Nk’uko tubikesha itangazo rya Leta zunze ubumwe z’America ryo kuwa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo, amasezerano hagati ya Leta ya Kabila n’umutwe wa M23 agomba guteganya uko abakoze ibyaha by’intambara babiryozwa. Icyo gihugu cy’igihangange kandi kirasaba ibihugu byo mu karere kuransura imizi yose yazanye umwiryane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Dore uko itangazo rivuga.
Itangazo rigenewe Abanyamakuru
Marie Harf
Uwungirije umuvugizi wa State Department,
Ibiro by’umuvugizi
Washington, DC
Tariki ya 5 Ugushyingo 2013
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zishimiye itangazo ry’umutwe wa M23 rivuga ko uhagaritse ukwigomeka mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Twishimiye kandi uburyo Leta yakiriye iryo tangazo rya M23, no kuba Leta yiteguye kugaruka I Kampala gushyira umukono ku masezerano ya nyuma.
Dushimiye cyane Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Ministri w’ingabo Crispus Kiyonga kuba barabaye abahuza mu biganiro bya Kampala. Turashishikariza impande zose gukurikirana uburyo bwa Politiki buzageza ku masezerano ya nyuma ateganya kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abagize M23, kandi hagakorwa ku buryo abakoze ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko babibazwa. Kugera ku masezerano yumvikanyweho yo kurangiza ukwigomeka, ni intambwe ya mbere ya ngombwa cyane kugira ngo hagerwe ku kurangiza ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Tuboneyeho akanya kandi ko guhamagarira leta zo mu bihugu by’akarere kubakira kuri izi ntambwe nziza mu gutangiza imishyikirano yaguye hagamijwe gushyira mu bikorwa Amasezerano y’amahoro, umutekano n’ ubufatanye arandura imizi yose yateye umutekano muke wakunze kurangwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu by’ibiyaga bigari, kandi hagatezwa imbere amajyambere n’ubukungu mu karere. Leta zunze ubumwe z’Amerika tuzakomeza gushyigikira ibi kimwe n’ibindi bikorwa byose bigamije kugera ku mahoro arambye.
Itangazo dukesha Department ya Leta ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Byahinduwe mu Kinyarwanda na Chaste Gahunde.

