari n’abamuvugiragaho ko yigize ku ngufu « Aumonier » w’abasilikari ba FPR. Yagendanaga imbunda ebyiri za Revolver mu modoka. Abamuzi ibyo yakoraga muri Kigali bazatange ubuhamya.

 

Kubera izo mpamvu zose dore ibibazo twibaza :

 

  1. Aho Padiri Pierre Habarurema ntiyaba ari muri ba ba « Commandos » FPR yagiye yohereza kuri za Barrières ngo bashyushye imitwe abicanyi maze bashishikarire kwica abatutsi kurushaho ?
  2. Ibyo kuvuga ko abahutu bo mu Rwanda no mu burundi bafite umuco wo kurya imitima y’Abatutsi kugira ngo bagire ububasha bwabo bigamije iki ? Ese ubwo bubasha budasanzwe bw’abatutsi Padiri Pièrre ashaka kuvuga bubaho koko ? Ni ubuhe ?
  3. Aho ibyo Padiri Pierre Habarurema yita UBUHAMYA si umuyoboro wo gukwirakwiza ya INGENGABITEKEREZO y’ibimanuka yemeza ko mu Rwanda hari ubwoko busumba ubundi abatutsi bakaba aribo bantu, naho abahutu bakaba abantu-nyamaswa(sous-hommes) ?
  4. Ese aho ntihaba hari n’abandi bapadiri cyangwa Abasenyeri bitwaye cyangwa bitwara nka Padiri Pierre Habarurema muri Kiliziya y’u Rwanda ?

Murakoze.

Joachim Kabera,

Ubwanditsi bw’urubuga Umuhanuzi.

 

Iyumvire UBUHAMYA budasanzwe bwa Padiri Pierre HABARUREMA :

Post navigation

One thought on “Guhungira muri Eveché ya CYANGUGU ntibyabujije Padiri  Pierre Habarurema gukomeza kujya kubonana n’abicanyi kabuhariwe buri gitondo, saa kumi n’ebyiri n’igice !”

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.

Commentaire

Nom

Site web

 Prévenez-moi de tous les nouveaux articles par e-mail.

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

© 2019 Le Prophète – Umuhanuzi – Tous droits réservés.
Advertisement

Padiri Pierre HABARUREMA, umututsi wahigwaga, ngo yatangaga amabwiriza kuri barrière yicirwagaho abatutsi !

PADIRI PIERRE HABARUREMA

UBUHAMYA BWA PADIRI Pierre HABARUREMA : IGICE CYA 3

Padiri Pierre HABARUREMA, nk’umututsi wahigwaga, yakoraga iki kuri « Barrière » yiciweho Abatutsi, taliki ya 13/4/1994 ?

Muri iki cyumweru numvise ubuhamya budasanzwe bwa Padiri Pierre Habarurema, buntera kwibaza byinshi. Nasomye inkuru ebyiri zasohotse ku rubuga www.leprophete.fr zigaruka kuri ubwo buhamya ndetse zigakomeza kwibaza ngo Padiri Pierre Habarurema ni muntu ki ? Ese yitwaye ate muri biriya bihe bikomeye by’intambara , Jenoside ndetse na nyuma yaho ? Izi nkuru nasomye zarantinyuye numva nanjye natanga ubuhamya bw’ahantu nasanze Padiri Pierre Habarurema, ngataha nibaza icyo yahakoraga !

Italiki ndayibuka neza, hari le 13/4/1994.  Ibintu byari bimeze nabi cyane muri Komini ya Gafunzo yose. Twibuke ko igitero kiyobowe n’umwicanyi kabuhariwe witwa PIMA cyari cyagabwe taliki ya 9/4/1994  kuri Paruwasi ya MUYANGE Padiri Pierre Habarurema yakoragamo ubutumwa, hakicwa Abatutsi barenga 100. Hari n’abandi Batutsi batari bake biciwe mu ngo zabo muri ako Karere.

Kuri iyo taliki rero ya 13/4/1994 natakambiye incuti yanjye, S/Lieutenant Gendarme Augustin NDAMUZEYE, wari Komanda (Commandant) wa Kompanyi yacu  musaba ko yampa uruhushya rwo kujya gutabara famille yo kwa Databukwe yari yugarijwe n’igitero cy’abicanyi aho bari batuye i MUKOMA. S/Lieutenant NDAMUZEYE ntabwo yampaye uruhushya gusa rwo gutabara ahubwo yafashe n’icyemezo cyo kumperekeza. Twageze i Mukoma  ahagana saa yine za mu gitondo, dusanga abo twari dutabaye bose baraye bishwe. Twararize turihanagura, dufata inzira turataha.

Dutaha,twongeye kunyura kuri Barrière yari munsi ya Paruwasi SHANGI ahagana saa saba z’amanywa(13h). Twari mu modoka Toyota-Stout, twari kumwe n’aba Basilikari bakurikira : S/Lieutenant Augustin NDAMUZEYE, Kaporali Nsabimana, Kapolari Bugingo na Kaporali Habakurama.

Tugeze kuri iyo Bariyeri twasanze ibintu byahindutse, haje abandi bantu bafite ubukana budasanzwe, tutari twahabonye mu ma saa tatu n’igice. Baraduhagaritse, batumerera nabi cyane, batubaza impamvu ngo twataye urugamba tukaba turi kuzerera mu giturage. S/Lieutenant Ndamuzeye yagerageje gusobanura ko twari muri Patrouille ariko biba iby’ubusa. Twari tuhaguye ni impamo y’Imana ! Twakijijwe n’uko Padiri Pierre Habarurema yabwiye izo Nterahamwe bari kumwe ngo nibagenzure ibyangombwa byacu nibasanga tutari abo muri ako karere batwice, ariko nibasanga ariho dukomoka cyangwa dukora  batureke twigendere !

Twavuye aho twerekeza ku Bitaro bya Bushenge gusura abasilikari babiri ba Kompanyi yacu bari baharwariye . Ibitaro bya BUSHENGE nibyo abasilikari bivurizagamo. Diregiteri w’ibitaro yaboneyeho adusaba serivise yo kumujyanira abakozi batatu b’ibitaro b’abatutsi (abadamu 2 n’umugabo 1) bagombaga guhungishwa bakajyanwa kuri Stade Kamarampaka. Twarabatwaye kandi twabagejeje kuri Stade.

ICYO TWAKOMEJE KWIBAZA

Padiri Pierre HABARUREMA  ni umututsi wagombye kuba yarahigwaga. Nyamara aho kuri Bariyeri twamusanze yari kumwe n’Interahamwe zariye karungu, ukabona nta kibazo abifitemo, bisa n’aho bumvikana, ndetse twabonye ko yari abafiteho ijambo kuko yababujije kutugirira nabi, kandi bakamwumvira. Mu bari kumwe na we ndibuka umugabo wahoze akora ku makamyoneti y’umucuruzi witwa RURANGWA, uwo mugabo nahoraga mubonana  n’Umushoferi wa Rurangwa witwa Martin.

Sinasoza ntavuze ko ku munsi ukurikira kubona Pierre kuri iyo Barrière, ni ukuvuga taliki ya 14/4/1994, aribwo izo Nterahamwe zagabye igitero kuri Paruwasi ya SHANGI, zirimbura Abatutsi batabarika. Aho Padiri Pierre Habarurema ntiyaba afite amakuru arambuye kuri icyo gitero, abagiteguye, n’abakigabye ?  Turasaba ikinyamakuru UMUHANUZI ko cyazamuha ijambo akatubwira icyo yakoranaga n’Interahamwe kuri bariyeri yicirwagaho Abatutsi  munsi ya Paruwasi ya SHANGI yari iraye iri buterwe. Murakoze.

Gashabizi Jonathan

 

BIRACYAZA…..

Iyumvire ubuhamya budasanzwe bwa Padiri Pierre HABARUREMA:

Mu kubeshya ko Padiri MBUGUJE yiciwe mu Gatandara Padiri Pierre arahishira nde ?

KUKI PADIRI PIERRE ABESHYA KO PADIRI  ALPHONSE MBUGUJE YICIWE MU GATANDARA ? AGAMIJE GUKINGIRA NDE IKIBABA ?

KUKI PADIRI PIERRE ABESHYA KO PADIRI  ALPHONSE MBUGUJE YICIWE MU GATANDARA ? AGAMIJE GUKINGIRA NDE IKIBABA ?

UBUHAMYA BWA PADIRI Pierre HABARUREMA :  IGICE CYA 2

 

Kuki Padiri Pierre abeshya ko Padiri  Alphonse MBUGUJE yiciwe mu Gatandara ? Agamije gukingira nde ikibaba ?

 


Turi mu yihe si: Abicanyi kabombo nka Vedaste Habimana nibo koko Abanyarwanda bategerejeho ubutabera ?

Nzinduwe no kunganira inkuru Padiri Thomas Nahimana aherutse gutangaza ku rubuga www.leprophete.fr yerekanye ko mu buhamya bwa Padiri Pierre Habarurema harimo byinshi bidahuye n’ukuri. Twibajije niba Padiri Pierre Habarurema yarabeshye nkana cyangwa se niba afite inyungu ashaka kurengera . Twahisemo natwe gutanga ubuhamya tuzi neza bwerekana ko hirya y’ibyo Padiri Pierre Habarurema yatangaje hari ishyamba dukwiye kujagajaga tukamenya ibyaryo ! Uyu munsi turabaganiriza ku byerekeye urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.

Mu buhamya bwe Padiri Pierre Habarurema abeshya ko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri Barrière yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, umutima we n’umubiri we bikaba byarariwe, ibisigazwa bigatabwa muri « fosse commune » y’ahongaho.

Mu nkuru iheruka byagaragaye ko ibyo Padiri Pierre HABARUREMA avuga atari ukuri.

Mu by’ukuri, taliki ya 6/4/1994, Padiri Alphonse Mbuguje w’Umunyagitarama yari muri Cyangugu yaraje gusura incuti ze.  Ubwicanyi butangiye yihishe mu nzu yo kwa Musenyeri wa Cyangugu (Evêché)  kugeza ku munsi Padiri witwa Innocent GASHUGI alias RUMANYURA yapfuyeho azize kubura imiti ya Diyabete. Mu gihe cyo ku mushyingura, Padiri Alphonse Mbuguje yasabwe kudasohoka akaguma mu bwihisho muri Evéché i Cyangugu. Yanze kumvira, arasohoka ajyana n’abandi bapadiri gushyingura. Aho niho Maneko zamuboneye. Bwagiye gucya gendarmerie izana Mandat d’arrêt officieliturutse i Gitarama, ngo uwo mupadiri yarashakishwaga ashinjwa gukorera FPR-INKOTANYI . Ubwo rero bahise bamujyana kuri Gendarmerie ya Cyangugu ngo agiye kubazwa, basezeranya Musenyeri Thadeyo ko bamumugarurira amaze kubazwa. Musenyeri Tadeyo yakomeje gukurikirana iby’uwo mupadiri. Yagiye kumusura kabiri kose, bakamumuha bakavugana. Agiyeyo ubwagatatu aramubura.

Amakuru dufite ni uko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri « Barrière » kabuhariwe yari i Kamembe ahitwa ku CYAPA. Uko yavuye kuri Gendarmerie akagezwa ku CYAPA byasobanurwa n’uwari umuyobozi w’iyo barriere kuko azwi neza. Umurambo we watabitswe hafi aho. Kuko yakomokaga muri Diyosezi ya Kabgayi yaje gutabururwa, ajya gushyingurwa mu cyubahiro iwabo.

Ninde watanga amakuru y’impamo y’Urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE ?

Umwicanyi wiyitaga TURUNE, yarafashwe arafungwa. Yemeye icyaha atanga n’amakuru yose yerekeye urwo rupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.  Reka twibutse ko iyo barrière yo ku CYAPA ari nayo yiciweho n’undi mupadiri wakundwaga cyane muri Cyangugu yose witwaga Joseph BONEZA, abitwa MUSAMBI, Albert, MAFUTA…n’abandi Batutsi batagira ingano. TURUNE rero yavuze amataliki, yerekana uko byakozwe ndetse anarondora amazina y’ ababigizemo uruhare.

Barrière yo ku CYAPA yari ifite UMUYOBOZI wayo kabuhariwe  watangaga amategeko kandi agakurikizwa. Izina rye ni HABIMANA Vedastemwene Mategeko. Yafatanyaga bya hafi n’abandi bicanyi nka we bakurikira : BAVUGAMENSHI Manase mwene Rukubanya ; HABANAKWABO David alias Vicky mwene Nsekambabaye ; HABIRORA Nehemiya mwene Bitwayiki ;  NSENGIYUMVA Patrick mwene Mudeyi, HAVUGIMANA Alphonse mwene Alimas ; KAYUMBA Jean Berchmans mwene KAYUMBA, NDORIMANA Martin mwene HABIYAMBERE na   TURUNE amazina ye y’ukuri akaba ari Vincent MVUYEKURE mwene KABAYA Philipe.

Vedaste HABIMANA uyu yahoze ari Umushinjacyaha (Subtitut du Procuraire)  mu 1994, nyuma aza guhabwa kuba umucamanza i GITARAMA. Urukiko GAGAGA rwaramufashe ruramufunga mu gihe yakoraga akazi k’ Umucamanza . Amaze kubona ko TURUNE atangiye kumushinja no gushyira ahagaragara amabanga y’amabi bakoze yose, yaramugambaniye bamwicira muri Gereza kimwe n’abandi bose bamushinjaga ! Amakuru azwi ni uko yatanze ruswa abacamanza bagenzi be b’i Kigali bakamugira umwere !

Igihe cyo guharanira ko ukuri gutsinsura ikinyoma, ngiki cyageze ! Ntabwo tuzakomeza guceceka, ngo twemere ko ikinyoma n’akarengane bikomeza guhabwa intebe mu Rwanda.

 

Uyu Vedaste HABIMANA ubu akora iki ?

Ubu yibereye i Kigali, adamaraye mu munyenga wo kuba UMUHESHA w ‘INKIKO….niwe muSTAR tujya tubona agurisha imitungo y’abandi « nta sentiments », nk’iyo kwa RWIGARA ASINAPOL, Tribert Rujugiro …..

Uyu Vedaste HABIMANA apfana iki na Padiri Pierre HABARUREMA ?

 

Igitangaza kiragwira !  Nimwipfuke mu maso mudatungurwa : Padiri Pierre Habarurema na Vedaste HABIMANA ni ABABYARA…..ngaho nimusubire i Cyangugu, iyo bakomoka, mubaze neza icyo bapfana…. !

Uwashaka kumva neza icyo Padiri Pierre Habarurema ashya  yarura,  yahera n’aho…

Ahisemo kwambika ibara Abanyacyangugu bose abita « Abaryi b’imitima y’Abatutsi »…agamije gusa kurengera mubyara we ngo ahanagurweho urupfu rwa Padiri Alphonse Mbuguje… !

 

UMWANZURO

Umunyarwanda yarivugiye ngo : « Biza tubireba tugaceceka, byamara kuba urukonda tukabogoza » !

Imyaka 25 irashize Abanyarwanda bagerageza guhangana n’ibibazo uruhuri byaturutse ku Itsembabwoko ryaherekeje intambara yatangiye taliki ya 1/10/1990.

Muri iyi myaka 25 ishije byagaragaye cyane ko kwimika IKINYOMA, byahaye rugari AKARENGANE kakururiye ishyano abenegihugu batagira ingano.

Ndahamagarira abanyarwanda kubura umutwe maze imyaka 25 itaha tukazayimara turwanya twivuye inyuma ikinyoma n’akarengane, duharanira kwimika UKURI n’Ubutabera.

 

Kalisa Martin,

Umukunzi w’Ikinyamakuru UMUHANUZI .

 

BIRACYAZA…

 

Ngaho iyumvire nawe ubuhamya budasanzwe bwa Padiri Pierre Habarurema:

 

 

Post navigation

One thought on “Kuki Padiri Pierre abeshya ko Padiri  Alphonse MBUGUJE yiciwe mu Gatandara ? Agamije gukingira nde ikibaba ?”

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.

Commentaire

Nom

Site web

 Prévenez-moi de tous les nouveaux articles par e-mail.

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

© 2019 Le Prophète – Umuhanuzi – Tous droits réservés.

Padiri PETERO HABARUREMA ngo yakoranaga n’interahamwe zaryaga imitima y’abatutsi !

Muri iki gihe cyo kwibuka abana b’u Rwanda batagira ingano bishwe bazira akamama, birakwiye rwose ko abatanga ubuhamya bakwitondera imvugo bakoresha zisesereza cyangwa zuzuye ikinyoma zitabura gukomeretsa imitima no gutoneka inkovu z’abarokotse. Ubuhamya nk’ubwa Padiri Pierre Habarurema ntibwubaka , burasenya.

I. UBUHAMYA bwa Padiri Pierre HABARUREMA

Padiri Pierre HABARUREMA ni No 473 ku rutonde rw’abasaseridoti b’Abanyarwanda. Yavukiye i Nyamasheke, akora ubutumwa nk’umupadiri wa Diyosezi ya CYANGUGU. Ubu yasuhukiye (cyangwa yahungiye !)  muri LUXEMBOURG.

Benshi batangajwe n’ubuhamya Padiri Pierre HABARUREMA  aherutse gutambutsa mu bitangazamakuru byo muri uku kwezi kwa Mata(4) 2019, aho yemeza ahagaze ku maguru yombi ko mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, muri CYANGUGU,  hari  abantu (Abahutu !) bashinze IZIKO maze si ukotsa no kurya imitima n’amaroti y’imibiri y’Abatutsi, biva inyuma !

By’umwihariko , Padiri Pierre HABARUREMA yiyemerera ko :

  • Yakoranaga bya hafi n’Interahamwe yitwa RUTANGA ngo yamwibwiriye ko yariye imitima y’Abatutsi Gapfumu, Trojan na Padiri Alphonse MUBUGUJE.
  • Ngo abo bose biciwe kuri Bariyeri yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, imibiri yabo itabwa mu gisimu rusange (fosse commune) cy’aho nyine.
  • We ubwe yafatanyije bya hafi n’iyo nterahamwe yitwa RUTANGA, ngo babonanaga buri gitondo saa kumi n’ebyiri,  muri gahunda yo kwambutsa Abatutsi !
  • Iyo nterahamwe y’incuti ye ngo yaje kugirana amakimbirane n’abandi bicanyi bituma ihunga u Rwanda ngo iticwa.

II. Hirya y’amagambo adasanzwe ya Padiri Pierre HABARUREMA, twibukiranye, twibaze kandi twisubize :

 

  • Taliki ya 6/4/1994, Pierre HABARUREMA yari Padiri wungirije (Vicaire) muri Paruwasi ya Muyange (Nyamirundi), Diyosezi ya Cyangugu. Yabanaga na Padiri Fabien KABANDA wari Padiri mukuru. Abo bapadiri bombi bari bazwi nk’abakomoka mu bwoko bw’Abatutsi.
  • Paruwasi ya MUYANGE yagabweho igitero taliki ya 9/4/1994 ku manywa y’ihangu, hicwa Abatutsi barenga 100. Padiri Fabien KABANDA na Padiri Pierre HABARUREMA nta wabariye n’urwara. Ahubwo Padiri Pierre Habarurema yafataga amafoto y’ubwo bwicanyi ndetse ntawe uyobewe ko yari afitanye ubucuti bwihariye n’Intarahamwe kabuhariwe yitwa PIMA, yayoboye igitero cyarimbuye imbaga aho ku Muyange ndetse n’ibindi bitero byinshi binyuranye byatikije benshi.
  • Bizwi kandi ko Padiri Pierre HABARUREMA yavuye ku Muyange taliki ya 11/4 /1994, ajya kuba kwa Musenyeri i Cyangugu aho yahisemo kujya ajya kureba undi mwicanyi kabuhariwe yita RUTANGA , ngo babonanaga «  buri gitondo, saa kumi n’ebyiri » !
  • Icyakora ba Nyakwigendera GAPFUMU na BENOIT Padiri Pierre HABARUREMA avuga ko biciwe mu Gatandara bakajugunywa mu gisimu cyaho, siko byagenze. Bizwi neza ko biciwe ku Rusizi, hirya gato ya Home Saint Francois, ahitwa mu IBANGA, imibiri yabo irapakirwa ijya kujugunywa i Mururu,  mu musarani wo kwa Gapfumu, mu rugo. Iyo mibiri yaje gutabururwa ishyingurwa mu cyubahiro kandi ntabwo yashyinguwe kuri Stade i Cyangugu. Ahubwo yashyinguwe mu CYIMBOGO, ahahoze ibiro bya Komini. Imiryango yabo yahamya ko batariwe imitima nk’uko Padiri Pierre HABARUREMA ashaka kubyemeza isi yose !
  • Nanone kandi bizwi neza ko Padiri Alphonse  MBUGUJE aticiwe  mu Gatandara ngo aribwe umutima n’amaroti, hanyuma atabwe mu gisimu cyaho. Ahubwo yiciwe i Kamembe ahitwa ku CYAPA, ajugunywa mu gisimu hafi aho. Abaje gutwara umurambo we ngo ushyingurwe mu cyubahiro i Kabgayi, bashobora guhamya ko batamusanze mu gisimu cyo mu Gatandara. Umwicanyi wari uzwi ku izina rya TURUNE, wamaze imyaka itari mike afungiwe muri Gereza ya Rusizi, yiyemereye iby’urwo rupfu, aruvuga rwose uko rwagenze, kandi nta wari warigeze avuga ko Padiri Alphonse Mbuguje yaba yarariwe umutima cyangwa ngo akebwemo amaroti !

UMWANZURO : Padiri Pierre HABARUREMA afite nyungu ki mu gutanga ubuhamya bw’impuha zikabije nk’izi?

1) Ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane mu Rwanda burakabije, kubukabiriza ntibikenewe, yewe nta n’icyo bimariye ababurokotse n’abanyarwanda muri rusange.

2) Niba koko Padiri Pierre HABARUREMA yari afite amakuru adasanzwe nk’aya , we ubwe yahagazeho, kuki yayahishe imyaka isaga 25, ntayatange muri Gacaca, ngo amurikire ubutabera ?  Icyo si icyaha gihanwa n’amategeko ?

3) Niba Padiri Pierre HABARUREMA yiyemerera ko yakoranye bya hafi n’Interahamwe zaryaga imitima y’Abatutsi, ariko akaba atavuga mu by’ukuri amazina nyayo y’abariwe iyo mitima, ahubwo agatangaza amazina y’abataragize icyo kibazo , aho ntacyo ashaka guhishira ? Aho nta banga afitanye n’izo nterahamwe, ahubwo muri abo batutsi avuga « bambukijwe » hakaba hari abariwe koko imitima ariko Padiri Pierre HABARUREMA atashatse gutangaza, mu rwego rwo guhisha ukuri ? Ese ubundi yaba atandukiriye, uwakwibaza icyo ubwo bucuti yari afitanye n’abo bicanyi kabuhariwe, PIMA, RUTANGA…. bicaga abandi Batutsi « bakabarya imitima » ariko we ntibamukoreho  ahubwo bakaza kubimuganiriza ndetse ntibimubuze gukomeza gukorana nabo ? Hakenewe Anketi yimbitse y’inzego z’ubutabera kuri iki kibazo.

4) Nta we utabona ko  iki cyiswe « ubuhamya bwa Padiri Pierre HABARUREMA » cyagombye gutegereza imyaka isaga 25 kugira ngo gitangazwe, kigamije intego nyinshi zirimo izi eshatu zikurikira:

  • Gukomeretsa imitima, gushinyagura no gukina ku mubyimba abo mu miryango ya GAPFUMU (Jean Marie Vianney HABIMANA), TROJAN (wari umucuruzi i Kamembe)  na Padiri Alphonse MBUGUJE, bazi neza ko abantu babo batariwe imitima n’amaroti, maze iyi nkuru ikaba ije ibituraho isa n’igamije gukinisha no guharabika ba nyakwigendera hagamijwe inyungu zidasobanutse .
  • Guteza urwikekwe no kwenyegeza amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi badafite uruhare na ruto mu byabaye kuva 1990 kugeza 1994.
  • Gusebya no kwambika isura ruvumwa CYANGUGU yose n’abayikomokamo twese tugiye kujya twitwa « Abaryi b’imitima n’imibiri y’Abatutsi » !

Muri make iby’uyu mupadiri si ibyo gukinishwa. Bikwiye kwitabwaho n’inzego zose, ariko cyane cyane abashinzwe itangazamakuru kimwe n’abo mu nzego z’ubutabera bakwiye kumukoraho anketi, bakazatangariza rubanda ukuri ku « nkuru yo kurya imitima y’Abatutsi » yadukanywe na Padiri Pierre HABARUREMA.

Kubera izo mpamvu zose, abakeneye amakuru arambuye ku buzima n’imibereho bya Padiri Pierre HABARUREMA, tuzayabagezaho mu nkuru yacu itaha.

Ngaho nawe iyumvire ubwo buhamya budasanzwe :

 

 

BIRACYAZA….

Padiri Thomas Nahimana.

 

Tariki ya 15 kugeza 25 Mata 1994

Ubwo Duherukana nababwiye uko tariki ya 14 Mata 1994 byiriwe byifashe aho mvuka. Nanabasezeranyije kuzakomeza ubuhamya bwanjye ku byo nzi, nabonye cyangwa byavugwaga muri icyo gihe. Abenshi babizi ntibashobora kubivuga abandi ntibakiriho. Reka dukomeze rero.

Hagati ya 14 na 25 Mata 1994 i Mushubati hazwi ubwicanyi bwakorewe umuryango wa Bizimungu warariraga amashuri ya Mushubati. Umugore we n’abana bari bahishwe na Rugerinyange. Abicanyi baje kubavumbura barabica. Hazwi kandi ibitero byagabwe kwa Muhindi nababwiye mu nkuru zibanza. Muhindi yari umu juge mu rukiko rwa Kanto ya Rubengera akaba na muramu wa papa (Yari yararongoye Masenge witwaga Tereza babyarana abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe).

Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, Muhindi yashatse abasore b’abahutu ngo bamurinde abasezeranya ko umutekano nugaruka azabagenera ibihembo. Abo basore bari bayobowe n’uwitwa Rwanyindo. Abandi batutsi bamaze kuva i Mushubati, hashize igihe gitoya (icyumweru ) ibitero byerekeza kwa Muhindi. Twamenye ko igitero cya mbere cyagiye cyashaka kwinjira mu rugo kigakubitwa inshuro. Abakigize basubiye inyuma baza kugaruka bafite imbunda na grenades, bararasa abari barinze urugo baratatana. Barafashwe barakubitwa cyane bazira ko ngo babangamiye umutekano w’igihugu.
Abana ba Muhindi batanu barishwe Muhindi n’umugore we barabashorera babicira mu rutoki rwo kwa Sedesiya hafi yo kwa Baranywa.

Muri icyo gihe no mu minsi yakurikiyeho hagaragaye imodoka zanyuraga i Mushubati zihamagarira abantu kujya “gutabara “igihugu zigatwara abantu ku Kibuye cyangwa mu Bisesero ahavugwaga Inkotanyi zivanze n’abatutsi bari bahunze baturutse impande zose.
Havuzwe kandi igitero cyagabwe i Nyamagumba. Nk’uko nabyanditse ubushize, Nyamagumba ya Mabanza, ni agasozi gaherereye ahahoze hitwa Kibingo hakurya y’amashuri ya Bumba.

Abazi iby’intambara ya FPR INKOTANYI ubwo zagabaga igitero mu Ruhengeri zigafungura imfungwa za politiki harimo Lizinde, Biseruka, Muvunanyambo, n’abandi. Bazi kandi igihe Inkotanyi zasakiranye n’Inzirabwoba bakarwanira bikomeye ku musozi wa Nyamagumba.
Agasozi ko muri Mabanza kitiriwe Nyamagumba, bishushanya intambara hagati y’Inzirabwoba n’Inkotanyi.
Ubutaha tuzarebera hamwe uko byagenze i Nyamagumba.
Biracyaza…

14 Mata 1994.

Nari naraye ntasinziriye neza. Naraye nsimbagurika buri kanya,nkarota nsimbuka umukingo muremure ngashidukira hejuru ntaragera mu kabande!
Ariko nari naraye nsezeranyije Freddy na Petero ko nzajya kubareba ngo menye ko bageze mu rugo amahoro. Nahagurutse iwacu nka saa tatu za mu gitondo njya i Rushikiri. Ngezeyo naganiriye na Muhindi na Doroteya baranshimira bambwira ko abahungu bahageze amahoro. Cyakora bampishuriye ko bagenda batakaza icyizere. Ni muri uro rwego bari bahishe Petero na Freddy kwa Mariya, mushiki wa Petero wari yarashatse umugabo w’umuhutu. Uyu Mugabo yakoze uko ashoboye arinda umugore we, Imana ibimufashamo ararokoka. Narahavuye nyura kwa Mariya ndamusuhuza dusangira ibya saa sita ndakomeza ndataha. Nihutiye kugera mu rugo. 

Guhera uwo munsi twakomeje kugira ubwoba bwinshi mu rugo kubera impamvu ebyiri.
Byakomezaga kugaruka mu magambo y’abantu ko abatutsi b’abagabo bagomba gupfa, hagakurikiraho abatutsikazi barongowe n’abahutu ariko hamwe na hamwe hari abataratinyaga kuvuga ko hazasoza abashambo kuko nabo ari abatutsi. Kuri ibi hakiyongeraho ikimasa umututsi witwa Bwanakweri ari yari yarohereje iwacu giherekeje inka yaduhaye mbere gatoya y’uko indege ihanurwa.
Nta mututsi wari ukigaragara. Ubusanzwe Mushubati yari ituwe n’abatutsi benshi rwose ariko byageze kuri iyi tariki baragiye , harishwe abo kwa Murari, kwa Sakindi, Andereya, Nzogera na Musesarugamba bene Rutanga.
Umuryango wa Muhindi wari ukirinzwe n’abasore b’abahutu bari bayobowe na Rwanyindo.

Iminsi yakurikiyeho sinigeze mva mu rugo uretse nko kujyana n’umukozi gukura ibijumba cyangwa kuvoma.
Uretse Freddy na Petero nta wundi muntu wigeze aza kwihisha iwacu. N’ubwo twari dufite ubwoba ariko twakoze uko dushoboye ngo tubarinde risques. Twahoraga dutegereje ko abana Papa na Mama bari barabyaye muri batisimu b’abatutsi cyangwa ababyeyi babo baza kwihisha iwacu cyakora nta waje. Hari icyizere ko kujya ku Kibuye byari gutanga amahirwe yo kurokoka ku batutsi. Imindi yakurikiyeho hagiye haba ibikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi hirya no hino ariko ibizwi cyane akaba ari igitero cyagabwe kwa Muhindi kikabanza kunanirwa ariko nyuma kikaza gutsemba umuryango wose. Tuzabiharira umwanya wabyo.

Uvuye i Mushubati werekeza iya Rutsiro , hakurya ya Bumba hari agasozi kari kihindiyeho abatutsi mu rwego rwo kwegerana. Mu minsi yakurikiyeho baje kugabwaho igitero bicwamo benshi cyane. Ako gasozi kitiriwe Nyamagumba biturutse ku ntambara yahabereye.
Biracyaza.

13 Mata 1994 (ibikurikira)

Natangiye mbabwira ko tariki 13Mata 1994 awabaye umunsi mubi mu mateka ya Mushubati. Nababwiye kandi ko aribwo umuryango wa Sakindi wishwe wose hagasigara umugore we w’umuhutukazi. Kwa Muhindi, twapanze gahunda yo kuza gukura Freddy na Petero iwacu tukabazana iwabo muri iryo joro. Dore uko umugambi wari uteye.

Jye nari gutegereza ko buhumana maze ngaherekeza abo basore nkabageza ku ivomero ryo mu Kunini. Iri vomero twitaga Kano (bituruka kuri canaux ) ryari riherereye hepfo yo kwa Pascal Gapyisi unyuze iruhande rwa kawa y’ishuri rya primaire rya Mushubati. Aha niho nari guhurira na Rwanyindo akabaherekeza akabageza mu rugo i Rushikiri. Isaha twahanye iya saa moya z’umugoroba. Nta téléphones zabagaho ngo duhamagarane tubwirane aho tugeze. Umugambi tumaze kuwunoza ndasezera ndataha.

Nigiriye inama yo kudaca inzira nanyuze nza mu rwego rwo kwirinda ko hari uwambaza byinshi. Nabanje ariko gusuhuza Mubyara wanjye (mushiki wa Petero ) wari yarashatse hafi aho ku mugabo w’umuhutu.
Ndangije manuka ku Gitega nsha mu ma kawa mpinguka mu muhanda wa Leta nywuvamo nerekeza kuri ya kano twagombaga guhuriraho nzamuka kwa Gapyisi Pascal mpinguka ku nzu mberabyombi ya Paroisse yitwaga “Mubyiruke”. Nta muntu twahuriye muri iyo nzira yose.

Ngeze kuri Paroisse nashatse kujya gusuhuza Umudiyakoni wahabaga mpageze Sergent gendarme ambwira ko Diyakoni adahari ko yerekeje ku ivuriro. Yari yajyanye n’aba gendarmes babiri aho hasigaye babiri.
Nagumye kwa Padiri ntegereje Diyakoni nk’amasaha 2 ari nako nganira na Sergent.

Mbonye atinze kandi ndambiwe kuguma aho ndasezera ndazamuka nerekeza muri Jebeka (GBK).
Mpageze nagiye muri Boutique ya Datawacu Benoît Bayahore ndahaguma. Icyo nari ngamije kwari ukwanga kujya mu rugo ngo hatagira ushaka kwinjira mu cyumba cyanjye kuko ari cyo cyarimo Petero na Freddy. Nifuzaga kuza kugera mu rugo bitinze rwose.
Twicaye aho turaganira hahoraga abantu benshi buri gihe. Ndibuka ko twaganiriye ku byerekeranye n’igisirikari tujya impaka bamwe bavuga ko FPR igeze i Gitarama abandi bahakana.

Hashize umwanya hafi y’isaha n’isaha n’igice, havuze amasasu ku muhanda ujya ku Mashuri ya primaire ahari ishusho rya Bikira Mariya. Kubera ko twarimo tuvuga ibya gisirikare, twagize ubwoba ariko abari aho twese turasohoka ngo turebe. Twabonye imodoka ya Daihatsu y’ubururu yari imaze kuhanyura ivuye ku ivuriro. Ngereranyije bari nka 20. Twamanutse ngo turebe ikibaye tuhageze dusanga aba gendarmes babiri tubona abantu benshi bakurura imirambo bayita mu byobo byari aho. Negereye Diyakoni ngo mubwire ko nari nagiye kumusuhuza nkamubura. Ibintu ntibyari byoroshye. No mu kubyandika si icyoroshye kuko umutima uratera birenze .

Mu modoka imbere harimo Véronique Mukankwiro nababwiye mu bice byashize. Yari afite umwana we muto ku bibero. Yari yicaye hagati ya Diyakoni n’umushoferi. Hanze hari umugabo ufite inkota abwira Diyakoni ngo nabahe iyo nyenzi. Diyakoni yanga gusohoka. Ku ruhande haje abantu benshi mu bo twari tuzanye binginga abari bateze iyo modoka ngo bayireke ikomeze. Wa mugabo wari ufite inkota twaje kumenya ko yaturukaga i Rarankuba ngo akaba yari yarirukanywe mu gisirikare.

Kugira ngo bareke imodoka igende, umwe mu bo twari tuzanye yatanze mafaranga 5000 maze Véronique ahava ntacyo abaye n’uruhinja yari ateruye. Aba gendarmes bari babanje kurasa masasu ariko abicanyi babarusha ubwinshi barabagota mu gihe abandi bicaga. Nyuma twaje kumenya ko mu bahaguye harimo abana ba Véronique, muramukazi we n’abana be. Harimo kandi umusore witwaga Yozefu wari u neveu wa Padiri Clément Kanyabusozo. Mu bari batawe mu byobo harimo umugore witwa Agata wo kwa Munyansanga. We yaje kuvamo ndetse aza kurokoka, Imana ishimwe.
Abapfuye bose Imana ibahe iruhuko ridashira.

Muri abo bahaguye nta n’umwe wari utuye i Mushubati, bose bakomokaga za Buhinga, secteur twari duturanye mu majyaruguru yacu. Abaturage benshi bari baje kureba ibibaye ni nabo batakambye ngo Véronique aticwa. Ni we wari ukiriho. Sinshidikanya ko iyo tuza kuhagera mbere wenda nta wari kwicwa.

Twavuye aho dusubira haruguru muri Jebeka ariko sinahatinda mpita ntaha, ubwoba bwanyishe.
Nambutse Nyakiriba ngera iwacu. Nabwiye ababyeyi amagenzi yanjye na gahunda twafashe yo guherekeza Freddy na Petero. Aba basore nabo nababwiye iby’iyicwa ry’aba bantu.
Isaha yo kubaherekeza iregereza ariko mbona hakibona. Nibwo twiyemeza kuryama gatoya. Nakangutse haciye akanya ndababyutsa ngo tugende. Twarabyutse turambara tugeze hanze ubwoba buramfata. Natekereza ibyari byabaye ku manywa nkumva birandangiranye. Nigiriye inama yo kubyutsa umukozi wacu w’umusore ngo aduherekeze. Ntiyari azi ko Freddy na Petero bahari. Ariko yemeye ko tujyana.
Tugenda tugwa mu migende ya Nyakiriba twomoka ku kibuga cy’amashuri i Mushubati haruguru yo kwa Ngarukiye. Freddy na Petero dusezeranaho, mbizeza ko nzaza kubasura.
Tariki ya 13 Mata 1994 wari umunsi mubi cyane.

13 Mata 1994

Uyu munsi wabaye mubi cyane mu mateka ya Mushubati.
Nababwiye ko ku mugoroba wa tariki 12 mperekeje umusore w’umuturanyi hagati ya saa moya n’igice na saa mbiri z’ijoro, twabonye umuntu wububa ashaka kwinjira mu rugo iwacu. Twamubajije uwo ari we ? Agira ubwoba ntiyavuga ahubwo atangira gusunika urugi rwo ku irembo ngo yinjire. Twamubwiye ko nativuga tuvuza induru, aratubwira ati muhumure ni jyewe . Wowe nde ? Petero. Petero wuhe? Mubyara wawe.

Ubushize nababwiye ko Masenge witwaga Tereza yari yarashakanye n’umugabo w’umututsi, Muhindi Visenti bakabyarana abana batatu harimo abahungu n’umukobwa umwe. Petero Mutuyeyezu ni umwe muri abo bahungu. Twaramwegereye atubwira ko atari wenyine ahubwo ko azanye na Freddy Mutanguha, murumuna we (yari yarazanywe na nyina Doroteya aje gushakana na Muhindi nyuma y’urupfu rwa Masenge Tereza). Freddy abenshi bitaga Ferdinand yari yasigaye mu nsi y’urugo nawe tujya kumuzana tumwinjiza mu rugo. Nahise mbinjiza mu cyumba cyanjye muri annexe. Nangaga ko hari ubabona. Twari dufite abakozi bo mu rugo babiri, umusore n’umukobwa. Naribwiye nti bamenye ko aba bantu bari hano, bashobora kwibeshya bakagira uwo babibwira bikaba byaba nabi.

Bamaze kwinjira mu nzu nakubiseho urugi ninjira mu nzu nini kubibwira ababyeyi. Nabanje kubibwira Mama nawe ati ngwino tujya muri chambre kubwira Papa. Papa yaranyihanangirije ngo ntihagire n’umwe umenya ko bahari. Yahise ahamagara barumuna banjye babiri nabo bararaga muri annexe abaha itegeko ko batangira kurara mu nzu nini kugeza igihe azababwirira. Nta mwana ujya impaka na se, bahise bemera nta kuzuyaza bajya mu cyumba cy’abashyitsi.
Najyanye na Mama tuganira na Freddy na Petero. Batubwiye ko Muhindi afite abasore yemereye kuzahemba intambara irangiye bakaba aribo bamurinze n’umuryango we. Gusa ngo mu rwego rwo kwiteganyiriza, yari yohereje abahungu ngo baze babe bari iwacu, ntawamenya!

Mu gihe Muhindi yatekerezaga ko iwacu hari umutekano si ko byari bimeze. Mbere gato y’ihanurwa ry ‘indege umututsi w’inshuti ya Papa witwaga Bwanakweri akaba na secrétaire wa paroisse Mushubati yari yaduhaye inka iza iherekejwe n’ikimasa. Ngo wari umuco. Ariko ngo icyo kimasa cyagombaga gusubirayo inka imaze kumenyera.
Icyo kimasa rero cyaduteje umutekano mukeya. Insoresore zinyuzaga hafi aho binavugwa ko tugomba kugitanga bakakirya kuko ari icy’abatutsi. Twari twiteze ko isaha iyo ariyo yose baza bakagitwara. Hahise hazamo ko ikimasa bazaza kugitwara bagasanga si ikimasa gusa ahubwo hari n’abantu!
Byihuse hari hakwiye kuvugana na Muhindi tukamubwira uko ikibazo giteye ndetse tukareba icyakorwa. Ubwo nahawe ubutumwa bwo kujya i Rushikiri kwa Muhindi kugira ngo ntange ubwo butumwa. Nari umwana ku buryo byari binyoroheye kuvuga ko bantumye. Bwari ubutumwa bw’ibanga nakwita “top secret”.

Nararanye na Freddy na Petero ku gitanda kimwe. Bukeye nafashe inzira ngo ngende ariko ngira igitekerezo cyo kuvugana na Masenge Agnès mu rusisiro rwa Gafumba. Naragiye ngezeyo nibuka ko Papa yambujije kugira uwo mbibwira, umutima urandya,…mbwira Agnès ko nari nje kumusuhuza. Nahageze ambwira ko hari igitero cyaje mu gitondo gusaka kwa Kayibanda abatutsi bari bahihishe bagasimbuka urugo.
Umwe muri bo yari azwi ku izina rya Nzogera rimwe na rimwe akiyita caporal. Yaje kwicwa n’abari baturutse mu rutoki agana ku Kinombe.
Nahise numva ko ibintu bitoroshye noneho. Nazamutse nyura mu Kagari ahari aga centre gatoya kagizwe n’utubari. Nta muntu wari uhari.
Nakomeje hirya ku muyoboro w’amazi ngeze kwa Sakindi nsanga umugore yicaye ku irembo.
Sakindi ni umututsi wavaga inda imwe na Murari wishwe rugikubita. Sakindi yari afite umugore w’umuhutukazi twakekaga ko wenda ntacyo abicanyi bazamutwara. Mu gihe namusuhuzaga, yaranyihoreye ngira ngo ntiyumvise ndongera ahita akubita amarira. Arandeba mbura icyo mvuga nkomeza urugendo. Nyuma twaje kumenya ko igitero cyari cyahagabwe mu rukerera kikamwicira umugabo n’abana bose. Wari umuryango mugari nkeka barageraga mu icumi (10) bose hamwe.

Narakomeje nyura ku kagezi kitwa Kazibaziba ngeze ku mugabo bitaga Baranywa hafi yo kwa Murengerantwari Alexis mpasanga abantu benshi bafite intwaro gakondo zitandukanye. Bambajije aho ngiye mbabeshya ko Papa antumye kwa Deo. Uyu Deo Hakizimana yari secrétaire wa Commune Mabanza akaba yari atuye imbere y’ibiro bya secteur Mushubati ahitwaga kuri Foyer. Abo bantu twageranye kuri Foyer mpita nzamuka njya kwa Deo ngo ndeke bagende. Kwa Deo mpageze nabwo byambereye ihurizo rikomeye. Bambajije aho njya mu gihe bitari byiza kugendagenda, mbura icyo mvuga, sinzi ibyo nabeshyabeshye mbona ntibambajije byinshi. Deo arambwira ngo arandega kuri Papa. Hashize akanya mbonye ba bantu bagiye mfata inzira nerekeza kwa Muhindi.

Ngezeyo umwe mu basore bari baharinze afora umuheto agiye kundasa ndatabaza. Yitwa Nzabonimpa yari yarigeze kuba umushumba w’inka iwacu. Yambajije ikingenza mubwira ko Mama antumye kuri Doroteya ,ajya kubaza aragaruka arandeka ninjira mu rugo. Bari bafite ubwoba bwinshi, batonora ibishyimbo byo guteka, anyinjiza mu cyumba ahamagara Muhindi mbagezaho ubutumwa.
Muhindi yafashe icyemezo ko Freddy na Petero bava iwacu bakagaruka iwabo. Dukora na gahunda yo kubagarura mu ijoro. Byabaye ngombwa kwinjiza mu mugambi uwitwa Rwanyindo wari uyoboye abarindaga kwa Muhindi.
Biracyaza…

12 Mata 1994

Tariki ya 12 Mata 1994 i Mushubati hatangiye ubusahuzi mu ngo z’abatutsi bari bahunze berekeza Rubengera kuri Commune Mabanza nyuma bagakomeza bajya ku Kibuye. Umu gendarme wari uyoboye ikipe yari kuri paroisse yohereje babiri muri bo ngo banyure mu ngo zari zituranye na paroisse zari zasizwe na ba nyirazo. Icyari kigamijwe ni ukubuza gusenya no gusahura. Hari icyizere ko ibintu bisubira mu buryo abantu bakazagaruka mu ngo zabo. Hari aho byageze aba gendarmes barasa amasasu babuza ubusahuzi. Kubera ibi, umu sergent wari uyoboye aba gendarmes yiswe ko ari icyitso, ko “n’ubundi umwitegereje uhita ubona ko ari umututsi”.

Ubu busahuzi bwibasiye urugo rwo kwa Petero Gashumba, kwa Gatari Epimaque, Rwakana Ananiya, Munyeshuri, bari abarimu. Aba bose n’imiryango yabo bari bahunze. By’umwihariko kwa Gashumba no kwa Rwakana bari bafite abahungu mu Nkotanyi. Bari abasore bakuranye bakura ari abahereza ba Missa. Bageze mu mwaka wa munani, ntibatsinze ikizamini cya leta ababyeyi babo babashyira mu mashuri yigenga bayavamo basanga Inkotanyi.

Hari imiryango imwe y’abatutsi yari yigabanyijemo abahunga n’abihisha mu baturanyi babo b’abahutu. Ku ivuriro (dispensaire ) ya Mushubati hari abatutsi bahihishe babarirwaga nko muri 20. Umwe mu baforomokazi Mukankwiro Véronique w’umututsikazi (Imana imuhe iruhuko ridashira) yari ku izamu ariko kubera ibihe bikomeye izamu ryarakomeje akomeza kwita ku barwayi.
Véronique ndamuzi cyane. Umututsikazi w’umushambokazi. Njye nkomoka mu muryango w’Abashambo b’abanyiginya ariko baje guhinduka abahutu. Uhereye kuri jyewe ugasubira inyuma mu bisekuru iyo ugeze ku cya 10 ugera mu batutsi. Tuzabigarukaho.

Uretse kuba duhuriye ku bushambo, Véronique yari afite umwana w’umuhungu, Karenzi Théoneste data yabyaye muri batisimu. Uyu yaje kurokoka, ubu ariho. Imiryango yacu yarasuranaga ndetse twumvaga wenda bazaza kwihisha iwacu. Abana bamwe ba Véronique, bari kumwe nawe ku izamu, abandi bihishe ahatandukanye.

Ku mugoroba wa tariki 12 Mata 1994, havuze induru nyinshi cyane hanze. Ngo bari babonye umugabo w’umututsi witwaga Tadeyo w’i Rarankuba . Bivugwa ko ngo ashobora kuba yari afite imbunda. Iyo nduru ivuze twasohotse mu nzu duhagarara ku irembo. Induru yaturukaga hakurya muri Cellule Kunini. Hashize akanya twasubiye mu nzu tugiye kumva amakuru y’ikinyarwanda ya saa moya z’umugoroba kuri Radio Rwanda. Hari umusore w’umuturanyi.

Tumaze kumva amakuru naramuherekeje kugira ngo nkinge urugi rwo ku irembo. Tugeze hanze twabonye umuntu wububa ashaka kwinjira mu rugo, turamubaza tuti: “uri nde?”
Biracyaza…

11 Mata 1994

Tariki ya 11 Mata 1994 i Mushubati hiriwe havugwa uburyo abatutsi bari mu Kigarama bahahunze mu ijoro ry’iya 10 rishyira iya 11. Bivugwa ko ku gicamunsi cy’itariki ya 10 Mata insoresore ziganjemo abahoze mu gisirikare bayobowe n’umugabo utazwi wiyitaga Lieutenant, zagabye igitero ku gasozi ka Kigarama ahari abatutsi. Icyo gitero cyagerageje kwegera abatutsi ariko kirananirwa kubera ko birwanyeho. Bari bararunze amabuye menshi cyane ku gasozi inshuro zose igitero cyagerageje kuzamuka, cyashubijwe inyuma birangira nta muntu uhaguye. Bwakeye mu gitondo ba batutsi bikubuye bagiye ariko batasubiye iwabo mu ngo zabo. Ni yo mpamvu abatutsi benshi bavukaga i Mushubati batahiciwe, bari bahunze berekeza ku Kibuye na za Bisesero. Scénario nk’iyi yaje kugaragara ku gasozi kari hakurya ya Bumba. Haje kwitwa Nyamagumba byibutsa Nyamagumba ya Ruhengeri. Tuzabigarukaho.

Kuri iyi tariki kandi nibwo i Mushubati hageze ikipe y’aba gendarmes bane bayobowe n’umu sergent, harimo n’umu caporal n’aba soldats babiri. Bacumbitse Kuri paroisse #Mushubati. Icyatumye baza cyakunze kugirwa ibanga rikomeye cyane cyane hagamijwe kurinda ubusugire n’izina bya Kiliziya Gatolika.
Muti gute ?

Nababwiye ibya Padiri mukuru Clément Kanyabusozo n’uwari umwungirije Robert Matajyabo, bombi bari abatutsi bakaba bariciwe ku Nyundo indege ya Habyarimana imaze guhanurwa. Umudiyakoni wahabaga yabonye imbunda 35 muri plafond ya magasin. Ubusanzwe Robert Matajyabo niwe wari ushinzwe guhaha ukurikije inshingano abapadiri bari bafite, ariko Clément yari yarabimukuyeho avuga ko ajya anywa akayoga kenshi, ko bityo izo nshingano atazivamo. Clément rero niwe wari ufite imfunguzo z’icyo cyumba cyari kibitsemo ibyo kurya. Hashize iminsi Diyakoni yafashe icyemezo cyo kwica urugi kugira ngo ahe abakozi ibyo bateka, muri plafond haza kubonekamo izo mbunda. Izi mbunda zari ubwoko bubiri :23 zari AK47 cyangwa Kalachnikov na 12 za R4.
Diyakoni yabimenyesheje ubuyobozi maze hafatwa icyemezo cyo kohereza aba gendarmes bo kuzitwara ariko hasigara bane barinze aho hantu bafite n’itumanaho.

Byari kuba igisebo gikomeye kuvuga ko Kiliziya yacu yari ibitsemo imbunda.
Uretse patrouille ya police communale yajyaga inyuzamo ikahanyura, hari haherutse kuza igifaru cy’Abafaransa tariki ya 10 Mata gitwara ababikira babaga i Mushubati kibajyana ku Kibuye.

Tugarutse kuri izi mbunda, ukurikije uko byari biteye, biragoye kuvuga ko Clément yari kubika imbunda za Guverinoma. Ahubwo hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko Paroisse yari indiri ya mobilisation ya FPR Inkotanyi.
Aha i Mushubati ni ho Padiri Ruberizesa Innocent, Imana imuhe iruhuko ridashira yari yarandikiye igitabo kizwi ” Nanze kubaho ntariho: Umuti w’agahinda”. Cyakanguriraga abatutsi kwanga kubaho nabi kabone n’aho byaba ngombwa gutanga ibitambo. Padiri Ruberizesa yiciwe muri Paroisse ya Birambo.

Aho i Mushubati abasore babiri baturanye na Kiliziya bari barataye ishuri bajya mu Nkotanyi mu gihe nyamara twe twabonaga ntacyo babaye, ababyeyi babo bari abarimu. Bari inshuti za Padiri Clément Kanyabusozo.
Buri mugoroba abatutsi baturanye na Paroisse bazaga kwa Padiri ngo baje kureba Télévision, bamwe muri bo bemeje ko bajyaga kwiga gukoresha imbunda, ndetse bari bariyise amazina (amapeti ya gisirikare) tukagira ngo ni ukwihangishaho bya gisore. Uwitwaga Egide akiyita Ajida (adjudant) , abandi bakiyita ba Caporal. Mu gihe twakinaga umupira, ukumva umwe arabwira mugenzi we uwugezeho ngo “Murase Kapora” ntitumenye ibyo ari byo.

Izi mbunda zatumye Mushubati ifatwa nk’ahantu stratégique FPR yashoboraga kuza yihutira. Mu nzu ya Paroisse yegereye ivuriro rya Mushubati yabonetse ama stock y’imiceri myinshi Cyane nk’aho hitegurwaga icyiiza. Mu miryango yari ihishe abatutsi bo babazaga niba Padiri Clément ataraza !
Bamaze kumenya ko Clément yishwe nibwo bafashe icyemezo cyo kuva #Mushubati.
Biracyaza…